Pageviews all the time

ABANYAMERIKA BARI GUTEGA PAUL KAGAME UMUTEGO W’UMUSHIBUKA/Rukirigitangwe


Kagame na ba shebuja b'Abanyamerika bari mu Rugwiro muri Kanama 2015
 bamusaba kwivanga mu kibazo cy'u Burundi
Nyuma y’aho inkuru zisohokeye ku mbuga za interineti hirya no hino, zivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusaba u Rwanda gufasha gukemura ibibazo biri kubera mu Burundi, byatumye nibaza niba iyi nkuru ari ukuri. Nubwo igisubizo kigoye kuboneka, iyi nkuru ibaye ukuri yaba ihishe byinshi.

Kuva kera, Abatuye ibihugu bikennye dukunze kwivovota ko ibihugu bikize byimvanga cyane mu miyoborere y’ibihugu byacu; nibyo koko ibi ntawabihakana ijana kw’ijana. Ariko kandi, no kubyemeza ijana kw’ijana nabyo byaba ari ukwirengagiza byinshi. Benshi bashobora kwibaza bati: “Mbese iyi mvugo ko idasobanutse, uyu ari gushaka kuvuga iki?”. Icyo iyi mvugo igamije, dufatiye urugero ku byabaye mu Rwanda, ni uko FPR Inkotanyi itari gushobora na rimwe gufata igihugu cy’u Rwanda idafite inkunga ikomeye y’ibihugu by’ibihangange (aha ibikunze gutungwa agatoki cyane ni nk’Amerika, Ubwongereza ndetse na Isirayeli). Uru rugero rusobanuye byose: aba ba rugigana bakize baza ari twe tubazanye, tubatabaje; iyo bemeye kuza, nabo baba bashaka ibihembo.


1     BABIKORA BABYIKORERA (Par eux et pour eux)
Perezida Kagame akunda gusetsa cyane : kuva muri za 2010, yatangiye imyitwarire n’imvugo biganisha ku kwereka ibindi bihugu, cyane cyane iby’Afrika, ko akunda Afrika, ayirwanirira, ko atemera imyitwarire y’Abazungu kuri Afrika. Ibyo aba avuga ni byiza, nuko bitavugwa n’umuntu ukwiye : nawe se, cya gihe yari mu rugano, igihe MINUAR yamukingiraga ikibaba, mu bihe yateraga Zaïre, ubwo yahigaga bukware impunzi z’Abahutu mu mashyamba ya Congo, ubwo yashingaga M23 n’ibindi, ntiyigeze abona ko aba bazungu baba bahemukira Afrika. None abonye abo abereye umugaragu batakimubona nk’umugaragu ukwiye, nibwo atangiye kwibutsa abantu ko abo bazungu badakunda Afrika.

Amayeri y’abazungu ni amwe : gushaka umuntu ufite inyota y’ubutegetsi, bakabumuha, bakamuha ibyo ashaka byose, agakomera akaba igihangange. Iyo ubutegetsi bwe bumaze kuba ndanze, nawe amaze gutinyuka abo bazungu, basigaye bavuga ntiyubike umutwe, ahubwo nawe agasubiza, batangira gushaka uko bamwikiza. Nibwo begera abakozwe munda n’ubwo butegetsi, kandi aribo babushyizeho, babuhaye ingufu, mbese aribo babubashishije gukora amabi yose, bakanabukingira ikibaba. Biragoye kubona ingoma y’igitugu ikomeye atari bo bayishyizeho ; barayidanangira ku buryo kuyivanaho byongera bigasaba imbaraga zabo.

2.      BAGUTEGERA AHO BAZI NEZA KUZAKUBONERA
Uwagusaba ubushishi ijana mu minota itanu, ukareba ku butaka, ntabwo wabona. Umunsi ushobora no kurangira utarabubona. Ariko mu gihe cyose uzi icyo bukunda, aha ndashaka kuvuga amamesa (ni rumwe mu ngero z’ibyo ubushishi bukunda), ukayatonyangiriza hasi, wareba ko mu munota umwe gusa, ubushishi bwaba bwuzuye ku butaka. Tugane kuri Kagame wacu, abazungu, cyane cyane abamufashije, bazi neza icyo akunda, we n’agatsiko kose. Niyo mpamvu aho bamutegeye, nubwo nawe ahazi, ntazahasimbuka, kuko Abanyarwanda barivugiye ngo « Ingoma imenwa n’akayirimo ».

