Pageviews all the time

Itariki ya 25/9/1961: Mu matora yiswe KAMARAMPAKA, Abanyarwanda basezereye KARINGA I; Ni ryari bazasezerera KARINGAII?/NKUSI Yozefu

Nyakubahwa Perezida Gerigori Kayibanda wasezereye Karinga I
Ku itariki itazibagirana mu mateka yaranze u Rwwanda, kuri 25 Nzeri 1961 niho mu matora ataziguye yiswe KAMARAMPAKA, abanyarwanda bashimangiye burundu ko badashaka ingoma ya cyami bakaba bifuza ko igihugu cyabo cyagendera ku mahame ya Repubulika na Demukarasi. 

Muri Repubulika na Demukarasi, si umuntu umwe ( umwami) ugomba kugena none n'ejo hazaza h'abaturage,  nibo bagena uko bagomba kubaho none n'ejo hazaza habo n'urubyaro rwabo. Ikibabaje rero ni uko iyi Karinga I yasezerewe kuri 25/9/1961 FPR Inkotanyi yayisimbuje Karinga II irusha ubukana Karinga I ku itariki ya 4/7/1994, igihe yiyicazaga ku ngoma mu Rugwiro.

BURUNDI : Muri Bujumbura ahantu henshi hari intwaro za gisirikari, mu tubari, mu bapasiteri ba maneko, mu ngo, mu masoko, muri resitora, hose hahindutse mafiya y’imbunda ku buryo abashinzwe ubutasi n’iperereza basa n’abayobewe uko bagomba kwitwara muri iki kibazo. /UDAHEMUKA Eric


Bujumbura, umurwa mukuru w’Uburundi uri neza neza ku mazi y’ikiyaga cya Tanganyika, umujyi wanduye cyane utajya ukorerwa isuku, umujyi ugaragaramo ruswa ikabije kugera n’aho umupolisi wo mu muhanda yakira igihumbi akakureka ukagenda, umujyi ubu usigaye bwira hapfuyemo umuntu kubera intambara, ubu ibibazo ni insobe.

Umusomyi wacu yunganiye Shikama kuri iyi nyandiko:" Hari umututsi wambwiye ati ariko Paul Kagame yabitewe n'iki kwica Rwigara, yari yabuze IBIHUTU byo kwica"/Ben Rutabana. Abatutsi b'Abahezanguni batazi ko Kagame agikomeje gahunda yabo yo gutsemba abo bita IBIHUTU ni abatagira amaso"

Dg MUNYAKAZI L.
Buri gihe duhora dukangurira abasomyi ba Shikama gutanga ibitekerezo byabo ku nyandiko zose tubageza ho. Impamvu si iyindi ni uko umwanditsi atari Imana, ashobora kwibeshya cyangwa akaba yazana n'inyandiko irimo amarangamutima,amakabyankuru n'ibindi bitatujyana mu nzira y'u Rwanda rushya twifuza twese. Umwanya muhabwa muri komanteri rero mwagombye kuwukoresha mwunganira uwanditse inyandiko kugirango twese turebe mu cyerekezo kimwe kizatugeza muri iyo KANANI turota. Ku mbuga zose za Shikama ubu hashobora gutangirwa ho  komanteri; ntawe ukwimira kwandika icyo ushaka kuko iyo umaze kwandika komanteri yawe ihita isoka muri iyo segonda nta handi iciye. Gusa muri iyo komanteri yawe jya utekereza ko icyo utifuza ko abandi bagukorera, nawe ko ugomba kutagikorera abandi. Urugero: wituka abandi, cyangwa ngo ubasesereze nkuko nawe utifuza ko babigukorera.

Murebe hasi aha komanteri  yatanzwe n'umuvandimwe YOHANI Muhire murabona ko hari byinshi yunganiyemo Shikama tukaba tubimushimiye byimazeyo kandi tumusaba gukomeza iki gikorwa cy'indashyikirwa. Iyi komanteri murayisanga hasi y'inyandiko iri kuri iyi linki iri hasi aha.

"
Murakoze Bwana Nkusi kuduha iyi nyandiko. Nifuzaga kubasaba kudakoresha imvugo ikarishye musubiramo amagambo yavuzwe n'undi muntu. Aho Rutabana yavuze Abahutu, ntiyavuze Ibihutu. Nanone uriya mugabo uri gushakishwa na Leta y'u Rwanda yitwa Léopold Munyakazi kandi yigishaga mûri KIE aho kuba KIST. Uretse ibyo, mukomereze aho gusobanurira Abanyarwanda ububi bwa Leta ya FPR. Imana ikomeze ibarinde."/ Yohani Muhire


Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


" Hari umututsi wambwiye ati ariko Paul Kagame yabitewe n'iki kwica Rwigara, yari yabuze IBIHUTU byo kwica"/Ben Rutabana. Abatutsi b'Abahezanguni batazi ko Kagame agikomeje gahunda yabo yo gutsemba abo bita IBIHUTU ni abatagira amaso/ Nkusi Yozefu


                              Ben Rutabana

Mbere yo kugira icyo mvuga ku magambo ari mu mutwe w'iyi nyandiko, ndashaka kugeza ku basomyi ibiganiro bibiri nigeze kugirana n'abantu batandukanye mu bihe bitandukanye. Kimwe ni icyo nagiranye na sogokuru akiriho muri za 1960s ikindi ni icyo nagiranye n'umututsi w'inshuti yanjye Inyenzi nako Inkotanyi zikimara gutera muri 1990.

Leta ya FPR na KAGAME yabujije abanyarwanda guhinga ibijumba, ibishyimbo, amasaka no kwenga akagwa bakomoragaho agafaranga ahubwo ibahenda ubwenge mu biciro bihanitse umuntu yishyura abashoramari bayo akagera n’aho yaka inguzanyo muri banki kugira ngo agure imva yo gushyinguramo uwe cyangwa agiye gushyingira umuhungu cyangwa umukobwa we/ UDAHEMUKA Eric

Imyambaro ihenze mu bukwe: indangagaciro yazanywe na FPR

Mu minsi ishize abantu muri Kigali bakubiswe n’inkuba babonye abakecuru n’abasaza bambaye boda-boda zikozwe muri purasitiki bagiye ku Kimihurura bikoreye ibiseke n’inkangara ngo byuzuyemo amasinyatire yo gusabira Kagame manda ya gatatu kugira ngo azabayobore kugera ku mperuka y’iyi si.

Ya mabandi yo mu Gatsiko k’Abasajya yateye amajanja kwa Gitwaza. Iyi ntumwa y’Imana se mama, iremera yitandukanye na Rurema, cyangwa iremera umunigo w’amabandi?!/Mbangurunuka Paul

Apotere GITWAZA

 Ndibuka mu myaka ishize, abanyagipindi cyangwa se abanyarwenya bakundaga kuryoshya ibiganiro bavuga ngo abagabo batatu(Rwigamba Barinda, Sina Gerard na Apotre Gitwaza) nibo iyi Leta y’Agatsiko yahiriye.

