Twagiramungu Fawusitini avugira abicanyi ba RPF
ko bica impunzi zirenga 5000 i Kibeho muri 1995 birwanagaho kandi abasaba gukomeza igikorwa cyabo
Ikiduteye kwandika iyi nyandiko ivuga kuri Twagiramungu (Rukokoma) ni
ukubera ko hari inyandiko nyinshi zimaze igihe zica ku mbuga za interineti
zivuga kuri uyu munyapolitiki n’abo bahanganye. Iheruka ikaba ari iyo Dogiteri
Nkusi Yozefu yasohoye ku rubuga www.shikamaye.blogspot.com aho
yasubizaga abakomiseri ba Twagiramungu Fawusitini. Dogiteri Nkusi yarangije
atangaje ko atazongera kugira icyo avuga kuri uwo mugabo, ariko aha rugari
abasomyi b’urubuga « Shikamaye » bashaka kugira icyo bamuvugaho
(Rukokoma). Ni muri urwo rwego rero
natwe twifuje kugira icyo tuvuga
ku ngingo eshatu muri nyinshi
abashyigikiye Twagiramungu bakoresha
bamuvugira. Izo ngingo zikaba ari izi zikurikira :
1)
Bavuga
yuko ngo Rukokoma yakoze ikosa
yizera ibyo inkotanyi zamubwiraga, ngo yisanga zaramubeshyaga, ngo kubera iyo
mpamvu, utarakora ikosa namutere ibuye.
2)
Bibaza
ngo ukuntu Twagiramungu aregwa kuba yaratanze Byumba cyangwa u Rwanda kandi
atari umusirikari cyangwa ngo abe hari ubuyobozi bw’igihugu yari afite.
3)
Bibaza
kandi impamvu uruhare rwa Bizimungu Pasteur, Col. Kanyarengwe Alexis, Col.
Lizinde Theoneste, n’abandi mu gufasha inkotanyi rutavugwa, ahubwo hakavugwa
urwa Twagiramungu gusa.
. Mpereye ku
byerekeye kwibeshya bya Twagiramungu byavuzwe n’uwitwa Solange (komiseri muri RDI Rwanda- Rwiza ya
Twagiramungu), rwose twe tubona ari ukwigiza nkana gukabije. Rukokoma ashobora
kuba yaratangiye gukorana na FPR inkotanyi mu mwaka wa 1991 ubwo amashyaka
menshi yemerwaga mu Rwanda, Rukokoma ngo yitwaje kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana. Icyo gihe
inkotanyi zari zaramaze gutera u Rwanda,
aho zinyuze hose ari urupfu zisiga inyuma yazo. Zakoreshaga amayeri menshi
hagamijwe kwica abantu benshi bashoboka. Ubwo yagiye gukorana nazo, ibyo
zikorera abaturage atabizi kandi
yararwaniraga ko abaturarwanda babaho
neza ? Reka dufate ko atari abizi, uretse ko no kuba atari abizi ari umunyapolitiki wari ufite
igihagararo nka kiriya byaba bitangaje!
Ubundi umunyapolitiki ukomeye nk’uko yari ameze muri iriya myaka agomba
kuba afite abantu bamuha amakuru (informateurs) uko bishobotse kose (en temps
réel) mu gihugu hose no hanze yacyo. Kuba rero atari azi ibyo inkotanyi
zakoraga, akazikurikira buhumyi ; nabyo ntibyaba bimuhesha agaciro. Gusa nk’uko twabivuze
reka dufate ko atari abizi. None se ko
zitigeze zihindura imikorere, byageze mu 1992, 1993 ibyo bintu
atarabimenya ? Yari ataramenya ko inkotanyi aho zinyuze hose zihasiga
imirambo y’abantu b’ingeri zitandukanye (Impinja, abana, abangavu n’ingimbi,
abakuru, abasaza n’abakecuru) ? Ese nibura ntiyasomaga ibinyamakuru
cyangwa ngo akurikire radiyo ? Ubwo utazi ibyo byose zakoraga icyo gihe
waba uri umunyapolitiki nyabaki ? Ariko reka nanone duce inkoni izamba tuvuge ko yari ataramenya ko inkotanyi zica (zibigambiriye) !
