Pageviews all the time

SHIKAMA turagira inama impunzi z'abanyarwanda zose ziri muri UGANDA kugendera kure umwicanyi ruharwa witwa BAZIRABABO Jean Marie kuko uretse kuneka, kugambana kugira uruhare rutaziguye mu ishimutwa ry'impunzi afatanije na ambasade y'u Rwanda i Kampala ngo zijyanwe mu Rwanda ku gahato; no kwica inzirakarengane ntabitinya/ UDAHEMUKA Eric

Icyapa kikwereka ko ugeze mu mbago z'inkambi y'impunzi ya NAKIVALE muri Uganda

Kuva mu 1990 kugeza kuri uyu munota usoma iyi nkuru kuri SHIKAMA, u Rwanda rwaguye mu manga n'akaga ko gutegekwa n'ingoma y'inkoramahano zitwara bubandi. Ku isi y'abazima, Leta ya Paul KAGAME niyo yonyine ikurikirana impunzi aho zahungiye ikajya kuzicirayo. Muri SHIKAMA tukaba tubona biteye agahinda kuko nta rupfu ruruta kutagira igihugu.

Mu butumwa bwinshi muri SHIKAMA twakira buvuye mu Rwanda, benshi mu batwandikira usanga batugaragariza ko abari imbere mu gihugu bari ku mwobo w'imva ni uko bakadutakambira bashaka kutwereka ko twebwe twahunze twakize kandi twibera mu mahoro kuko twacitse inkota ya FPR.

 SHIKAMA ntabwo ari ikigo gihungisha abakeka ko bari mu kaga!

Abatekereza batya mu nyandiko boherereza SHIKAMA ntibagarukira hano gusa ahubwo banagera kure bakanadusaba ko twakora uko dushoboye tukabavana mu Rwanda kugira ngo tubarokore kuko babona ibihabera biteye ubwoba. Ibi ntacyo twabikoraho na kimwe kuko SHIKAMA atari ikigo gikura abaturage mu Rwanda ngo kibahungishe.

SHIKAMA ni ikigo cy'itangazamakuru rikoranywe ubunyamwuga cyiyemeje kwishora mu ntambara ikaze cyane yo guharanira ko UKURI GUSIMBURA IKINYOMA kugira ngo u Rwanda ruyoborwe muri demukarasi bityo abanyarwanda twese tungane imbere y'amategeko bityo n'abicanyi bose bahanwe imbere y'ubutabera bukozwe mu nyungu za rubanda.

Kimwe n'abanyarwanda bari imbere mu Rwanda, n'impunzi z’abanyarwanda ku isi hose ntabwo zorohewe na FPR na DMI

Mu rwego rwo gukomeza gusubiza ikibazo benshi bandikira SHIKAMA bagarukaho, nagira ngo mbabwire ko abibwira ko abahunze FPR bakayihungira mu mahanga bafite umutekano bibeshya kuko nabo batorohewe.

Ibi kandi ndumva atari bishya mu matwi yanyu kuko muzi cyangwa mumaze kumva benshi batabarika FPR na DMI biciye mu bihugu bya kure bahungiyemo harimo za Kenya, Uganda, Mozambike, Afurika y'Epfo, muri Noruveje, n'ahandi henshi ntarondora muri uyu mwanya.

Ibi rero ntabwo aribyo gusa kuko DMI ya KAGAME yagabye amashami hose ku isi ku buryo ahantu hose hari umunyarwanda n'iyo yaba umwe uhasanga maneko zimugendaho amanywa n'ijoro. Niyo mpamvu twe muri SHIKAMA ahubwo tubona abanyarwanda twese tugomba kumva ko duhuje ikibazo cyo guhangana n'ikibi kandi bikaba byihutirwa gufatanya twese muri iyi ntambara kugira ngo ukuri gusimbure ikinyoma.

SHIKAMA iraburira impunzi z'abanyarwanda ziri muri UGANDA ku buryo bwihariye

Amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu avuga ko umuntu wese utarahamwa n'icyaha imbere y'umucamanza ubifitiye ububasha akomeza kwitwa UMWERE. Ibi mbyanditse kugira ngo nkureho impamvu leta ya Kigali yakwitwaza ijya kwica impunzi.

Ikindi kandi ni uko impunzi nyinshi zihunga zitaba zakoze ibyaha. Inyinshi zihunga ubutegetsi bw'igitugu kizibangamira kugera aho zibona zishobora kuvutswa ubuzima bwazo ku maherere. Iryo tangazo mpuzamahanga rikomeza rivuga ko umuntu wese ubona adafite ubwigenge mu gihugu cye kandi akabona yahapfira; afite uburenganzira bwo guhunga kandi igihugu ahungiyemo kikamwakira kikanamurindira umutekano.
 Mu minsi ishize muri SHIKAMA twakurikiraniye hafi ibyabereye mu nkambi y'impunzi ya NAKIVALE irimo n'abanyarwanda muri Uganda. Twibajije niba byashoboka ko Kigali yajya gushimuta impunzi nta bazitungiye agatoki. Birumvikana ko baba bahari ari nayo mpamvu kubamenya ari ngombwa kugira ngo tuburire abasigaye.

