Porofeseri Gasoma JB( imyaka 58) wari wivuganywe n'umunyeshurikazi Imana igakinga akaboko |
Umunyarwanda wese kuva mu bwana yigishwa ko
agomba kumvira ababyeyi akanabubaha, hagakurikiraho kubaha umuntu wese ukuruta.
Hejuru y’aba bose ariko, umwana atozwa kubaha mwarimu we nkuko yubaha umubyeyi
we ndetse akanarenza ho. Uko umwana agenda yigira imbere abwirwa ko ngo
Ubutegetsi buva ku Mana , bityo kubaha umutegetsi nabyo bikaba ari nk’itegeko.
Muri uku kubaha aba bantu nashyize mu byiciro bitandukanye, ubu abasigaye
bubahwa ni abategetsi gusa naho ababyeyi na mwarimu ibyabo byajyanye na
Repubilika ya Kabiri! Shikama iraguha ingero nkeya zerekeye uburezi aho abarimu
basigaye bakubitwa n’abo barera kuva mu mashuri abanza !
Mu kigo cy’amashuri abanza cyo kuri Sainte
Famille i Kigali, umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza
yakubise umwarimukazi imbere y’abandi barimu n’abanyeshuri mu gitondo cyo kuwa 14/7/2014. Uyu munyeshuri
akaba yarakoze aya mahano igihe abanyeshuri bari ku mirongo mu gitondo.Uyu mwarimukazi wakubiswe akaba yari afite uburambe bw'imyaka icumi ku murimo we. Mbere yo gukubita mwarimu wari umaze iminsi amubaza
impamvu yiga kabiri ku munsi abandi biga ikigoroba cyangwa igitondo gusa, yari
yabanje no gukubita umwana wa mwarimu amunigishije umupira yari yambaye! Uyu
mukobwa yari yarabwiye bagenzi be kenshi ko yanga uwo mwarimu kandi ko
azamwumvisha we n’umwana we.
Mu mashuri yisumbuye ho ni agahomamunwa!
Shikama yigeze kubagezaho imvo n’imvano y’itwikwa ry ‘urwunge rw’amashuri rwa Byimana rwibasiwe n’inkongi y’umuriro
ubugira gatatu muri 2013. Nkuko Shikama yabibagejejeho, abana b’indobanure b’abasirikare
bakuru ba FPR /RDF bari batumwe n’ababyeyi babo ngo batwike maze Leta izabohereze
kwiga mu mahanga aho abandi bana b’indobanure biga. Polisi yashatse guhana aba
bana by’intangarugero, ihabwa gasopo!
Ubu noneho ibyo abo mu Gatsiko batuma abana
gukora birenze itwika kuko abana basigaye bahabwa n’imihoro yo kujya gutema
abarimu ! Umunyeshurikazi wo mu ishuri ryisumbuye rya Saint Andre, mu mwaka
wa kane wa PBC( ubugenge, ibinyabuzima, n’ubutabire) aherutse gukora
agashya ubwo yahabwaga amanota yakoreye mu butabire kuri 18/8/2015 agakoresha
uburyo bushoboka bwose ngo yihe amanota ashaka, byananirana agafata icyemezo
cyo gushyira umuhoro mu gasakoshi ke akaza agatemera mwarimu muri laboratwari
mu gitondo kuri 25/8/2015. Umukobwa aho guhanwa ngo n’abandi barebereho,
yajyanywe mu bitaro ngo kuko yahungabanye!
Muri kaminuza iki cyorezo nticyahasize kikaba
kiyobowe n’abasirikare n’abapolisi ba FPR/RDF. Nigeze kwandika kuri Shikama ukuntu
umunyeshuri umwe aho gutegura igitabo umunyeshuri yandika arangije amasomo ya kaminuza kugirango abone impamyabumenyi y’icyiciro
cya mbere cyangwa cya kabiri cya kaminuza, uyu we yarakugendeye aterura
igitabo cyari cyaranditswe n’undi
munyeshuri mu myaka yashize, akuraho igifuniko ashyiraho amazina ye akizana mu
gashami k’imbonezamubano nayoboraga muri 2009. Iki gitabo cyahawe umwarimu ngo agikosore
ariko bihurirana n’uko uyu mwarimu ari we wari warayoboye n’icyo cy’umwimerere.
Uyu munyeshuri yaje kwigaragaza asa n’utera ubwoba abayobozi ba kaminuza;
yakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga. Naje hutegekwa guha uyu
munyeshuri umuyobozi mushya wo kumuyobora ngo yandike igitabo gishya. Ndashima Imana
ko navuye mu gihugu ntakoze aya mahano.