Ese uko zakoze hasi mu 1994 nabyo
ntiyabimenye ? Uko zayogoje igihugu cyose
zongera imirambo kuyo interahamwe
zari zimaze gushyira hasi, nabyo ntiyabimenye ? Kugera aho yemera
kuba igikoresho cy’inkotanyi we na Bizimungu Pasteur ; nk’uko Noble Marara
yabivuze, aho yavuze ko aba bagabo inkotanyi zabahaye ubuyobozi kugirango zireshye (bitari ukureeshya) ba nyamwinshi ariko kandi zinereke amahanga ko nta nyota
y’ubutegetsi zifite ! Nabo baremera zibakoresha nk’ingorofani, akazi kabo
karangiye zibereka ko batiganye. Reka nanone dufate ko muri 1994 Twagiramungu
Fawusitini yari ataramenya ko inkotanyi zica ! Mu 1995, i Kibeho
ibyahabaye yarabimenye byose uko byagenze, aho inzirakarengane zahatikiriye ; Twagiramungu arangije
abwira abanyamakuru ngo abasirikare ba
FPR bitabaraga ngo kuko impunzi zari zabarwanyije ! Koko ?
Jyewe ubwanjye (Kayitare) impunzi zicirwa i Kibeho nari mpari nk’impunzi
ndi umwana w’imyaka 15. Murumva ko nari nciye akenge, bivuze ko ibyahabaye
nabibonaga. Twari dutuye ku gasozi kitwa Mpunge, inkotanyi zatuguye gitumo nko
mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (05h30 AM). Nta muntu rero wari
kubona umwanya wo gutora imbunda (niba
zari zinahari), cyangwa umuhoro ngo arwanye abasirikari n’urufaya rw’amasasu
y’imbunda abasirikari ba FPR bari bafite mu ntoki , n’izo bari barubakiye ku
gasozi ka Uwarurayi. Ibyo
Twagiramungu yatangaje kuri Kibeho twe tubifata nko gushinyagura no gukina ku
mubyimba abantu.
Nyuma yo kwibeshya iyo myaka yose, niho Twagiramungu Fawusitini yahunze ngo
yashwanye n’inkotanyi (usibye ko nta n’uwakwemeza ko bashwanye) ! Iyo
urebye ibi byose uhita ubona ko Rukokoma
atari yitaye ku kwicwa kw’Abanyarwanda, ahubwo we yari yikurikiraniye inyungu ze , zikaba arizo yapfuye n’inkotanyi
niba koko barashwanye.
Igihamya ko agenzwa buri gihe n’inyungu ze, gusa ni uko akomeje gukora ayo
manyanga na n’ubu ; aho bivugwa ko yagiye gusaba Abanyamerika ngo
nibamubabarire bamufashe azasimbure Kagame, nabo bakamusaba kubanza kwicisha
cyangwa gufatisha abayobozi ba FDLR. Nawe si ugusya atanzitse, atangira asohora
inyandiko isaba abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko za ba gashakabuhake (kandi
imikorere yazo ikemangwa), ngo bitangire impunzi. Abonye byanze, yagiye guca
kuri Col. Irategeka Wilson ngo asenye FDLR. Turibaza niba Abanyamerika bakunda
Abanyarwanda bakwemera kubaha umuyobozi
ukora gutya ! Gusa kuko tuzi ko batabakunda, Abanyamerika n’abo bafatanya
bashobora guha Twagiramungu ubwo butegetsi, ariko ntibyakuraho kuba ari umuntu
utari inyangamugayo.
. Ku kibazo
cy’abigiza nkana bibaza ububasha Twagiramungu Fawusitini yari afite bwo
gutanga Byumba cyangwa u Rwanda ; twe tubona baba batazi ibyo bavuga
cyangwa bafite imyumvire ya politiki iri hasi cyane. Ubanza batazi abo abantu
bita « abavuga rikijyana (opinion leaders) » n’ingufu baba bafite. Twagiramungu
yakoresheje igihagararo yari afite, ayobya
abasirikari bakomokaga mu nduga, mu manama yakoresheje muri za hoteli Méridien i Kigali na Faucon i
Butare, ababuza kurwana ngo nibareke
kurwanira Habyarimana. Bamwe bamubwiraga ko batari kurwanira Habyarimana, ko
ahubwo barwanira igihugu ; kuko inkotanyi zitarimo kwica Habyarimana, ahubwo
ziri kumara Abanyarwanda.
Nawe (Twagiramungu) muri kwa kurimanganya kwe ati « inkotanyi
nizitsinda nzaba ndi MInisitiri w’intebe, nibwo muzamererwa neza mu gisirikari
nyacyo cy’igihugu ». Kuva icyo gihe abo basirikari batangiye gutoroka
urugamba nk’uko ubuhamya bwa Kapiteni Nkundakozera Gerivazi w’umunyacyangugu
bugaragara mu nkuru yaciye kuri karisimbionline tariki ya 17 Ukuboza 2014
bubisobanura. Ibyo bishimangirwa kandi n’abasirikari bamwe bahoze mu gisirikari
cya leta ya mbere ya 1994 bari hano mu majyepfo tujya tuganira, aho usanga bavunga ngo « sha, nitugende
dupfe uru nguru, Rukokoma yararidukoreye, atwizeza ko ibintu byose abifite mu
kiganza, none dore ! ».
