Pageviews all the time

ISESENGURABUKUNGU NA POLITIKI : «Kubuza imodoka kunyura mu muhanda uva Centenary House ukagera Ecole Belge no mu muhanda uva kuri SULFO-RWANDA ukazamuka KIPHARMA ugahingukira kuri BANQUE DE KIGALI ukagera MINECOFIN bishobobora gutuma isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda rihanantuka rikikubita hasi/ UDAHEMUKA Eric


Iyi ni inzu nshya Kagame Pawulo yujuje i Kigali ibaye nyirabayazana
 yo gufunga imihanda muri Kigali.
Iyi nzu yiswe MAKUZA House


NDAYISABA Fidele uyobora umujyi wa Kigali aherutse gukoresha ikiganiro n'abanyamakuru ababwira ko ngo gukumira imodoka mu mihanda imwe n'imwe muri Kigali bizazana impinduka nziza. Ibyo kuba avuga ibinyoma sinabitindaho kuko nari nabisobanuye hano kuri SHIKAMA mu nkuru nanditse mbere y'uko icyo kiganiro gitangwa.


Mu gihe twarimo gutakamba ngo nyirubwite adohorere abafite imodoka ahubwo nonaha tubonye amakuru ashyushye avuga ko inzu za Paul KAGAME zigiye kurikora kuko hari undi muhanda nawo wafunzwe. Uwo muhanda nawo muri SHIKAMA turawubatambagiza murebe ukuntu inyungu za rubanda ziharenganira.

Inzu ya Kagame izarikora : Kuva SULFO RWANDA-KIPHARMA-B.K-MINECOFIN nawo uradanangiye
Umuhanda uva aho basigaye bakunze kwita aho bategera imodoka ariko mu by'ukuri ari ku ruganda rwa SULFO ukazamuka kuri KIPHARMA(Igurisha inyongeramusaruro) ibangikanye n'ahahoze isoko rya Nyarugenge, ugahingukira kuri BANKI YA KIGALI ugaca imbere y'ibiro by'umujyi wa Kigali ukagera imbere ya MINECOFIN uwo muhanda nawo uradanangiye kuko unyura iruhande rw'inzu ya Kagame.

Iyi nzu ni ya BK , uyu muhanda uca kuri BK ukanyura ahahoze radiyo 
Rwanda nawo urafunze
Abacuruzi bo muri karitiye Matewusi(MATEUS) nabo bagiye gufunga imiryango batahe cyangwa bimuke bajye gukorera ahandi
Ikibazo kigaruka ni cya kindi : «Aho babujije imodoka kunyura niho ruzingiye mu bucuruzi». Mu nkuru y'ubushize nari nasobanuye birambuye abazagira igihombo ku ifungwa ry'umuhanda uva Centenary house ukagera Ecole belge.

Muri iyi nkuru nabwo ingaruka z'ifungwa ry'umuhanda wa kabiri ni zose, ni ibihombo, ni imiborogo gusa. Uhereye kuri KIPHARMA hari abacuruzi bagurisha baranguza. Muri SHIKAMA tuzi ko abenshi bajya kurangura bajyana ibinyabiziga bigomba kwikorera iyo mizigo.

Niba se imodoka zitemerewe kuhanyura ubwo bazongera kugurisha ryari? Tuzamuke gato ruguru muri karitiye Matewusi naho habarizwa abacuruzi ba rutura bagurirwa n'igihuhu cyose. Aba nabo ntibazabona abakiriye ukundi birarangiye kuko bazajya bajya kurangurira aho bemererwa guparika imodoka zabo.

Iki cyemezo cyo gufunga imihanda kizatuma isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda rihanantuka ryikubite hasi
Ikintu gihora kimbabaza iteka ni ukubona igihugu gitegekwa n'abaswa batakandagiye mu ishuri, batazi kuyobora icyo ari cyo, badakunda umuturage kandi aribo bagombye kumuberera. Ariko ikimbabaza kurutaho ni ukuntu n'abitwa ngo barize bayoborwa buhumyi n'abo barusha amashuri. Ibi muri SHIKAMA duhora tubyandika, kuba ufite dokitora ntacyo bivuze nta n'icyo bimaze kuri FPR.
Isoko ry'imari n'imigabane naryo rifite ikicaro gikuru hafi aho mu nzu ya ECOBANK muri etaji ya karindwi(7), muri SHIKAMA tubibutse ko abashorayo imigabane yabo ngo igurishwe abenshi baba ari abacuruzi. Aba bacuruzi baba bashaka kuzayigurisha kuri menshi ngo bunguke.


Uyu muhanda uva kuri Sulfo ugana mu mujyi hejuru nawo urafunze

Ku rundi ruhande abacuruzi nibo benshi baba biganje mu bajya kugura imigabane (SHARES/ACTIONS) ku isoko ry'imari n'imigabane. Iyo rero baburabujwe nk'uku ntabwo babasha kujya kugura imigabane. N'iyo bayigura bagura kuri macye cyane ari munsi y'ayo iyo migabane igezeho bigahita bishyira mu gihombo abagurisha.

Ibi se kuki inkomamashyi za Kagame zitigeze zibitekerezaho ngo zimubwire ziti nubuza abantu kunyura imbere y'inzu yawe bizagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu? Kagame we kuko nta mashuri menshi yize(Nta kaminuza yigeze akandagiramo kandi ntiyarangije n'ayisumbuye) we ashobora kumva ko ibitekerezo bye bigarukira ku kubuza imodoka kuhaca ibindi ntacyo bimubwiye.

NDAYISABA Fidele uyobora umujyi wa Kigali yihaye amenyo ya rubanda imbere y'abanyamakuru
Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru nyuma y'ifungwa ry'umuhanda yavuze ko ngo gufunga iyi mihanda bizacyemura ibibazo byinshi byinshi birimo imigendere y'abanyamaguru babyiganaga n'imodoka.
uyu muhanda nawo urafunze
Nyakubahwa NDAYISABA Fidele wagira ngo niwe muntu wenyine ugenda muri Kigali. Ndagira ngo mubeshyuze ku mugaragaro ko avuga ibinyoma kuko iyo ikibazo kiba kurengera abanyamaguru bababuza kubyigana n'imodoka bari kubanza bagafunga AKANOGO-SOPETRAD-GISHUSHU-RDB-KISSEMENTI-CHEZ LANDO-GIPROSO-NYABUGOGO-HOTEL MIRIMO,...

Iyi ni Kigali City Tower ya Kagame na Kabarebe. Abakoreraga hafi aha, bahambirijwe shishi
itabona umwaka ushize wa 2014, abacururizaga mu bindi bice bya Kigali bifite bategekwa kuza
 gukodesha hano ku ngufu

Mu gusoza hano muri SHIKAMA turongera kubwira abanyarwanda basoma iyi nyandiko ko bagomba gushungura neza ibyo babwirwa kuko iyo babyemeye nk'ukuri bibagiraho ingaruka nyinshi. Dusoze tubamenyesha ko iyo isoko ry'imari n'imigabane rihanantutse, bigira ingaruka no kubaturage bose b'igihugu barimo nawe wabishaka utabishaka, waba uri umukire w'amafaranga cyangwa waba udatunze n'urupfumuye. Tuzabisobanura mu nkuru irambuye nitubona akanya.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355