Guverineri Rwangombwa arabeshya ko muri aka gasanduku hari amafaranga asigayemo kandi karimo ubusa! |
Mu kiganiro aherutse guha
abanyamakuru i Kigali mu cyumweru gishize, SHIKAMA
twamenye ko guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda Bwana John RWANGOMBWA yahaye
gasopo abo yise abanyamakuru biha gutangaza inkuru zirebana n'ubukungu bw'igihugu
kandi abo banyamakuru ari abaswa badasobanukiwe ibirebana n'icungamari rya
leta.
Guverineri
Rwangombwa ndamwumva ariko yari afite ikindi agamije kiganisha u Rwanda mu
bujyahabi
Nibyo koko inkuru zirebana
n'ubukungu bw'igihugu zirarushya kuzitara, kuzandika no kuzitangaza bikaniyongeraho
ko abanyarwanda badashishikazwa no kuzisoma kuko muri kamere yabo bikundira
BYACITSE.
Birazwi neza ko abenshi mu
banyamakuru bakorera imbere mu Rwanda batize Kaminuza kandi n'abake bayize bize
ishami ry'itangazamakuru ku buryo badasobanukiwe ibirebana n'ubukungu. Nyamara muri
SHIKAMA tubona ahubwo Rwangombwa yari
akwiye kwibuka ko muri byinshi umunyamakuru iyo ahuguwe abikora neza.
Niba navuga ngo kuva muri
2008 leta ya FPR imaze kwiyiba miliyari 129 cyangwa niba nakwandika ko (...)
byanyobeye uko mbyandika ariko ikigaragara ni uko harimo ubujura. Icyo
Rwangombwa yashakaga kwari ukugira ngo hatazagira ukopfora mu gihe FPR irimo
gusahura BNR amanywa ava.
Ibintu bikakaye
cyane nka BNR, ISOKO RY'IMARI N'IMIGABANE abaturage babifata nk'ibintu bitabareba
ndetse bidakwiye kubatesha umutwe
Mu myumvire y'umunyarwanda
uyu usanzwe wituriye mu cyaro, umusanze mu kabari, mu isoko cyangwa mugahura
MISA isohotse ukamubwira uti muri BNR bibyemo miliyari 129 z'amafaranga y'u
Rwanda yaguseka kandi akakubwira ko ibyo umubwira bitamureba ndetse nta n'icyo
bimubwiye.
Nyamara nk'uko SHIKAMA dukunze kubibasobanurira akantu kose
gakozwe ku ifaranga ry'igihugu kagira ingaruka ku mwenegihugu wese uri ku buso
ayo mafaranga akoreshwaho. Niyo mpamvu nabyise ubujura buciye icyuho kuko
harimo iyeri rya FPR rikomeye : Ko Rwangombwa atangaza ko bagujije kuki adatangaza
ko bishyuye?
Ingengo y'imari
ya leta iva mu misoro hamwe n'inkunga ihabwa n'amahanga. Kuki leta ya FPR iguza
BNR?
Iki kibazo benshi mu
banyarwanda musoma SHIKAMA mushobora
kukibaza kandi gifite ishingiro. Ntabwo ari ikosa ko Leta ishobora kubona igenamigambi
ryayo rikeneye amafaranga aruta aboneka mu misoro n'inkunga. Ariko hari ibintu
bibiri bigomba gukorwa FPR ica ku ruhande ari nayo mpamvu igikorwa gihinduka ubujura.
Icya mbere ni uko iyo ayo
mafaranga leta iguza BNR ari ayo kunganira ingengo y'imari agomba gusabwa mu
gutangaza ingengo y'imari kandi nayo akaba abariwemo. Icya kabiri ntibyemewe
kuguza inshuro ebyiri, eshatu, enye,...utarishyura aya mbere kuko ari ubwambuzi.
Ikindi ni uko kuguza inshuro
8 zikurikiranya(2008-2015) byereka buri wese usesengura ko ubukungu bw'u Rwanda
bwazambye ndetse bugeze aharindimuka. Bikaba byumvikana ko abatarabashije
kwishyura imyaka 7 yabanje nta cyemeza ko bazishyura icyarimwe imbumbe.
Amafaranga
akoreshwa mu bikorwa by'umwijima mu gihe mu giturage nta gafaranga kaharangwa
Birazwi ko leta ya FPR ari
leta ikoresha amafaranga menshi cyane mu iperereza ryayo. Hano icyo nita ibikorwa
by'umwijima ni ibikorwa bihitana inzirakarengane. Ibibazo ubu mu gihugu ni
byose ku birebana n'ubukungu.
Leta igujije mu gihe no mu
cyaro kimwe no mu mijyi by'u Rwanda nta gafaranga kakiharangwa ahanini bitewe
no kwaka buri wese umusanzu wo gufunguza Lt. Gen. Emmanuel KARENZI KARAKE. Iki
gikorwa muri SHIKAMA tukaba tucyita
ubujura kuko amafaranga yaratanzwe, Karenzi arafungurwa, amafaranga ntiyahabwa
Ubwongereza kandi ntiyanasubizwa abayatanze. None se ayo mafaranga yagiye he?
Iyi nkuru nyiteguye kugira
ngo nerekane ibibazo birebana n'ubukungu biri mu Rwanda kandi ngira ngo mbonereho
kwihanganisha abagizweho ingaruka n'ifungwa ry'imihanda ihurira ku nzu ya Kagame.
Mboneyeho kandi kubwira abanyarwanda bose ko iminsi iza mu bukungu bw'u Rwanda
izarushaho kuba mibi.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355