Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rwanda.Kubera ko abanyarwanda badafite uruvugiro ngo bamuvuguruze, Kagame ejo yababeshyeye ko bamutoye kandi baratoye Faustin Twagiramungu muri 2003 naho muri 2010 bagatora Dr Ntawukuriryayo J.D, abeshyera n’umunyamerika-kazi kuko atumva ikinyarwanda ngo amunyomoze !!!

    Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 13/1/2014
Umutwe wawe urakubwira ko ari nde ugiye
 kwica none ngo ubone ibitotsi?
Ejo ku cyumweru mu Rwanda habaye ikintu cyatunguye abaturage ubu bakaba bifashe mapfubyi bibaza uko byagendekeye Nyirigitinyiro mu Rwanda hose ariwe Nyakubahwa Paul Kagame. Ubusanzwe iyo abantu bagiye mu isengesho baba bagiye kwigorora n’Imana na bagenzi babo ku mpamvu buri wese yakumva kandi bitamugoye.
Mu isengesho abantu banoza imitekerereze y’umutima-nama wabo bakawuhuza n’ukuri kw’ibintu. Uku kuri kw’ibintu ni nako kubyara ukuri kw’ibiriho n’ibyahise maze umuntu akisubiramo mu mutima we. Mbere y’uko wumvikana na rubanda uba ukwiye kubanza kumvikana n’umutima wawe bwite ku buryo muhamanya ko ibyo ukora ari bizima kandi ntawakwibeshya na busa.

Mbere y’uko ngaruka kuri aya masengesho n’ibinyoma bibiri Kagame yanyometse abanyarwanda, nagira ngo mbanze nsubire inyuma gato ngire icyo mvuga ku matora ya perezida wa repubulika mu Rwanda ku ngoma ya Habyarimana n’amatora yabaye muri 2003 n’ayabaye muri 2010.
Ku ngoma ya Gen. Maj. Juvenal Habyarimana.
Ku ngoma ya Gen.Maj Habyarimana Juvenal habagaho amatora ya nyirarureshwa. Uko byagendaga habagaho amabara abiri iry’icyatsi kibisi n’iry’ikijuju. Icyatsi kibisi iyo wagitoraga (nako wabaga utegetswe kugitora wanze ukunze) ubwo wabaga utoye MRND na Habyarimana umubyeyi w’u Rwanda ari nawe nyirayo.
Iikijuju uwagitoraga yabaga ahakanye MRND na Habyarimana kandi ibi kuri benshi ntibyabashobokeraga kuko wajyaga gutorera mu bwiherero (akumba batoreramo) abasirikari baguhagaze hejuru ku buryo utari kubasha gufata icyemezo kibusanya n’ibyo batekereza. Iyi Demukarasi Habyarimana yatwokoje ngo yayihawe n’umubyeyi we Marechall Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga muri Zaire.
Amateka mu nyandiko dusoma atwereka ko mu 1975 Perezida Habyarimana amaze gusa imyaka ibiri ku butegetsi kuko yahiritse Kayibanda Gregoire ku italiki ya 05 Nyakanga 1973, ubwo yagiye i Kinshasa kwa Papa Mobutu kumubaza uburyo yazayobora abanyarwanda ndetse n’ubwoko bwa Demukarasi yazakoresha.
Mobutu yamubwiye ko adashobora kurekura ubutegetsi mu mahoro kuko nawe yabuhawe n’imbunda ndetse ko agomba kuzabuvaho ku mbunda ariko ko kugira ngo aburambeho akwiye kwigisha abanyarwanda gutora amabara. Ngaho ahakomotse cya cyatsi kibisi nasobanuraga mu kanya. Ibi Mobutu yabivugaga kuko yari azi amanyanga yakoreye Nyakubahwa Patrice Emery Lumumba intwari ya Afurika y’ibihe byose akamugambanira ku Babiligi n’abanyamerika bakamwica.
Ng’uko uko Habyarimana yategetse abanyarwanda ariko igitangaje ni uko ubu abanyarwanda basigaye bavuga ko aho gutegekwa na Kagame ahubwo Imana yazura Habyarimana agapfa kuba ariwe ubayobora ngo n’ibiri amambu. Icyi cyifuzo cy’abanyarwanda cyongeye kuvumbuka muri bo nyuma y’ijambo Kagame yavugiye ejo muri Serena Hotel Kigali njyewe ntatinyuka no kwita ISNGESHO kuko naba nsuzuguje igisobanuro cyaryo kandi ndi umukirisitu wemera unasobanukiwe.