Niba FARG na AERG bavuga ko abiyoberanije bakarihirwa na FARG mu mashuri yisumbuye na Kaminuza batari babikwiye bagomba kubiryozwa, birakwiye ko n’abafashe icyemezo cyo kubarihira babihanirwa kubera uburangare bagize mu kazi. Abategetsi bakomeye nabo bagomba kuryozwa ko abana babo barihiwe kandi bishoboye/ UDAHEMUKA Eric

Ruberangeyo Tewofili( umugabo uri ibumoso)
Mu Rwanda buri munsi, buri saha, buri munota, buri segonda haba hari inkuru nshya isohotse kandi ishyushye ku buryo kuyandikaho uri umunyamakuru w’umwuga wanabaye mu Rwanda ari umunyenga. Ubwinshi bw’izo nkuru butuma bitorohera umunyamakuru guhitamo iyo yandikaho. Nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida Kagame asinye itegeko rihindura itegeko nshinga, sena nayo ikemeza 7 bagize iyo komisiyo ubu noneho FARG na AERG nibo bagezweho.

Kuri uyu wa 12/9/2015 niho Pawulo Kagame na FPR ye batangiye gusenyera Impfubyi n'umupfakazi ba Nyakwigendera Rwigara Assinapol. Ni nde ukurikiraho ?

Umuturirwa wa Rwigara watangiwe gusenywa kuri 12/9/2015
FPR ivuga ko Umupfakazi n'impfubyi bazariha amafranga yo kuyisenya!
Leta y'Agatsiko ikimara gutangaza ko izasenyera nyakwigendera Rwigara Assinapol yahambye ari muzima, abanatu benshi bavuze amangambure: bamwe bati: "Ni iterabwoba nta muntu wafata umuturirwa nk'uriya ngo awusenye kandi nyirawo yarawubatse bareba, bakaba batawusenya ari uko atabarutse". Abandi bati: " Kagame ni umusazi ntacyo atakora , n'ibitari ibi azabikora mumwitege."
Amagambo ashize avuga rero kuko ejo tariki ya 12/9/2015 sosiyete ROKO ari ho yatangiye gusenya iyi nyubako ya Rwigara. Si ibyo gusa kandi, kuko amafaranga yo gusenya iyi nzu azarihwa n'umuryango wa nyakwigendera Rwigara.

DUKOSORE IMVUGO IKOCAMYE ISHINGIYE KU MAHANO YA F.P.R: «Ntabwo aribyo kuvuga ko Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille) i Kigali itagisenywe kuko byakumvikana nko kudohorera Kiliziya Gatulika itari mu ikosa ahubwo igikwiye kuvugwa ni uko iyi Kiliziya itagombaga gusenywa na kera na kare uko byagenda kose»/ UDAHEMUKA Eric

Kiliziya ya Sainte Famille Agatsiko gashaka gusenya
Ikibazo cy’intambara y’ubutita iri hagati ya FPR na KILIZIYA GATULIKA gikomoka ku kimwaro Kagame Paul n’agatsiko ke batewe n’amabi bakoreye Kiliziya ntabwo muri SHIKAMA tuzi icyomoro kizakivanamo kuko uko bucya ibintu bikomeza kugenda bizamba. Mu nyandiko yasohotse ejo mu itangazamakuru ry’i Kigali natangajwe no gusomamo ibintu bitumvikana na busa.

KWITA INGAGI IZINA-KINIGI : Mu muhango wo kwita izina ingagi, perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko umuvumo bakwiye kwirinda kuruta indi ari uw’ubukene nyamara politiki ye mu myaka 21 imaze ku butegetsi imaze guhindura abanyarwanda batari bacye abatindi bo kubabarirwa/UDAHEMUKA Eric

Kagame na Rwigema
Ukize inkuba arayiganira aha Kagame yari umukene
Ifoto iri hasi uramubona ageretse akaguru ku kandi yarakize abikesha gusahura no kwica
ku buryo indege ze ari zo zitwara abategetsi b'ibihugu by'ibihange ku isi : UK na USA!

Mu muhango wo kwongera kwita ingagi amazina usigaye ubera mu Rwanda kandi ibyo birori bikaba bimaze kumenyerwa ko bibera mu Kinigi mu nkengero z’icyanya cy’ingagi giherereye mu birunga ku gasongero ka Ruhengeri, perezida Kagame yitabiriye uwo muhango.

Niba FPR igumye ku butegetsi akavuyo yateye mu burezi kagakomeza, aka mwarimu karaba gashobotse: abarimu bariho bararushaho kwibasirwa n’abanyeshuri bigisha babakubita, babatema cyangwa babaharabika. Iki cyorezo kikaba kiri kuva mu mashuri abanza kugeza no muri Kaminuza/NKUSI Yozefu.

Porofeseri Gasoma JB( imyaka 58) wari wivuganywe n'umunyeshurikazi
 Imana igakinga akaboko

 Umunyarwanda wese kuva mu bwana yigishwa ko agomba kumvira ababyeyi akanabubaha, hagakurikiraho kubaha umuntu wese ukuruta. Hejuru y’aba bose ariko, umwana atozwa kubaha mwarimu we nkuko yubaha umubyeyi we ndetse akanarenza ho. Uko umwana agenda yigira imbere abwirwa ko ngo Ubutegetsi buva ku Mana , bityo kubaha umutegetsi nabyo bikaba ari nk’itegeko. Muri uku kubaha aba bantu nashyize mu byiciro bitandukanye, ubu abasigaye bubahwa ni abategetsi gusa naho ababyeyi na mwarimu ibyabo byajyanye na Repubilika ya Kabiri! Shikama iraguha ingero nkeya zerekeye uburezi aho abarimu basigaye bakubitwa n’abo barera kuva mu mashuri abanza !

Uko Democratic Party yo muri Tanzania ibona ubwami-nyabami HIMA-TUTSI. igice cya II: "Abatutsi ntabwo bahunze igihugu cyabo muri Revolisiyo yo muri 1959 kuko bari bagiriwe nabi, ahubwo bahunze urukozasoni rwo kureshyeshywa n’Abahutu, cyane cyane kumva ko badashobora kuyoborwa n’abahoze ari abagaragu babo"



Mu nyandiko ya Shikama iheruka twibazaga ku kibazo cy'abana b'Abahutu FPR/APR/RDF bicira mu mashyamba ya RDCongo kuva muri 1996 n'ubu bigikomeje; twavuze muri iyo nyandiko iri hano ko ubu bwicanyi Kagame ategeka ibinywamaraso bye gukora atari uko yagiriwe nabi akiri muto ahubwo ari ingengabitekerezo afite we n'ibinywamaraso bye ko Abahutu atari abantu, batagomba kubaho! Iyi ngengabitekerezo yatangiye gukururira abanyarwanda akaga aho bari hirya no hino mu karere u Rwanda rurimo. Ubu ibihugu hafi ya byose usibye Uganda byatangiye kwirukana abantu  benshi bakekwaho ubunyarwanda mu nzego z'ubuyobozi, no muri Uganda kandi urebye neza ni uko nta myaka 10 izashira abengehigu batibohoye ingoma y'abami-nyabami Hima-Tutsi iyobowe na Yoweri Kaguta Museveni maze  bakirukana abanyarwanda mu buyobozi no mu gihugu cyabo muri  rusange nkuko Tanzania iheruka kubikora.
Inyandiko irambuye murayisanga hano kuri www.ki.shikamaye.net

