Pageviews all the time

MANDA ZITAGIRA IHEREZO ZA PAUL KAGAME : «MU GIHE ABANYARWANDA TWESE TUGITEGEREJE KO UMUSOZO W'INDAGU ZA MAGAYANE UZACA URUBANZA RUTABERA MBERE Y'UKO UMWAKA WA 2017 UGERA, ABATURAGE BAGIYE GUTAGANGARA BAPFUKAMIRA PAUL KAGAME USHAKA KWIGIRA UMWAMI KU KIGUZI ICYO ARICYO CYOSE NGO BAREBE KO BWACYA KABIRI»/ UDAHEMUKA Eric


Uyu munsi nanditse iyi nkuru ni ku munsi w'umuganura mu mateka n'umuco mu Rwanda ariko urebye uko ibintu bimeze i Kigali no mu Rwanda hose ubu birashyushye cyane.
Impamvu bishyuhye ibi byotsa amatama ni uko ubu Kagame yugarijwe impande zose n'ubwoba nyagupfa batabibonesha amaso ariko abareba kure barabona neza ko ibintu bikaze.

Ku rutonde rwa dosiye zitagituma Kagame agoheka ku isonga harabanza ifatwa n'ifungwa rya Lt. Gen. Emmanuel KARENZI KARAKE, hagataho idosiye ya Bujumbura, ubwo birumvikana ko na za manda za Burugeri na Ferinandez zihagaze bwuma, hari Leta y'Ubwongereza yamuhaye ubutegetsi ubu imugeze ku buce, abazungu bamaze kumuha gasopo kuri manda ya 3, filimu ya BBC iraca ibintu mu mitima y'agatsiko i Nyarugenge,... Mbese ntawarubara!
Inzara iraca ibintu mu Rwanda ari nayo mpamvu mu gutangira iyi nyandiko nahereye ku muganura ubu udafite icyo uvuze ku gatsiko ka FPR no ku baturage. Kuri Kagame n'agatsiko, ntacyo umuganura ubabwiye kubera amadosiye ndondoye. Ku baturage, kubabwira umuganura ni ukubajomba igisongo mu kimungu kuko amasaka, ibishyimbo, ibijumba baganuraga byose FPR yababujije kubihinga ukundi.
Ikindi ariko noneho kibabaje kurushaho ni uko urebye uko abaturage mu nzego zose batozwa umurongo bajya kumusingiza, nta wabona akanya ko kuganura KAWUNGA N'IMINYIGE byadukanywe mu Rwanda n'abavuye i Bugande.
Ubuhanuzi bwa Magayane buzaca urubanza mbere y'uko 2017 igera
Ibi nandika ntabwo arinjye wabivuze, nta n'ubwo ndi uwa mbere ubyanditse. Mu buhanuzi bwa Magayane yavuzemo ibintu bibiri byerekana ko abarimo gutura ibiseke, inkangara, ibyansi ku Kimihurura ngo barashaka manda ya 3 ko barimo kuruhira ubusa.
Icya mbere ni uko Magayane ubwe yivugiye ko Nyakubahwa Paul KAGAME uko bizagenda kose atazarangiza manda ye ya kabiri(2010-2017) ari nayo mpamvu nkeka ko i Kigali barimo gukorana igisa n'igihunga mu magambo arimo kwica umuco, kwica ururimi, kurengera, kwiremera izindi nsigamigani zitemejwe n'inteko y'ururimi n'umuco.
Magayane mu ndagu ze njyewe nemera 100% kuko ibyinshi byasohoye, yavuze ko «Hazabaho ihene izabyara isekurume zirindwi zikanga konka kandi umwami w'ishyamba akazaza kwiba izo sekurume».
Ibi rero birerekana ko mu Rwanda hashobora kuzaba ikintu gikomeye ntazi uko kizaba kimeze ku buryo kizaba impamvu y'uko manda ya 2 itarangira. Ikindi kimenyetso ni uko ubu abatware bose i Kigali barimo kuvuga ko imyaka ya manda yagabanywa yaba myinshi ntirenge itanu(5) ariko bikaba ubuziraherezo kuri Kagame.
Izi sekurume indwi Magayane yaraguye urebye iyo byerekera mu Rwanda zifite agaciro bitarenga 2017 kuko mu isesengura ryanjye zigenura manda y'imyaka 7 kandi bikaba biboneka neza ko mu guhindura ingingo y'101 mu itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda imyaka ya manda ishobora kuzaba itanu(5) byanze bikunze.
Abaturage bagiye gutagangara kubera gutegekwa kuramya Kagame
Ibi biragaragarira buri wese, ni ubwa mbere nabonye ubuyobozi bw'idini (ADEPR) butwara ibiseke birimo amasinya. Byarantangaje cyane kuko ntari mbyiteze. Ntabwo byari bikwiye na busa. Kubona umuntu nka depite ubusanzwe uba uhagarariye inyungu z'abaturage bose n'umuco wabo atinyuka guhimba INSIGAMIGANI(Depite Bamporiki Edouard ashyiraho insigamigani nshya yise AMABURAKAGAME) kandi twari dusanganywe iyitwa AMABURAKINDI CYA MANYURANE MU BUGESERA, ni ibyerekana ko abaturage bananijwe bikomeye.
Ubu noneho hari n'izindi mvugo zadutse zitari zimenyerewe mu Rwanda zigamije kwerekana ko Kagame ariwe wenyine wemerewe gutegeka u Rwanda mbese ku buryo nanapfa n'u Rwanda rwose ruzapfana nawe rukamuherekeza. Baravuga ko Kagame ari nka MUSA wakuye abisirayeli mu butayu akabacyura i Kanani.
Iki kikaba kinyagisha kuko Kagame na FPR bakoze bakibagirwa icy'ingenzi. : «gucyura abatutsi bari mu buhungiro ariko umwami Kigeli wari ubarangaje imbere agahama mu buhungiro».
Hari abatuye mu Rwanda bandi barimo gusaba ko ngo Kagame yakomeza kubayobora akazayobora n'abana babo n'abuzukuru babo. Abandi nabo ngo baturanye na Kagame mu nkuka z'ikiyaga cya Muhazi ku ruhande rureba akarere ka Rwamagana ngo barifuza ko nta wundi wabayobora.
Ibi bibazo byose ndondoye, izi mvugo z'abaturage bategekwa kuvuga batya niho mbona ko bagiye gutagangara kuko uhereye Rusizi, ugaca Nyagatare, ugakubanukira Kirehe ukazatunguka Rubavu nta yindi mvugo mu Rwanda, nta wundi murimo, mu tubari nta kindi kiganiro, mu madini(ukuyemo Kiliziya Gatolika) nta yindi nyigisho, mu masoko, mbere yo kugura, mbese hose intero ni imwe ni ingingo y'101 yo mu itegeko nshinga igomba guhinduka Kagame agategeka u Rwanda ubuziraherezo.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blospot.no
Shikama ku Kuri n Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355