Mu nyandiko mperuka kubandikira hano kuri SHIKAMA navuze ku
kibazo ubu gihangayikishije ababyeyi cy'uko leta ya FPR irimo kwitegura guha
abana biga mu mashuri yisumbuye uburenganzira bwo gutunga terefoni zigendanwa
kandi uzatwitira ku ishuri ntazongere kwirukanwa.
Iki kibazo kikaba cyayobeye ababyeyi bifashe impungenge kuko
batazi ikiza gukurikiraho. Ntabwo kandi bafite ubushobozi bwo kuburizamo uyu
mugambi ruvumwa kuko abitwa ko ari abadepite babahagarariye ku Kimihurura aribo
birirwa bakomera amashyi Kagame n'agatsiko ke ubu tutagishidikanya ko kagiye
koreka u Rwanda mu nzego zose.
Umwimerere wa Kiliziya Gatolika ya Roma : Ipfundo
ry'uburezi n'uburere bifatika
Kiliziya Gatulika imaze imyaka 2015 ibayeho. Muri iyo
myaka 2015 imaze, yihariyemo imyaka 115 yose isesekaye i SAVE, MIBILIZI,
KABGAYI, ZAZA, NYUNDO n'ahandi hose mu Rwanda ku buryo ubu udashobora kugenda
ibilometero 30 utarabona inyubako za paruwasi.
Mu bikorwa Kiliziya ifite mu Rwanda ibiza ku mwanya wa mbere
ni ibirebana n'uburezi. Mu mashuri afatika ari mu Rwanda arenga 50% byayo ni
umutungo bwite wa Kiliziya Gatulika hakabamo amwe leta y'u Rwanda ifitemo
imigabane(subsidiary secondary schools). Iyo mvuze amashuri afatika mba nshaka
kwerekana ibigo bitanga uburere bufatika ureke bimwe FPR yadukanye mu Rwanda
ngo buri wese agomba kwiga.
Ibi ntabwo aribyo kuko abantu bose badafite ubushobozi bwo
gufata mu mutwe ibyo bigishwa. Uhereye i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda
ukajya muri LYCEE DE KIGALI, ukanyura muri NOTRE DAME DE CITEAUX kwa Soeur
HELENE NAYITURIKI, ukamanuka mu Byimana muri GROUPE SCOLAIRE NOTRE DAME DE
LOURDES, ECOLE DES SCIENCES/FRERES MARIXTES BUKOMERO, SEMINARI KABGAYI,
KARUBANDA MU BAKOBWA,... n'andi mashuri akomeye namwe muzi ndetse bamwe muri
mwe mwizemo, aya yose ni aya Kiliziya Gatulika.
Ko ntekereza ko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika
butazemera iki cyemezo kandi itegeko rya MINEDUC rigomba kubahirizwa mu mashuri
yose mu Rwanda ukuyemo NYAKIBANDA bizagenda bite?
Ya mashuri navugaga mu kanya y'abapadiri, abafurere,
ababikira, agendera ku mategeko ashyirwaho na minisiteri y'uburezi. Mu Rwanda
ishuri ritagendera kuri MINEDUC ni rimwe gusa : Ni Iseminari nkuru ya
Nyakibanda ahategurirwa ABASASERIDOTI kuko yo igendera ku mategeko ya VATICAN
AGENA UKO UZABA PADIRI ATEGURWA ndetse n'iyo barangijeyo bakora ikizamini
kivuye i Roma ariko iyo kigutsinze ntibikubuza guhabwa Ubusaseridoti.
Mu bantu bize mu bigo by'abapadiri murabyumva cyane. Ntabwo
Padiri yakwirukana burundu umwana yafashe yiba icunga rimwe mu busitani bwa
Kiliziya ngo yihanganire utunze mobile ndabarahiye. Ibi kandi si mu magambo
gusa kuko mu nzego za Kiliziya mu Rwanda harimo urwihariye rushinzwe uburezi.
Musenyeri RUTAGANDA Alphonse umunyamabanga mukuru wa SNEC
ashobora kuba agiye guhura n'ikigeragezo mu nshingano ze zo kubumbatira uburezi
n'uburere mu bana b'u Rwanda
SNEC(Secrétariat
National pour l'Enseignement Catholique) ni urwego rumwe mu zikomeye Kiliziya
Gatulika ifite mu Rwanda. Ubuyobozi bw'uru rwego bukorera mu mazu agaragara
nk'akuze cyane aherereye hagati ya Notre Dame de Citeaux n'ibitaro bya CHK.
Umuyobozi mukuru w'uru rwego ni Musenyeri RUTAGANDA Alphonse, umusaseridoti wa
Diyosezi ya Kabgayi.
Nari nagerageje
kwibaza ikibazo hejuru ntasubije aho nibazaga uko bizagenda hagati ya FPR na
Kiliziya mu gihe abapadiri batazemera ko abanyeshuri bazana mobile. FPR izakora
ibishoboka byose kugira ngo icyemezo cyubahirizwe hose mu mashuri, abasenyeri
ba Kiliziya bo nta mahitamo bafite yatuma bata umwanya wabo babiganiraho kuko
bagendera ku mategeko yanditse ya Kiliziya. Bizagenda bite?
Kagame
arashaka manda ya 3 ku kiguzi icyo aricyo cyose ku buryo FPR ishobora guteza
akavuyo mu maseminari ababyeyi bagashwana na Kiliziya ibarerera
Iki kibazo cya
terefoni igendanwa ku munyeshuri gifite uburemere cyane kandi n'imyitwarire
y'ababyeyi bamwe muri iki gihe nayo usanga iteye icyo n'iki kubera kudohoka,
gushoberwa n'ubuzima, gutwarwa n'akazi n'izindi nshingano, kureresha abana babo
ababoyi n'abayaya,.
..
Uko FPR ikora
izabanza itegeke ababyeyi bakora muri leta ibumvishe ko nta kibazo abana babo
batunze mobile. Aba babyeyi ntibazabirwanya kuko ayo FPR ibahemba ariyo
bakuramo arihira urubyaro rwabo. Aba babyeyi bazumvisha abayobozi b'amashuri
abana babo bigaho ko ari ngombwa ko bazitunga.
Ntabwo
nshidikanya ko mu byo Kagame yaba yaravuganye n'abasenyeri baheruka kumusura
n'iki cyaba cyari ku murongo w'ibyigwa(ibiganirwaho). Nyamara kubyumva kimwe
bisa n'ibidashoboka, icyo leta igamije ni inyungu z'umuntu umwe kandi z'igihe
kigufi cyane kireshya n'aho watera ibuye. Kiliziya mu burere itanga ireba ejo
hazaza kandi ikabikora ibisanisha n'iyobokanana rigenda ribangikanye n'umuco
w'abakurambere. Amateka niyo azaca urubanza.
Eric UDAHEMUKA
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku
Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355