Dg NKUSI Yozefu
Shikama Uharanire ko ukuri 
gusimbura ikinyoma.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) igeze aho umwana arira nyina ntiyumve kuko Emmanuel MUDIDI wayitegetse akayihindura umudidi ubu ariwe urimo kuyisabira amavugururwa ahoraho/Udahemuka Eric

MUDIDI Emanweli


Minisiteri y’uburezi mu Rwanda niyo abaturage bahora biteze ko umutegetsi uyirangaje imbere ashobora guhindurwa umwanya uwo ariwo wose. Ibi bigaterwa n’umubare w’abayiyoboye udasiba kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Ku italiki 15 Nyakanga 2015, depite MUDIDI Emmanuel nawe uri ku rutonde rurerure rw’abategetse iyi minisiteri aherutse guha ikiganiro igitangazamakuru cyitwa IGIHE muri Kigali asobanura ko MINEDUC ikwiye gukorerwa amavugururwa ahoraho.

Umuvandimwe Kanyarwanda Aloyizi uba muri Malawi aratubwira ukuntu Abahutu ba Gisenyi , Ruhengeri na Gitarama batewe ibisongo mu nda ibyara, abandi bagakubitwa kugeza bapfuye, ngo hari n'abahambwe babona mu buvumo bwa Musanze. Ibi byose byakozwe n'Inkotanyi FPR/ APR/RDF!

Amaraso y'Abahutu azabahame n'abanyu

Nitwa Kanyarwanda Aloyizi nkaba mba mu gihugu cya Malawi,mbabazwa n'ubwicanyi bwakozwe n'Inkotanyi.Umuryango wanjye wose watikiriye mu Rwanda, nari muri Seminari igihe amarorerwa yabaga mu Rwanda.Mfite uko njyewe numva ibyabaye, ariko ndajyana n'inyito igezweho mu isesengura ry'ibyabaye. Ibyerekeye amatohoza nakoze mu turere dutatu aritwo Ruhengeri aho mvuka, Gisenyei na Gitaram mu bihe byiswe iby'Abacengezi, mfite ubuhamya bw'abantu bari bahari n'abandi bambwiye ibyo bumvise kuri ayo mahano. Ku binyerekeyeho , mu muryango wa mama, twabuze abantu bagera kuri 27 kuva ku bantu bakuru kugeza ku mpinja.Ku ruhande rw'aho data akomoka, naho twabuze abantu bangana n'umubare mvuze hejuru.

IPEREREZA RYA SHIKAMA I KIGALI : «Nyuma yo gufunga imihanda ya CENTENARY HOUSE-ECOLE BELGE na SULFO RWANDA-MINECOFIN, Paul KAGAME na MAKUZA Bertin(RWANDAFOAM) bamaze gukwiza abakwepo/abasheretsi babo mu bacuruzi bakorera ahafunzwe imihanda babakangurira kujya gukodesha mu nzu yabo. Bose nibamara kujya gukorerayo imihanda izongera ifungurwe! !»/UDAHEMUKA Eric

Igishushanyo mbonera ibumoso,  naho iburyo hari umutirirwa wa 2 wa Kagame yitiriye Makuza.
Iyi niyo ntandaro yo gufunga imihanda muri Kigali kugirango ba Ngofero bave aho bacururizaga
bajye gukorera muri uyu muturirwa wa Kagame
Ibibazo bikomoka ku ifungwa ry'imihanda Centenary House - Ecole belge na Sulfo Rwanda-Minecofin ubu biragaragarira buri wese, biravugisha benshi niba atari bose amangambure muri Kigali gapitali y'u Rwanda.

Niba Kagame Pawulo amaze kwica miliyoni zisaga icumi z’inzirakarengane kuko ngo ingoma z’Abahutu zamuhejeje ishyanga imyaka 40, abo yatumye bavukira mu mashyamba akabatoteza kuva ari impinja umunsi bageze ku butegetsi nkuko yabugeze ho bizagenda bite?/NKUSI Yozefu


Hari imigani myinshi duca mu kinyarwanda dushaka kwerekana ko kugirango umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange bigire amahoro, ituze n’iterambere, uburezi bw’umwana bugomba kuza mbere ya byose. Tukaba tuvuga ngo: umwana apfa mu iterura, umwana ni umutware, umwana w’undi anutsa urukonda, igiti kigororwa kikiri gito, n’iyindi myinshi ntarondoye. Nyamara ingoma ya FPR si ko ibona aya mahame y’abakurambere, kuko yo  mu ngengabitekerezo yayo, umwana utari umututsi ntaba ari umwana ugomba kubaho, iyi ikaba ari yo mpamvu nyuma yo gukorera jenoside Abahutu muri RDCongo kuva muri 1996, abarokoka buri musi bakibaruka, FPR itarebera izuba abo batware b’ejo; ibi nibyo twita kumenera umugi w’inda ku rwara. Ese Kagame yaba yarababajwe akiri umwana ku buryo yagirira inzika Abahutu kugeza no kuri ba Buhinja na ba Rubyogo bavukira mu mashyamba ya RDCongo ahora avutsa ubuzima buri munsi?

ABANYAMERIKA BARI GUTEGA PAUL KAGAME UMUTEGO W’UMUSHIBUKA/Rukirigitangwe


Kagame na ba shebuja b'Abanyamerika bari mu Rugwiro muri Kanama 2015
 bamusaba kwivanga mu kibazo cy'u Burundi
Nyuma y’aho inkuru zisohokeye ku mbuga za interineti hirya no hino, zivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusaba u Rwanda gufasha gukemura ibibazo biri kubera mu Burundi, byatumye nibaza niba iyi nkuru ari ukuri. Nubwo igisubizo kigoye kuboneka, iyi nkuru ibaye ukuri yaba ihishe byinshi.

Kuva kera, Abatuye ibihugu bikennye dukunze kwivovota ko ibihugu bikize byimvanga cyane mu miyoborere y’ibihugu byacu; nibyo koko ibi ntawabihakana ijana kw’ijana. Ariko kandi, no kubyemeza ijana kw’ijana nabyo byaba ari ukwirengagiza byinshi. Benshi bashobora kwibaza bati: “Mbese iyi mvugo ko idasobanutse, uyu ari gushaka kuvuga iki?”. Icyo iyi mvugo igamije, dufatiye urugero ku byabaye mu Rwanda, ni uko FPR Inkotanyi itari gushobora na rimwe gufata igihugu cy’u Rwanda idafite inkunga ikomeye y’ibihugu by’ibihangange (aha ibikunze gutungwa agatoki cyane ni nk’Amerika, Ubwongereza ndetse na Isirayeli). Uru rugero rusobanuye byose: aba ba rugigana bakize baza ari twe tubazanye, tubatabaje; iyo bemeye kuza, nabo baba bashaka ibihembo.

