Mu gutangira iyi nyandiko
yanjye nanditse kuri uyu wa gatatu, taliki 27 Gicurasi 2015, ndagira ngo mbanze
ndamutse kandi mpobere mbikuye ku mutima abanyakigali mwese musoma SHIKAMA kandi nzi neza ko muri benshi. Ndasuhuza
kandi abatuye n'ahandi hose mu Rwanda namwe mukunze gusoma SHIKAMA kandi mugashima uburyo tubasesengurira
ibibusanye by'iwacu i Rwanda akenshi usanga ari ibiyobera-baswa n'abahanga badafata
umwanya ngo bitegereze aho igihugu cyerekera.
Imibare ibusanye
kandi irimo kuvuguruzanya gukabije yerekana Leta igeze mu marembera
Kuva mu Rwanda hakwaduka
inkubiri yo gutegeka abantu bose gusabira Kagame izindi manda, nakomeje gukurikirana
umunsi ku munsi ibivugwa n'ibyandikwa kuri iyi ngingo. Ku birebana n'imibare
ivugwa ko ari iy'abajyana amabaruwa ku Kimihurura gusabira Kagame izindi manda
agategeka u Rwanda kuzageza ashizemo umwuka, ndabona mu minsi mike tuzateranya
tugasanga abategetswe kwandika babisaba bazaba baruta umubare abanyarwanda bose
batuye mu Rwanda wongeyeho n'abahunze ndetse n'abari mu butumwa mu mahanga.
Ejo hashize kuwa kabiri,
taliki 26 Gicurasi 2015, ikinyamakuru gisomwa kurusha byose mu Rwanda cyitwa WWW.IGIHE.COM cyanditse inkuru maze kiyiterura
kigira kiti: «Bwa mbere
Inteko Ishinga Amategeko yakiriye abantu benshi n’amabaruwa menshi y’ubusabe,
uturere 18 tw’igihugu, ibiseke, inkangara, amakarito. Mu Turere 30 tugize u
Rwanda, 18 twabucyereye umunsi umwe, bazinduwe no gusaba Inteko Ishinga Amategeko
kubafasha igatangiza idatebye(IDATINZE) ivugururwa ry’ingingo ya 101, bityo
Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamaza, nabo bakamutorera gukomeza kuyobora
u Rwanda».
Naho ikinyamakuru cyitwa WWW.KIGALITODAY.COM nacyo cyandikirwa i Kigali
cyasohoye inkuru isa n'iyo mvuze hejuru ariko imibare ibusanye bikabije maze bo
bayiterura bagira bati: «Ku
wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, abaturage bahagarariye abandi mu byiciro
bitandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo bashyikirije inteko ishinga amategeko,
umutwe w’abadepite, ubusabe bw’abantu basaga 1 000 000 (MILIYONI) basaba ko
ingingo yo mu itegeko nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu yavugururwa».
Iyi mibare
ibusanye kandi ivuguruzanya cyane ni ikimenyetso ndakuka ko itekinika rya FPR
ariryo ririmo gushorera abaturage ku gahato kujya ku Kimihurura
Mu by'ukuri
ntabwo ngamije gusesereza abavandimwe abanyamakuru bagenzi banjye bakorera
IGIHE na KIGALI TODAY kuko atari cyo ngamije. Icyo nshaka kwerekana ni ugusobanurira
abanyarwanda aho umukino wa politiki urimo kwerekera i Kigali.
IGIHE kirandika
ko baturutse mu gihugu hose naho KIGALI TODAY kikandika ko baturutse mu turere
18 tw'intara y'amajyepfo kandi tutabaho. Ndagira ngo mbwire abanyarwanda mwese
ko intara y'amajyepfo itagira uturere 18 ko ahubwo igira uturere 8 aritwo :
KAMONYI, MUHANGA, RUHANGO, NYANZA, HUYE, GISAGARA, NYAMAGABE na NYARUGURU.
Ibi byo nta n'ikibazo
mbifiteho cyane kuko umunyamakuru ashobora kwibeshya mu kwandika umubare umwe
akahandika ibiri ahari kujya 8 akahandika 18. Ahubwo ikibazo ni ukubaza ngo
amabaruwa miliyoni niba koko ari ayo mu ntara y'amajyepfo nk'uko KIGALI TODAY
ibivuga, yanditswe ryari?
Yanditswe na
bande? Ko nzi neza ko mu batuye intara y'amajyepfo abenshi mu bakuze batazi
gusoma no kwandika, ninde wabandikiye? Ese biremewe ko umuntu umwe yakwandika
inshuro zirenze imwe asabira Kagame kongera kwiyamamaza? Ese ko abandi ari
abana biganjemo abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye, byakorohera umuntu bite
kubona amabaruwa miliyoni icyarimwe? Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko
ikinyoma cya FPR kikiri cyose kandi ko ntaho cyagiye.
