Kuva aho ishyaka riri
ku butegetsi mu Burundi ritangarije ko Petero Nkurunziza uyobora icyo gihugu
muri icyi gihe ariwe uzarihagarararira mu matora, intambara z’ubwoko
butandukanye zaradutse muri icyo gihugu. Abantu bo mu nzego zinyuranye baba
abari mu Burundi, mu bihugu bituranye nabwo, ndetse no mu bihugu bigize ikitwa
«umuryango mpuzamahanga (communauté internationale) » bari kuyigiramo
uruhare ruziguye (de façon indirecte) n’urutaziguye (manière directe).
Abigaragambiriza mu
murwa mu kuru wa Bujumbura bamagana iyo manda ya gatatu ya Nkurunziza (Nyamara
mu by’ukuri usomye itegeko nshinga ry’u Burundi usanga iyo manda ayemerewe),
baritwara nk’aho igihugu bari gusenya atari icyabo, dore ko uko bigaragara hari
akandi kaboko kabari inyuma, bityo Nkurunziza akaba yabuze uko abagenza !
Inzego z’umutekano
cyane cyane igisirikare, biragaragara ko badashyize hamwe mu rwego rwo
kurengera ubuzima bw’abantu n’ibintu byabo, igipolisi n’abigaragambya
bakagaragara nk’aho ari abanzi bari gukindagurana.
Ibihugu bituranye
n’uburundi nabyo byigize abasifuzi (arbitres) nk’aho bizi ibibazo biri mu
Burundi kurusha abenegihugu. Ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibyo mu karere
bimwe na bimwe, nabyo biri kwitwara nk’abafana bafite aho bahengamiye kandi
itangazamakuru ryakagombye kuba nta ruhande ribogamiyeho.
Nyamara aho ihirikwa
ry’ubutegetsi riburiyemo, isura y’ibiri kubera mu Burundi yagaragaje ko atari
ikibazo cy’amatora ya perezida w’igihugu cyabyukije iriya midugararo yose.
Ndahamya ntashidikanya ko ubutegetsi buriho mu Burundi budashimishije ba
mpatsibihugu bamwe na bamwe (Amerika n’inshoreke zayo z’abanyaburayi) n’ibihugu
bibakorera bituranye n’u Burundi cyane cyane u Rwanda n’Ubugande, bakaba bari
barategereje igihe nyacyo ngo bahindure ubutegetsi mu Burundi, babuvane mu maboko
ya ba Nyamwinshi (Abahutu) babushyikirize ba Nyamuke (Abatutsi) bo biteguye
guhagararira inyungu za mpatsibihugu nta mususu.
Ikimenyimenyi
ni uko impunzi zahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi cyane cyane mu
Rwanda umubare munini wazo ari abatutsi. Urebye ukuntu abategetsi b’u Rwanda
bazakiriye nk’amata y’abashyitsi bukihutira kuziha ibya ngombwa by’ubuhunzi, ntiwashidikanya
ko u Rwanda rubirimo. Urebye amakaritsiye aberamo imyigaragambyo wasanga ari
atuwemo n’abatutsi benshi. Mu by’ukuri ubutegetsi bw’uburundi bwarahagurukiwe,
ahubwo nibashake uburyo bwo kurwana uru rugamba rubasatiriye impande zose.
Ibimenyetso
byigaragaza
Niba hari umutegetsi
w’u Burundi usoma kino kinyamakuru namasaba gusesengura ibi bimenyetso
bigaragaza ko niba nta ngamba bafashe mu maguru mashya, Kagame n’abamukoresha
barangije kwigarurira kino gihugu. Kandi ibi bimenyetso birasa neza neza n’ibyo
ubutegetsi bwariho mu Rwanda mu 1994 ubwo FPR iyobowe na Kagame bendaga
kuyihirika bwanyuzemo.
- Ubutegetsi bw’u Burundi bwarangije gusigwa isura mbi (Diabolisation) n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo buri gutegura genocide kugirango ihindurwa ku ngufu ry’ubutegetsi niriba ntihazagire uwo ribabaza (Ese ko badasobanura abazibasirwa n’iyo genocide ?). Ibyo cyane cyane bikwirakwizwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko aribwo buzi gucabiranya bukagira n’ijambo rikomeye mu bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye.
- Ikwirakwizwa ry’ibihuha mu
moko atuye u Burundi ko abatutsi bagiye kwibasirwa n’ubutegetsi buyobowe, buzayoborwa
na Nkurunziza nyuma y’amatora. Ibi bihuha nibyo bikangurira abatutsi b’i
Burundi guhunga no kwigaragambya, kandi bikwirakwizwa na maneko z ‘u
Rwanda zacengeye i Burundi.
- Amatangazo asohorwa buri
munsi n’abadipolomati agamije guhahamura abategetsi.
- Kohereza ingabo z’amahanga
mu Burundi bitwaje kurinda za ambasade zayo. Abarundi muritonde abo
basirikare bazanywe n’ubutumwa bubiri cyangwa bwinshi, kandi nta kiza
bwifuriza u Burundi. Mwibuke za MINUAR zo mu Rwanda ibyo zakoze mu
guhirika ubutegetsi.
- Gukangurira abaturage
kwigumura no kwigomeka ku babayobora. Ngirango aha mu Rwanda turibuka za
animasiyo n’imyigararagambyo byirirwaga bikorwa, abantu barahagaritse
imirimo ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga. Iyo yari imipangu
y’inkotanyi.