Nkaba narigeze no kubageza ho ukuntu umwe mu
basirikare ba FPR/RDF wari mu rwego rwa Kapiteni yigeze guca kuri umwe mu bayobozi ba
Kaminuza ngahamagarwa ngo nze ntange amanota 2 mu isomo nigishaga ry'ibarurishamibare( statistics) kugirango yimuke. Ibi bintu nahise mbyamaganira
kure mpita mpa gasopo umpamagaye kutazongera kungaruraho ibibazo nk’ibyo. Uyu
munyeshuri yahise anyoherereza mesaje kuri teleoni yanjye igendanwa yo kuntera
ubwoba kugirango njye mu cyaha nanze nkunze. « Ibyo unkoreye Nkusi we,
ntiwibagirwe ko uri mu Rwanda»
Urundi rugero natanga rwo muri iyi kaminuza ,
ni umusirikare wagiye afata umuntu uza kumukorera ikizamini, nawe akaba ahari
mu kizamini, ariko uwo umukorera akaba ari we utanga urupapuroo rwanditseho amazina
ye. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, uyu musirikare yaje kuvumburwa na
bagenzi be babwira umwe mu bayobozi bw’aho yigaga. Haje gushyirwaho itsinda ry’abarimu
haza kuvumburwa ko uyu musirikare atigeze yikorera ikizamini na kimwe kuva mu
mwaka wa mbere kugeza mu wa kane! Ibi bikaba byaramuviriyemo kwirukanwa! Uyu
mwarimu akaba n’umuyobozi byaje kumuviramo guhigwa bukware.
Uruhare rwa Leta
y’Agatsiko muri aya mabi akorerwa abarimu
n’uburezi
Kuri uyu mukobwa wigaga amashuri abanza ,
biragaragara ko ava mu BISUBIZO( Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro)kuko
uburenganzira bwo kwiga amanywa n’ikigoroba yari yabuhawe n’umuyobozi w’ikigo,
ibi bikaba byari binyuranyije n’amategeko abandi banyeshuri bagenderagaho.
Umuyobozi w’iki kigo akaba yarakoze aya makosa kandi ntanabimenyeshe abarimu ko
ariwe byaturutse ho ngo binumire; nkaba navuze ko uyu mwana yavaga mu bisubizo
kuko abarimu bahagaritse akazi, bagasakuza ngo uyu munyeshuri ahanwe ariko
bikaba iby’ubusa kugeza igihe ikibazo kigiriye mu itangazamakuru.
Ku byerekeye uyu mukobwa wa Saint Andre, nawe
biragaragara ko ari umwana uva ahantu hakomeye kuko mwene Ngofero abuze amanota
yakwihata akongera amanota ye naho undi we yaragiye atyaza umuhoro wo kuzakata
ijosi rya mwarimu.Kugambirira kwica cyangwa kwica uyu munyeshurikazi yari azi
ko bihanwa n’amategeko ariko wenda niba atari n’ababyeyi be bamuhaye uriya
muhoro, yari azi ko nta nkurikizi bizagira akurikije igihagararo cy’ababyeyi be
muri politike y’igihugu. Icyerekana ko ibi Shikama ivuga ari byo ni uko nta munsi w’ubusa
twumva ngo polisi yafunze umunyeshuri woherereje ubutumwa bugufi bagenzi be
burimo iterabwoba; nyamara iyi polisi ntacyo twumvise yakoze kuri uriya mukobwa
utarateye ubwoba ahubwo wagambiriye kwica kandi akabishyira mu bikorwa!!!!
Polisi yahise ishaka inyoroshyacyaha, maze ivuga ko umukobwa yahungabanye
ahubwo imujyana kwa muganga aho kumujyana aho berekeza abicanyi nkawe.
Umunyeshurikazi (mu mwaka wa kane)wari wivuganye mwarimu kandi yabigambiriye |
Ibyambayeho nabyo ni urukozasoni: uriya
musoda w’umukapiteni, naje kuvumbura ko mbere y'uko njya kwigisha muri iriya kaminuza, yagiye atera ubwoba kenshi abarimu ntihagire igikorwa. Iki kibazo
nakigejeje mu nama y’ishami ( faculty), nerekana ubutumwa yanditse n’umuyobozi
wampamagaye gutanga amanota ariko nahawe urw’amenyo; uyu munyeshuri sinigeze mubona mu matsinda yakurikiyeho nigishije iri somo, umenya yaratsinze uko
yabishakaga binyuze mu zindi nzira! Icyo nabwiye abanyumvaga n’ubutumwa nabahaye ngo
bamushyikirize ni uko nta muntu n’umwe uzantera ubwoba anyumvisha ko ari
umunyarwanda kundusha. Aba basirikare n’aba bapolisi ubundi hafi ya bose baba
ari abakozi ba cya kigo cya Jack Nziza gishinzwe kwica abanyarwanda cyitwa DMI.
Iby’uyu munyeshuri wo muri MINAFFET nibyo
bisobanura neza ko Leta ifite akaboko muri aya marorerwa akorerwa abarimu. Nkimara
kubona ariya mahano nahise nshyikiriza ikibazo ubuyobozi bw’ishami n’umuyobozi
mukuru wa kaminuza ushinzwe amasomo, bita mu gifransa Vice Recteur Academique(VRAC).