Abanyarwanda bahungiye muri UGANDA bagomba kumenya ikibuga bakiniraho bityo bagahindura imyitwarire

Nk'uko nabivuze ntangira iyi nyandiko, kuva 1994 ubutegetsi bwa FPR i Kigali ni inshuti magara n'ubutegetsi bwa Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni utwara Uganda. FPR yafashe ubutegetsi mu Rwanda ivuye muri Uganda. Ikindi ni uko mu butegetsi bwa Uganda harimo ababyarwanda kugera no mu gisirikari cya Uganda cyitwa UPDF.

Hamwe n'ibi bihamya, kuri Kagame na DMI biroroshye cyane gushimuta umuntu muri Uganda ukamusanga i Kigali mu kanya nk'ako guhumbya. Ibi ariko ntibikuraho umuco mwiza w'abaturage ba Uganda ndetse na politiki ya Museveni yakira impunzi zose zigiyeyo zibasanga kandi mu by'ukuri Uganda ikora ibishoboka byose impunzi ngo zibeho neza.

Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bagomba gusubiza ubwenge ku gihe kandi bakanoza imyitwarire yabo. Biratangaje kumva impunzi izi neza ko itari mu gihugu cyayo ishobora kujya mu kabari ikanywa igasinda KANYANGA/WARAGI igahera mu gitondo ikagera saa sita z'ijoro ikagenda idandabirana. Ni gute se batagushimuta ngo banige bajugunye intumbi mu muferege w'umuhanda?

Iyo bimeze bitya, rwose biroroshye kuvuga ko kanaka yishwe n'abantu batazwi. Si ibyo gusa, abajya muri za MARAYA bakararamo, ni gute batakurogera ku ndaya cyangwa ngo bagutege uvuyeyo bakwice? Muri SHIKAMA turasaba dukomeje impunzi zose aho ziri hose ku isi kwitwara neza no kwirinda kujya ahatari ngombwa.

Niba kureka ubusinzi bikunaniye, niba kureka inzoga byarakunaniye,... SHIKAMA turagufasha gufata icyemezo. Vuga uti guhera uyu munsi nzajya nyigura njye kuyinywera aho mba. Indaya zo nta n'inyungu mukurayo uretse kuzihonga utwo mwaruhiye mwiyushye akuya.

BAZIRABABO Jean Marie ni maneko ya DMI irimo guca ibintu muri Uganda mwitonde!

Mu iperereza SHIKAMA tumaze iminsi dukora, tumaze kumenya ko uwitwa BAZIRABABO Jean Marie yirirwa azenguruka mu mpunzi z'abanyarwanda muri Uganda abaza buri wese impamvu yahunze. Amakuru dufite aravuga ko ahorana amafaranga menshi aba yahawe na Kigali yo kwirirwa asengerera impunzi inzoga kugira ngo azidahe amagambo.

Amakuru SHIKAMA ikura muri Uganda aravuga ko uyu BAZIRABABO Jean Marie ngo ari umuntu w'ingeso mbi cyane kuko we no kwica arabikora. Ngo yirirwa abeshya abanyarwanda ko azabafasha kubona resettlement(kujyanwa mu bihugu bya kure cyane) ubundi yamara kumenya ibyawe akagutanga muri Ambasade y'u Rwanda i Kampala.

Uyu BAZIRABABO Jean Marie ukorana bya hafi n'ambasade y'u Rwanda aho muri Uganda amakuru SHIKAMA dufite arerekana ko abagiye bamutahura yabishyizemo cyane ndetse bamwe bibabera impamvu yo kumenengana bava aho muri Uganda bajya mu bindi bihugu nka Kenya, Burundi, RDC, Tanzaniya, Sudani y'epfo.

Muri SHIKAMA kandi twamenye bidasubirwaho ko uyu mwicanyi ugiye kumara abavandimwe bacu bahungiye muri Uganda akomoka i Muhura hahoze ari i Byumba ubu ni mu karere ka GATSIBO. Twamaze kumenya kandi ko yavuye aho i MUHURA yibye umupadri w'umuzungu witwa MARIO wamufashije kwiga. Yamwibye amafaranga yari avuye kuvunjisha avuye iwabo mu Butaliyani.

Bavandimwe banyarwanda, nimusenge cyane mushyizeho umwete kandi mwirinde kuko bidakunze kubaho ko abicabyi ba DMI bica umuntu bamusanze mu rugo aho atuye, ahubwo bagutuma ya nshuti magara wizera ikaguha uburozi cyangwa ikagutinza mu kabari mwataha bakaguhwanya.

Biramutse binabayeho ko bagutera bagusanze mu rugo rwawe, abaturanyi bakubera abahamya ku byabaye kimwe n'uko bagutabara ikibazo kikamenyekana. Mu gusoza duhe impunzi ziri mu bibazo aho muri hose ku isi aho zatanga ikibazo cyazo kigasuzumwa. Mwashaka aho mwabona murandasi(interineti) mukandika ubutumwa mukabwohereza kuri inspector@unhcr.org

Muri SHIKAMA dusabye dukomeje abategetsi ba Uganda n'ubuyobozi bwa UNHCR muri kiriya gihugu cya Uganda gufatanya bagakora ibishoboka byose bagakurikirana uyu mwicanyi BAZIRABABO Jean Marie maze bamwirukane ku butaka bwa Uganda. Uganda ntikwiye guhora ifatwa nk'ahantu abicanyi ba Kagame binjira ngo banasohoke uko bishakiye. Uganda ni igihugu cyigenga kandi gifite umutekano usesuye na demukarasi ku rwego rwacyo.

Imana ihe umugisha abategetsi ba Uganda n'abaturage bayo bose!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355