Pageviews all the time

Ya mabandi yo mu Gatsiko k’Abasajya yateye amajanja kwa Gitwaza. Iyi ntumwa y’Imana se mama, iremera yitandukanye na Rurema, cyangwa iremera umunigo w’amabandi?!/Mbangurunuka Paul

Apotere GITWAZA

 Ndibuka mu myaka ishize, abanyagipindi cyangwa se abanyarwenya bakundaga kuryoshya ibiganiro bavuga ngo abagabo batatu(Rwigamba Barinda, Sina Gerard na Apotre Gitwaza) nibo iyi Leta y’Agatsiko yahiriye.


Abanyabiryogo bo muri ya mvugo yabo y'Ikiryogo iyo biyicariye aho bita kurigara(kugituti aho abashomeri bicara basunika amasaha ngo bwire cg bucye), bavugaga ko bariya bagabo bawutetse ukabahira tu!

Mu Gatsiko naho hari icyo bavugaga: “Nibahange, bayiteke, natwe igihe nikigera tuzabatekinika tubakamure.  Kama mbaya mbaya”!

Itekinika ryahereye kuri  Rwigamba Barinda
Umunyabwenge Barinda Rwigamba agitangiza Kaminuza ya ULK mu myaka ya 1998 niba ntibeshye, yatangiranye n’abanyeshuli babarirwa ku ntoki mu kazu gato yakodesha ku Muhima wahoze ari uw’impyisi.

Kubera ko Abanyarwanda ubusanzwe bigirira umwete mu kwiga, baramuyobotse karahava na bamwe mu bayobozi haba mu ngabo, abanyapolitiki n’abanyamadini baramuyoboka mu gihe gito yimukira ahitwa mu gishanga bidatinze yimukira mu miturirwa ye bwite yubatse ku Gisozi. Igihe yakoreraga  mu gishanga Barinda yafunguye  n'irindi shami rya ULK ku Gisenyi.

Akigera mu gishanga, Agatsiko kari kamaze gutambuwa ko hari umuntu wawutetse ukamuhira nuko bamwoherereza Dr Murigande Karoli ngo amuganirize ku byo gufatanya Business n’Agatsiko.

Barinda ati reka shwiii, nzarya duke ndyame kare Muriga! Koko yagiye kuryama kare asanga abasore bayobowe na Suliyetona  Mporanyi(uyu yigeze kuba mu guard coy muri 7th ari kaporali, ariko uburyo bamujombye officer akimurirwa muri camp Kami avuye Camp Kigali byaratunguranye) bamutegereje ku gipangu  cye (Ku Gisozi) nuko bamuminjiraho urufaya ariko batamuhamya.

Barinda agize ngo araripotinga ibimubayeho, yakiriye Phone iturutse I Bukuru imumenyesha ko kuba batamuhamije ngo bamwice atari uko batazi guhamya!

Nuko aremera aratura baragabana, nyamara Maitre Ntaganda we abasabye ngo bagabane bamuruhukirije muri 1930! Niko sisiteme y’Agatsiko ikora. Iyo ufite iragusaba ku ngufu, wajijiganya mukabyenga iminyagara. Wayisaba kubyo yigwijeho yiba, ikaguturumbukana nk’aho ukoze icyaha! Hahahahahhaha!

Uko Barinda yirirwaga aversa muri bank, niko inyuma ye habaga hari undi utegereje ngo arangize versement nawe ashyiremo miliyoni ze. Uwo ntawundi ni Nyirangarama, Sina Gerard.
 Ariko uko Sina yabaga yuzuza za borudero do verisoma, habaga hari maneko y’Agatsiko yakweduye ijosi ireba ayo agiye kubitsa hanyuma ikajya kuripotinga ko hari undi mushushanyi uri kwinjiza iritubutse n’ubwo utapfa kubikeka kuko arikura mu gucuruza umutobe, burushete n’urusenda(Urwibutso).

Agatsiko gatera ijanja kwa Nyirangarama
 Mu myaka ya 2003, nibwo icyemezo ndaguka cyo gukamura Nyirangarama cyafashwe n’agatsiko. Kabanza kumujijisha kamurundaho ibikombe ngo ni umuhanga mu kwihangira imirimo( mbese nka bya bikombe Abazungu bigeze kujya babeshyeshya Kagame bakimwiga neza).

Sina Gerard yabaye nk’urabukwa ko Agatsiko kari kumwinjirira nawe arajijisha atangira kurihira amashuli abana b’impfubyi ariko bamukorera ku buntu mu biruhuko.

Agatsiko kati amayeri yawe twayatahuye, nuko kamutegeka ku ngufu ko bafatanya business bakayagura cyangwa yakwanga bakavuga ko ibyo acururuza bitujuje ubuziranenge, hanyuma agafunga.

