Hari imigani myinshi duca mu kinyarwanda
dushaka kwerekana ko kugirango umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange
bigire amahoro, ituze n’iterambere, uburezi bw’umwana bugomba kuza mbere ya
byose. Tukaba tuvuga ngo: umwana apfa mu iterura, umwana ni umutware, umwana
w’undi anutsa urukonda, igiti kigororwa kikiri gito, n’iyindi myinshi
ntarondoye. Nyamara ingoma ya FPR si ko ibona aya mahame y’abakurambere, kuko
yo mu ngengabitekerezo yayo, umwana utari
umututsi ntaba ari umwana ugomba kubaho, iyi ikaba ari yo mpamvu nyuma yo
gukorera jenoside Abahutu muri RDCongo kuva muri 1996, abarokoka buri musi
bakibaruka, FPR itarebera izuba abo batware b’ejo; ibi nibyo twita kumenera
umugi w’inda ku rwara. Ese Kagame yaba yarababajwe akiri umwana ku buryo
yagirira inzika Abahutu kugeza no kuri ba Buhinja na ba Rubyogo bavukira mu
mashyamba ya RDCongo ahora avutsa ubuzima buri munsi?
Kagame yahunze
ahetswe ahunga kuko ubwami buvuyeho kandi abaho neza mu buhungiro nta muntu
umutoteza.
Inkubiri ya Demukarasi mu Rwada yatangiye muri
1957, Yozefu Habyarimana Gitera niwe washinze ishyaka bwa mbere ryo guhangana
n’ingoma mbi ya Karinga yari yaratsikamiye Abahutu imyaka irenga 400, nyuma
haje kuvuka ishya rya Lunari(l’UNAR) ry’i Bwami ritashakaga ko Abahutu
basunutsa ubuzuru ku butegetsi. Andi mashyaka menshi yagiye avuka cyane cyane
MDR PARMEHUTU yashinzwe n’Intwari y’u Rwanda y’ibihe byose Nyakubahwa Gerigori
Kayibanda ikaba yari ikunzwe kurusha andi mashyaka inegukana intsinzi mu matora
yabaye muri 1960. L’UNAR na LADER banze ibyavuye mu matora, baregera LONI iraza
isubirisha mo amatora barongera baratsindwa.
Aho kwemera intsinzi, ingabo z’umwami Kigeli
ziraye mu Bahutu bari bakomeye icyo gihe, cyane cyane abacuruzi zirica.
Mbonyumutwa Dominiko wari umwe mu basushefu bake cyane b’Abahutu, insoresore za
LUNARI zaramufashe ngo zimwice ariko azurungutana nazo azirusha imbaraga. Nyuma
niho hakwiriye mu gihugu hose ko Abatutsi bishe Mbonyumutwa , amazu aratwikwa
hirya no hino mu Rwanda, abari ku butegetsi benshi bahungira Uganda, Congo no
mu Burundi. Muri abo, harimo na Kagame Pawulo wari ufite imyaka itarenze 2 , se
umubyara akaba ari we wari umushoferi w’umwami. Aha Shikama ikaba ikwibutsa
ko umwamikazi Kanjogera ari nyirakuruza wa Kagame Pawulo.
Kagame i Nakivale yigiraga mu mashuri ya Leta ntiyigeze yiga anyagirwa nk'aba bana |
Aba batutsi bari ku butegtsi bubakiwe inkambi
zikomeye hirya no hino muri Uganda izizwi cyane zikaba ari Nakivale na Kiaka ya
II. Ababyeyi ba Pawulo Kagame bagiye
kuba mu nkambi ya Nakivale. Mu kiganiro Pawulo Kagame yagiranye muri 2009 na
BBC cyitwa HARD Talk umuntu agenekereje yakwita imvugo ikarishye, Kagame Pawulo
yivugiye ko se RUTAGAMBWA yari yubashywe
mu nkambi kuko ngo ari nawe wari ushinzwe
gukwirakwiza ibiribwa mu mpunzi. Ikindi cyerekana ko ubuzima bwa Kagame Pawulo
butari bubi amaze no gukura ni uko muri icyo kiganiro yabwiye umunyamakuru
ko se ari we warihiraga amashuri
nyakwigendera jenerali Fred Rwigyema.
