Pageviews all the time

Niba FARG na AERG bavuga ko abiyoberanije bakarihirwa na FARG mu mashuri yisumbuye na Kaminuza batari babikwiye bagomba kubiryozwa, birakwiye ko n’abafashe icyemezo cyo kubarihira babihanirwa kubera uburangare bagize mu kazi. Abategetsi bakomeye nabo bagomba kuryozwa ko abana babo barihiwe kandi bishoboye/ UDAHEMUKA Eric

Ruberangeyo Tewofili( umugabo uri ibumoso)
Mu Rwanda buri munsi, buri saha, buri munota, buri segonda haba hari inkuru nshya isohotse kandi ishyushye ku buryo kuyandikaho uri umunyamakuru w’umwuga wanabaye mu Rwanda ari umunyenga. Ubwinshi bw’izo nkuru butuma bitorohera umunyamakuru guhitamo iyo yandikaho. Nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida Kagame asinye itegeko rihindura itegeko nshinga, sena nayo ikemeza 7 bagize iyo komisiyo ubu noneho FARG na AERG nibo bagezweho.

Mbanze nibutse ko FARG ari ikigo inkotanyi zashyizeho ngo kigenewe gutera inkunga abatutsi bacitse ku icumu batishoboye ni ukuvuga ko kuba uri umututsi warokotse ariko ukaba ukize cyangwa uba mu rugo rw’abakire FARG itakureba. Naho AERG mbanze nibutse ko ari ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga amashuri yisumbuye na Kaminuza b’abatutsi barokotse jenosidi muri ’94.
FARG igishingwa abatutsi bose bari barokotse bayumvise nk’ikigo cyagombaga kubafasha bose nta kurobanura. Ndetse ndemeza ko hari n’abana b’abahutu bamwe cyane cyane ab’imvange basunitswe n’abatutsi bari amacuti yabo bakarihirwa n’ubwo bo nibwira ko ari bacye cyane. Ibyo byarakozwe imyaka irahita indi irataha none nyuma y’imyaka 21 nibwo Leta yibutse ko hari abantu barihiwe batari babikwiye?
Kubera ko FPR yahinduye iki kigega cya FARG ahantu ho gusabiriza inkunga nyinshi ariko hagakoreshwa nke cyane andi FPR ikayajyana mu nduruburi zayo, abenshi mu bategetse FARG nabo babibonyemo uburyo bwo kurya ruswa no gushyiramo bene wabo bose batarobanuye. Uwaba ashidikanya azabaze BALIKANA Eugene uko byamugendekeye.
Uwaba ashidikanya kandi yazazinduka agasobanuza SIMBURUDARI Theodore na KABOYI Benoit bayoboye IBUKA. Abahutu bamwe bagiye barihirwa bagiye babona ko bizabakoraho bakagenda bakuramo akarenge abenshi muri bo bakaba bari nk’abafite ba nyina b’abatutsikazi.
Abo FARG izaryoza ibyo bariye batari babikwiye ni bande?
Uyu munsi nahoze nganira n’undi munyarwanda w’impunzi twibaza aho iby’iwacu mu Rwanda bigeze maze dukomoza no kubyo mu Burundi maze uwo munyarwanda nawe w’impunzi nkanjye arambwira ati : «Nta kindi FPR yazaniye abanyarwanda uretse urupfu!» Nkurikije imyaka afite, kuko murutaho hato, bishoboke ko atumvaga neza nk’uko mbyumva icyo yashakaga kumbwira.
Nibyo ku ngoma ya FPR kuba uri umunyarwanda ubwabyo ni icyaha utababarirwa, waba uri imbere mu gihugu, waba uri impunzi nkatwe twese iyo urebye uko isi yitwara ku bibazo byacu haba ubwo unagira ngo uracyari i Kigali ntabwo wahunze. Nawe se FPR iraca aha iti abarihiwe na Leta bagomba kwishyura.
Ejobundi bwo Kigali iherutse gutangaza ko abakoresha badakata imishahara y’abarihiwe na Leta nabo bagomba kubiryozwa. Ibi byo FPR ikaba ibikoraho icyaha kuko tuzi ko umushahara w’umuntu ari ndakorwaho. Ni ukuvuga ko nta mukoresha ufite uburenganzira bwo gukora ku gihembo cy’umukozi atabimuhereye uburenganzira.
None FPR iti :“Uwarihiwe na FARG wese atari abikwiye agombe abiryozwe!” Hano ndatekereza ko abo FARG/FPR/AERG  ivuga atari abatutsi bishoboye cyangwa baba mu bipangu by’abakire n’abategetsi ahubwo ari abahutu bakorewe igenzura bikaza kumenyekana. Kuko nta mututsi wifashije wabiryozwa mu gihe bahora batakamba ko FARG ntacyo yabamariye.