Ikindi cyatumye Leta y’icyo gihe ikomeza kuzahara, ni uko inkotanyi zicaga
abanyapolitiki bakomeye (Gapyisi, Gatabazi n’abandi), Rukokoma n’abo
bakoranaga bagahita bihutira kubigereka
kuri Leta nta na gihamya bafite. Maze
amahanga si ukwanga Leta yivayo, ari nako aha imfashanyo z’ubwoko bwose inkotanyi ; bituma
zitangira gusuzugura imishyikirano yakorwaga, ndetse ahubwo zitangira kwitegurira urugamba rwa nyuma (assaut final)
rwo gufata ubutegetsi bwose, zanashoje zikarutsinda ari nko gusundura
(guhirika) ikintu cyari cyaramunzwe kera.
. Bati « Uruhare
rwa Bizimungu Pasiteri, Col. Kanyarengwe Alegisi, Col. Lizinde Tewonesiti n’abandi mu gufasha inkotanyi ntiruvugwa, ahubwo
hakavugwa urwa Fawusitini Twagiramungu ! ». Ni uko bavuga ibigoramye imihoro ikarakara,
naho ubundi bose baravugwa. Nibyo koko
abo bantu bari barasanze inkotanyi bajyanye amabanga menshi y’igihugu.
Ndetse bari bazi ingufu (Points forts
n’intege nke (points faibles) za Leta y’u Rwanda yari ihanganye n’inkotanyi.
Ariko hari igihe wibwira ko uko wari uzi umuntu ariko yakomeje kumera uko
iminsi igenda ihita, ukazagera igihe ukamwibeshyaho. Twe twumva umuntu mubi
cyane ari uwo muba muri kumwe buri gihe kandi akorana n’umwanzi. Kurwanya
umuntu uturutse hanze y’urugo (igihugu)
ntabwo ari kimwe no kurwana n’abantu muri kumwe, murarana, mwirirwana,
musangira, bazi aho bagutegera ukunda kuba uri, n’ibindi byinshi.
Hari abantu bari bashyigikiye inkotanyi bari mu gihugu bari bazwi nk’aba ba
Rukokoma, n’abandi batari bazwi bari mu
nzego zose ; bahaga ba Twagiramungu amakuru nabo bakayaha inkotanyi. Rero
gupanga uburyo uri buhangane n’umwanzi, uzi ko abo muri kumwe mushyize
hamwe ; nyuma ukaza kwisanga byose
umwanzi yabimenye, rwose nta kabuza umwanzi aragushwanyaguza, akagutsinda
bidasubirwaho. Ibi nabyo birerekana ko uruhare rwa Twagiramungu mu gusenya Leta
yariho ari indashyikirwa.
Umwanzuro
Iyo umuntu ari kwandika, nyuma akibeshya agasiba avuga ko akoze ikosa, none bitumye ibyo yanditse bisa
nabi. None na Solange wo muri RDI Rwanda-Rwiza
ati nta muntu udakora ikosa ! Koko ? Ikosa !? Abantu
basaga miriyoni icumi barapfuye bishwe n’inkotanyi Rukokoma yagize uruhare rudasanzwe mu kuzishyira mu Rugwiro, ngo nta muntu
udakosa koko ? Akarere k’Afurika y’ibiyaga bigari kabuze epfo na ruguru
kubera inkotanyi zigapfukamye mu nda ! Ese iryo kosa ukora umwaka wose wa
1991, 1992, 1993, 1994, 1995 no kugeza uyu munsi aho akomeje gusubiza inyuma
ibikorwa bya opozisiyo ayigambanira, ayibibamo amacakubiri y’ubwoko
bwose ; ubwo koko umuntu ukora atyo abaho ? Iryo kosa utabonye muri
iriya myaka yose, kugeza n’ubu utararibona, byatuma umuntu atekereza ko ufite
ubusembwa mu mutwe (Mental disability) cyangwa ufite inyota ndengakamere
y’ubutegetsi (power addiction).
