Nkurunziza na Kagame |
Hano kuri SHIKAMA mbere y'uko
akaduruvayo ka politiki kaduka muri Bujumbura twari twarabagejejeho inyandiko
ntibuka umubare zababwiraga ko Kagame yarahiye akirenga ko agomba gutera
Uburundi.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya
hari byinshi byahindutse ndi bugarukeho ariko ikigaragarira buri wese ni uko
idosiye y'Uburundi Paul KAGAME imaze kumuzengereza, ku buryo yagirwa inama yo
kureka kugaba igitero cya gisirikari kuri Burundi.
Nari naricecekeye none mpisemo
kongera kwegura ikaramu kuri dosiye y'Uburundi
Nk'uko nari mbivuze haruguru
gato, kuva akaduruvayo kakwaduka muri Bujumbura nirinze kugira inkuru n'imwe
mandika kuri iki gihugu. Ahanini nabitewe n'uko iyo umuturanyi arimo kuyacekwa
burya rimwe na rimwe iyo umwanditseho haba ubwo yagira ngo uramushungera.
Muri iyi nkuru hano kuri SHIKAMA
ndashaka kuvuga ibintu bitatu byonyine : Icya mbere ni ukuntu iyi ntambara
Kagame yasoje kuri Bujumbura izarangirira i Kigali kandi Kagame akayitsindwa,
icya kabiri ni ibimenyetso byerekana ko NKURUNZIZA arusha KAGAME amayeri
n'amacenga ya politiki hanyuma nze gusoreza ku nama ngira KAGAME ko rwose ibyo
mu Burundi yabihagarika kuko biboneka neza ko imaze kumuzengereza ahanini
bitewe n'uko Uburundi butandukanye cyane na RDC Kigali yinjiramo uko ishatse
n'igihe ishakiye.
Iyi ntambara Kagame yasoje kuri
Bujumbura izarangirira i Kigali kandi Kagame n'abe bazayitsindwa nta kabuza
Nkurunziza yarahiye kongera kuyobora Abarundi indi myaka itanu |
Kugeza ubu nibwira ko nta muntu
ubona neza ibibera mu karere k'ibiyaga bigari wahakana ukuboko kwa Kigali mu
bibazo biri i Bujumbura. Mu gusoza ijambo yabwiye abari bitabiriye umuhango
w'irahira rye, Nyakubahwa Petero NKURUNZIZA perezida w'Uburundi yagize ati :
«Dutangarije ubugira kandi
uburundi n’amakungu ko inyuma yaya matora, hagiye kuba ikiringo c’amahoro,
umutekano n’iterambere, tukanagabisha ko uzokwitambika imbere yavyo, ari
umurundi canke umunyamahanga azohigura n’Imana mushobora vyose, ivyago
bizomushikako giturumbuka atagitabara ; Imana yo mw’ijuru niyo cabona; Imana
yaduhaye Burundi, ikabudutungira».
Muri iyi nteruro uyisesenguye
neza, ukayigereranya n'izindi mbwirwaruhame yavuze vuba aha biraboneka neza ko
Perezida NKURUNZIZA azi neza uteza akaduruvayo mu gihugu cye ku buryo binabaye
ngombwa ashobora kuzamwivuna.
Ibyago bizamugwa gitumo
bimutunguye nta gitabara
Ni kenshi twagarutse ku nteruro
imwe igaragara mu buhanuzi ku Rwanda ivuga ko Igitero Kagame azohereza mu
Burundi kizamuhindukirana kikamutera (Ubuhanuzi GAKWAYA DAMASCÈNE. Ibi birashoboka
cyane kuko Nkurunziza abaye perezida wemewe n'amategeko n'ubwo hari abavuga ko
abwibye. Ibi ntawabitindaho kuko muri politiki na dipolomasi byose birashoboka.
Urebye uko amahanga arimo
kumuhahana nta wari uziko Zuma yakohereza intumwa muri uwo muhango. Hano icyo
umuntu yakwibutsa ni uko burya nta leta ibura inshuti. Ibi bisobora gutuma
Nkurunziza yitabaza ibihugu runaka(...) ateza ubwega asobanura ikibazo akaba
yakumvwa kandi ndabona bishoboka cyane ndetse mu gihe cya vuba kuko akavuyo
nigakomeza hazafatwa ingamba zihutirwa zo kugahagarika burundu.
NKURUNZIZA arusha KAGAME amayeri
n'amacenga bya politiki kandi byose akabikora bucece
Nimwibuke ari mu nama mu
Busuwisi, Kagame yavuze ko Nkurunziza akwiye kuvaho kuko abarundi batamushaka.
Nyamara NKURUNZIZA nta na rimwe arahingutsa mu kanwa ke u Rwanda muri aya mezi
arenga 4 y'akaduruvayo mu gihugu cye.
Abarwanya Nkurunziza bose
bihindiye i Kigali nk'aho bari bahamagawe na mbere y'uko umugambi wo guhunga
upangwa bahita bakora umutwe wo kurwanya Bujumbura. Umuhigo wa mbere wari
uw'uko bagombaga gukora ibishoboka byose italiki ya 24 Kanama 2015 NKURUNZIZA
yari kuzarahiriraho ntibizashoboke.
Nyakubahwa NKURUNZIZA rero
aberetse ko akaze muri politiki kuko iyo bamugabaho igitero gikaze muri
Bujumbura atararahira bashoboraga kuzamuzengereza ariko ubu ni perezida wemewe
n'amategeko ku buryo mbona ko kumutsinda bizabagora n'ubwo ntirengagije ko nawe
ari mu bibazo by'urudaca bishobora no kumuhitana arebye nabi.
Abateje akaduruvayo muri
Bujumbura bashatse bagahagarika kuko bigaragara ko nabo bizabagiraho ingaruka
Mu gusoza iyi nkuru ndibaza
ibibazo bitatu bikurikira : Ese koko Nkurunziza umushotora aramuzi neza? Ese
koko afite ubushobozi bwo kumugabaho igitero gitunguranye? Ariko se koko ko
iminsi iza iduhisha byinshi izo ngabo abapfumu bemeje ko Kagame azohereza
gutera Uburundi zikamuhindukirana bitunguranye zizaba zihawe amabwiriza na nde?
Ese icyo gitero kizabaho Paul Kagame agihumeka ari i Kigali akazakibonesha
amaso ye???
Hano niho nanjye bincanga umugani
wa ya mvugo ubu igezweho. Impamvu bincanga ni uko iri jambo BITUNGURANYE
ryavuzwe n'abahanuzi n'abapfumu none NKURUNZIZA nawe akaba amaze kurisubiramo
inshuro ebyiri zose.
Uko byamera kose ntawakwishimira ko intambara
ihitana inzirakarengane. Nyamara dushingiye no ku miterere y'u Rwanda
n'Uburundi haramutse habayeho impamvu yatuma ibi bihugu byombi birwana,
ingaruka zaba mbi cyane.
Kugira ngo bitazagera aha, birakwiye ko
uwateje akaduruvayo muri Bujumbura arekeraho agasubiza inkota mu rwubati,
Nkurunziza nawe akareba niba koko hari ibitanoze akabinoza, byaba ngombwa
akicarana ku meza amwe n'abatavuga rumwe nawe maze amahoro agasagamba mu Burundi
no mu Rwanda.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355