Inyandiko 2 zitaha: Iya mbere:"Niba Kagame Pawulo amaze kwica miliyoni zisaga icumi z’inzirakarengane kuko ngo ingoma z’Abahutu zamuhejeje ishyanga imyaka 40, abo yatumye bavukira mu mashyamba akabatoteza kuva ari impinja umunsi abazarokoka bageze ku butegetsi nkuko yabugeze ho bizagenda bite?"/ NKUSI Yozefu /// Inyandiko ya 2: " Abasenga ni musenge, Ababyeyi mufatire iry’iburyo u Rwanda rwacu n’Abanyarwanda kuko imipango iri gukorerwa Igihugu cy’Uburundi ishobora gusinga iduhekuye twese"/Mbangurunuka Paul.

Ikarita yerekana u Rwanda n'u Burundi

-  Inyandiko ya mbere/ NKUSI Yozefu

I. Tumaze iminsi dusoma ku mbuga zimwe na zimwe abo muri FDLR batabaza bavuga ko abasoda bayo bashyize intwaro hasi bakajyanwa mu nkambi zirinzwe na LONI muri RDCongo bimwe ibibatunga! Abenshi muri twe babifashe nk'amakabyankuru kuko ntawiyumvishaga ko LONI yakora ibyo. Iyi LONI ejobundi niyo yitangarije ubwayo ko yahagaritse guha amafunguro aba FDLR ikavuga ko RDCongo ariyo igomba kubikora! Shikama irabibutsa ko abenshi mu bari muri izi nkambi ari abagore n'abana. 

IMUNGU MU BUKUNGU BW'U RWANDA : «Nyuma gato y'uko guverineri wa BNR Bwana John Rwangombwa yari aherutse guha gasopo abanyamakuru biha ibyo kwandika no gutangaza inkuru zirebana n'ubukungu, leta ya FPR yibye ku mugaragaro mu isanduku ya leta miliyari 15 ziyongera ku zindi miliyari 114 yibye guhera muri 2008»/ UDAHEMUKA Eric

Guverineri Rwangombwa arabeshya ko muri aka gasanduku hari
amafaranga asigayemo kandi karimo ubusa!
Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru i Kigali mu cyumweru gishize, SHIKAMA twamenye ko guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda Bwana John RWANGOMBWA yahaye gasopo abo yise abanyamakuru biha gutangaza inkuru zirebana n'ubukungu bw'igihugu kandi abo banyamakuru ari abaswa badasobanukiwe ibirebana n'icungamari rya leta.

ISESENGURABUKUNGU NA POLITIKI : «Kubuza imodoka kunyura mu muhanda uva Centenary House ukagera Ecole Belge no mu muhanda uva kuri SULFO-RWANDA ukazamuka KIPHARMA ugahingukira kuri BANQUE DE KIGALI ukagera MINECOFIN bishobobora gutuma isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda rihanantuka rikikubita hasi/ UDAHEMUKA Eric


Iyi ni inzu nshya Kagame Pawulo yujuje i Kigali ibaye nyirabayazana
 yo gufunga imihanda muri Kigali.
Iyi nzu yiswe MAKUZA House


NDAYISABA Fidele uyobora umujyi wa Kigali aherutse gukoresha ikiganiro n'abanyamakuru ababwira ko ngo gukumira imodoka mu mihanda imwe n'imwe muri Kigali bizazana impinduka nziza. Ibyo kuba avuga ibinyoma sinabitindaho kuko nari nabisobanuye hano kuri SHIKAMA mu nkuru nanditse mbere y'uko icyo kiganiro gitangwa.

Ibyahishuwe bya 19 : sosiyete FAHICO ihangana na AMUR mu gutwara abajya mu rugendo rutagatifu i Maka niyo ikozeho nyirayo Shehi GAHUTU Abdulkarim kugeza ba Munafikina bakoze uko bashoboye ngo atabwe mu gihome /NKUSI Yozefu

Kagame na Musoni baseka Shekh Gahutu

Shehe Gahutu Abdulkarim ni muntu ki?

Uyu mugabo ni umunyarwanda wize kaminuza muri Arabiya Sawudite, agaragaza ubwenge budasanzwe n’ubwitonzi ku buryo arangije abarabu bahise bakora uko bashoboye ngo abone akazi muri iki gihugu cya Arabiya Saoudite.  Nyuma yaje kujya muri Tanzaniya akaba ari naho yarongoreye umutanzaniyakazi, ariko akaza gufata umugambi wo kuza mu Rwanda muri 1998. Umugore n’abana bo baracyari muri Tanzaniya kugeza n’ubu, ajya gusura umuryango we kenshi.  

Kanda hano usome inkuru irambuye kuri www.ki.shikamaye.net 

NYUMA YO KUBUZA ABATUNZE IMODOKA KUNYURA IMBERE Y'INZU YA KAGAME UBU NONEHO ABAKORAGA UMURIMO WO KUBAGA INYAMA Z'INKA NO KUZIGURISHA(KUZICURUZA) F.P.R(MINADEF) IBUBIKIYE IMBEHE KUKO ABANYARWANDA BOSE UHEREYE KU BATUYE KIGALI BAGIYE KUJYA BARYA KU ITEGEKO INYAMA ZABAGIWE MU KIGO CYA GISIRIKARI CY'I GAKO MU BUGESERA/ UDAHEMUKA Eric

Abategetsi bagiye gusura umushinga w'inka zo kubagwa

Mu gutangira iyi nkuru ndagira ngo nshimire MURINDABIGWI washinze IGIHE.COM ubu cyigaruriwe n'agatsiko bitamuturutseho. Icyo mushimira ni uko mu buzima umunyamakuru abamo mu buhungiro nta buryo bwo gutara amakuru ku gihugu cye buhagije aba afite.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI : «Kubera umuriro w'inkekwe urimo kwenyegezwa n'Ubwongereza, hagati ya perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME na Lt. Gen. Emmanuel KARENZI KARAKE (D.M.I) umwe agomba guhitana undi byanze bikunze cyangwa byaba ngombwa bombi bakajyana»/ UDAHEMUKA Eric

Magayane yahanuye ko Kagame azaraswa umwambi w'igishirira(isasu)
akazabikorerwa n'inshuti ye magara. Aho si Ikinywamaraso Karenzi Karake yavugaga?

Kuva ku italiki 19 Nyakanga 1994 umunsi FPR yafatiyeho ubutegetsi i Kigali no mu Rwanda hose, igihugu cyacu u Rwanda gihorana amakuru akangari ku buryo guhitamo ingingo wandikaho uri umunyamakuru wabigize umwuga bigusaba kubanza gukora imyitozo.

Menya ibya Jenerali Karenzi Karake Umujenerali Karenzi Karake(KK-Kagame’s Killer) watumye Abanyarwanda bongera kwibwa akayabo k’amafaranga, agatuma amahanga acika uruhondogo ni muntu ki?/Paul Mbangurunuka

Karenzi Karake avuye muri Gereza mu Bwongereza akaba yari ageze ku kibuga cy'indege
Gregoire KAYIBANDA cy'i Kanombe i Kigali/Foto: igihe.com

Kuri www.ki.shikamaye.net,
Ejo tariki ya 22/8/2015, umuvandimwe wacu Paul Mbangurunuka azatugezaho byinshi tutari tuzi ku KINYWAMARASO Karenzi Karake.

