Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO:Kigali yongeye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro none kuwa 13/7/2014/ NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 13/7/2014


Nta cyumweru gishize, amazu  y'ubucuruzi aherereye aho i Kigali bita Karitiye Matewusi afashwe n'inkongi y'umuriro agakongoka. Hakaba hari hashize iminsi mikeya  cyane gusa gereza ya Gisenyi ifashwe n'inkongi y'umuriro hagapfa abantu benshi abandi bagakomereka. Leta ya Kigali yemeza ko hapfuyemo abantu 5 gusa  hagakomereka 60, ariko bikaba bihwihwiswa ko hapfuye umubare munini uruta kure uriya utangwa na Leta.





 Uyu munsi rero ku Cyumweru tariki 13/7/2014, igaraje y'uwitwa MANDEVU iherereye mu Gatsata ikaba nayo yahiye igakongoka  ku manywa y'ihangu. Hakaba hangirikiyemo ibintu byinshi cyane harimo amamodoka, inyubako n'ibindi bikoresho byo mu igaraje.




Shikama ikaba ibibutsa ko amazu y'ubucuruzi , utubyiniro n'uburaro bw'abanyeshuri nabyo biheruka kwibasirwa n'inkongi z'imiriro mu minsi yashize. Iyi miriro ikaba yaribasiye cyane cyane  umujyi wa Gitarama ubu Agatsiko kita MUHANGA.

NKUSI Joseph
Shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355