Magayane yahanuye ko Kagame azaraswa umwambi w'igishirira(isasu) akazabikorerwa n'inshuti ye magara. Aho si Ikinywamaraso Karenzi Karake yavugaga? |
Kuva ku italiki 19 Nyakanga
1994 umunsi FPR yafatiyeho ubutegetsi i Kigali no mu Rwanda hose, igihugu cyacu
u Rwanda gihorana amakuru akangari ku buryo guhitamo ingingo wandikaho uri umunyamakuru
wabigize umwuga bigusaba kubanza gukora imyitozo.
Ifungwa rya Lt.
Gen. Emmanuel KARENZI KARAKE ryatumye amaraso ahagarara muri Kigali Paul KAGAME
ananirwa kurambika urubavu
Mu mashuri yose yigisha
itangazamakuru ku isi hari urugero mwarimu aha abanyeshuri kugira ngo abumvishe
byimazeyo igisobanuro cy'amakuru ashyushye. Urwo rugero ni uru : «Ari umuntu
wariye imbwa ari n'imbwa yariye umuntu muri izi nkuru zombi ishyushye ni iyihe???»
Namwe mwihe igisubizo ariko muzirikane ko igisubizo umushinwa yaguha gitandukanye
n'icyo wahabwa n'umunyabiryogo!
Tugarutse kuri KARENZI
KARAKE, n'ubwo nzi ko buri munyamakuru, buri musesenguzi afite uburenganzira
bwo gusesengura uko abyumva wenda akurikije ubuhanga bwe, ubunararibonye
bwe,... Mu ruhande rwanjye hano kuri SHIKAMA
ndabona ko ifungwa rya KARENZI ryatunguye Paul KAGAME.
Ubwongereza :
Ihwa ry'umushubi mu rukweto rwambawe na Paul KAGAME
Mbere gato y'uko turebera
hamwe intambara igiye kubaho hagati ya Kagame na Karenzi kandi ikongejwe n'Ubwongereza,
twabanza kwibutsa bimwe byihutirwa hagati ya Kagame na London(UK).
Perezida Kagame yageze ku
butegetsi yego abirwaniye ariko byahawe umugisha na USA hamwe na UK. Kagame
yabaye inshuti magara na TONY BLAIR akiri minisitiri w'intebe wa UK na nyuma
aho aviriyeho barakomezanya kugeza aya magingo ndetse ni n'umujyanama we.
Ubwongereza bwatunguye
Kagame bumukoraho filimu RWANDA'S UNTOLD STORY bimuyobeye afunga BBC abongereza
nabo bafunga KARENZI maze Kagame yiyambaza CHERY BLAIR umugore wa mucuti we TONY
BLAIR birangira Karenzi asubiye i Kigali.
Impamvu KAGAME
ashobora kwirenza KARENZI yaturutse kuri KARENZI ubwe
Mu Ugushyingo 2008 nibwo
uwari ushinzwe protocol muri perezidansi Lt. Col. Rose KANYANGE KABUYE yafatiwe
mu Budage yoherezwa mu Bufransa arafungwa
ashinjwa ibyaha nk'ibyo Karenzi ashinjwa kurya bari no ku rutonde rumwe bombi
rw'abicanyi ruharwa.
Rose KABUYE asubiye i Kigali
abazungu bamudohoreye, SHIKAMA dufite amakuru
ko KARENZI mu rwego rwo gushyashyariza Roza yabwiye Kagame ko abantu nk'abo
bafungwa n'abazungu bakabarekura bagasubira i Kigali ko ntawabizera kuko ataba
azi ibyo bavuganye na ba Rugigana. Ni uko Roza yisanze yubikiwe imbehe abura byose
mu kanya nk'ako guhumbya.
Karenzi ndatekereza ko
atazabona amagambo yo kumvisha Kagame ko we adakwiye gukanirwa urwo yakaniraga
abandi na cyane cyane ko uwafunze Karenzi afitanye ibibazo uruhuri na Kagame. Twibuke
ko Kagame azi neza ko ubutegetsi azabwamburwa n'umuzungu wabumuhaye binyujijwe ku
nshuti ye magara. Ashobora gukeka ko abongereza bahaye akabanga Karenzi ko
kuzamubakiza.
Impamvu KARENZI
afite ubushobozi bwo kwirenza KAGAME ishingiye ku gihagararo KARENZI afite mu gisirikari
n'iperereza mu Rwanda
Nk'uko nari mbivuze mu
kanya, Karenzi azi neza ibyabaye kuri Roza KABUYE. Ikindi ni uko Karenzi ageze
ku kibuga cy'indege cyitiriwe GREGOIRE KAYIBANDA i Kanombe atahabonye inkundarubyino
nk'izagiye kwakira Roza KABUYE(Turashaka Roza wacu).
Icya gatatu ni ijambo Kagame yavugiye mu mihigo y'abayobora uturere Karenzi
yaraye asesekaye i Kigali.
Muri iryo jambo Kagame
yavuze ko gufungura KARENZI bidahagije ko akeneye ibisobanuro by'inyongera. Abo
Kagame asaba kuzamuha ibisobanuro muri SHIKAMA
ntabwo tubona ari Ubwongereza nk'uko bamwe mwabikeka : Mubazasabwa ibisobanuro
harimo na KARENZI ubwe.
Hamwe n'ibi bimenyetso
byose, hamwe n'ubuhanga bwa Karenzi mu gupangira abandi akabahanantura,
ashobora kubona ko ntaho ari agasanga abongereza baramubambye agafata icyemezo cyo
gutanga uwo akeka ko yamushyira aho yashyize abatari bake. Kandi urebye igihagararo
cya Karenzi mu ngabo z'u Rwanda byashoboka.
Kagame na Karenzi bashobora kujyana bombi
Kugeza
ubu umuntu rukumbi uzi ukuri ku byabaye n'ikigamijwe mu minsi iri imbere ni
umuntu umwe gusa : «Lt. Gen. Emmanuel KARENZI KARAKE» ariko muri uku kuba azi uko
byamugendekeye ntibyabuza Kagame utagira icyo atinya kumuhitana. Nyamara rero
Kagame uhorana amakenga aramutse afashe icyemezo cyo guhitana KARENZI byaba ari
mbuze uko ngira kuko yaba azi neza ko nawe ingaruka zamugeraho ako kanya.
Ibi
twabigenzurira mu myitwarire ya Kagame n'uko yagiye yikiza ibikomerezwa mu
ngabo birimo n'abakoraga muri uyu mwanya KARENZI arimo. Nko kuri KAREGEYA
batinye kumwicira i Kigali bamutegerereza mu buhungiro baramukindura. KAYUMBA
NYAMWASA bashoboraga kumwicira i Kigali ariko KAGAME agatinya ingaruka
byamugiraho kugeza n'ubu rukigeretse.
Kuri
KARENZI rero ntabwo Kagame yakwemera ko asohoka mu gihugu ngo ahunge kubera
amabanga amubikiye atagira ingano. Ndetse byinshi mu byemezo Kagame yagiye
afata bigayitse ijambo rya nyuma yaribwirwaga na Karenzi kandi akaryubahiriza.
Niyo
mpamvu muri SHIKAMA tubona ko Kagame aramutse
yibeshye gato agafata icyemezo cyo kohereza Karenzi iwabo wa twese nawe yahita
amukurikira kuko ingufu KARENZI afite muri RDF zingana ndetse urebye neza
wasanga zisumba iza shebuja babanye bagasangira akabisi n'agahiye bagakorana
amabi menshi kuva 1990 none imyaka ikaba ibaye 25. TUBITEGE AMASO!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355