- uko yishe abaperezida barenga 5 ariko agahusha Petero Nkuruniza w'i Burundi
- uko yishe abo Kagame na FPR bita IBIHUTU
- uko Kagame amwizera byasaze
- uko ubu Kagame ashobora kumwirenza cyangwa Karake akirenza Kagame

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI : «Mu ndahiro ye kuri iyi taliki 20 Kanama 2015 perezida Petero NKURUNZIZA yongeye guca amarenga ko uteza akaduruvayo ka politiki muri Bujumbura amuzi neza kandi ko ashobora kuzagubwa gitumo bityo ubuhanuzi butegerejwe na benshi bakazabubonesha amaso yabo»/ UDAHEMUKA Eric

Nkurunziza na Kagame

Hano kuri SHIKAMA mbere y'uko akaduruvayo ka politiki kaduka muri Bujumbura twari twarabagejejeho inyandiko ntibuka umubare zababwiraga ko Kagame yarahiye akirenga ko agomba gutera Uburundi.

AMAZU YA KAGAME AZAMUKA NK'IBIHUMYO MURI KIGALI : «Perezida Paul KAGAME na Gen. James KABAREBE bashenye gare bayubakamo KIGALI CITY TOWER bohereza abanyarwanda Nyabugogo mu bizenga by'amazi, bategeka abantu bose kunywa amata y'inyange ku gahato none Kagame abujije abanyarwanda kugendera mu mihanda ikikije indi nzu ye MAKUZA PEACE HOUSE yitirirwa Makuza Bertin umuherwe nyiri RWANDA FOAM na RULIBA kuri Nyabarongo»/ UDAHEMUKA Eric

Uyu ni umwe mu mihanda igiye kugendwa n'amaguru gusa muri Kigali
kubera umutekano w'amazu y'ubucuruzi ya Paul Kagame tutibagiwe
n'umururumba we wo gushaka kwiharira amasoko y'ibintu byose mu gihugu
Abanyarwanda baribuka igihe Kagame na Kabarebe bari bagwije amadorari bakuye muri zahabu basahuraga muri Zaire maze bagahita bafata icyemezo cyo kubaka inzu ya bombi mu mugi rwagati ahahoze ikigo abagenzi bategeragamo imodoka.

Isesenguramvugo, Politiki n'Ikinyabupfura : Metere Evodi Uwizeyimana ati : «Amashyaka ya opozisiyo(arwanya Kigali) akorera mu buhungiro ni nka butiki zo muri karitiye nazo zahombye kandi u Rwanda rutegekwa n'agatsiko k'amabandi kitwaje intwaro»/ UDAHEMUKA Eric

Metere Evode Uwizeyimana
Metere Evode UWIZEYIMANA uvuka mu BYIMANA ku Ntenyo ku bilometero 3 uvuye i Kirengeri umanuka ugana mu Ruhango werekeza i Butare ubu yaciye abantu ururondogoro. Bamwe baremeza ko yahunze u Rwanda abandi barahamya ko ari mu kiruhuko cy'akazi yemererwa n'amategeko. 
Nta n'ubwo bigarukira aha gusa kuko abemeza ko atahunze banahamya ko indege imusubiza i Kigali igomba kumushyitsa ku kibuga cy'indege i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 18 Kanama 2015.

URUPFU RWA PADIRI DOMINIKO KAREKEZI : «IMVUGO YA MUSENYERI KAMBANDA ANTONI WA DIYOSEZI YA KIBUNGO MU ISHYINGURA NI IKIMENYETSO CY'INTEGE NKE, GUSHYA UBWOBA N'UBUGWARI BYA KILIZIYA GATULIKA Y'U RWANDA IVUGA KO IHAGARARIYE YEZU IMBERE Y'UBUGIZI BWA NABI BWA SEKIBI-SHITANI MU RWANDA»/ UDAHEMUKA Eric

Munsenyeri Kambanda Antoni uyobora diyosezi ya Kibungo

Ese indwara y'umutima itera ibikomere mu mutwe? Ese indwara y'umutima ituma umuntu abyimbagana ijosi? Ese uwaba arwaye umutima byashoboka ko yikubita ku cyuma arimo gusamba ku buryo kimukomeretsa mu cyico? Ese mu cyumba padiri araramo habamo ibyuma byica?

"Ndakwica hanyuma Nguhambe, nindangiza ngucire urubanza nindanginza ngufate ngufunge" Ingoma ya Mobutu Sese Seko wa Zaire. " Ndakwica hanyuma Nkujyane mu bitaro bya gisirikare by'i Kanombe byemeze ko wazize indwara cyangwa impanuka hanyuma nguhambe nihagira uwawe ukuririra ngusenyere nawe mugukurikize. "Ingoma ya Kagame. Menya ukuntu ingoma ya Mobutu n'iya Kagame zikora kimwe zibarizwa mu bihe bitandukanye/NKUSI Yozefu














Mu bihe byo hambere mbere ya 1990, perezida wa Zaire Mareshali Mobutu Sese Seko Kuku M’bendu wa Zabanga yari umuperezida utinyitse muri Afrika ndetse no ku isi kubera kuyobora igihugu gikungahaye hasi no hejuru y’ubutaka bwacyo akaba kandi yari nka wa mwana warezwe Bajeyi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuko yari umukozi wa CIA akaba yarafashaga iki gihugu cy’igihangange kwimira  ikwirakwira rya Komunisime na Sosiyalisimu muri Afurika ibi byombi bikaba bitaracanaga uwaka na Kapitalisimu yari iyobowe na USA n’Uburaya bw’uburengerazuba.

Ingengabitekerezo ziragwira iya TITO RUTAREMARA YO iragatsindwa n'Agasani! Mbangurunuka azagira icyo atubwira ejo kuri iyi ngengasi

Mbangurunuka Paul
Kugirango IBIHUTU( nkuko Abahezanguni ba FPR bita Abahutu) bitarayoboka ingengabitekerezo y'Inyenzi nako Inkotanyi ivuga ko UMUTUTSI yavuye mu ijuru akaba agomba gutegeka no kubahwa nk'Imana nabyo biyoboke, Tito Ruteramera yadukanye inyigisho nshya ivuga ko Abahutu baturutse ku BANYORO bo muri Uganda bakaba bari barwaye ibinyoro baje kuvurwa n'ABATUSI bakoresheje ibikomoka ku nka zabo! Abashi nabo ni uko nabo ngo bakijijwe ibinyoro n'Abatutsi ari ko bo aho guhakwa ku Batutsi nka biriya Bihutu, bo ngo bahise bashimuta bashaka kwiba inka zabondoye zikabavura ibinyoro bandujwe n'IBIHUTU, ni uko abavandimwe bacu bo hirya y'ishyamba ngo baje kwitwa ABASHI!

Ariko MANA, nk'ibi  ni iki koko!!!

