Ese Nkusi, urabona ibi byo kwogosha
inskya n'incakwaha ali imishinga yo guteza rubanda imbere? Bimeze nka biliya
bya Miss Rwanda bakopeye ku munyamerika wataye umutwwe witwa Donald Trump, ngo
utazi n'aho yakuye ubukire bw'amafranga! Ahubwo wowe Nkusi wagombye kwamamaza
imishinga ituma umunyarwanda koko yiteza imbere we n'umuryango we cyangwa abamukomokaho: guhinga neza bya kijyambere, kurera amatungo bya kijyambere,
gufasha abanyarwanda bose gutura heza, kurwana ku burere bw'abana be,
etc,...mbese nk'uko Habyarimana yabikoraga kera buli mwaka. Ubwo wali uzi ko
muli Miss Rwanda, buli mukobwa hali amafranga avana mu mufuka we atanga
kugirango yinjire muli iryo rushanwa ry'ubwiza?
Aho ali hose umunyarwandakazi wese
ni mwiza kuko abyalira u Rwanda maze mu bihe bizaza u Rwanda rugakomeza kubaho
kandi rugatera imbere. Ubu noneho hashyizweho ngo iyo umuntu yitabye Imana,
abasigaye bagomba kwikokora bagasaba n'imyenda, izabarushya kwishyura,
kugirango uwo muntu ahambwe! Imishinga ikinyamakuru cyanyu cyagombye kwitaho
ni ifitiye rubanda nyamwinshi akamaro; biliya by'incakwaha n'inskya ntacyo
bivuze, kandi urubuga rwanyu umuntu yakekaga ko mushobora kwizerwa.
Emmanuel Rugina
Soma inyandiko Rugina yatanzeho komanteri
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355