Pageviews all the time

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) igeze aho umwana arira nyina ntiyumve kuko Emmanuel MUDIDI wayitegetse akayihindura umudidi ubu ariwe urimo kuyisabira amavugururwa ahoraho/Udahemuka Eric

MUDIDI Emanweli


Minisiteri y’uburezi mu Rwanda niyo abaturage bahora biteze ko umutegetsi uyirangaje imbere ashobora guhindurwa umwanya uwo ariwo wose. Ibi bigaterwa n’umubare w’abayiyoboye udasiba kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Ku italiki 15 Nyakanga 2015, depite MUDIDI Emmanuel nawe uri ku rutonde rurerure rw’abategetse iyi minisiteri aherutse guha ikiganiro igitangazamakuru cyitwa IGIHE muri Kigali asobanura ko MINEDUC ikwiye gukorerwa amavugururwa ahoraho.


Aya mavugururwa MUDIDI asaba aragerageza kugaragaza ko ari ukugira ngo iyi minisiteri ijyane n’igihe. Mu kwisobanura MUDIDI aravuga ko abantu badakwiye kumva ko ari igikuba cyacitse kumva ko hari impinduka muri minisiteri nyamara yirengagiza ko guhindagura abayobozi buri munota biteza akajagari mu buyobozI.

Ntabwo Leta y’u Rwanda ivugurura uburezi ahubwo irabudurumbanya

Ijambo MUDIDI rikomoka ku rindi ryitwa UMUDIDI mu Kinyarwanda gikuze bikaba bisobanura IKIGAGE CYATEMYE / AMARWA YABISHYE KU BURYO ABANTU BATASHINGAMO UMUHEHA. Bwana MUDIDI ntabwo nzi impamvu Se umubyara yamwise atya ariko ibyo yakoreye MINEDUC nibyo byavuyemo intangiriro y’akaduruvayo muri iyi minisiteri.  

 Mu gihe cya MUDIDI muri MINEDUC nibwo hatangiye kwaduka ibyo guhindura integanyanyigisho maze bavanaho ibyari bizima bimika ibipfuye bidafite shinge na rugero. Ingero ni nyinshi bavanyeho igitabo cy’ikinyarwanda bagisimbuza ibindi utamenya uko byanditse.

Bakoze icenga ryo gukuraho Igifaransa buhoro buhoro kandi bucece kugira ngo abakize badasakuza bakisuka mu mihanda uretse ko bitari no gukunda kuko mu Rwanda kwigaragambya bitemewe. Bashyizeho ikigo gishinzwe ibizamini bya leta ariko imikorere yacyo ikemangwa na bamwe kuko abana bavuye I Bugande bahoraga batsindira ku manota yo hejuru cyane.

Kwimika minisitiri akamara amezi 11 gusa muri minisiteri ukamukuramo ni akajagari n’akaduruvayo muri poltiki y’uburezi mu gihugu

Tutiriwe tujya kure cyane mu myaka twahera mu 1994: Kugeza aya magingo abayoboye minisiteri y’uburezi barenga cumi n’umwe mu gihe cy’imyaka itarenga makumyabiri n’umwe. Ibi bikaba bisobanuye ko ubaye nk’ukora impuzandengo rusange wasanga buri minisitiri yarayoboye iyi minisiteri imyaka ibiri gusa ariko muri bose uwaciye agahigo akaba ari Prof. Silas LWAKABAMBA wayitegetse amezi 11 gusa.

Tubibutse ko mu bategetse MINEDUC harimo : NGIRABANZI Laurien, Dr Col. Joseph Karemera, Mudidi Emmanuel, Prof. Romain Murenzi, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, Dr.Daphrose Gahakwa, Dr. Charles Muligande, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Dr. Vincent Biruta, Prof. Silas LWAKABAMBA, Dr. MALIMBA MUSAFILI Papias.


Amavugururwa depite Emmanuel MUDIDI asaba rero urebye neza wasanga ahubwo atari yo yihutirwa kuko hakwiye kubanza gutekereza ku mpamvu leta ihora ibuza amahwemo iyi minisiteri. Ntabwo kandi tubyita guhora bayishakira abahanga kuko ari ukuyiha abahanga uwajyamo nibura yamaramo kabiri ariko siko biri nk’uko hejuru aha tubibasobanuriye.

Udahemuka Eric
shikamaye.blogspot.net
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD) 
-------------------------------------------------------------------------------------------------------
UMWIRONDORO wa MUDIDI E./ INTERNET

Last Name :Emmanuel  

First Name : 
MUDIDI

Email : emmanuel.mudidi@parliament.gov.rw
Political Party : 
RPF - Inkontanyi
Province : 
Kigali
District : 
Kicukiro
Phone : 
0788301575
Date Of Birth : 
24.11.1944
Postal Address : 
352 Kigali - Rwanda
Mobile : 
0788301575
Education : 





Masters Business Administration (Education Management)




















Important Functions : 









2002 – 2008 : Rector  at  Kigali Institute of Education ;
2001 – 2002 : Minister of  State  in Education ;
1999 – 2001 : Minister of Education ;
1997 – 1999 : Executive Secretary  of Rwanda National Examination Council ;
1996 – 1997 :  Director  of Rwanda Institute of Management (RIM) ;
1987 – 1996 :  Education Adviser  at Botswana Government –Education Sector ;
1985 – 1987 : Education Adviser in Botswana ;
1977 – 1985 : Teaching in Kenya;
1974 – 1977 :  Teaching in Uganda.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355