Mu nyandiko zagiye zihitishwa n’ikinyamakuru
UMUVUGIZI nyuma yo guhunga kw’abasirikari bakomeye ba FPR/APR/RDF, hagiye
havugwa ko Paulo Kagame ari umusore yacuruzaga itabi ( amasegereti) ku muhanda
Mbarara- Kampala. Kuba yarabonaga igishoro cyo gukora ibi kandi ari impunzi,
ibi bigaragaza ko Pawulo Kagame atari amerewe nabi.
Nubwo Abatutsi bari barahungiye hanze
bashyizeho umutwe w’inyeshyamba bitaga INYENZI- Ingangurarugo Ziyemeje kuba
Ingenzi- zikagaba ibitero ku Rwanda kuva mu Kwakira 1962 kugeza mu Gushyingo
1967, ubuyobozi bw’u Rwanda ntibwigeze bwambuka umupaka ngo bujye kubicira muri
Congo, Burundi, cyangwa Uganda, ibitero by’INYENZI byaturukaga bikica
abasivile, bigatwika amazu bigasahura amatungo n’imitungo y’abaturage. Nubwo
Kigeli V Ndahindurwa yageze muri Uganda akivanga muri politiki y’iki gihugu
ubwo ishyaka rye rya LUNARI ryiyungaga n’ishyaka ry’umwami KABAKA wa Buganda
ryitwaga KABAKA YEKA ( Kabaka Wenyine) bagahangana na Perezida Milton Obote wa
Uganda, ntabwo u Rwanda rwigeze rujya kugambana na Obote kugirango Kigeli yicwe
nkuko Kagame abikorera Umuhutu wese wifite, wize uri imbere mu Rwanda cyangwa
hanze yarwo.
Abatutsi babayeho neza mu buhungiro, abashoboye
kwiga bariga, ababishoboye baza gusura u Rwanda bagasubira hanze nkuko Pawulo
Kagame yazaga kenshi i Butare gusura nyakwigendera umwamikazi Rozariya GICANDA.
Ikindi Shikama yabibutsa ni uko iyo
Perezida Habyarimana Yuvenali ataza gufasha YOWERI Kaguta Museveni igihe yari
inyeshyamba arwanya Perezida Idi Amin na Milton Obote, atari kugera ku
butegetsi muri 1986 bityo, Inkotanyi ntiziba zarabayeho. Habyarimana yashutswe
na Museveni ko kumufasha aba ari ho afasha Abayarwanda bariyo(Abatutsi)
kuba bakiriho bibabaza Kagame. iyo atari RDF yohereje kubatsemba agurira Raia Mutomboki |
Kuki se noneho
Kagame yaje ari Rurimburimbaga niba yarabaye ho neza : kuba yaravuye mu Rwanda
ahetswe akarugarukamo ahetswe?
Iki ni ikibazo buri muntu wese yakwibaza.
Igisubizo natanga mu ijambo rimwe gusa ni : «
INGENGABITEKEREZO».Ingengabitekerezo mbi isenya nyirayo itaretse na sosiyete
abamo muri rusange. Shikama iragusaba kwibuka ingengabitekerezo ya Adolphe
HITLER ishyaka NAZI ryagenderagaho, yatumye Abayahudi barenga miliyoni 5 bicwa bazira ko ari
abayahudi tutibagiwe na miliyoni zitabarika z’Abanyaburaya b’inzirakarengane
batikiriye mu ntambara ya II y'isi itewe na Hitler, kuri aba twongereho n’abasirikare b’impande zombi zarwanaga nabo
bahasize ubuzima cyangwa bakaba ibimuga.
Kagame yabajijwe mu kiganiro Hard Talk navuze
hejuru niba urupfu rwa Nyakwigendera Perezida
Habyarimana-Ikinani Kitananiye abanzi n’abagambanyi- rwaramubabaje,
yarihanukiriye asubiza ko rutamubabaje na busa. Umunyamakuru aramucyaha ati
ibyo uvuga uri umukuru w’igihugu urumva ingaruka zabyo, ati ntacyo bimbwiye.
Iyo mbivuze se ko njye yampejeje hanze imyaka mirongo ine.
