Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 19/1/2014
Buri mwaka abayobozi bakuru b’igihugu cy’ u Rwanda barangajwe imbere na Prezida wa Republika na Madame we, abaminstri n’abadamu babo, abadepite, Prezida w’urukiko rwi’ikirenga, abakuru b’ingabo, abahagarariye amadini ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye amadini yose, barahura basabira igihugu. Ntabwo igitumye ngaruka kuri iri jambo ari ukurondogora ahubwo ni ukugira ngo twungurane ibitekerezo dusesengura amagambo Kagame yavuze.
Ayo magambo turayasesengura tuyahuza
n’insanganyamatsiko: gusengera igihugu. Turasesengura dusubiza ibi bibazo: ese
gusengera igihugu bivuga iki? ese ni uruhe ruhare rw’amadini mu gasengera
igihugu? Ese amagambo Kagame yavuze asobanura iki? Nyuma yo gusubiza ibi bibazo,
turatanga umwanzuro.
Ese gusengera igihugu bivuga iki?
Gukoma imbere Sekibi ni uguhaguruka, ugahagarara, ugatabaza! |
Gusengera
igihugu ni ugukora umushyikirano n’Imana uyitakambira kugira ngo igihugu kigire
amahoro. Umwihariko wo gusengera igihugu kw’abayobozi b’u Rwanda, ni ugusaba
Imana kugira ngo abayobozi bayobore igihugu bafite indangagaciro z’ijambo
ry’Imana. Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, gusenga Imana imwe gusa, kutica,
n’ibindi. Mu mateka ya muntu, byagiye
bigaragara ko iyo igihugu cyabaga cyugarijwe n’amakuba hagombaga kwiyambazwa
Imana. Ryangombe rya Babinga ba Nyundo yigeze kwiyambazwa kubera ko igihugu
cyokamwe n’imisaka (icyorezo) y’inzara, noneho akora ubufindo abonera
Abanyarwanda icyo kurya. Amaze gupfa bakajya bamwambaza ngo abahakirwe ku Mana.
Muri iki gihe cy’amadini mashya yaba Korowani cyangwa Bibiliya, higiswa ko
urukundo rushingiye ku Mana. Nta hantu muri iki gihe muri ibyo bitabo wabona
ahanditse gusenga ugambiriye ikibi cyo kwica, guhotora, inzika n’inzigo. Ibi
bitumye ngaruka ku byo Perezida yavuze.
Ni ayahe magambo Kagame yavuze? Ese ayo magambo
asobanuye iki?
Mu masengesho yo gusabira
igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati: “uzagambanira igihugu wese
azabyibonera. N’abandi bitaragerwaho ni igihe gusa (mu cyongeleza yagize ati”
It is a matter of time” Aya magambo haragaragaramo ko ikibi kiganje icyiza
cyakagombye kwigishwa mu masengesho.
Aya magambo ni nk’aho yemeje
ko Patrick Karegeya yishwe na Kagame. Si Patrick Karegeya yavuze. N’abandi bose
bishwe( Seth SENDASHONGA, Col. Theoneste LIZINDE, Lt Abdul RUZIBIZA).Mu
magambo atarimo amarenga birerekana ko abazicwa ari benshi. Umuntu wese
utazavuga rumwe na Guverinoma y’u Rwanda, azafatwa nk’ugambanira igihugu. Bityo
yicwe.
Iyo urebye rero ijambo Kagame
yavuze, ribuusana cyane n’ukuri kw’ijambo ry’Imana kuko aravuga ko yishe,
akomeza kwica kandi azica uzagambanira igihugu wese: aha biravuga uzahirahira
ngo arwanye ibitekerezo bye azahotorwa cyangwa azicwa mu nzira izo ari zo zose.
Hari aho yagize ati” igisigaye ni uko bizakorwamo."
Ese u Rwanda rugeze he?