Ni ah'ejo mu nyandiko ya MBANGURUNUKA Paul kuri SHIKAMA/ www.ki.shikamaye.net

Dg NKUSI Yozefu
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura Ikinyoma
www.shikamaye.blogspot.no

RWA RUGOMERO RW'AMASHANYARAZI PEREZIDA KAGAME AHERUTSE GUTAHA I RUGENDABARI(GITARAMA) MEYA Yvonne MUTAKWASUKU AKEMERERA IMBERE YE KO AGIYE GUHINDURA AMAZI YA NYABARONGO URUBOGOBOGO UBU ABONYE KO BITAZAMUSHOBOKERA KUKO IMASHINI Z'URWO RUGANDA ZUZUYEMO IBYONDO ZITARAMARA UMWAKA BITYO UMUJYI WA GITARAMA UKABA URI MU ICURABURINDI/ UDAHEMUKA Eric


Vuba aha, hano kuri SHIKAMA duheruka kubagezaho inkuru y'ibirori byo gutaha ku mugaraharo urugomero rw'amashanyarazi byabereye mu murenge wa Rugendabari i Muhanga.
Muri uwo muhango Perezida Kagame yabajije impamvu amazi ya Nyabarongo yanduye cyane bigera n'aho ahinduka ibiziba agasa n'umuhondo kandi ubundi amazi agomba kuba ari urubogobogo.

Mu gihe ababyarira mu bitaro bya Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare barara barwana n'imbeba ngo zitarya impinja, mu kigo nderabuzima cya Burambamba bo babyaza bacanye itoroshi!/NKUSI Yozefu

Ibitaro bya Kaminuza ya Butare
Mu kinyarwanda baravuga ngo utigerera i bwami abeshywa byinshi, iyo uri hanze y'u Rwanda ugasoma ibyo itangazamakuru ry'Agtaisko rivuga, wagirango igihugu cyabaye Paradizo, naho byahe byo kajya ko ahubwo aka Gatsiko kagihinduye Gehenomu.

Ubuzima buzira umuze ni kimwe mu bipimo fatizo byerekana ko koko mu  gihugu runaka hari mo iterambere cyangwa kiriho kirigana mo. Ibi si ko bimeze mu Rwanda. Icyabanje kuntangaza ngeze muri kiriya gihugu navuyemo muri 1987 njya muri Libya nkakigarukamo muri 2007, ni ibyo nabonye  mu bitaro byose nasuye muri 1987: Butare, Kigali bitaga CHK, na Ruhengeri byose bisa n'ibyatawe ugakeka ko hashize byibura imyaka 20 nta kintu gikorerwa mo!

Uwahaye INKOTANYI akazina kazikwiye:"AGATSIKO K'AMABANDI YITWAJE INTWARO", umunyamategeko Evode Uwiringiyimana yongeye guhungira muri CANADA/NKUSI Yozefu


Amakuru Shikama ikura ahantu hizewe muri za Maneko za Pawulo Kagame aravuga ko uwahaye Inyenzi nako INKOTANYI akazina kazikwiye : "Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro" yongeye guhungira muri Canada.

INYANDIKO NSHYA YA MBANGURUNUKA IRI HE?

Hari abariho bandikira SHIKAMA bayibaza inyandiko ya MBANGURUNUKA. Iyi nyandiko iri ku rubuga rushya, nayihashyize kuva ejo kugirango mwisanzure mu gutanga ibitekerezo byanyu kuri iriya nyandiko. NDASHIMIRA byimazeyo abavandimwe bamaze kuyisoma bakaba batanze ibitekerezo byabo, abandi namwe mwikubite agashyi; nkuko nabivuze ubushize, ndashaka kubona  umubare wa komanteri ungana n'ummubare w'abasomye inyandiko, impamvu narayibabwiye.

NKUSI Yozefu

ISESENGURABUKUNGU : «ELECTROGAZ IMAZE GUHINDURIRWA IZINA INSHURO 4 IGICIRO CY'AMAZI KIKIYONGERAHO 26% NAHO ICY'AMASHANYARAZI KIKAZAMUKAHO 31% NI IBIMENYETSO BYEREKANA KO AMAFARANGA ABANYARWANDA BAKORERA NGO BABESHEHO IMIRYANGO YABO ASHIRIRA MU MUFUKA W'AGATSIKO KA F.P.R MU CYAYENGE»/ UDAHEMUKA Eric


Amakuru yizewe SHIKAMA ifite ni ay'uko buyobozi bukuru bwa RURA buherutse gutangaza ko metero kibe imwe y’amazi yaguraga 240 Frw ubu igiye kujya yishyurwa 323 Frw, naho kilowati imwe y'umuriro w'amashanyarazi yishyurwaga 126 Frw ikaba yashyizwe kuri 182 Frw kandi ibi biciro bikazatangira kubahirizwa ku italiki 01 Nzeri 2015.

IFUNGWA RYA CHEIKH GAHUTU Abdul Karim : «Nyuma y'ihirima ry'ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda, abanyarwanda bashobora kuzihakana Imana bazaniwe n'abazungu bakiremera izabo kuko itagaragara ngo irenganure abari mu kaga bityo ubu igihugu cyose kikaba ari imiborogo»/ UDAHEMUKA Eric


Sheikh Gahutu ni uyu uri iruhande rwa Kagame wambaye ingofero y'umweru
Sheikh Habimana Saleh ni uwo wataye intebe ye hirya ya Musoni akaza gupfukama

 imbere y'ikigirwamana Kagame!
Cheikh HABIMANA Saleh wayoboye idini ya Islam mu Rwanda, SHIKAMA ifite amakuru yizewe yemeza ko abayisilamu bamwanze bavuga ko avangura amoko, ko akorera FPR kandi ko acunga nabi umutungo w'idini.
Mu kumushinja ibi birego, Leta ya FPR ntacyo yakoze ngo imuburanishe kuko ariyo yari yamutumye kudurumbanya islam. Kubera ukuntu ibintu byari bimaze kudogera nta rutangira, byabaye ngombwa ko Cheikh HABIMANA Saleh yeguzwa asimbuzwa Cheikh GAHUTU Abdul Karim.

Inyandiko itaha yo kuwa kabiri tariki ya 11/8/2015 ya MBANGURUNUKA:Tunyuzemo tuve mu mukino mubisha wa Politiki, twinjire mu mukino nyakuri w’umupira w’amaguru tugereranya ibihangange biwurangwamo.

Paul Mbangurunuka 
Umuvandimwe wacu Mbangurunuka yaravuze ati: " Nje nje, abafite ikibazo cy'amaso nimuyavuze cyangwa mugure amataratara". Nanjye nti: " Mu nyandiko ye y'ubutaha, ifite umutwe uri hejuru aha, buri wese azabe afite uruho( urukebano, urukiza) rw'amazi iruhande rwe kuko muzaseka imihogo ikagwa umwuma bikaba ngombwa ko ibobezwa!". Si ngombwa kuba usobanukiwe cyane n'ibya RUHAHGO iyi bakinisha amaguru, hari aho agera akorohereza abatayizi akabanyurizamo RUHAGO bakinisha umunwa. Inkuru irangira buri wese asobanukiwe ariko yifuza ko Mbangurunuka yayiha igice cya kabiri!

