Pageviews all the time

RWA RUGOMERO RW'AMASHANYARAZI PEREZIDA KAGAME AHERUTSE GUTAHA I RUGENDABARI(GITARAMA) MEYA Yvonne MUTAKWASUKU AKEMERERA IMBERE YE KO AGIYE GUHINDURA AMAZI YA NYABARONGO URUBOGOBOGO UBU ABONYE KO BITAZAMUSHOBOKERA KUKO IMASHINI Z'URWO RUGANDA ZUZUYEMO IBYONDO ZITARAMARA UMWAKA BITYO UMUJYI WA GITARAMA UKABA URI MU ICURABURINDI/ UDAHEMUKA Eric


Vuba aha, hano kuri SHIKAMA duheruka kubagezaho inkuru y'ibirori byo gutaha ku mugaraharo urugomero rw'amashanyarazi byabereye mu murenge wa Rugendabari i Muhanga.
Muri uwo muhango Perezida Kagame yabajije impamvu amazi ya Nyabarongo yanduye cyane bigera n'aho ahinduka ibiziba agasa n'umuhondo kandi ubundi amazi agomba kuba ari urubogobogo.

Mu kwisobanura icyo gihe, umuyobozi w'akarere ka Muhanga Madamu MUTAKWASUKU Yvonne yabwiye nyakubahwa perezida wa repubulika ko agiye gukora ibishoboka byose mu gihe gito amazi ya Nyabarongo akaba urubogobogo.
Muri iyo nyandiko SHIKAMA yabagejejeho, umunyamakuru yasobanuye byimbitse ko kwandura kwa Nyabarongo bivana isoko cyera cyane ku mpamvu z'ubutaka n'imisozi bihanamye mu nzira y'uyu mugezi muremure wambukiranya u Rwanda.
Ubu Meya Yvonna Mutakwasuku yiboneye ko ibyo yemereye Kagame bidashoboka na busa ndetse ko n'urugomero rw'amashanyarazi batahaga ruhindutse inzarwe n'ibyondo nta n'umwaka ushize.
Ntabwo ari ubwa mbere, nta n'ubwo ari ubwa nyuma tubagezaho inyandiko ku mishinga ya leta yahombye kubera kwigwa neza ariko FPR ikazibira abagomba gushyira mu bikorwa igenamigambi.
Aho i Rugendabari urwo rugomero rwafunguriwe ni ahantu hahanamye cyane ku buryo bitari ngombwa ko hajyanwa urugomero rw'amashanyarazi kuko ibitaka byose Nyabarongo isakuma umugenda bihagera byabaye ikirunga.
Abaturage batuye umugi wa Gitarama ubu bari mu icuraburindi rishingiye ku kubura amashanyarazi kandi uru rugomero ruri muri kilometero 12 gusa uvuye rwa gati muri uyu mugi wa Gitarama rwubakwa barabwirwaga ko nirwuzura batazongera kubura amashanyarazi.
Imashini zuzuyemo ibyondo ku buryo zitabasha gutanga amashanyarazi
Bavandimwe musoma SHIKAMA tubandikiye iyi nkuru kugira ngo dushimangire iyo twari twabandikiye ubwo Perezida Kagame yatahaga urwo rugomero twerekana ko rwose Mutakwasuku nta bubasha na buke afite bwo gusukura Nyabarongo.
Mu by'ukuri iki kibazo giteye agahinda kubona imashini zitaramara umwaka zuzuyemo ibyondo, isayo n'inzarwe ku buryo zitabasha gukora icyo zaguriwe!
Duhora tuvuga ubujura bukorwa na Leta mu kurindagiza abaturage ibarya utwabo ikananyereza umutungo. Ninde watwaye uruganda kurwubaka i Rugendabari? Kuki yirengagije-nkana ubuhaname bw'ubutaka bwaho mu nkuka za Nyabarongo?
Ese nta handi uwo mushinga wari gutwarwa ariko ikigamijwe ku bw'iterambere rusange kikagerwaho? Mu minsi mike muzumva bavuga ko baguze ibimashini byashaje bidakora, ko byubatswe nabi,...
Nimwumva ibi ntimuzatungurwe kuko ari ko umutungo wa leta unyerezwa izuba riva ku ngoma ya FPR. Harya wa mushinga wa GAZI METANI watwaye ibya Mirenge ku Ntenyo uherereye mu kiyaga cya Kivu ku Gisenyi ubu mwamenya wararengeye he? Aho muzi akayabo k'amamiriyari yarigishijwe?
Abayatapfunnye se murabazi??? Muzajye kubaza Ambasaderi Injeniyeri KAREGA VINCENT wawuhombeje akiri minisitiri w'ibikorwa remezo(MININFRA) Kagame akamugororera kumugira ambasaderi muri AFURIKA Y'EPFO!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355