Iyi rubanda rwa giseseka ijya gutura ibiseke by'amabaruwa ishobora
kuzatuma imandwa zikasabaka zigasatira ku murinzi bityo umukuru ngombwa kuyobora
u Rwanda bikamushobera
Nkunda umugabo
ntacyo ampaye! Dr. Frank HABINEZA uyobora ishyaka GREEN PARTY i Kigali aherutse
kuvuga interuro abanyarwanda twese dukwiye kwitaho: «NTA KIBAZO DUFITANYE NA PAUL KAGAME AHUBWO
IKIBAZO TUGIFITANYE N'AMATEGEKO». Ikibazo u Rwanda rufite si Kagame
ahubwo ni amategeko n'uburyo akoreshwa! Noneho rero, niba ikibazo atari Kagame,
ninde wihaye ububasha bwo kumusabira kuzategeka ubuziraherezo bikagera n'aho
imibare ihimbwa aka kageni ndetse ikavuguruzanya mu itangazamakuru ryegereye
agatsiko cyane i Nyarugenge???
Nta n'ubwo ari
ibi gusa, hari n'iyozabwonko FPR yamaze gushyira mu mitwe y'abaturage ku buryo
bisa n'uko intambara isa n'igiye kurota i Kigali. Hari abaturage bamaze kuvuga
ko Kagame nadatorwa BAZIYAHURA, hari abaherutse kuvuga ko Kagame adategetse u
Rwanda IBIGORI N'IMYUMBATI BITAKONGERA KWERA nk'aho Kagame ariwe utegeka imvura
kugwa mu mirima y'abaturage.
Mu kanya hari
n'uwatanze igitekerezo avuga ko ngo Kagame abanyarwanda abahwaniye na YESU/YEZU(ibi
byo ni ugukabya), noneho hakaba n'undi watanze igitekerezo uyu munsi avuga ko nibababuza
gutora Kagame, bose bazirara(bazisuka) mu mihanda bakamutora ku ngufu!!!
Paul KAGAME,
perezida w'u Rwanda uzahura n'ibibazo bikaze kurusha abamubanjirije n'abazamusimbura
bose!
Aba bantu bose
birirwa basiganwa batwaye inkangara zirimo amabaruwa ku Kimihurura, usesenguye
neza ntiwatinyuka kuvuga ko ari ishema n'icyubahiro kuri Nyakubahwa Paul KAGAME
ahubwo ndabona ari umuruho w'umukubabibero umurindiriye mu minsi ya vuba.
Bavandimwe
banyarwanda musoma iyi nyandiko yanjye, nimufate umunota umwe mutekereze:
Nimurebe perezida NKURUNZIZA Petero w'Uburundi aho abazungu bamugeze bamusaba
kudahirahira ngo arenze manda ebyiri. Ubu abazungu bamufungiye inkunga ya
gisirikari, amafaranga,... Ese mutekereza ko Kagame we nafata manda ya 3 abazungu
batazamukora nk'ibyo barimo gukorera NKURUNZIZA Petero i Bujumbura?
Aba baturage
se bo barimo kuvuga ko Kagame natabayobora bazisuka mu mihanda bakamutora ku
ngufu bizagenda bite? Aha niho nemereza ko Kagame, ku mugani wa NSABAGASANI,
azahura n'ikibazo akabura uko agisohokamo. Kagame niba ari nawe urimo gushuka
abaturage kugira ngo akomeze, agomba kumenya ko inkoni ikubise mukeba uyirenza
urugo.
Aba baturage ba Rongi nabo barabeshyerwa ko bashaka ko Kagame asazira mu Rugwiro |
Ibirimo kubera
i Bujumbura ndizera ko atazabirengaho ngo afate manda ya gatatu kimwe n'uko nabireka
abamukomeyeho ku itegeko bazasakabaka bisuke mu mihanda nk'uko babyivugira abure
icyo afata n'icyo areka. Icyo gihe nibwo mbona ko ibyavuzwe na NSABAGASANI
bizaba bisohoye kandi si kera kuko muri politiki umwaka umwe, imyaka ibiri ni
nko guhumbya ukongera ugahumbura(ukareba) ugasanga bwacyeye!
Ndatekereza ko igisubizo
gifatika kuri manda ya Kagame gifitwe bidasubirwaho n'igisirikari(R.D.F)
Guhera mu 1994
kugeza uyu munsi usoma iyi nyandiko, byakomeje guhwihwiswa mu Rwanda ko Kagame
afite ibibazo mu gisirikari cye gisa n'ikirimo ibice bibiri bihanganye. Ibi abo
bireba(abasirikari) nibo babizi umuzi n'umuhamuro. Mbere y'uko abaturage bikora
bakikorera amakangara, ibiseke, imifuka n'ibikarito ngo bagiye ku Kimihurura mu
Nteko Ishinga Amategeko gusabira Kagame indi/ izindi manda, bakwiye kubanza
kwibaza ngo harya ingabo z'igihugu zihagaze he kuri iki kibazo?
Ese abasirikari
ba Kagame bose 100% baramushyigikiye mu gufata manda ya 3? Baramutse batabishyigikiye,
ibyo abaturage birizwamo ntacyo byazageraho kuko uko ingoma zimitse igitugu
zikora turabizi. Na none kandi niba abasirikari be bashyigikiye ko afata indi
manda, umuryango mpuzamahanga ukabyanga, ndetse ibihugu by'ibihangange bikaba
bishobora kuzahagarikira MINADEF inkunga za gisirikari nk'uko barimo kubikora
ku Burundi,...RDF izahitamo iki? Kagame se we azahitamo iki? Abaturage se bo bazahitamo
iki? Bazahitamo kuyoborwa na perezida udashobora guhemba abakozi ba leta? Yemwe
yemwe, 2017 ndabona izaba ari ikigeragezo ku muryango nyarwanda!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355