Amakuru yizewe SHIKAMA ifite ni ay'uko buyobozi bukuru bwa
RURA buherutse gutangaza ko metero kibe imwe y’amazi yaguraga 240 Frw ubu igiye
kujya yishyurwa 323 Frw, naho kilowati imwe y'umuriro w'amashanyarazi
yishyurwaga 126 Frw ikaba yashyizwe kuri 182 Frw kandi ibi biciro bikazatangira
kubahirizwa ku italiki 01 Nzeri 2015.
Ikibazo kirimo ni uguhenda cyane ku
buryo ntekereza ko bamwe bashobora kuzahitamo gufunga impombo/ ibitembo
byabashyiraga amazi. Kimwe n'amashanyarazi kuko uburyo leta izamura ibiciro bya
serivisi ifite uruhare ruhanitse mu nyungu rusange kandi ikabikora itabanje
kunyuza igitekerezo cy'umushinga imbere y'inteko ishinga amategeko ibi muri SHIKAMA tubona byerekana ubujura leta ikorera
abaturage bayo ku manywa y'ihangu.
Ibigo byinshi n'imishinga imeze
nk'iy'abantu ku giti cyabo byitirirwa leta n'inyungu rusange bigasahura
abaturage
Hano kuri SHIKAMA twanditse inyandiko nyinshi
zasobanuraga ubujura leta ikorera abaturage muri ELECTROGAZ nyuma yaje kwitwa
RECO RWASCO nyuma igahindurirwa izina ikitwa EWSA none ubu isigaye yitwa WASAC(Water and Sanitation Corporation).
Uko bahinduraga izina bavugaga ko
bayeguriye abashobora kuyicunga neza ubwo bikaba bivuga kuyegurira abikorera ku
giti cyabo(privatization) kandi tuzi neza ko iyi politiki isobanura kugurisha
umutungo wa Leta(Vente
des actifs de l'etat).
Muri iyi politiki, umuturage niwe
ubihomberamo kuko yishyura ikiguzi cyose. Kubona rero leta ihindura igiciro
cy'amazi n'amashanyarazi inshuro 4 mu myaka 20 kandi kigahindurwa iteka
kizamurwa, nta kindi byerekana uretse ubujura.
Leta yongereye igiciro cy'amazi
n'amashanyarazi mu gihe abaturage batorohewe n'agaciro ko gufunguza Karenzi
Karake
Muri bya bigo byinshi SHIKAMA yari iciyemo amarenga hejuru gato,
nibutse ko hari n'ikindi gihetutse kuvuka ngo cyitwa ISHEMA RYACU. Iki ngo
kikaba kigamije gukamura abanyarwanda kugira ngo ingwate yo gufunguza Karenzi
mu Bwongereza iboneke.
Si ibi gusa, hari AgDF, hari One Dollar
campaign, hari umusanzu wa FPR ku banyamuryango bayo kandi ni abanyarwanda bose
bari imbere mu gihugu, hari umusanzu w'uburezi utangirwa ku murenge, hari
umusanzu w'umutekano utangirwa ku rwego rw'akagari, hari indi misanzu
y'inyongera yakwa abacuruzi harimo utangwa mu kigega cyitwa PSF, hari imisoro
yakwa abacuruzi, hari itegeko ryadutse ku bacuruzi bose ryo kugura imashini
yitwa IBM ya RRA.
Ibi byose SHIKAMA ibarondoreye hano
byiyongera ku mibereho isanzwe igoye ku muryango nyarwanda : ufite akazi
akenshi aba agomba kwishyura ubukode bw'inzu, aba atega imodoka ajya ku kazi,
aba yishyurira amashuri abana be cyangwa ay'imfubyi ashinzwe kurera.
Ubwo ntituvuze ko aba agomba guhaha,
hari andi mafaranga agendera mu gutwerera abo mukorana bagira amakwe ugasanga
baratambutsa urupapuro basa n'abategeka buri wese gutanga intwererano,...
Kubona rero leta irenga kuri ibi byose
kandi nayo ibizi neza ikongera igiciro cy'amazi n'amashanyarazi, SHIKAMA
yakwibaza niba umunyarwanda yabasha kubyivanamo. N'iyo yanabyivanamo yasigarana
ubusa ku buryo nta rindi terambere yazageraho.
Inteko ishinga amategeko mu kibazo :
«Ikwiye guha abaturage ibisobanuro»
Mu gusoza iyi nyandiko, umunyamakuru
kimwe n'undi mwenegihugu uhora ahangayikishijwe n'imibereho y'abaturage
b'igihugu cye yakwibaza impamvu igihugu cy'u Rwanda cyapfuye mu nzego zose kuva
1994 kandi nyamara hari byinshi bitari kudogera iyo inteko ishinga amategeko
yubahiriza inshingano yahawe n'abaturage.
Hari ingero nyinshi zerekana amategeko
asa n'agahato yatowe n'abadepite ku gitutu cya FPR. Urugero rwibukwa cyane ni
itegeko ryahinduye(nako ryakuyeho) ikiruhuko cy'umubyeyi kikava ku mezi 6
kikagirwa ukwezi n'igice.
Ibi bibazo byose tubona, duhora tuvuga,
tutasibye kwamagana no kwerekana inzira za kwiyambazwa mu rwego rwo
kubisohokamo ariko ntihagire igikorwa, impera n'imperuka mbona INTEKO ISHINGA
AMATEGEKO izahinduka igisare n'urwo baseka ku muntu wese witwa ko yayibayemo ku
ngoma ya FPR.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355