Hari abari bufate iyi nkuru nk’urwenya nyamara
ni ukuri kwambaye ubusa! Kuva twashinga
SHIKAMA nshya muri Gicurasi 2015, hari bamwe mu bafite imbuga zikorera
hanze babuze amahwemo. Ibi byagiye bigaragarira mu guhindagura kenshi gahunda zahitaga ku mbuga zabo. Ntibyahagarariye aho
kuko bagiye bakoresha uko bashoboye bifashisha ikoranabuhanga bakohereza
urukungu( spams) kuri Shikama ahantu babona hahurira abantu benshi nko mu
IHURIRO cyangwa Komanteri. Ibi byagiye bikorwa
kugirango imbuga zabo zidahagarara dore ko zubakiye kuri komanteri aho kuba
guhitisha inyandiko nyinshi. Bakeka rero ko Komanteri za SHIKAMA zikoze, imbuga
zabo zahagarara cyangwa bikabasaba umwanya uhagije wo gutegura inyandiko kenshi
kugirango imbuga zabo zikomeze zisurwe.
Aba bantu babanje kwikoma IHURIRO rugikubita, nyamara
babonye ko nta gikorerwaho bahita bahagarara. Ariko bongeye kuzura umugara
tuvuze ko ahagenewe komanteri hagiye gukora nyuma y’amavugururwa; aha byatumye
bamwe bahindura imiterere y’imbuga zabo inshuro zirenze 2 mu kwezi kumwe. Ntibarekeye aho kuko bibasiye
ahatangirwa komanteri ku nyandiko zimwe na zimwe kuri Shikama nshya maze
bohereza urukungu ubutitsa, uko rwoherezwa tuzabibagezaho vuba aha. Hagiye hibasirwa inyandiko bakeka
ko yasomwa n’abantu benshi kandi bakibasira cyane inenga Agatsiko kugirango
bayobye uburari abantu bakeke ko ari Agatsiko kariho kabikora! Urugero ni
inyandiko «Ibyahishuwe bya 18. Menya ukuntu inkomamashyi zo ku Kimihurura zabaye
ikiraro FPR icaho isahura umutungo mu
bigo bya Leta iwerekeza i Buraya gutegura imanza z’amaraso». Aba barozi
bibasiye iyi nyandiko bayoherezaho urukungu inshuro 15,892 mu gihe imaze gusomwa n’abantu barenga 25,325; ibi byatumye aba bose
nta n’umwe ubona uko atanga igitekerezo cye ( komanteri) nkuko
aba bagome babyifuzaga.
Kuki se ataba
Leta ya Kagame Pawulo ibikora?
Iki ni ikibazo twagiye twibaza rugikubita
ariko twirinda kugira umwanzuro dufata tutabanje gukora amatohoza dore ko mu bugome
nk’ubu iyo ushyize icyaha ku mwere uba uhaye ingufu ukora ubu bugome. Impamvu
twaje kubona ko atari Leta ya Kagame na mbere y’uko dokoresha ikoranabuhanga,
ni uko SHIKAMA isomwa mu Rwanda amanywa n’ijoro mu gihugu hose nta nkomyi, 60% y'abasomyi bacu bari mu Rwanda mu migi no mu byaro aho badusomera kuri za mobayilo. Si ukuvuga ko
byananiye Agatsiko kuyikomatanyiriza mu Rwanda nkuko kabigize ku zindi mbuga
nyinshi zikorera hanze. Hakurikiyeho gukoresha ikoranabuhanga rikaba rigenda
rigaragaza ko Leta y’Agatsiko ntaho ihuriye n’ubu bugome, iby’iri koranabuhanga
dushobora kuzabibagezaho vuba aha amatohoza arangiye.
Twarangiza tubwira aba bakora ubu bogome ko
kurushanwa kwiza ari uguhora uhanga udushya atari ukuroga abaje mu irushanwa.
Ngo abwirwa benshi akumva bene yo.
Dg NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
SKUD
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355