Uyu Kagame yongeye kwivugira ku mugaragaro ku
byekereye indege ya Kinani yahanuye abenshi mu Batutsi bavanye Uganda barimo
Kayumba Nyamwasa, Dg Rudasingwa Tewojeni n’Abazungu bamushyize ku butegetsi
bakaba bemeza ko iri hanurwa ryabaye imbarutso ya jenoside kandi uyu Kagame
akaba ari we watanze amabwiriza yo guhanura iriya ndege; Kagame yigeze kuvuga
ngo ese ubundi iyo ndege yari mo iki?
Uyu Kagame Pawulo yigeze kuvuga nanone ko ngo
Agafuniko k’icupa gashobora kumaramo amazi ingunguru ya Rubariro. Akaba
yaranivugiye ubwo yari imbere y’imbaga ku Gikongoro muri 2007, ko amasasu yabashiranye,
iyo bitaza kuba gutyo nta mpunzi iba yarageze muri RDCongo!
Usesenguye neza izi mvugo zose
urasangamo ko imbere ya Paulo Kagame, Umuhutu atari umuntu udakwiye gutegeka
gusa, ahubwo atagombye no kubaho! Niba wemeza ko Perezida wa Repubulika wiciwe
mu ndege atari umuntu ari ubusa, sinzi niba umuturage nyarucari wamufata
nk’umuntu. Niba wumva ko ushobora kwica abaturage barenga miliyoni 5 bari
bahungiye muri RDCongo ntibigire inkurikizi, ni uko atari abantu imbere yawe
kandi ushobora no kumvisha amahanga ko ntacyapfaga!
Mu Magambo make mu ngengabitekerezo
ya LUNARI yiyuburuyemo FPR Inkotanyi, Umututsi niwe muntu w’indobanure, ugomba
gutegeka u Rwanda ubuziraherezo, niwe ugomba kubaho mu Rwanda no hanze yarwo andi moko 2 asigaye akayakanira uko yumva, agabira uwo ashaka akanica uwo
ashaka. Iyi ngengabitekerezo ikaba ntaho itaniye n’iya NAZI ya Adolphe HITLER
wumvaga ko Abadage ari bo bwoko bw’ibitangaza,abandi bantu bagomba kubabera
abagargu n’abaja.Iyi ngengabitekerezo tuzi aho yagejeje isi yose hagati ya 1939
na 1945.
KAGAME Ntiyigira ku mateka kandi
yibagirwa vuba
Uwahoze ayobora LONI umunya Ghana
Kofi Anan aherutse kwamagana Petero Nkurunziza igihe yari mu myiteguro yo
kwiyamamariza manda ya gatatu. Uyu mugabo yamwibukije ko ku neza y’Abarundi,
yagombye kwibuka uko igihugu cyari kimeze mbere y’amasezerano y’Arusha,
ibyakozwe ngo agerweho maze yegure: «Kuki tutigira ku mateka, kuki twibagirwa
vuba?»
Bizagenda gute abana babayeho gutya, igihe bazaba babaye abategetsi b'u Rwanda rw'ejo? |
Ntabwo ari ngombwa ko hano muri
Shikama turondora uko Impunzi zirenga ibihumbi magana ane 400,000 zirinzwe na FDLR
mu mashyamba ya Congo zibayeho. Buri wese azi ishyamba icyo aricyo, abatarabona
inzitane nabo bararibarirwa, ariko icyo twabibutsa ni uko imvura yaho ihoraho
idahita.Nta masoko ahaba, amavuriro yo gukingira abana , kubavura , nta
n’amashuri Leta ya Congo cyangwa Loni bigenera aba bana. Nta bikinisho bahabwa
nkuko njye nawe twabihawe igihe twari abana. Twa duhozo, ya migani miremire,
ntibabibona. Ijambo rya mbere umwana avuga agihoha ni «DATA» aba bo bagomba
kuba bahoha bavuga «Amasasu»; batangira guhwekera nk’undi mwana wese ukivuka ba
nyina bati Inkotanyi ziriho zirarasa twimuke.
Umwaka umwe, ibiri, hari abagejeje ubu kuri 20 ubuzima babaho buri munsi
akaba ari ubwo!
Ngarutse kuri ririya jambo rya
Kofi Anan, kuki Kagame atibuka ko yabaye umwana i Nakivale, akabona inkingo7
umwana wese akenera agakura akaba umugabo maze ngo yoherereze abana bavukira
muri ariya mashyamba imfashanyo y’inkingo aho kuboherereza amasasu
n’ababatsemba, ese ajya atekereza ko iyo Kayibanda cyangwa Ikinani baba
barakoze nkawe ubu aba atakiriho?