Igitumye mbaza iki kibazo si
uko buri muntu wese atabona igisubizo. Ahubwo ni akumiro kubona umuntu avuga
amagambo ya sekibi imbere y’abanyamadini, ntihagire n’uhirahira ngo avuge ati”
hagararira aho ibyo amadini yacu yigisha bihabanye n’ibyo uvuze”. None se ko
kera FPR ikiri mu ishyamba yaregaga Archepiscope Vicent Nsengiyumva ko
yanywanye n’ingoma ya MRND yari iyobowe na Perezida Habyarimana,
abanyamadini b’iki gihe bararusha iki abandi? Nari nategereje ko umuvugizi
w’Inama y’Abepisikopi bo mu Rwanda mu idini Gatolika agira icyo avuga
ndategereza ndaheba. Abo muri Anglikani bo ni abarwanashyaka ba FPR. Abo muri
Islam bo barangajwe imbere n’inyungu zo kunywana na FPR.
U Rwanda rugeze aharindimuka
kubera ko ikibi kirimitswe kandi nta muntu n’umwe ushobora guhirahira ngo
agikome imbere. Ibi mbivuze kubera ko ubundi iyo umuntu ahagurutse imbere
y’abakuriye amadini ati” Narishe, ndica, kandi nzica” kandi abakuriye ayo
madini aribo birirwa batwigisha amahoro, ni ikigaragaza ko Abanyarwanda tugeze
mu makuba.
Ibi biravuga ko u Rwanda
rurimo amakimbirane y’abari ku butegetsi badashaka kubuvaho, n’abandi bashinja
ababuriho ko bayoborana umukazo n’agacinyizo (oppression). Aya makimbirane nta
muntu ubona igisubizo kubera ko ababuriho bafite inkota yo gusogota ababushaka
kandi abo babushaka nta maboko bafite. Barashirira ku nkota rero. Mu bindi
bihugu iyo haje amakimbirane nk’aya umuntu atashobora kubonera umuti, igisubizo
gitangwa n’amadini. Amadini arahaguruka akajya hagati y’abamarana kuko ntaho
aba abogamiye (neutrality) akabakiza. Naho twe mu Rwanda umuntu arajya imbere
ya Bishop ati”narishe, ndimo kwica kandi nzakomeza kwica”.Maze Bishop akamuha amashyi ati "ntiwumva intwari ahubwo!" Mbega U Rwanda Nyagasani!
Abakiristu/abayisilamu bafite
ugushishoza ngira ngo murabona ko ntaho turi. Tubaye impehe. No mu bihe byabanjirije
genocide ya 1994 najyaga mu misa ariko ntaho nigeze numva umuyobozi aza imbere
ya Altali Padire yicaye ngo avuge ko arimo kwica kandi azakomeza kwica. Ibi
biragaragaza ko igihugu cyacu gitegerejwe n’amakuba akomeye mu minsi iri
imbere. Sinize iby’amategeko y’amadini (Droit Canonique). Ariko biragaragara ko
abanyamadini bacu bemeye ku mugaragaro gukorerera sekibi kandi ibyo bikaba
bihabanye n’amahame y’amadini yose nzi kuri iyi si.
Umwanzuro
U Rwanda rugeze mu makuba
kuko ikibi kiragenda gihabwa intebe aho kukirimbura. Iyo umuntu avuga ko yishe,
arimo kwica kandi azakomeza kwica, ni akaga ku bene gihugu. Burya amakimbirane
si mabi ahubwo ikibi ni ukutamenya gucunga ayo makimbirane. Niba rero tunaniwe
no gucunga amakimbirane ubwo nta bayobozi (leaders) dufite. Ndetse abahanga mu
by’ubumenyimuntu bo bavuga ko igihugu kitagira amakimbirane kidatera imbere.
Amakimbirane niba ahari, hakagombye gushakishwa uburyo bwo kuyacunga
(management) aho kwimika ikibi cya rwagetana( gucana amajosi: entregorgemnt).
Muri make niba havutse
intambara hagati y’abarwanira ubutegetsi nyuma amadini -simvuga civil society
yo yamizwe bunguri na FPR- akaba atagiye hagati ngo abakiranure, murabona u
Rwanda ruragana habi. Hakenewe abayobozi bayobora igihugu barenga amarangamutima
y’ubusutwa bw’inzika n’inzigo byabarenze umutima. Ibyo ari byo byose, niba
abantu basengera igihugu ahubwo amasengesho akaganzwa n’ikibi, nta gitangaza ko
mu Rwanda harimo abandi barara bapfukamye kandi basenga Imana y’ukuri. Ndangije
mvunga nti”Ukuri kuzimutsa ikinyoma ku ntebe”
Gatabazi Adili,
Kigali-
Rwanda
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355