Njyewe, nasabaga ko uyu munyeshuri yirukanwa burundu muri kaminuza nkuru y’u
Rwanda. Habaye inama ya mbere y'abayobozi b'udushami(Departments)iyobowe na VRAC, wari umwongereza, n’ushinzwe
ireme ry’integanyanyigisho nawe wari umwongereza, numvishwa ko igihano naka
gikarishye.
Ku nshuro ya kabiri naje kongera gutumirwa mu nama imeze nkayo
iyobowe na VRAC numvishwa ko ngo uyu mugabo yababarirwa kuko ari ubwa mbere
yibye, nabajije niba ari ko n’iwabo babikora yirebera hirya araseka! Ariko naje
gutegekwa kujya gushaka umwarimu mushya wo kuyobora uyu mukozi wa MINAFFET,
waje kunyiyemera ho uwo munsi aje kureba niba namuboneye umuyobozi mushya, ko
kuba umwarimu ari ukuba imburamukoro. Ati:" Ariko ko uri Dogiteri, kuki
udashaka akazi, uzi ko umushahara mpembwa ntararangiza kaminuza uruta uwawe
kure!". Ndashima Imana ishobora byose
kubona yaramfashije kuva mu Rwanda ntarashyira mu bikorwa ibyo VRAC yashakaga
na DMI.
Naho uyu musirikare wakorerwaga ibizamini kuva
mu wa mbere kugeza mu wa kane, umunsi afatirwaho, akimara kwirukanwa yagiye aharabika
abamufashe ko ngo basambanya abanyeshurikazai bakabaha amanota, ariko kandi
yohereza n’ubutumwa burimo iterabwoba busa na buriya nohererezwaga na kapiteni w’inka. DMI yaje
kwivanga muri iki kibazo ngo aba bantu bafungwe ariko polisi ikora iperereza
ryimbitse isanga barengana ahubwo harimo ikintu kimeze nk’itiku . Kuba aba
bataratawe muri yombi nkuko DMI yabyifuzaga ni uko bose bari ABATUTSI, iyo baba
abahutu ubu baba bawunera nkuko Me Bernard Ntaganda, Madame Vigitoriya
Ingabire, Dg Niyitegeka , Ntakirutinka n’abandi bahutu benshi bafunzwe bazira ko ari abahutu gusa.
Muri aka kavuyo kose FPR yateye mu burezi,
abantu bakaba barangiza kaminuza batazi gusoma no kwandika, noneho bikaba
bigeze aho abarimuu bicwa nk’inshishi , ntitwabura kurangiza tuvuga ko ibyo
Leta yise guha agaciro umugore nabyo biri mu bizambije uburezi bikaba bigeze
aho igitsinagore ugisanga muri aya mahano.Urugero ni uyu mukobwa wo muri Saint
Andre, bagenzi be bafatanye umuhoro ashaka konogonora mwarimu, bamumukiza ati: " yari agiye kumfata ku ngufu!".Ibi akaba yarabivuze kuko azi ko ari yo ntero ya
FPR! Aba bakozi ba DMI nabo nta kindi cyaha babonye bashinja ababafashe usibye
kubaharabika bavuga ko bakora injyanishabitsina n’abanyeshurikazi bakabaha
amanota, ibi byose bikaba bitesha agaciro igitsinagore mu Rwanda muri rusange;
ibi bakaba barabikoze nanone kuko bazi ko ari yo ntero ya FPR.
Nta muntu ukora akazi kavunanye nka ka mwarimu
mu gihugu icyo ari cyo cyose. Arategura, akigisha, agakurikirana abo yigisha,
agasuzuma imikoro n'ibizamini, agakora ubushakashatsi, n’ibindi. Ibi byose bituma mwarimu
akora ubutaruhuka ku buryo aba ari mu
kazi ku ishuri, mu rugo naho akaba ari ku kazi, ku buryo nta gihe abona cyo kiyitaho
no kwita ku muryango we. Ikibabaje ni uko mu Rwanda, mwarimu uyu ari we uhembwa
intica ntikize!Urugero rutari kure ni uko umuntu utarize ayisumbuye ufotora mu
Rugwiro kwa Kagame Pawulo ahembwa miliyoni ebyiri z’amanyarwanda(2,000,000FRW)
mwarimu warangije kaminuza gahembwa ibihumbi mirongo itandatu(60,000FRW),
abarimu ibi bakaba barabifashe nka ya mvugo ngo AKAJE KAREMERWA. Sinzi niba
noneho bazanemera ko bigisha bakatwa amajosi n’abana b’Agatsiko cyangwa
bakubitirwa imbere y’abo barera. Igihe ni iki cyo gusaba ko Leta yikubita
agashyi igaha umwarimu agaciro, kuko ejo hashobora kuzaba ari kera.
urutonde rw'amagambo:
injyanishabitsina: iri ni jambo ry'urusobe rigizwe n'amagambo abiri: Injyana n'ibitsina; tukaba dutekereza ko rifite igisobanuro cyimbitse kandi rikaba ari na rigufi kurusha irindi ubu rikoreshwa mu Rwanda: "imibonano mpuzabitsina"
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355