Habyarimana uko ingoma ye yarangiye mwarabibonye cyangwa mwarabyumvise. Icyatumye arangiza ingoma ye nabi ni uko yanze kumva. Mu ndagu za Magayane yamubwiye ko kugira ngo agire amahoro, akwiye kwegurira ubutegetsi abanyanduga kuko aribo bazi ubwenge arabyanga bamuhanura mu ndege amasaka amaze gutonda akutse ibagururwa.
Mu 2003 itora ryatsinzwe na Faustin Twagiramungu ryegukanwa na Kagame: Mu 1994 mu Rwanda twungutse ubutegetsi bushya. Ikintu kikimbabaza guhera icyo gihe ni ukuntu abaturage twirirwaga turirimba ngo FPR nize idukize Hayarimana Gisunzu nyuma ubu abanyarwanda bakaba basigaye bifuza gusaba Imana ngo izure Habyarimana Juvenal, umubyeyi w’abanyarwanda aka wa mugani ngo utagera ibwami abeshywa byinshi.
Mu 2003, mu Rwanda habaye amatora ya perezida, icyo gihe Kagame yari ahanganye na Faustin Twagiramungu. Kubera ko Kagame yari azi neza ko abanyarwanda batamukunda ndetse ko nta n’uwamukunda kubera akaga yadushyizemwo twese nta n’umwe uvuyemo ndetse nawe arimwo, yadukanye iterabwoba maze bahimbira Rukokoma ko yateye imivumo mu gihugu hose.
Abantu bari bashinzwe kwamamaza Faustin Twagiramungu bamwe barafunzwe abandi baratotezwa ndetse bamwe barameneshwa mushatse n’amazina nayabaha kuko bazwi kandi ari benshi. Ubwo amatora yaje kurangira byemejwe ko hatowe Kagame ariko ibyabaye ni agahomeramunwa kuko mu mugoroba wabanjirije amatora nyir’izina abasirikari bategetswe gukora amakosa akomeye.
Ayo makosa yakozwe n’abasirikari ni uko bagiye binjira mu mazu atuwemo n’abaseseri bakabaha impapuro z’itora zanditseho ko hatowe Kagame ni ukuvuga ko imbere ya Kagame harimo igikumwe mu gitondo imodoka za gisirikari zirabazindukana bajya kuyasuka mu bisanduku bigenewe gutorerwamo.
Ni uko byaje kugenda hanyuma ku mugoroba mu kubarura amajwi byaje kuba ngombwa ko abatoye Rukokoma bose amajwi bayaca andi aratwikwa. Ibi mvuga n’ibyo niboneye kandi nanjye nategetswe gukora aho nakoreshaga amatora i Byumba muri Bwisige. Nkaba ariyo mpamvu mvuze ko Kagame yabeshyeye abanyarwanda ngo mu gihe bamutoraga bamutoye kugira ngo abahanganire.
Icyakora yavuze ukuri kuko nyine batamutoye kuko batari kumutora kandi bazi ko azahangana. Ubundi uhangana ajya ku rugamba naho utorwa n’abaturage aba ari umuyobozi ufite ikinyabupfura kandi uzi kubwira rubanda ijambo ribubaka imitima aho kubakangaranya nk’uko ejo muri Serena Hotel Kigali yabigenje.
Rwose mbisubiremo, nta munyarwanda wigeze atora Paul Kagame kuko n’uwaba yaramutoye nkeka ko ubu yaba arimo kwicuza impamvu yatanze ijwi rye arigenera umuntu utegeka abenegihugu kugeza bashizemo umwuka kandi bamubwira bati Nyakubahwa aha sibyo kosora hindukiza ubwato erekeza iriya naho we aho kugira ngo abumve ahubwo akabica abandi akabafunga abo adafunze akabamenesha bakajya komongana mu mahanga nyuma yarangiza ntashirwe naho akabasangayo akajya kubicirayo akagaruka abyigamba mu masengesho abana babo amaze kubagira imfubyi n’abagore babo akabagira abapfakazi.
Amatora ya Perezida muri 2010 : Mu 2010, Madame INGABIRE UMUHOZA Victoire ageze mu Rwanda, kubera ukuntu Kagame atinya Demukarasi kurusha uko umuriro utinya amazi, yabonye ko uwo Mubyeyi azamuryana umwanya mu Rugwiro niko guhimba ibyaha bidafite epfo na ruguru si ukumufunga karahava.
Mu kuyobya uburari no guhuma amaso abazungu bamuha amafaranga yo gupfusha ubusa muri izo ngirwa-matora, habayeho abakandida bahanganye nawe. Muri abo harimo Dr Mukabaramba Alvera na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene ubu utegeka SENA akaba akomoka muri PSD ishyaka rya politiki ryashinzwe na Felicien GATABAZI.