- Gukwirakwiza ibihuha ngo
Interahamwe na FDLR biri mu Burundi gukorana n’imbonerakure ngo bice
udashaka ko Petero Nkurunziza yiyamamaza. Mu by’ukuri aha niho hagaragaza
uruhare rwa Kagame mu bibazo u Burundi burimo, kuko buri gihe yitwaza FDLR
iyo ashaka kurimbura abantu mu gihugu no hanze yacyo (Congo). Ubu rero ni u
Burundi bugezweho.
Ibimenyetso byo ni
byinshi nta wabivuga ngo abimare, ariko icya ngombwa ni umuti w’ibibazo
bigaragara.
Uko mbona abayobozi
b’u Burundi bakwiye kubyitwaramo
Ntabwo ndi
umunyapolitiki (political strategist) ku buryo navuga ngo ibisubizo ngiye
gutanga byakemura burundu ibibazo byavuzwe, ariko ntibikwiye ku muntu ubabajwe
n’imvururu abavandimwe b’Abarundi barimo kwituramira nk’ureba filime yarangira
ukikomereza ibyo wari urimo. Sinzi kandi niba Perezida Nkurunziza cyangwa
abajyanama be babasha gusoma ibiba byanditswe mu binyamakuru, kuko nta gihe
bitavuzwe ko hari ibihugu birimo gutegura imvururu mu Burundi.
Perezida Nkurunziza Pita mu masengesho
KWIBERA MURI YESU NI UMUNYENGA W'IMANA
KWIBERA MURI YESU NI UMUNYENGA W'IMANA
- Niba inzego z’ubutasi bw’u
Burundi zifite amakuru n’ibimenyetso bifatika ko hari abamaneko b’ibindi
bihugu bacengejwe mu Burundi, hakwiye gukorwa igikorwa (operations)
cyo kubahiga mu mikwabo ariko ntawe uhohotewe, dore ko bashobora
kuba bihisha muri ya makaritsiye y’i Bujumbura aberamo imyigaragambyo,
kandi bafatwa bakerekwa itangazamakuru ryo mu gihugu na mpuzamahanga.
- Hakwiriye kubaho
ubukangurambaga mu banyagihugu bose bwo kwerekana ko hari ibindi bihugu
byivanze mu bibazo by’u Burundi kandi bishaka kubaryanisha (na Petero
Nkurunziza yarabivuze mu ijambo rye nyuma yo kuburizamo coup d’Etat)
- Abategetsi b’u Burundi
bakwiye gutumiza itangazamakuru bakaryereka ido n’ido nta kurya
umunwa uko ibihugu bitandukanye byivanga mu bibazo byabwo ndetse hakagira
ibitungwa agatoki ku mugaragaro. Jye numva ibyo byatuma « communauté
internationale » icikamo kabiri bityo abari bafite uruhande
bahengamiyemo bakigarura hanyuma Abarundi bagahumeka. Na Habyarimana mu
Rwanda yanze kuvuga ku mugaragaro ngo atiteranya, ariko byarangiye
bamuhitanye. Nyamara iyo atabaza avuga ko yatewe n’Ubuganda n’ibihugu bafatanyije,
wenda yari gutabarwa, cyangwa ibibazo bigakemurwa ari ibihugu bibiri
biganiriye.
Umwanzuro
Hari imigani mu
kinyarwanda ivuga ngo « intamenya ntibwira umugenzi », « iyo
mbimenya yari ijambo iyaba yazaga mbere ». Abarundi bari kurwanya
ubutegetsi bwabo bakorera inyungu z’abanyamahanga aho kwicara hamwe mu
mutuzo ngo barebe icyabagirira akamaro bose. Cyane cyane biragaragara ko u
Rwanda arirwo rufite inyungu mu kavuyo kari i Burundi rugamije gushyiraho
ubutegetsi bukorera mu kwaha kwa Kagame. Barundi bavandimwe, iyaba mwari muzi
amarira abanyarwanda (abahutu na benshi mu batutsi) bafashije Kagame na FPR ye
kugera ku butegetsi mu Rwanda bari kurira uyu munsi, mwahindura ingendo.
Kagame namara kubahitiramo umuyobozi umukorera, muzifuza Nkurunziza mutakimubonye !
simvuze ko ari we Kamara kuri mwe kuko hari n’abandi wenda bayobora neza, ariko
nkeka ko kariya karwi kateye mu Cibitoke kamuhumuye amaso akabona ko agiye yaba
asize igihugu ahantu habi cyane ; kandi umurongo abayoboramo mu Rwanda
turawifuza cyane ariko twarawubuze.
Birababaje kubona
hari abanyepolitiki b’abahutu barwanya Leta y’u Rwanda bari hanze bakaba babona
ibibazo u Burundi burimo no mu Rwanda twarabinyuzemo mu myaka ya za 1990-1994
ariko bakaba nta musanzu w’ibitekerezo bari guha abategetsi b’u Burundi.
Birashoboka ko icyo gihe batashoboye kubyivanamo kigabo, ariko ubunararibonye
(experience) bahakuye bakagombye kubusangira n’abategetsi b’u Burundi bityo bo
ntibagwe mu manga nk’iyo twaguyemo. Abo banyepolitiki nabakangurira kumva ko
abarundi ari abavandimwe bityo umusonga wabo ukababuza gusinzira.
Ntawe utanga icyo
adafite, umusanzu wanjye wari uwo. Uwawe ni uwuhe ?
KAYITARE James
Inshuti ya Shikama
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355