Kuki Pawulo Kagame yibagirwa ko
atera yavugaga ko atashye ku ngufu kubera ko Repubulika y’u Rwanda yanze kubacyura?; aha Shikama irakwibutsa ko
Inkotanyi zateye ku itariki ya 1/10/1990 zigamije kuburizamo inama yagombaga
kubera i Cyanika mu kwezi k’ Ugushyingo 1990 ikaba yari guhuza Perezida Ikinani , Museveni na HCR kugirango
bige ukuntu barangiza ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, cyane cyane izari muri
Uganda.
Abazi igifaransa, ndakeka ko
ari uruhuri mu Rugwiro, bazasobanurire Pawulo Kagame icyo iyi nteruro y’igifaransa
ivuga: « les memes causes produisent les memes effets». Dukurikije ibi muri iyi
nteruro tukabisanisha n’ikibazo turiho tuvugaho, twakwanzura tuvuga ko «
Impunzi zose z’abanyarwanda zafungiwe amayira yose yo gutaha mu mahoro, zizajya
zirutaha mo ku ruhembe rw’umuheto». Ese aho iyi nteruro, nta marenga icira Pawulo Kagame?. Igisubizo ni : «hoya» kuko iyo biba gutyo aba yaremeye
imishyikirano hagati ye na FDLR, abanyarwanda bakabana mu mahoro nkuko Perezida
Kikwete yabimugiriye mo inama akamufata nk'umwanzi.
Bizagenda gute igihe abavukiye mu mashyamba bazakora nka Kagame
bagataha ku ruhembe rw’umuheto?
Ijambo ry’Imana riratubwira ngo ku
Mana byose birashoboka. Ikibabaje ni uko abicaye ku ngoma buri gihe
birengangiza iri jambo.
Kagame iyo yica impinja z’abahutu
ngo u Rwanda ruzakomeze rube ubukonde bw’Agatsiko k’Abatutsi bigize INDOBANURE
anyibutsa ibyabaye i Burundi mbere y’Amasezerano y’Arusha biriho bigira
ingaruka ku Barundi umunsi wa none, kubera Agatsiko k’Abatutsi b’i Bururi
boretse igihugu bitwaje ya ngengabitekerezo ya Kagame ko umuhutu atari umuntu.
RDF ntirebera izuba n'udukayi dufatwa nka manu ivuye mu ijuru , nitwo ibanza gutwika mbere yo gutwika amazu! |
Shikama iributsa ko u Burundi
bubona ubwigenge muri 1962, ingabo z’igihugu zari zigizwe n’abahutu n’abatutsi.
Zirimo abasirikare bakuru baturuka mu moko yose. Muri 1965, Agatsiko k’Abatutsi
baturuka i Bururi kigaruriye ubutegetsi kirukana Abahutu mu nzego zose z’ubutegetsi,
akazi , igisoda n’igipolisi. Muri 1972
Aka gatsiko kongeye kwibasira abahutu maze mu mezi ane gusa, kari kamaze
guhitana abahutu barenga ibihumbi magana abiri( 200,000). Ubu bwicanyi bwateye
umujinya INTWARI y’u Rwanda Gerigori KAYIBANDA, wari perezida w’u Rwanda acisha
ubutumwa bugenewe Micombero kuri Radiyo Rwanda , yaba
yari akiriho yashoboraga koherereza na Kagame Pawulo uyu munsi wa none ubutumwa
busa nabwo amuhanura ku bwicanyi ariho akorera impinja n’ibibondo by’abahutu mu
mashyamba ya RDCongo: « Wowe Micombero n’icyo
gifura cyawe ngo ni Simbananiye, mumenye ko niyo mwarara mwica bugacya mwica
mutazamaraho Abahutu ku isi»
Nyuma ya Micombero hagiyeho Bagaza
Yohani Batisita, akaba ari we muperezida w’Abarundi utarishe Abahutu. Nawe yaje
guhirikwa na mubyara we BUYOYA Petero wishe ibihumbi by’Abahutu ku ngoma ye.