Sina yaremeye araruca ararumira ati ngaho nimuze dufatanye mbone bwacya kabiri. Ariko wasubiza amaso inyuma ugasanga nta muntu n’umwe Agatsiko kemerera gufatanya business nako muri za Kompanyi zitabarika kiyujujeho. Niko Sisiteme Sajya ikora!

Uwari utahiwe ni Intumwa y’Imana Gitwaza Pawulo
 Agatsiko kabanje kumutinya ngo mama adakubita amavi hasi agasenga maze kagahirima .
 Ariko nk’uko intare yubikira imbogo igashirwa iyigaritse, ni nako agatsiko kakomeje kugenda runono Gitwaza kamutega iminsi none birangiye kamuteye ijanja.

Ni kenshi Gitwaza yagiye asenga ibyuya bikaza abagore bagafashwa cg bagatwarwa n’umwuka wera nuko bakadukira imitungo y’abagabo babo bakajyana gutura kwa Gitwaza.

Byaje guhumira ku mirari igihe Gitwaza yasengeye umugore wa kapiteni Cyakabare Charles mu mwaka nkeka wa 2004.  Uyu afande yari muri mission ya UN icyo gihe, nuko Gitwaza nyuma yo gukubita uyu mugore imirongo amagana yo muri Bibiliya Ntagatifu ko utanga amaturo azakubirwa, ko n’akaboko gatanga (amaturo) gahundagazwaho imigisha, nyamugore yirukiye kuri banki akurayo miliyoni 25, yikoza mu igaraji afata imodoka n’amadive mu nzu(byose by’umugabo) ajya gutura ku Intumwa y’Imana!

Nyuma y’ukwezi Afande yasoje ubutumwa ageze mu nzu asanga ahari amadive hibereye umukeka umugore inzu yayigize Shapeli, Afande amubajije ibijya mbere, umugore ati nabitanzemo amaturo ariko dushonje duhishiwe kuko mugihe gito tuzakubirwa inshuro amagana!

Afande yazindukiye kwa Gitwaza mu ruturuturu amaguru atayakoza hasi nako udutsinsino atudonda ku gahanga k'inyuma nka kumwe n'ubundi amenyereye kudonda agafuni ku gatwe k'inyuma k'Abahutu(hamwe bita mu bwenge), nuko ahura nawe ava muri douche ngo yimenemo agakawa, Afande amutunga bucura, Gitwaza isume yari imucitse habura gato; asubiza   ibya Afande  atajuriye.

Iyo nkuru yiriwe yasakaye mu basirikare bakuru irara igeze I Bukuru bategereza ko Afande Cyakabare inkuba (y’ibitangaza) iri bumukubite nta mvura iguye baraheba. Bamwe mu bazi gushyuhaguza barimo na Afande Jack Nziza aba akocoye ikinyarwanda kibisi kitavanze n’ ikigande(cy’iwabo) ati nyamara wasanga turi kwikanga baringa, umuhezi Gitwaza agakomeza kurituryana dukanuye gusa!

Abandi bati have sigaho atazarara apfukamye imirabyo iturutse mu Gitabo Gitagatifu, ikaturabyaho!

Gitwaza mu kwiteza Agatsiko yinjira muri Politiki
 Intumwa y’Imana Gitwaza, uko mbikeka, ashobora kuba yarigiriye inama yo kubwiriza (cyangwa guheza”imvugo y’abatamwemera”) abantu bakomeye bo mu rwego rwo hejuru. Nibwo yahise yinjirira Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza, nawe asanga yikundira amasengesho  n’uko Gitwaza ntibyamugora kumusobanurira birambuye imirongo ya Bibiliya.

Ariko iyo winjiriye umunyapolitiki, akenshi wisanga nawe winjiye muri Politiki utabikekaga bikaba byakubyarira ibisusa aho kubyara amatunda.
 Ubushuti bwa Gitwaza na Perezida Nkurunziza bwaje gukomera  mu mezi y’ukwa kane 2013, maze mu mwaka wa 2014 biba akarusho, ari naho umugambi wo guhirika Nkurunziza k’ubutegetsi wari ugitangira kunozwa n’abo mu gatsiko I Kigali.

Nkurunziza amaze gutahura ko umumaneko we mukuru Gen Niyombare ari muri uwo mugambi agahita anamwirukana kuri uwo murimo hamwe n’abandi bakekwaga gufatanya nawe, Agatsiko kabuze information muri perezidansi y’Uburundi no kuri Perezida Nkurunziza ubwe.

Nibwo Agatsiko katangiye gushyushya ubwonko gashakisha umuntu wakanekera, birangira kaguye kuri Gitwaza kuko yari inshuti magara ya Nkurunziza nka kumwe kakoresheje Apollo mu kwica RIP Karegeya.

