Umusore
ushobora kuba aba mu mpunzi z'abahutu baciriwe mu mashyamba ya RD Kongo, hari ubuhanuzi
Imana yamuhaye bufite iminota 23 n'amasegonda 59. Muri ubu buhanuzi avugamo
ivuka rya M23 n'uburyo umugambi wo gutangiza uyu mutwe w'inyeshyamba wacuriwe i
Kigali muri FPR. Muri byinshi ntarondora yavuzemo, muri iyi nyandiko ndagaruka
gusa ku bikubiye mu mutwe mpaye iyi nyandiko kuko bihuye neza neza na politiki
iri mu karere k'ibiyaga bigari.
Paul KAGAME
azohereza ingabo ze M23-RDF bazimarire Kibumba na Rutchuru muri RDC
Muri
ubu buhanuzi uvuga ko yabuhawe n'Imana agaragaza ko Imana yamweretse umwijima
waturutse Jomba ukagera i Goma. Uyu mwijima akavuga ko washushanyaga M23. Ibi
koko byarabaye kuko ingabo zari zigize M23 zarimburiwe mu mirwano yabereye
KIBUMBA na RUTCHURU muri RDC maze M23 igatsindwa ityo.
RDC izashyiraho umupaka ingabo z'u Rwanda zitazemererwa kurenga mu
gutera iki gihugu
Muri
iyi minsi hari itsinda ririmo abadepite ba RDC ririmo gushyiraho imbibi hagati
y'u Rwanda na RDC mu rwego rwo guca amakimbirane ahora arebanisha ay'ingwe
FARDC na RDF cyane cyane mu gace k'ibirunga. Nyamara ibi mbona ntacyo bizatanga
kigaragara kuko impamvu zituma Kagame ahora avogera ubusugire bwa RDC atari
ukubera ko atazi aho imipaka iherereye ko ahubwo ari izindi mpamvu tutasibye kuvuga
no kwamagana.
Ahubwo
ibiri amambu njye mbona umupaka uvugwa n'uyu wahawe ubu buhanuzi ushobora kuba
ari umujyi wa Goma aho RDF/M23 yahafashe kugira ngo ihakambike bityo ibone uko
igaba ibitero kuri FDLR ariko USA mu ijwi rikarishye rya Perezida Hussein Barrack
Obama, Paul KAGAME agahabwa amabwiriza yo kuvana izo ngabo muri GOMA. Mbona
ariwo mupaka Imana yashyizeho Kagame atemerewe kurengaho.
Perezida Paul KAGAME ingabo azaba asigaranye mu Rwanda azazohereza
gufunga(gukumira) ku mipaka ku buryo azasigarira aho maze akicwa ari nta
kirengera afite
Uvuga
ko yahawe ubu buhanuzi iki kintu aragitsindagira cyane kandi mu kwitegereza
kwanjye ndabona bihuye n'ibirimo kubera i Kigali muri iyi minsi. Guverineri Julien
PALUKU aheruka kwemeza ko ingabo z'u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Kongo-Kinshassa.
Iki
gitero Kagame agabye kuri RD Kongo ni icya gatanu / icya gatandatu kuri bamwe. Nta
gihe Kagame atafunze umupaka uhuza u Rwanda na RDC. Uku kohereza ingabo imbere
muri RDC biri mu ntego nkuru ya Kagame yo guteza akajagari kure y'u Rwanda mu
rwego rwo kwirinda ko ibyo akorera abandi nawe byamubaho.
Umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi nawo Kagame yawurunzeho ingabo zo
gukumira
Muri
iyi minsi twagarutse cyane ku Burundi kandi n'ubu ntiturahagarara kuko impamvu
zo kubwandikaho zigihari. Umucyamo wose w'Akanyaru uhuza u Burundi n'u Rwanda
Kagame yawurunzeho ingabo. Ikinyamakuru Igihe.com gikorera i Kigali mu nkuru giheruka
kuvuga ku mateka yo mu MUKINDO WA MAKWAZA cyemeje ko ako gasozi gahana imbibi
n'u Burundi gakambitsweho n'ingabo z'u Rwanda(RDF).
Ku
Ruhuha muri Ngenda ku kiyaga Cyohoha hariyo ingabo. Ku ishyamba rihanamiye
umupaka w'Akanyaru hariyo ingabo z'u Rwanda. Mu birunga hariyo ingabo. Kuba aha
hose haboneka ingabo zijyayo ni ukuvuga ko mu bigo bya gisirikari hasigaramo bake
cyane cyangwa byanaba ngombwa bagashiramo.
Nta
n'ubwo ari hano gusa kuko mu minsi mikeya arohereza ingabo ze kujya kurwana
muri Bujumbura. Ibi byose nibyo byerekana ko Kagame ashobora kuba ari wenyine
nta ngabo afite hafi ye kuko hafi ya zose azohereza mu mishinga ye yo
guhungabanya umutekano w'ibihugu bituranyi by'u Rwanda byo mu karere k'ibiyaga bigari.
NZABA MBARIRWA DA!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355