Amahirwe Twagiramungu Fawusitini agira ni uko ibyo byose abikorera uruhande ruhanganye na
FPR-inkotanyi. Iyaba yavangiraga inkotanyi bene aka kageni, ubu ikibazo cye
kiba cyararangiye kera, zaramuhinduye amateka, zaramwivuganye. Mu bindi bihugu
iyo umuntu akoze ikintu kicisha
abenegihugu ibihumbi n’ibihumbi, ahanirwa icyaha cy’ubugambanyi bwo mu
rwego ruhanitse (haute trahison), kandi ibihugu bifite igihano kuri icyo cyaha,
bitanga igihano cyo gufungwa burundu, ndetse ibyinshi bigihanisha igihano cy’urupfu. Rukokoma rero
nanezerwe kuko muri ibi byose nta na kimwe cyamugezeho, (ntitumuciriye urubanza,
Metere Kubwimana Jacques ntadusamire mu kirere, uretse ko abanyarwanda babonye
ubutabera bw’ukuri kandi bwigenga dukeka ko Twagiramungu yabaha ibisobanuro
birambuye)ubanza ari nayo mpamvu yumva
ko nta kibi yakoze ahubwo akaba agenda yikomanga mu gatuza ngo azi politiki na
dipolomasi. Ariko ibi ni akumiro koko !
Abantu biboneye ibyabereye i
Kibeho (abanya Australia) bamwe bariyahuye, abandi ngo bahora barota nabi
abandi barwaye ihahamuka, yemwe hari n’abahise basezera mu gisirikari kubera
ibyo biboneye bikorerwa ikiremwa muntu ; maze mukajyaho ngo inkotanyi
zaritabaraga ! Nyuma ugasesereza abantu ngo uzi politiki na dipolomasi
ndetse ngo ukaba n’inararibonye ? ibyo ni ugukina ku mubyimba abahaguye, abaharokokeye ndetse
n’abanyarwanda muri rusange bahekuwe n’inkotanyi.
Ubwo bunararibonye muri politiki na dipolomasi wowe Twagiramungu wirata
cyangwa bakurata, n’amashuri wize ; byakagombye kuba byaragufashije
gusobanukirwa uburyo wari gufatanyamo n’inkotanyi, uhereye ku mateka
y’imitegekere y’abakurambere bazo ku ngoma z’abami bategetse u Rwanda. Kuki se
utaketse ko zishaka kugarura ubugome nk’ubwa kera, hanyuma ngo utegure undi
mugambi (Plan B) uzagufasha kubyikuramo no gukiza abanyarwanda niziramuka
zigutabye mu nama ? Ibi bikorwa byerekana ubugwari bwa Twagiramungu (A.K.A
Rukokoma), byakagombye kumutera ipfunwe akaruca akarumira, ntihagire n’umenya
aho aherereye nk’uko ba Nsengiyaremye Dismas babigenje.
Icyo twarangirizaho Tubwira Rukokoma, ni uko abantu bose bishwe
n’inkotanyi, abo ziri bwice uyu munsi, n’abo zizica ejo hazaza, amenye ko
abifitemo uruhare runini kuko ubushobozi zifite ubu ari mu bantu b’imena
babuzihaye. Igitonyanga cyose cy’amaraso zimennye, ajye yibuka ko harimo
uruhare rwe rutaziguye, kandi n’amateka azabimubaza. Nareke gufata abanyarwanda
nk’injiji zitazi gusoma no gusesengura amateka yabo ngo bamenye uruhare rubi
yayagizemo ; ariko by’umwihariko tubabazwa n’abantu bitwa ko bakuze
bakomeje kugwa mu mutego mutindi wo gukorana nawe kandi nta mbuto nziza bakuziho
kuva mu 1991 Kugeza uyu munsi.
Mu by’ukuri twe twanditse iyi nyandiko ntituri abakiga, tuvuka mu ntara
y’amajyepfo y’u Rwanda. Uwineza Visenti (Coordinateur wa RDI Rwanda- Rwiza muri
Afurika y’amajyepfo) ntagwe mu mutego wo kudushinja ko turi abafana b’ingoma y’abakiga
kuko ibyo twavuze n’undi wese uzi gusoma agasesengura ntibyamugora kubibona.
Nta n’ubwo tuvuga ko ingoma ya Habyarimana yakoraga neza, ariko
ntitwakwihandagaza ngo tugereranye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ubw’inkotanyi
kuko ubw’inkotanyi bukorera abanyarwanda ubugome ndengakamere. Na Twagiramungu
Ubwe yarabyivugiye kuri radiyo BBC
(mu kiganiro imvo n’imvano) ko ageze aho kwifuza Habyarimana kandi
yaramurwanyije, arongera atangariza ikonderainfo
( mu kiganiro Fata Ijambo) ko nawe abona ko ntacyo yamariye Abanyarwanda.
Uwashaka gusoma ubuhamya bwa Kapiteni Nkundakozera Gerivazi yacishije kuri
Karisimbionline ku wa 17 Ukuboza 2014, Bufite umutwe ugira uti « UKUNTU BWANA TWAGIRAMUNGU YAFASHIJE
INYENZI GUFATA U RWANDA AKANGURIRA
INGABO ZA FAR GUFATANYA NA FPR »
Kayitare James &
Uwimana Jean de DieuShikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355