Pageviews all the time

IBIHWIHWISWA MURI KIGALI : «Icyoba ni cyose muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare(UNR) no mu mujyi wa Kigali kubera gutinya ko Leta ya Bujumbura yabagabaho igitero cya gisirikari gikaze! Ese birashoboka? Byakorwa bite? Na nde? Gihe ki? Intsinzi yatsinda aka kaga n'imiborogo ku baturage bacu yo se irashoboka???»/ UDAHEMUKA Eric

Karita yerekana u Rwanda n'u Burundi
Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza! Na nyina w'undi abyara umuhungu! Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi! Izi mvugo eshatu(3) kimwe n'izindi namwe musoma SHIKAMA mwakongeraho ni kizwi na bose muri Kigali no mu Rwanda hose.
Icyo izi mvugo ziba zigamije ni ukwerekana ko mu buzima ibibi ukorera abandi nawe bishobora kukugeraho. Mu cyumweru gishize nanditse hano kuri SHIKAMA nsesengura ijambo rya Perezida Petero NKURUNZIZA ubwo yari amaze kurahirira kuyobora Uburundi muri manda ya gatatu(we yita iya kabiri) izarangira muri Kanama 2020.
Muri iyo nkuru nanditse hano kuri SHIKAMA, nanditsemo ko perezida Nkurunziza yaciye amarenga ubugira kabiri ko ashobora kugaba igitero gikaze cya gisirikari ku wamuzaniye akaduruvayo muri politiki mu gihugu cye kuko bigaragara ko amuzi neza.
Ibi rero mbitekereza ntya nta gihamya nari mbifitiye ariko itangazamakuru rya Kigali ryo rirabyemeza ariko ntabwo twabifata nk'ukuri ahubwo twagerageza kubisesengura tugamije kureba ishingiro ryabyo.
Gushyushya imitwe y'abaturage kugira ngo Kigali ibone impamvu mfitirano zo kugaba igitero cya gisirikari ku Burundi?
Mu nkuru y'ikinyamakuru IMIRASIRE.COM kuri uyu wa mbere, taliki 24 Kanama 2015 cyatangaje ko Kigali ifite amakuru yizewe yakuwe i Bujumbura ko Burundi iri mu myiteguro yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.
Mu iperereza rya gisirikari nirwo rwego rugenewe kumenya, gusesengura no kugenzura amakuru arebana n'ubusugire bw'igihugu. Aba ni nabo baba bagenewe kumenya abazatera igihugu bakanagena ingamba zo kubivuna cyangwa kubakumira iyo bishoboka. Amakuru nk'aya rero ntabwo apfa kumenywa na buri wese. Ndetse nta n'ubwo itangazamakuru riba ryemerewe kuhahingutsa amazuru.
Impamvu zo kudatangaza amakuru akomeye y'ibanga nk'aya ni nyinshi : Nawe se wamenya ko umwanzi azagutera ukamamaza ko ugiye guterwa ko ahubwo wafata ingamba zo kumwivuna. Ibi muri SHIKAMA twabifata nko gushyushya imitwe y'abaturage kugira ngo babapakiremo ko ari ngombwa kugaba igitero ku Burundi ariko nta gihamya ifatika yerekana ko Uburundi bwaba buri mu myiteguro yo gutera u Rwanda.
Biramutse binabaye Uburundi bukagaba igitero ku Rwanda nyirabayazana yaba ari Kigali
N'ubwo mu mvugo za perezida Nkurunziza hagaragaramo kwizigama cyane kandi kugeza uyu munsi akaba atarahingutsa ijambo u Rwanda, nyamara hari ibimenyetso byinshi byerekana ko ubushotoranyi bwa Kigali ku Burundi buzayikoraho.
Ikimenyetso giheruka kandi tutahakana hano kuri SHIKAMA ni ubuhanuzi bwa GAKWAYA Damascene buvuga ko byanze bikunze hari igitero cya gisirikari Paul KAGAME azohereza gutera Uburundi ariko ko icyo gitero kitazahungabanya Uburundi ahubwo ko kizahindukira kigatera u Rwanda. Niba ubwo buhanuzi bwa GAKWAYA buzasohora twakwandika ko ingabo z'u Rwanda zizatera u Rwanda ziturutse mu Burundi! Dutegereze gato turebe!
Iki kibazo niba kinahari umuti wacyo urashoboka mu maguru mashya amahoro agasagamba mu karere
Hano niho ngaruka kuri za mvugo nahereyeho mu gutangira iyi nyandiko : Niba Kigali ivuga ko izagabwaho igitero na Bujumbura, mbere yo gutekereza kuri iki gitero, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma gato. Kagame yavugiye mu ruhame mu nama mu Busuwisi ko NKURUNZIZA akwiye kuvaho kuko abarundi batamushaka!
Ibi byo nta n'icyo bitwaye cyane n'ubwo bwose birimo ubuswa bukabije muri dipolomasi buvanze no guhubuka, ariko hari ikindi cyihutirwa : Niba u Rwanda rwarateje akaduruvayo muri Bujumbura, kuki ab'i Kigali bo bumva ko Bujumbura ibagereye mu kebo bayigereyemo yaba ikoze ishyano?


Muri SHIKAMA turabona ko hano ariho hari ipfundo ry'ikibazo n'umuti wacyo : Nihashakwe umuhuza utagize uwo abogamiyeho ahuze ba Nyakubahwa KAGAME na NKURUNZIZA maze uwo muhuza azabaze Kagame ati : «Ese koko ni leta yawe iteza akaduruvayo i Bujumbura?» abaze na Nkurunziza ati : «Ese koko ufite umugambi wo kugaba igitero cya gisirikari ku Rwanda?»
Nyakubahwa Kagame nasubiza ko ariwe uteza akaduruvayo i Bujumbura azavuga impamvu imutera kujyayo umuhuza azarebe ishingiro ryayo. Nyakubahwa Nkurunziza nawe nasubiza yego azagaragaza impamvu ashaka kugaba igitero ku Rwanda.
Tugize amahirwe bombi bagasubiza yego intsinzi y'aka kaga yaba ibonetse ariko nibatemera gusasa inzobe ingaruka ni zose ku baturage b'ibihugu byombi. Abanyarwanda se si bo(twe) bajya bavuga ngo kabiri gatatu mu rugo rw'umugabo??? None se niba Bujumbura ifite ibimenyetso bifatika byemeza uyitera izakomeza guceceka kugeza ryari???
Niyo mpamvu mu nkuru y'ubushize nanditse ku irahira rye, navuze ko Kagame gutsinda Nkurunziza amaze kurahira akaba perezida wemewe n'amategeko bizamugora cyane kandi bikanamuhenda bitavugwa ndetse ko bitazamushobokera.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355