Abatutsi barihiwe na FARG bishoboye nabo bakwiye uburyozwacyaha bungana n’ubw’abana b’abahutu barihiwe
Ikibazo kiba mu Rwanda ari nacyo cyatumye benshi batakirubamo bararutaye bakiruka ni uko nta burenganzira bwo kuvuga buhaba. Ubundi mu miyoborere myiza abantu bakoze icyaha kimwe bahanwa kimwe. Nyamara n’ubwo ntifuza ko hari uwaryozwa ko FARG yamurihiye bitewe n’ibibazo abanyarwanda bagize kandi bagikomeje kugira, bibaye ngombwa ko bahanwa bose bazabiryozwe kimwe kuko nta mwana uruta undi.
Ubwo mbyanditse ntya, ubu barahita banshinja kugira ingengabitekerezo ya jonoside kandi nyamara ariko numva byari bikwiye kugenda mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kwirinda gusumbanya abenegihugu. Ariko na none umunyamakuru yanibaza uko bizakorwa? Bazabategeka kuyishyura ku ngufu? Ryari? Gute?
Hari n’ikindi gice tudakwiye kwirengagiza : Hari abatutsi batahutse mu 1994 bavuye mu mahanga nko muri Uganda, Burundi, Tanzaniya, Zaire,… abana babo bakaba bararihiwe na FARG kandi batari ku rutonde rw’abagenerwabikorwa. Aba nabo rero niba koko hari ukubahiriza amategeko bakwiye kuzabiryozwa ariko biragoye kuko bitashoboka ahanini bitewe n’ububasha bene wabo bafite mu butegetsi.
Abayoboye FARG mu gihe ibyo bita ibyaha byakorwaga nabo bakwiye kubiryozwa
Niba igihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko, birakwiye kureba neza no gucukumbura byimbitse niba abayobozi bayoboraga FARG mu gihe abo bagerekaho igihanga bahabwaga buruse bo nta kosa bafite. Byashobotse bite ko abatari bagenewe buruse bayihabwa? Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bariho icyo gihe bo nta bisobanuro bagomba gutanga?
Harya abana b’abatutsi bavuye i Bugande ko tuzi neza ko nabo barihiwe na FARG kandi bitarabarebaga kuko FARG yagombaga kurihira abatutsi bari mu Rwanda imbere barokotse kandi batishoboye ubwo abo bavuye i Bugande bo ntibari bakwiye kubiryozwa kimwe n’abo bandi FARG ishaka kugerekaho igihanga?
Ntabwo nasoza iyi nkuru ntagize n’icyo mvuga ku bategetsi n’abatware bo ku ngoma ya Kagame b’abatutsi batwaye abana babo muri FARG kugira ngo babarihire. Ingero ni uruhuri, hari abajenerali batwaye abana babo muri FARG, hari abadepite batwaye abana babo bwite muri FARG kugira ngo barihirwe, abaminisitiri, abacamanza bakuru,…
Mu gusoza, mu isesengura ryanjye hano kuri SHIKAMA ndabona iki gitekerezo cyo kuryoza abarihiwe na FARG batabikwiye niba cyarazanywe na RUBERANGEYO Theophile uyobora FARG muri iyi minsi, niba cyarazanywe nan de, ndabona bitazashoboka kandi niyo banabigerageza ntacyo bizageraho icyiza ni uko abantu bakundana bakabana mu mahoro kandi umututsi akumva ko n’umuhutu ari ikiremwa bombi bakwiye kubana mu gihugu cya bombi.
Urebye uko dusobanuye iki kibazo ugasanisha ibi bibazo byose bishamikiyemo, ukarena n’uko FARG na AERG batekereje iki cyifuzo bakanagitangaza, ndabona kugishyira mu bikorwa ari ukwongera inzangano hagati y’abana b’abahutu n’abana b’abatutsi kuko umututsi azumva ko umuhutu warihiwe atari abikwiye yamuvogereye ku burenganzira yari yihariye. Imana ikomeze irinde u Rwanda n’abanyarwanda aho bari hose.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama  ku Kuri na Demukarasi(SKUD) Niba FARG na AERG bavuga ko abiyoberanije bakarihirwa na FARG mu mashuri yisumbuye na Kaminuza batari babikwiye bagomba kubiryozwa, birakwiye ko n’abafashe icyemezo cyo kubarihira babihanirwa kubera uburangare bagize mu kazi. Abategetsi bakomeye nabo bagomba kuryozwa ko abana babo barihiwe kandi bishoboye/ UDAHEMUKA Eric

Shikama  ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355