Pageviews all the time

NDASOBANURIRA BIRAMBUYE MINISITIRI FRANCIS KABONEKA ITERAMBERE RY'UMUJYI WA GITARAMA MU GIHE WE ABESHYA KO ABANTU BOSE BIBAZA IMPAMVU UYU MUJYI UDATERA IMBERE KUKO ABITERWA N'UKO NTA BAVUYE I BUGANDE BAWUBAMO/ UDAHEMUKA Eric

Minisitiri Kaboneka F.
 Mu cyumweru gishize minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n'imibereho myiza y'abaturage nyakubahwa KABONEKA Francis yagiriye uruzinduko rw'akazi mu mujyi wa Gitarama maze agirana ikiganiro kirambuye n'abikorera ku giti cyabo bahafite ibikorwa.
Minisitiri Francis KABONEKA wa MINALOC ubanza nawe ari umuvantara umugani wa Magayane
Natangajwe no gusoma mu binyamakuru ko KABONEKA yavuze ngo «ABANTU TWESE TWIBAZA IMPAMVU UMUJYI WA GITARAMA UDATERA IMBERE!» Nkimara kubona iyi mvugo ya Kaboneka nabonye ko nawe ashobora kuba ari muri ba bandi bavuye i Bugande bategeka igihugu batakizi ntibanihatire kugisobanukirwa neza kuko nzi neza ko harimo abanyarwanda b'umwimerere dukwiye gusangira ibyiza by'iguhugu cyacu ariko hakabamo n'abandi utamenya ibyabo.
Uretse KABONEKA, nta wundi muntu uzi neza u Rwanda watinyuka kubeshya abantu muri 2015 ko GITARAMA idafite amajyambere kuko ibikorwa byivugira. Njyewe rero uzi neza Gitarama ndagira ngo mfate akanya nsobanurire Minisitiri utazi imijyi ategeka. Ese iyo agize ubute bwo gutembera ananirwa no kubaza MUTAKWASUKU Yvonne uhayobora???
Umujyi wa Gitarama guhera mu 1993 wakomeje gutera imbere kugeza ubu nandika iyi nkuru
Mu 1994 mu kwezi kwa Werurwe umujyi wa Gitarama warimo abacuruzi bakomeye cyane n'uyu munsi bubatse izina: Barimo BACAMUBYAGO Laurent, SEBUTAMA Obed, ANICET, SIMBIZI, BIZIMANA Christophe, MUPAGASI Fidele,... Minisitiri KABONEKA ukangisha ngo kubaka imiturirwa, azasubire i Gitarama abaze anitegereze ibisigazwa: SIMBIZI yari yujuje etaje ifite nivo 5 hariya munsi y'ahahoze hakorera BCDI / ECOBANK mbere y'uko yimukira muri LUMINA munsi y'isoko. Iyo nzu yasenywe n'inkotanyi zigisesekara muri Gitarama ziyitega amabombe mbere gato y'uko zica abasenyeri. Ibisigazwa by'iyo nzu n'uyu munsi birahari KABONEKA azajye kubireba!
Ngarutse kuri aba bacuruzi, bamwe barahunze: Anicet ubu yibera mu Bufaransa hamwe na mushiki we Bernadette, umuryango wa BACAMUBYAGO Laurent nawo wibera mu buhungiro. MUPAGASI Fidele w'umututsi muri jenoside yararokotse arokowe n'uko indege ya HABYARIMANA yahanuwe yagiye i DUBAYI kurangura agahamayo akagaruka FPR yarafashe intebe.
Ikibabaje ni uko uko kurokoka nta somo yavanyemo na rimwe kuko abahutu bo mu Byimana, Gakurazo, Mahembe, Nyarugari, Mayebe, Kagahaya na Kabusheshe batamwishe(kuko bari abavandimwe) we yabituye kubamarira ku icumu, muri gacaca akabambisha abacuruzi b'i Gitarama benshi ababeshyera none ubu imitungo ye yose yatejwe cyamunara na BANKI YA KIGALI kugira ngo yiyishyure amadeni yamugurije ubu akaba asembera kandi yari umugabo. Byose ni ingaruka y'icyaha!