Gitwaza yabaye nkukina Agatsiko  bimwe bya Kinyarwanda cg Kinyenduga cg se Gitutsi, si vous voulez!
Amakuru yizewe avuga ko Gitwaza atigeze ahakanira Agatsiko kukanekera Nkurunziza ngo bamwice, ariko kandi ntiyanakemereye ijana ku ijana. Ku rundi ruhande andi makuru yemeza ko Agatsiko kari gusiganwa n’igihe ngo gahirike Nkurunziza bituma katiringira cyane kuri Gitwaza  gaca indi nzira y'ubusamo bimwe bita gukamira ukubiri(iburyo n’ibumoso).

Gitwaza yabaye nk’urokotse ako kazi katari koroshye namba ku ntumwa y’Imana igihe Agatsiko kahubukaga kagashaka kwirenza Nkurunziza mu nzira imwe nk’iyo kakoresheje kirenza Perezida Habyarimana.

Kuba Gitwaza yarasogongeye ku kazi (k’ibanga) k’Agatsiko, ntibishobora kurangirira aho gusa. 
Mu kinyarwanda bavuga ko uwayikojejemo ukuboko akurangirizamo, naho muri Sisiteme y’icyama bakavuga ko uwayinjiyemo ayisohokamo yishwe, afunzwe, ahunze cyangwa akeneshejwe.

Kimwe muri ibi by’agatsiko nicyo gitegereje Intumwa y’Imana Gitwaza
Nyuma y’uko ikiraka yari yahawe i Burundi gisa nk’icyarangiye, ubu Agatsiko kamuboneye ikindi kiraka gishyushye ariko kandi cyotsanya ku buryo niyemera kugikora bizaba bivuze ko yitandukanije n’umurimo w’Imana burundu wamugize umuherwe.

Gitwaza yategetswe gukora ibishoboka byose ingufu yakoresheje akundwa n’imbaga y’abanyarwanda, akaba yazikoresha agumisha Kagame k’ubutegetsi.
 Bisobanuye ko mu gihe gito niba Gitwaza yemeye uwo muruho, ari bugaragare ashagawe n’ibihumbi byiganjemo igitsina gore, bajya ku Inteko Ishinga Amategeko ngo basabe ko Kagame agomba gutegeka u Rwanda ubuziraherezo, kuko yabyeretswe(Gitwaza). 

Twibutse ko ibyo byaba bihabanye n'Itegeko nshinga u Rwanda rugendera ho ubu,  kuko itegeko nshinga ryatowe n'abaturage rigasomwa ndetse rikanasinywa na Kagame warahiye mu mwaka wa 2003 ko azaryubaha ntarikoreho, harimo ingingo ya 101 isobanura ko niyo ingurube yareba hejuru, Cyangwa Kagame agateka ibuye rigashya, Kagame n'undi wamusimbura badashobora kurenza manda ebyiri!

Amakuru yizewe aratumenyesha ko Gitwaza agitseta ikirenge agisha umutima inama kucyo yamira n’icyo yacira, ariko nk’uko Agatsiko kahaye warning Barinda kamurasa impande, Gitwaza nawe katangiye kumuha warning ya nyuma kamurasa ho mu itangazamakuru!

Tubitege amasamo, ariko abafatanya mu masengesho n’Intumwa y’Imana Gitwaza, basabwe kumupfukamira hasi amavi agashyuha bamusabira kuri Nyagasani.

Agatendo mu dutendo!
 Ikinyamakuru Rushyashya gikorera no kuri Internet ngo cyatekinitse ye, nuko ejo bundi ngo kugirango Burasa J. G. alias Cyiza Davidson   ashimishe Kagame n’Agatsiko, aba arihanukiriye yandika inkuru yuzuye ubujiji, ubuswa no gusebya igihugu cy’Amahanga(Afurika y’epfo) ataretse na Jenerali Nyamwasa, ngo “Jenerali Nyamwasa, Leta y’Afurika y’Epfo yemeye gukomeza  kumucumbikira kuko mu minsi ishize yayiteguriye akanayishyirira mu bikorwa Xenophobia”.

Narageze ndabona. Yemwe yemwe, imbwa ziragwira koko! Ndi Kagame utugabo nkutu tuvuga ububwa gusa, igihe dusohoye inkuru nk’izi twiyise cg twigize za  udutekinisiye tw’icyama ngo turamushimisha kandi ahubwo tumugayisha tunamusebesha , nadutumiza nkatunobagura nako nkadubyatagura inshyi z’ububwa nkaduha gasopo!
  

NB: Akazi kambanye kenshi, umwanya umbana muto,  inkuru zimbana uruhuri, igihe kimbana iyara ngo nzibagezeho. Mwihangane kandi mumbabarire nzagerageza gukomeza kubamwenyuza mukubita agatoki ku kandi igihe mbashimiye aho mutishyikiraga mbajombera igikwasi aho mwashakaga  kucyasa kandi ari inzozi kuri bamwe kukihageza.

Mbangurunuka Paul
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355