Ni kuwa kabiri tariki ya 11/8/2015

Icyitonderwa: Abacikanywe n'inyandiko ya Mbangurunuka yo kuwa gatanu w'igishize, murayisanga kuri uru rubuga.

Ubwanditsi bwa SHIKAMA
Muzamenya ukuri kandi niko kuzababohora

Inama y'abaminisitiri yo ku italiki 05 Kanama 2015 yubikiye imbehe Dr. Daniel UFITIKIREZI wari umuyobozi mukuru wa R.S.S.B(CAISSE SOCIALE) kuko atabashije gutahura umutego w'ubujura na ruswa bya FPR yamuteze none ikaba imubiranduye nta n'umwaka amaze ategeka icyo kigo/ UDAHEMUKA Eric

Dg UFITIKIREZI Dannyeli
Shikama iheruka kubageza ho inyandiko ku itariki ya 24/07/2015 yari ifite umutwe ugira uti:
Ibyahishuwe bya 18. Menya ukuntu Inkomamashyi zo ku Kimihurura zabaye ikiraro FPR icaho isahura umutungo mu bigo bya Leta iwohereza i Buraya gutegura imanza z’amaraso . 
Iyi  nyandiko yasomwe cyane, yaberetse ukuntu FPR na Kagame uyiyoboye bariho basahura amafaranga y'igihugu bayohereza i Buraya mu manza z'amaraso bamennye kuva muri 1990 kugeza ubu. Ni muri urwo rwego ibigo byose bya Leta biriho bisahurwa na FPR ubwayo, igahita ikoresha ikinamico hagati y'abo yahaye gucunga buri kigo isahuye na Komisiyo ya za Nkomamashyi zo ku Kimihurura iyobowe na Nkusi Yuvenali.  Bamwe muri aba bayobozi bahuye n'uruvagusenya, harimo Dg Ufitikirezi Dannyeli wayoboraga ikigo cy'ubwishingizi RSSB. Kagame Pawulo akimara gusoma inyandiko ya Shikama yo kuwa 24/7/2015, yahise yirenza uyu mugabo hadashize n'ibyumweru bibiri dusohoye inyandiko tuvuze hejuru.Soma iyo nyandiko ya Shikama hano.. Hasi aha, umunyamakuru UDAHEMUKA Eric arabageza ho ku buryo burambuye akaga Dg Ufitikirezi Dannyeli yahuye nako ni ukuntu ubuzima bwe ubu buri hagati y'urupfu n'ubugingo!
Ubwanditsi bwa SHIKAMA

“Ingoma iraducitse" amagambo yavuye mu munwa wa Kagame ubwe. Mbangurunuka mbaye nisabiye imbabazi hakiri kare. Soma!/ Paul MBANGURUNUKA


Nkuko Shikama yabibagejeje ho ejo tariki ya 6/8/2015, Paul Mbangurunuka ni umunyarwanda ukurikira ibibera mu Rwanda no mu karere ruherereye mo guhera ku ngoma ya Bwengenyakuri Kayibanda kugeza ku ya Rukarabankaba Kagame. Uyu mugabo yagiye aburira abantu kenshi ku mahano abugarije, byose bikaba byarabaye. Kubirondora bwakwira bugacya; icyo twabibutsa cya hafi ni intambara y'i Burundi yatangaje ko yariho itegurirwa mu Rwanda umwaka ushize wa 2014, akavuga abari bayirimo n'izina rya Hoteli inama yaberaga mo, iyi nyandiko twayihitishije kenshi mu "nyandiko zo mu bubiko" Icyo gihe i Burundi hari amahoro bituma abantu benshi bafata ibyo Mbangurunuka yavugaga nk'amahomvu, nyamara amaso nabahe, ibiriho biba ubu byose murabisanga muri iyo nyandiko twavuze hejuru. Bityo, twe muri Shikama, tubona iby'uyu mugabo avuga nta muntu wabifata runono, abakora gutyo, bazabyumva bashaje!

Ubwanditsi bwa SHIKAMA

______________________________________________________________________________

Muraho  mwese basangirangendo. Abenshi mwibaza ko napfuye cyangwa se nkaba mfunze ariko ibi byose nta na kimwe kigeze kimbaho..ndi mutaraga.
Reka ngaruke ku mutwe w’iyi nyandiko aho ngira nti : Ingoma iraducitse. Ku giti cyanjye ndasaba imbabazi z’ibibi byose twakoreye u Rwanda, Abanyarwanda muri  rusange ntibagiwe n’abanyamahanga.  Ubwo duherukana niba ntibeshye hashize umwaka, nasize hanuka uruntu runtu ariko mubicira inyeri, none ubu byamaze kuba urukonda.

SHIKAMA iriho irarwanywa n’abafite imbuga zitwa ko zirwanya Leta ya Kagame bayibibaho urukungu amanywa n’ijoro!

                       
Hari abari bufate iyi nkuru nk’urwenya nyamara ni ukuri kwambaye ubusa! Kuva twashinga  SHIKAMA nshya muri Gicurasi 2015, hari bamwe mu bafite imbuga zikorera hanze babuze amahwemo. Ibi byagiye bigaragarira mu guhindagura kenshi gahunda  zahitaga ku mbuga zabo. Ntibyahagarariye aho kuko bagiye bakoresha uko bashoboye bifashisha ikoranabuhanga bakohereza urukungu( spams) kuri Shikama ahantu babona hahurira abantu benshi nko mu IHURIRO cyangwa Komanteri. Ibi byagiye bikorwa kugirango imbuga zabo zidahagarara dore ko zubakiye kuri komanteri aho kuba guhitisha inyandiko nyinshi. Bakeka rero ko Komanteri za SHIKAMA zikoze, imbuga zabo zahagarara cyangwa bikabasaba umwanya uhagije wo gutegura inyandiko kenshi kugirango imbuga zabo zikomeze zisurwe.

Ntimukomeze gushakira Paul MBANGURUNUKA mu bapfuye, ni muzima kandi aje aje !

Mbangurunuka Paul
Mbangurunuka ni umunyarwanda w'umunyabwenge, uhumeka politike y'u Rwanda kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ku ya Kagame Pawulo. Yakunze guhitisha inyandiko ku mbuga zinyuranye ariko yamenyekanye bwa mbere ku buryo budasubirwaho ku nyandiko yacishaga ku rubuga rwa Padiri Tomasi Nahimana, Leporofete(www.leprophete.fr).

Nyuma y'aho SHIKAMA ishingiwe, umuvandimwe Mbangurunuka yabaye inshuti yayo y'akadasoka. Yacishijeho inyandiko zagiye zihuruza benshi kubera ubwenge ziba zandikanye n'ubutumwa aba ashaka kugeza ku banyarwanda. 