Muri iyi myaka nabwo Gitarama ifite iterambere rifatika ugereranije n'indi mijyi mu Rwanda
Gitarama ndayizi neza kuko nayituyemo guhera taliki 11 Nzeri 2001 kugeza taliki 01 Mata 2014. Iyi myaka yose nabaye i Gitarama. Mu bacuruzi bahakorera bose ni ba kavukire nta mucuruzi n'umwe wavuye i Bugande uhari. Iki abakorera i Gitarama bakunze kukizizwa nyamara sinkeka ko hari uwahaje ngo bamubuze ahubwo ni ubushake bucyeya.
Abacuruzi bahakorera ubu rero bageze ku iterambere rihambaye. Minisitiri KABONEKA azajye munsi ya gare i Gitarama asure inzu yitwa EXOTICA EDEN GARDEN ya Lambert. Azazamuke mu giperefe arebe inzu yitwa HOTEL SPLENDID YA NARCISSE MWENE RUTIKURANDHURO Desideri UVUKA MU BYIMANA i Kirengeri! Minisitiri KABONEKA Francis azasubire i Gitarama abwire MUTAKWASUKU Yvonne amujyane muri SUPER MARKET ya LUMINA yubatswe na DIYOSEZI GATULIKA YA KABGAYI iherereye munsi y'isoko rya Gitarama.
Minisiti KABONEKA azajye i Gitarama muri RESTAURANT-TRANQUILITE ya NDAYISENGA Pierre arebe ukuntu abanya Kigali bava mu murwa mukuru bakajya kurya i Gitarama kuko bazi guteka neza cyane. KABONEKA azinjire mu nyubako ya BANKI YA KIGALI yuzuye i Gitarama yihere amaso azumirwa!
Minisitiri KABONEKA ubanza impamvu avuga ko Gitarama yasigaye inyuma ari uko nta bagande bahari
Mu kiganiro yatanze ari kumwe n'abo bacuruzi yaravuze ngo kuba nta hotel irengeje ibyumba 46 muri Gitarama(...). Amahoteli aba muri Kigali ni angahe afite ubushobozi bwo kwakira abakiriya baruta abakwakirwa na SPLENDID HOTEL-GITARAMA?
Hari n'andi mazu ahenze kandi yakira benshi: Muri Saint Andrea i Kabgayi bakira abantu benshi cyane bo mu nzego zinyuranye. Hari n'amazu ahenze cyane yo guturwamo n'imiryango. Minisitiri KABONEKA azabwire BIZIMANA Christophe amutembereze amwereke amazu ye ari i Fatima-Gahogo azirebere inzu STEPHANE DE SMEDT wari muganga mukuru w'amaso i Kabgayi yari atuyemo ku bufatanye bwa C.B.M(CHRISTIAN BLIND MISSION) na Diyosezi Gatulika ya Kabgayi.
Hejuru y'ibi bikorwa byose n'ibindi ntarondoye, ndabona minisitiri KABONEKA Francis atari akwiye kwibaza impamvu Gitarama idatera imbere kuko ari ikinyoma. Gitarama ifite iterambere, keretse niba kuri we gutera imbere ashaka kuvuga ari ukugira ibikorwa by'abavuye i Bugande.
Naho ubundi se Gitarama ifite Kaminuza, ikagira sitadi iruta iy'i Nyamirambo, ikagira RADIO MARIA RWANDA NA RADIO HUGUKA YA NDEKEZI, ikagira HORIZON EXPRESS NA VOLCANO EXPRESS zitwara abagenzi i Kigali buri minota 30,...Baragira ngo GITARAMA itere imbere gute kuruta uku???
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355