Myr Hakizimana Selisitini
Ku italiki 26 Ugushyingo 2014, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane
Papa Faransisiko I yemeje ko Padiri Dr. Celestin HAKIZIMANA atorewe kuba
Umwepisikopi wa kabiri wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro asimbuye Mgr Misago Augustin(+)
witabye Imana mu 2012.
Umwirondoro wa Mgr
HAKIZIMANA Célestin
Mgr HAKIZIMANA Célestin yavukiye muri
Arikidiyosezi ya KIGALI mu 1963 ubu afite imyaka 51. Yinjiye mu
iseminari nkuru ya Nyakibanda mu Ukwakira 1985 akaba izina rye rigaragara kuri
Nimero 1166 ku rutonde rw'uko bakurikiranye kwiga mu Nyakibanda uhereye kuri
nimero ya mbere y'uwahinjiye mbere ya bose ariwe waje kuba Padiri RUTERANDONGOZI
Alexandre wavukaga muri Paruwasi KIZIGURO winjiyemo ku italiki 22 Ukwakira 1936
kugera kuri nimero 1099 yahawe uwitwa UWINEZA Placide ukomoka muri diyosezi ya
Butare winjiyeyo mu 2006.
Mgr. Dr. Celestin HAKIZIMANA yahawe isakaramentu ry'Ubusaseridoti ku itariki
24 Nyakanga 1991. Yakoreye Kiliziya Gaturika y'u Rwanda imirimo inyuranye irimo
kuba yarabaye Vikeri (Padiri Mukuru wungirije) muri Paroisse Gatulika ya
Rutongo hagati y’umwaka wa 1992-1994. Nyuma y'1994, Mgr Hakizimana yabaye umuyobozi
ushinzwe amashuri gaturika muri arikidiyosezi ya Kigali kugeza mu 1996.
Guhera 1996-1998 yayoboye Centre Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, kuva mu
1998-2003 yabaye umuyobozi mukuru wa GEMECA Rwanda, ahita yerekeza i Roma mu Butaliyani
gukomeza amasomo. Mu 2012 ni bwo yagarutse mu Rwanda amanukanye impamyabumenyi y’ikirenga(Doctorat)
mu nyigisho za Kiliziya ahita atorerwa kuba umunyamabanga mukuru w'inama
y'abepisikopi gaturika y'u Rwanda asimbuye padiri GATETE Theotime wa Diyosezi
ya KABGAYI ubu uri muri Paruwasi ya Gihara i Runda.
Ubu yinjiye mu
rugaga rw'abepisikopi bunze ubumwe na Papa ariko agomba kwita cyane kuri
Gikongoro kuko ifite ibibazo n'akabazo
Nk'uko byumvikana kuri benshi, ubusenyeri si ikintu washamadukira nta
n'umuntu muzima usanzwe wakwifuza guhabwa uriya mwanya kuko ari ikirenga muri
Kiliziya Ntagatifu ya YEZU. Nyamara nk'uko bikomeza kumvikana hagomba kuboneka
abayobora abandi byanze bikunze ari nayo mpamvu inshingano yo kugena
Umwepisikopi wa diyosezi yihariwe na Papa wenyine i Vatikani.
Muri Diyosezi Gatulika 9 u Rwanda rufite, Gikongoro niyo ikennye cyane
igakurikirwa na Byumba mu byo twita amikoro ashingiye ku mafaranga n'ibikorwa
remezo. Nyamara Gikongoro ifite abasaseridoti bitonda cyane kandi bagerageza
kugendera kure amayeri ya SEKIBI arimo gushegesha Kiliziya y'u Rwanda muri iyi
minsi.
Biramusaba kuzakora atikoresheje kugira ngo abumbatire ukwemera
gatulika bityo akomeze kubumbira hamwe intama. Mu bibazo kandi Gikongoro ifite
harimo n'ikiyikomereye cyo kuba FPR ihabona nk'ahantu Kiliziya yarimburiye
abahahungiye mu 1994(n'ubwo atari byo) bityo ikaba ikunze kunaniza no kugora
inzego za Kiliziya muri kariya karere.
Abepisikopi 9 ubu
bose baruzuye mu madiyosezi yabo 9
Muri SHIKAMA tubibutse ko Kiliziya Gatulika y'u Rwanda igizwe na Diyosezi
9 ziyoborwa n'abepisikopi ku buryo bukurikira: 1.Kigali iyoborwa na Mgr
NTIHINYURWA Thaddée, 2.Byumba iyoborwa na Mgr NZAKAMWITA Servilien, 3.Nyundo iyoborwa na
Mgr HABIYAMBERE Alex, 4.Ruhengeri iyoborwa na Mgr HAROLIMANA Vincent, 5.Kibungo
iyoborwa na Mgr KAMBANDA Antoine, 6.Cyangugu iyoborwa na Mgr HARELIMANA Jean Damascène, 7.Kabgayi
iyoborwa na Mgr MBONYINTEGE Smaragde, 8.Butare itwarwa na RUKAMBA Philippe
hagaheruka 9.Gikongoro igiye kuyoborwa na Mgr HAKIZIMANA Célestin uzimikirwa
mu gitambo cya Misa izasomerwa kuri Katedarali ya Gikongoro mu mpera za Mutarama
2015.
Umushinga wa
Diyosezi ya Kibuye ukwiye gusubukurwa
Twibutse ko guhera mu 1993 hari umushinga wa Vatikani wo gushyiraho
diyosezi ya cumi yagombaga guhabwa izina rya KIBUYE ariko kugeza ubu ukaba waribagiranye.
Muri SHIKAMA
tukaba dusaba abategetsi ba Kiliziya y'u Rwanda kongera gusuzumana ubushishozi
icyo kibazo kuko Umwepisikopi wa diyosezi ya Nyundo ashinzwe GISENYI na KIBUYE
bikaba rero bigoye guturuka RUBAVU ukajya gukomeza abana cyangwa gutanga
Isakaramentu ry'Ubusaseridoti mu maparuwasi aherereye mu Karere ka RUTSIRO kuko
ari kure cyane.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355