Ndemeza ko abaturage batoye Dr Ntawukuriryayo kuko n’ubusanzwe ari umugabo wumva neza umuturage kandi akagerageza kwicisha bugufi n’ubwo ubu asigaye yaramizwe na FPR nta bwinyagamburiro agifite ubu akaba yaramaze kugurisha PSD afatanije na Dr Vincent BIRUTA batagira ubakoma imbere muri uwo mugambi wo gutenguha GATABAZI warimeneye amaraso ubu bakaba bari mu rwishe nyirarwo!
N’ubwo Dr Ntawukuriryayo yarushije Kagame amajwi ntibyashobotse ko amuyoborana kuko nibuka ko ayo matora arimo kuba Dr Ntawukuriryayo yahamagawe na maneko za Kagame ari kuri Saint Andre i Nyamirambo kuko ariho yari yagiye gutorera ziramubwira ngo ugabanye gushaka abayoboke no kwigwizaho amajwi kuko udashobora kubasha gutegeka u Rwanda.
Rero n’ubwo nsanzwe nzi ko Kagame abizi neza, nta munyarwanda wamutoye, nta n’uwarota amutora kuko ingoyi yadushyizeho n’uyu munsi turayinihiraho. Ingoyi mvuga ni iyi: Yatwiciye abantu bari amaboko yacu aduhindura imfubyi kandi abica ari inyangamugayo nta kosa bamukoreye, yazanye politiki yo guheza amatungo mu biraro umubyeyi akirirwa yikoreye imiba y’ubwatsi ngo arahirira inka.
Ariko mbabaze, wakwahirira inka ukazagwiza ryari koko? / Inka imwe kugira ngo ihage ku munsi igomba nibura kurya ibiro mirongo ine by’ubwatsi ubwo se wabibona kandi uba ugomba no gushaka ibitunga urubyaro rwawe? Ibyo ariko yabikoze kugira ngo ajye agurisha abaturage amata yo mu ruganda rwe rwitwa Inyange ruri ku Mulindi wa Kanombe kandi ku giciro gihotora umunyarwanda kuko litiro imwe igurwa 1200 Rwf kandi ari amazi yamaze kuvanwamo amavuta mu gihe litiro yacu cyera yaguraga iryitanu (150 Rwf).
Ayo majagano niyo basimbuje amata abana b’abanyarwanda banywaga bagakira bwaki bagakura nta muze. Ejo bundi sibo batangaje ko 44% by’abana b’abanyarwanda bafite munsi y’imyaka itanu barwaye bwaki!!! Twakwandika mukagira ngo turakabya. Ntabwo dukabya ibyo tuvuga muri shikama ni ukuri kwambaye ubusa kandi kugomba gusimbura ikinyoma byanze bikunze kandi mu gihe cya vuba kuko ntibikwiye gutegeka abaturage mu kinyoma imyaka 20.
Ni ukuri kw’Imana Kagame yabeshyeye abanyarwanda kandi n’ubwo yabivugiye no mu mwanya utari uwabyo, nta n’ahandi yabona yari kubivugira kuko nta mwanya n’umwe wagenewe kuvugirwamo amagambo akura abaturage umutima ngo bahahamuke kugera n’aho n’utwite yata umutwe inda ikavamo. Ubu rero kuri uyu wa mbere abanyarwanda bakaba biriwe bumiwe kandi batumva icyateye Kagame kuvuga kuriya ariko kuri njyewe niko asanzwe nta kundi yavuga. Birakwiye ko ashyiraho abanyamabanga bashinzwe kumutegurira amadisikuru kuko bo baba barabyize muri za Kaminuza bityo akavuga imbwirwaruhame ifite akamaro n’inyigisho isigira abaturage.
Kagame yabeshyeye umunyamerika-kazi : Mu ijambo ejo yavugiye mu isengesho yavuze ko ngo aherutse kujya i Los Angeles muri U.S.A maze umunyamerika-kazi amushimira cyane ko abanyarwanda bashyizeho ikigega AGACIRO. Iki kigega niba hari ikintu giteye intimba abanyarwanda ni iki kigega kubera impamvu ebyiri ariko nawe musomyi wa shikama wakwiyongereraho izindi zikubangamiye.
Kagame niba agira ngo muri shikama turabeshya azakoreshe amatora abanyarwanda yo kwemeza cyangwa guhakana ko hashyirwaho ikigega AGACIRO?