Byabaye ngombwa ko Abahutu bafata intwaro kuva muri 1972 baharanira kubaho nk’abarundi
bose. Ingoma y’Agatsiko k’Abatutsi yari ku butegetsi, ntiyigeze ifata aba
barwanaga bashaka gushyikirana na Leta nk’abantu, ahubwo babitaga IMIHIRIMBIRI.
Uku ni ko Leta ya Buyoya yitaga ingabo za Lewonaridi NYANGOMA n’umuvugizi we
Jerome NDIHO; ingabo zabo zikaba zari CNDD yaje kuyoborwa na NKURUNZIZA Petero
ubu ikaba yitwa CNDD-FDD.
Bamwe mu batutsi biyitaga
indobanure bakita Abahutu IMIHIRIMBIRI ubu nibo bariho basaza imigeri bavuga ko
Nkurunziza Petero arwanya demukarasi nyamara biyibagiza ko kuva muri 1965
kugeza mu masezerano y’Arusha Abahutu
basakuje kenshi iri jambo demukarasi ntibumvwe!! Ese aba Batutsi b’indobanure bo
nta ruhare bafite mu matati ari i
Burundi ubu rwaba ruziguye cya rutaziguye?
Ese aba bana b’abahutu bavukiye mu
mashyamba ya RDCongo bavukijwe ikiriri nk’zindi mpinja, bakavutswa inkingo 7 nk’abandi
bana, bakavutswa gusoma no kwandika nk’abandi bana, batazamenya ubugimbi n’ubwangavu
icyo aricyo,umunsi abarokotse ubwicanyi bwa Pawulo Kagame na FPR/APR/RDF bageze
mu Rwanda tuzabasaba kudukorera ibyo tutabakoreye nkuko Abatutsi b’Indobanure z’i
Bururi bariho babisaba Perezida NKURUNZIZA Petero i Burundi?
- Tuzabasaba kugira impuhwe gute ntazo twabagiriye?
- Tuzabasaba gukundana n’abacu gute tutarigeze tubereka urukundo mu kaga k’amasasu bashyizwemo na Pawulo Kagame na FPR/RDF?
- Tuzababwira gute ko Umututsi ari umuvandimwe nkabo Kagame ahoza mu kanwa mu mbwirwaruhame ze ko Abahutu atari abantu?
- Tuzabumvisha gute ko kwica ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi aya mategeko atarigeze abasanga mu ishyamba ngo abarengere babeho mu mahoro nk’abandi bana?
- Tuzabigisha gute ko Imana ibaho kandi ibakunda, batarigeze basurwa nayo mu nzira y’umusaraba yo mu mashyamba y’inzitane ya RDCongo?
- Tuzabumvisha gute umunsi babaye abategetsi ko igihano cy’urupfu cyavuyeho, kandi twarabaciriye urwo gupfa ari impinja?
Muri Shikama twemeza ko umusonga w’abana
bavukira mu mashyamba ya RDCongo wari
ukwiriye kubuza umunyarwanda wese n’aho ari hose gusinzira. Niba twifuriza
abana bacu kuzaba mu gihugu cy’amahoro nyuma y’ihirima ry’ingoma y’IBINYWAMARASO bya FPR/RDF, twari dukwiye guhagarara
tugahaguruka tukereka isi ko bariya bana ari abacu tutitaye ku nyito
Kagame n’ abo bafatanya gusahura akarere babita.Tugomba gukoresha inzira zose
zishoboka bariya bana bakava mu mashyamba bakajya kuba mu gihugu cyabo nk’abandi
bana. Nabonye ejobundi igihe batwika inkambi zabo batararebeye izuba n’udukaye
abana bamwe bashobora kuba baragejejejweho n’umugiraneza; tugomba gukora uko
dushoboye tutitaye ku Buhutu , Ubututsi, n’Ubutwa bwacu tukoherereza bariya
bana, udukaye, ikaramu, imbaho, amatushi, utwenda, udukweto n’udukinisho. Ibi
nibyo bizereka aba bana ko abantu batari mu mashyamba bose batabifuriza kurimbuka
nka Kagame na FPR Inkotanyi, bityo inzira y’ubwiyunge hagati y’abaciwe n’abafashwe
nk’indobanure ntizabe ndende cyane nyuma y’umwicanyi Pawulo Kagame.
Nyiri amatwi yumva uzambere
umugabo
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355