Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. EAC.Tanzania yanze umushinga CoW wa Kagame, Kaguta na Kenyatta. “Leta ya Tanzania igomba kurinda abaturage bayo n'ubutaka bwabo” Minisitiri Samuel Sitta wa Tanzania/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 24/1/2014


 Shikama yigeze kubagezaho ku itariki ya 20/11/2013, inyandiko yari ifite umutwe wagiraga uti: “EAC. Rwanda, Kenya na Uganda byarezwe mu rukiko rwa EAC.menya n'ibanga kucyo Tanzania ipfa n'abaregwa.” Muri iyi nyandiko twavuze byinshi byerekeranye na kiriya kirego ariko tuza no kugaruka ku ibanga rituma abayobozi n'abategetsi ba EAC barananiwe kumvikana. Iryo banga twasanze ari ubutaka Kenyatta,Kaguta na Kagame bambuye abaturage babo bagakora ibikingi, bakaba bashaka guhindira abo banyagupfa muri Tanzania ngo babohozeyo amasambu. Muri iyi nyandiko twababwiye ko twaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga hano muri Norway bakatubwira ko Nyakwigendera Mwalimu J. Kambarage Nyerere, yasize abihanije kutarangara ku butaka bwa Tanzania ngo bwigarurirwe n'abatabufiteho uruhare. Muraza gusanga rero mubyo tugiye kubabwira hasi aha, uyu munyeshuri ahuza na Minisitiri Samuel Sitta wa Tanzania ushinzwe ibirebana n’Umuryango w’Afrika y’Uburengerazuba(EAC).

Ku itariki ya 1/1/2014,ibihugu by’URwanda , Uganda na Kenya  abaturage babyo bashoboye kwambuka imipaka bakoresheje indangamuntu gusa aho kuba Pasiporo nkuko byari bisanzwe. Ibi rero bikaba biri muri gahunda yo korohereza urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa muri aka karere ka Afrika y'Iburengerazuba.   Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The East African, uyu mushinga witwa CoW mu cyongereza ( Coalition of Willing), ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba  wabyita Urugaga rw'Abafite Ubushake, harimo no korohereza ba mukerarugendo n'abandi basura ibi bihugu kubisura ukoresheje uruhusa (Visa) rumwe rukumbi!

Ibi bintu rero Tanzania ikaba ibyamganira kure kubera impamvu zikurikira: 1. kwinjira kuri visa imwe byayiteza igihombo ikinjiza amafranga make yakuraga k'ubukerarugendo. 2. kwinjirira ku ndangamuntu ku baturage bo muri EAC, byatuma abavantara bigarurira ubutaka bwo mu cyaro bikazakurura amakimbirane n'abasangwabutaka igihe kizaza. Dore uko Tanzania isobanura izi ngingo zo hejuru uko ari ebyiri.

1. Kwinjirira kuri visa imwe ni igihombo kuri Tanzania
Minisitiri Samuel Sitta ushinzwe ibirebana n'umuryango wa Afrika y'Uburengerazuba(EAC), aramenyesha ko ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta muri Kenya  cyakira indege nyinshi ku munsi ugereranyije n'ikibuga cy'Indege mpuzamahanga Julius Nyerere cyo muri Tanzania. Yemeje ko kiriya kibuga cya Jomo Kenyatta tuvuze hejuru, cyakira umubare w’ indege ukubye inshuro enye izigwa I Dar es Salaam.

Tanzania rero ngo irasanga ko nihajyaho visa imwe ku bihugu bigize EAC, izahahombera cyane kuko Kenya yakira ziriya ndege nyinshi ariyo izajya ihungukira cyane, kuko abinjira muri EAC bazajya baka visa ya Kenya izajya ibaha uruhusa rwo kwinjira muri iki gihugu, Rwanda, Uganda, Tanzania, na Burundi. Ikindi kandi ngo aba ba Kaguta, kagame na Kenyatta ntibavuga uko ariya mafranga azava mu bukerarugendo azajya agabanwa. Ibiri amambu kandi, ngo Tanzania ikoze yonyine, ngo irahungukira cyane; reba urugero rutangwa na Minisitiri Sitta.

Kuva muri 2001 kugeza 2012, Tanzania yakiriye ba mukerarugendo miliyoni 6.7, bakaba barinjije akayabo k'amadolari kangana na miliyoni 380.3 z'amadolari y'Amerika. Muri 2012 honyine, Tanzania yasuwe na ba mukerarugendo bangana na 945,794. ikaba yarinjije miliyoni zingana na 68 z'amadolari y'Amerika. Banki nkuru y'igihugu cya Tanzania nayo yemeza ko umwaka ushize wa 2013, iki gihugu  kinjije akayabo k'amadolari menshi aturutse k'ubukerarugendo kurusha ayavuye mu igurishwa  hanze rya zahabu. Minisitiri Sitta rero asanga ko nihajyaho visa imwe aya mafranga yose azigira muri Kenya kuko niho ba mukerarugendo benshi binjirira. Aha twabibutsa ko muri gahunda nshya ya ba 3K( Kagame, Kaguta na Kenyatta), visa imwe yo kwinjira muri EAC inshuro nyinshi(multiple entry visa) y'iminsi 90,buri mukerarugendo azajya ariha amadolari ijana(100$)gusa aho kuba 150$ mukerarugendo yarihaga muri buri gihugu.

Ikindi gihangayikishije Tanzania kuri iyi CoW ngo ni uko kwinjirira kuri visa imwe bishobora kubangamira umutekano wa Tanzania  kuko ngo hari nk'ibihugu byo hanze Tanzania yahaye amabwiriza y'abayihagarariye  muribyo kudaha visa bamwe mu baturage babyo kubera impamvu z'umutekano. Niba rero hagiyeho visa imwe, ngo Tanzania ishobora kubona bariya bantu binjiriye mu gihugu runaka cya  EAC maze bakinjira  no muri Tanzania.

kwinjirira ku indangamuntu ku baturage bo muri EAC, byatuma abavantara bigarurira ubutaka bwo mu cyaro bikazakurura amakimbirane n'abasangwabutaka igihe kizaza
Ibyerekeye gutembera kw'abaturage bo muri EAC hakoreshejwe irangamuntu gusa, Sitta yabyamaganiye kure cyane. Uyu  muyobozi aravuga atya mu guhakana kwe: «Tanzania niyo ifite ubutaka bunini kandi bwera mu karere, turetse abantu bakinjira uko bishakiye twajya kubona tugasanga abavantara bigaruriye icyaro, maze hakazavuka ibibazo n'abaturage kavukire baho biturutse ku makimbirane y'ubutaka.»

Minisitiri akaba asoza aha ubutumwa bufatika ba 3K agira ati: «Tanzania yarahiriye kurinda abaturage bayo n'imitungo yabo;  kuko Tanzania ari igihugu gikennye, kandi ubutaka  bukaba  ariyo soko yonyine yo kubaho ku baturage bayo, niyo mpamvu bugomba kurindwa ku buryo ubwo aribwo bwose.» Tanzania yagiye iregwa na 3K gutseta ibirenge muri gahunda za EAC. Nayo ariko ikavuga ko nta muvuduko w'icyogajuru ugomba kuba muri izi gahunda. Biteganyijwe ko ba 3K  bazatangiza ku mugaragaro vuba aha gahunda ya CoW I Malaba hagati ya Uganda na Kenya na Gatuna hagati y'U rwanda na Uganda.

                   Nkusi Yozefu
       Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355