3.      KUMUCENGA NGO AKUNDE ATERE U BURUNDI
Hari ikintu Kagame, ndetse n’abandi bantu benshi, batarasobanukirwa, hanyuma Bakibuka ibitereko basheshe. Kagame n’agatsiko ke biringiye cyane ba Rugigana, ndetse igihe kiragera bibona nka ba Rugigana nabo (biha kujya batera ibihugu by’abaturanyi, barema imitwe yitwaje intwaro), aha twibuka twese igihe abacurabwenge ba FPR birirwaga bavuga ko Abatutsi ari Aba juifs bo muri Afrika. Baragiye bibagirwa ko ari Abanyarwanda pee! Kubera uko kwibona (Bibiliya ivuga ko Kwibona kubanziriza kugwa), kwishyira hejuru, kwica uwo ari we wese utamusingiza, Kagame n’agatsiko bigwijeho abanzi benshi, baba Abatutsi, Abahutu bo siniriwe mvuga, ndetse n’abanyamahanga. Iyi myitwarire ye rero, iyo uyongeyeho gukunda ifaranga kwe, n’agasuzuguro asuzugura abandi, bituma ahinduka umunyantege nke cyane. 

Dore rero, mu isesengura ryanjye, ukuntu Kagame natitonda, agiye gufatwa na rwagakoco mu kibazo cy’u Burundi:
-          Kagame yabwiwe kenshi n’abo ba Rugigana bamuhaye ubutegetsi ko badashaka ko yafata indi manda nyuma y’2017. Babivuga bahuha cyanee, buri wese akaba yakwibwira ko badakomeje, ariko burya ba Rugigana bajyana ibintu byabo buhoro, kuko baba badashaka kugaragara imbere (au premier plan);
-          Kubera ko umushibuka uteze ku Burundi, ba Rugigana (Mpatsibihugu) bararetse amatora y’I Burundi araba, ariko bakomeza kuvuga ko badashyigikiye ibyayavuyemo; babwira Nkurunziza Petero ko nta manda ye ya gatatu bashaka, barangije kandi, basaba Kagame kujya gufasha muri icyo kibazo, naho we ntabone ko kurwanya Nkurunziza ari nko kwirwanya, kuko aba yamagana ibyo nawe ashaka gukora. Ibi byose Kagame ashobora kutabibona, cyangwa se yanabibona, akumva azabyitaza, icy’ingenzi kuri we akaba ashaka kwikiza umwanzi we Nkurunziza.

-          Ejobundi Abongereza nabo baba baragaciye, maze barekura Karenzi Karake nta rubanza rubaye: ese Karenzi yagarutse mu Rwanda mu yihe mission( ndlr: ubutumwa)? Kwivugana Kagame cyangwa kwihutisha ikosa kugira ngo penalty( soma: penaliti) iterwe vuba?

-          FPR inkotanyi yacikaguritsemo ibice (sinshatse kuvuga gucikamo ibice, kuko ni byinshi cyane), n’igisoda nticyasigaye, ku buryo n’Abasirikare ba RDF bari mu butumwa basigaye basubiranamo bakarasanira iyongiyo. Kagame rero ntiyibwire ko gutangiza intambara I Burundi bizamuhira, kuko azibona ingabo ndetse n’abajyanama yibwiraga ko bakiri kumwe bamutaye, asigaranye Cyomoro, wenda na Général Kabarebe (we unirwariye).

UMWANZURO:
Niba Kagame ashaka kurangiza neza iyi manda ye ya nyuma, asibe mu mutwe we kohereza igitero I Burundi, kuko kizamugwa nabi, kandi kubyirinda bizaha agahenge n’Abaturarwanda basigaye banifitiye ubukene. Ariko nahirahira agatera, mbere yo gutera azabe yamaze kuraga abamukomokaho, kuko nta wundi mwanya azigera abona. Namara gusoma iyi nkuru, kuko nzi neza ko uru rubuga Shikama arukurikira cyane, yibaze ibi bibazo: Mbese gutera u Burundi, kandi bwo nta kibazo buduteye, birimo inyungu ya politike? Ese ko  mvunwa n’inda yanjye, aho imitungo nigwijeho yo nzabona umwanya wo kuyirya? Nabona igisubizo kuri ibi bibazo ari “Yego”, namubwira iki; ariko nikitaba icyo, asigeho.


Rukirigitangwe,

Yaoundé – Cameroon
_________________________________________________________________________

Icyitonderwa: Shikama irashimira byimazeyo uyu muvandimwe wacu Rukiringitangwe kubw'iyi nyandiko n'ibitekerezo birimo adusangije.  Tuboneyeho kandi umwanya wo gusuhuza abavandimwe bacu badukurikira ku bwinshi muri Cameroon , Burkina, Mali, RCA, Senegal, Guinnee, Tchad n'ahandi muri afurika y'Uburengerazuba n'iyo hagati.

Turashishikariza abanyarwanda n'abandi bose babyifuza kutwoherereza inyandiko zabo kuri : mahoriwacu@gmail.com ; inyandiko igomba kuba iri muri: word document gusa naho ifoto ijyanye n'inyandiko igashyirwa kuri attachment nayo igomba kuba iri muri:  format: Jpg, png cyangwa gif  ; ufite ikibazo cy'ifoto twagufasha gushyiraho izacu zijyanye n'inyandiko ziri mu bubiko .
Turabategereje.
Murakoze
Dg NKUSI Yozefu


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355