Impamvu ya mbere ni uko gutanga umusanzu mu AGACIRO DEVELOPMENT FUND ari agahato. Iyi mpamvu ihita yumvikanisha ko ikigega ntacyo kizamarira abanyarwanda kandi ko cyagiyeho kugira ngo giheze umwuka mwene kanyarwanda. Abanyarwanda kandi bagomba kwibuka ko kugishinga ari uko abazungu babonye amakosa akorerwa mu biro i Kigali bagahagarika inkunga.
Impamvu ya kabiri ni uko ntawe wajya kubaza uko ayo mafaranga yakoreshejwe ndetse na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi rya Leta ntazi icyo ayo mafaranga azakoreshwa.
Umuntu arahembwa ubusa bakamukata ajya mu gaciro kandi ntabasha no kubona ayo arihira abana be ishuri, arakodesha inzu ubukode burenda kumuheza umwuka, afite imfubyi zuzuye urugo yabuze ibyo agaburira, undi yabuze akazi yirirwa ahereza amatafari ku gikwa kandi afite impamyabumenyi ya kaminuza kuko yakoze ikizamini cy’akazi akagitsindira bakakamwima ngo kuko atavuye I Bugande!!!,…
Kurenga kuri ibi byose mvuze ndetse n’ibindi nawe wakwiyongereraho ukavuga ngo Umunyamerika-kazi yarabigushimiye ni ugukina ku mubyimba abanyarwanda ku buryo bw’indenga-kamere. Ikindi ariko tutanibagirwa ni uko kuba Kagame yaratanze urugero rw’umunyamerika-kazi yahisemo umuntu utumva ikinyarwanda kandi wa kure kuko azi neza ko nta munyarwanda wa hafi ahangaha yatangaho urugero kuko ashobora guhita amunyomoza ko ibyo avuga ari ibinyoma.
Kagame arananiwe akwiye kubererekera abato tukayobora : Burya koko ubanza ingoma zose z’abanyagitugu zirangira kimwe neza neza. Muti gute: Mu 1994, Habyarimana yaravuze ngo NI IKINANI CYANANIYE ABAGOME N’ABAGAMBANYI. None Kagame nawe ati NJYEWE NIYEMEJE GUHANGANA. Ibi bikaba byerekana ko Kagame ananiwe kandi akwiye kuberereka abato tukayobora tugashinga amashyaka ya politiki kandi kuko twize za Kaminuza tuzayobora neza kuko twigishijwe n’ikinyabupfura.
Ibi kandi byashoboka cyane kuko abanyarwanda bose ubu bamaze kumenya ukuri no gusobanukirwa ku buryo kwirirwa ubamenera ku rwara nk’inda ari igicumuro gikomeye. Indi nama kandi natanga ni uko nta mpamvu yo kuyobora abantu kugeza usaraye wifuza gupfa cyangwa wicuza icyatumye ubayobora nabi.
Nta waremewe gutegeka kimwe n’uko nta waremewe gutegekwa. Igihugu ni icya bose / twese kandi tukinganyaho uburenganzira niba bitanubahirizwa niko byari bikwiye kugenda kandi ntawe bigushamo. Kagame arinda atongana mu isengesho agashyamiranya abantu ni nde wamubwiye ko ari we wenyine waremewe gutegeka u Rwanda? Ntazi uko ejo bundi Laurent Gbagbo yavanyweho ku nabi yanga kuva mu biro?
Iyo binangiye nibwo mubona bavaho barashwe kandi uwo muvumo ukurikirana n’ibisekuru bibakomokaho njyewe nkaba mbona nawe akwiye kwibwiriza agatanga Urugwiro kuko ananiwe binagaragarira mu mvugo kandi akibuka ko / nako asanzwe abizi, akibuka ko abanyarwanda abeshyera batamushyizeho ahubwo yihaye ubutegetsi ku ngufu none akaba abusaziyeho abanyarwanda bamuvumira ku gahera.
Mu gusoza iyi nkuru reka mbasetse: Abanyarwand baba aho mba bumvise Radio Okapi itangaje ko abaturage b’I Goma babyukiye mu mihanda kwishimira ko Kagame yinanuye, maze umuntu twari kumwe arambwira ati: “Abo bazayirwa barabeshya Kagame twabonye Shitani yamutuzaniye mu Rwanda ntituzabona IMANA izamudukiza barashinyagura!!!”

UDAHEMUKA Eric 
Shikama.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________________
PS: Yozefu Nkusi
Urakoze Erike, ariko iyi nteruro iheruka irampuhuye mba nkuarahiye! Uwo muturage se wifuza igenda rya Kagame yavuye he nyiri ubwite yivugira ko n'abataravuka bamukunda?! !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!


    

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355