ISESENGURAMPAMVU-POLITIKI N'IYOBOKAMANA : «ICYEMEZO CYA MINEDUC CYO KWEMERERA ABIGA MU MASHURI YISUMBUYE GUTUNGA TEREFONI ZIGENDANWA GISHOBORA KUBA IMBARUTSO Y'INTAMBARA Y'UBUTITA HAGATI YA F.P.R NA KILIZIYA GATULIKA MU RWANDA IGIKANYAKANYA MU KUBUMBATIRA IREME RY'UBUREZI KANDI IKABA ARIYO IFITE IBIRENGA 50% BY'AMASHURI AFATIKA MU GIHUGU»/ UDAHEMUKA Eric



Mu nyandiko mperuka kubandikira hano kuri SHIKAMA navuze ku kibazo ubu gihangayikishije ababyeyi cy'uko leta ya FPR irimo kwitegura guha abana biga mu mashuri yisumbuye uburenganzira bwo gutunga terefoni zigendanwa kandi uzatwitira ku ishuri ntazongere kwirukanwa.

Ba Ngofero bo mu mugi wa Kigali ejo kuri 3/8/2015 bifashishije intwaro za gakondo babuza ubutegetsi kubasenyeraho amazu, ba Ngofero bo mu giturage nabo bagomba kwifashisha izo ntwaro bakirukana ubutegetsi bubafungira ko bahinze amasaka n'ibijumba/Nkusi Yozefu

Abaturage birukanye abakegesi n'amahiri

Ejo ku itariki ya 3 /8/2015 mu kagari ka Gatunga, Umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali abaturage babyutse birukana ibitero bari bagabweho n'utegeka aka kajagali, umunyamabanga nshingwabikorwa Yankurije Antoniya. Uyu mutegetsi wari wazinduwe no gusenyera aba ba Ngofero, yakubiswe n'inkuba abonye abaturage bose bashyize hamwe bakavuga ko usenya inzu n'imwe ahagwa! Ibi ntibabivugishije iminwa gusa kuko bari bitwaje n'intwaro za gakondo: imyasi, imihini, n'amahiri.
Soma inkuru irambuye kuri shikama nshya hano

Dg Nkusi Yozefu

MINISITERI Y'UBUREZI MU RWANDA IMAZE GUCA AMARENGA INSHURO EBYIRI KO KWITWAZA TEREFONI IGENDANWA KU MUNYESHURI WIGA MU MASHURI YISUMBUYE BYEMEWE KUGIRA NGO KAGAME ASHAKE IGIKUNDIRO MU RUBYIRUKO RW'AMASHAGAGA BITYO MANDA YA GATATU IGERWEHO NTA NKOMYI/ UDAHEMUKA Eric

Ese izi mobayilo Kagame ashishikariza abana gutunga ntizaba ari nyirabayazana w'inda z'indaro
zibasiye n'abatarageza ku myaka 15 hirya no hino mu Rwanda?
Hari ikinyamakuru gikorera mu Rwanda mperutse gusomamo inkuru maze umuntu bigaragara ko ajijutse atangaho igitekerezo agira ati : «Amashuri make inkotanyi zakuye Nyakivala adukozeho adusenyeye igihugu». Uku niko yanditse ariko mu kumukosora kugira ngo ubutumwa yashakaga gutambutsa bwumvikane yashakaga kuvuga ati : «Amashuri make inkotanyi zakuye NAKIVALE(UGANDA) adukozeho adusenyeye igihugu».
Iyi NAKIVALE abatayizi ni inkambi y'impunzi iba muri Uganda. Iyi nkambi ni iyo hambere kuko abatutsi bo mu Rwanda bahunze muri 1959 bayibayemo bakayigiramo bakahakurira. Uyu watangaga igitekerezo rero yashakaga kwerekana ko abanyarwanda bajingutse bavuye muri Uganda ubutegetsi bwabo burembeje abanyarwanda.

MANDA ZITAGIRA IHEREZO ZA PAUL KAGAME : «MU GIHE ABANYARWANDA TWESE TUGITEGEREJE KO UMUSOZO W'INDAGU ZA MAGAYANE UZACA URUBANZA RUTABERA MBERE Y'UKO UMWAKA WA 2017 UGERA, ABATURAGE BAGIYE GUTAGANGARA BAPFUKAMIRA PAUL KAGAME USHAKA KWIGIRA UMWAMI KU KIGUZI ICYO ARICYO CYOSE NGO BAREBE KO BWACYA KABIRI»/ UDAHEMUKA Eric


Uyu munsi nanditse iyi nkuru ni ku munsi w'umuganura mu mateka n'umuco mu Rwanda ariko urebye uko ibintu bimeze i Kigali no mu Rwanda hose ubu birashyushye cyane.
Impamvu bishyuhye ibi byotsa amatama ni uko ubu Kagame yugarijwe impande zose n'ubwoba nyagupfa batabibonesha amaso ariko abareba kure barabona neza ko ibintu bikaze.

Inyandiko nshya gusa kuri shikamaye.blogspot.no Kuva tariki ya 2/8/2015

Umwanditsi mukuru wa Shikama  UDAHEMUKA Eric
azabagezaho udushya twinshi akuye mu biruhuko

Abakunda INYANDIKO ZO MU BUBIKO muraba mwihanganye kuko Shikama igiye gukomeza na gahunda zo gusohora inyandiko nshya kuri www.shikamaye.blogspot, www.ki.shikamaye.net no kuri www.udusajya.blogspot.com.

Buri rubuga rwose ruzatambutsa gahunda zihariye tuzabageza ho mu minsi iri imbere. Ejo kuri 2/8/2015 niho inyandiko ya mbere y'umwanditsi mukuru wa SHIKAMA UDAHEMUKA Eric mukunda cyane izahita kuri www.shikamaye.blogspot.com. Abazaniye amakuru menshi akuye mu biruhuko!

Icyumweru cyiza

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri kandi niko kuzababohora

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rwanda.Kubera ko abanyarwanda badafite uruvugiro ngo bamuvuguruze, Kagame ejo yababeshyeye ko bamutoye kandi baratoye Faustin Twagiramungu muri 2003 naho muri 2010 bagatora Dr Ntawukuriryayo J.D, abeshyera n’umunyamerika-kazi kuko atumva ikinyarwanda ngo amunyomoze !!!

    Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 13/1/2014
Umutwe wawe urakubwira ko ari nde ugiye
 kwica none ngo ubone ibitotsi?
Ejo ku cyumweru mu Rwanda habaye ikintu cyatunguye abaturage ubu bakaba bifashe mapfubyi bibaza uko byagendekeye Nyirigitinyiro mu Rwanda hose ariwe Nyakubahwa Paul Kagame. Ubusanzwe iyo abantu bagiye mu isengesho baba bagiye kwigorora n’Imana na bagenzi babo ku mpamvu buri wese yakumva kandi bitamugoye.
Mu isengesho abantu banoza imitekerereze y’umutima-nama wabo bakawuhuza n’ukuri kw’ibintu. Uku kuri kw’ibintu ni nako kubyara ukuri kw’ibiriho n’ibyahise maze umuntu akisubiramo mu mutima we. Mbere y’uko wumvikana na rubanda uba ukwiye kubanza kumvikana n’umutima wawe bwite ku buryo muhamanya ko ibyo ukora ari bizima kandi ntawakwibeshya na busa.