Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Tanzania. Nimwibutse Museveni uburyo igihugu cyacu cyafashije Uganda gukuraho Idi Amin areke gukomeza gufasha Paul Kagame kudushotora/Honorable John Komba./NKUSI Yozefu


                                 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/12/2013
Umunyagitugu Mareshal Idi Amin Dada



Umunsi w'ejo tariki ya 11/12/2013 , Ministri w'ingabo wa Tanzania (JWT) yitabye inteko Nshingamategeko y'igihugu cye ngo  asobanure ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n'ingabo. Icyibanzweho cyane kikaba ari ikibazo cyerekeranye n'umwenda Uganda irimo Tanzania w'amafaranga agera kuri miliyoni 18.4 z'amadolari akaba akabakaba miliyari 13 z'amafranga y'urwanda(12,549,000,000FRW)! Uyu mwenda ukaba uturuka ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri 1979, nyuma y'intambara yo gukuraho Idi Amin yabaye muri 1978-1979, Tanzania ikaba yarayigizemo uruhare runini dore ko Idi Amin Amaze kwirukanwa mu ntara ya Kagera aho yari yigaruriye ahambuye igihugu cya Tanzania akahashinga ibindera rya Uganda muri 1978, bamukurikiranye kugeza bamwirukanye i Kampala muri 1979.

Mu nteko rero uyu muminisitiri tumaze kuvuga hejuru yahuye n'ibibazo byinshi bijyanye n'umwenda Uganda igomba kuriha Tanzania, ujyanye n'iriya ntambara. Umudepite witwa John Komba niwe wabajije ibibazo byinshi dore ko ari mu basirikare bakuru bari muri iriya ntambara twavuze hejuru ubu akaba ari mu za bukuru. Yabajije ati:
" Museveni ubu ari ku butegetsi, igihugu cye gifite amahoro kubera intambara twarwanye twirukana umunyagitugu Amin dada; Uganda yaba yararangije kwishyura umwenda iturimo"?

Ministri w'Ingabo yemeje ko Uganda imaze kuriha amadolari angana na miliyoni 9.6 kuri miliyoni 18.4 igomba kwishyura. John  Komba yongeye gusa n' uha ubundi  butumwa bwihariye uyu muminisitiri ngo abubagereze kuri Museveni: " Tanzania niyibutse Museveni inkunga twahaye igihugu cye kugirango kibashe kwirukana uriya munyagitugu, maze areke gukomeza gufasha Kagame Paul kudushotora."

Kuri ubu butumwa, Minisitiri w'ingabo yasubizanye ubwenge n'ubushishozi  bisanzwe biranga abayobozi ba Tanzania. Yavuze ko Tanzania ari igihugu cy'indashyikirwa muri Afrika mu byerekeranye n'ubuyobozi, ibi byose bikaba byaraturutse ku bushishozi bwa Nyakwigendera Mwalimu Julius Nyererre, utarahwemye kubibutsa ko Abanyafurika aho bava bakagera ari abavandimwe.Yongeyeho rero ko bafasha Abagande gukuraho Idi Amin nta kindi bari bagamije atari ubwo buvanndimwe bagombaga gushimangira.

Yasoje ijambo rye avuga ko Mandela baherutse gushyingura, ibintu  yagejeje ku gihugu cye cy ' Afrika y'Epfo byose byaturutse mu kwihangana kwe.  Yungamo rero ko n'Abatanzania nabo bagomba kwihangana muri iki kibazo tumaze kuvuga hejuru. Ikindi  urubuga rwanyu shikamaye.blogspot.no rwabibutsa tukiri kuri iyi nkuru ni uko Tanzania imaze kwirukana Amin muri 1979 yashyize ku butegetsi uwo Amin yari yabwambuye ariwe Milton Obote. Uyu mugabo amaze kugera ku butegetsi yanze kuriha ariya mafranga  igihugu cye cyari cyarasinyiye kuzishyura. 

Nibwo Tanzania ifashe undi mugambi wo kumukuraho hakajyaho uzariha ariya mafranga.Nta wundi rero atari MUSEVENI Kaguta bahaye intwaro bakamushyigikira ku buryo bugaragara agashaka abanyarwanda bari mu nkambi za Nakivale barimo Kagame na Rwigyema n'abandi batutsi maze bagakora umutwe w'inyeshyamba NRA wakuyeho Obote muri 1986 agahungira muri Zambia akaba ari naho yaguye. Muri 1990 Museveni nawe yakoze aka wa mugani w'ikinyarwanda uvuga ngo giraso yiturwa indi, maze afata ba batutsi bamufashije guhirika Obote abashingira umutwe w'inyeshyamba FPR, ahita  abaha n'intwaro zo kujya kumena amaraso mu Rwanda no mu karere.

Museveni rero ubu akaba afite ikibazo cyo gushimisha abo bantu bombi bamufashije kugera ku butegetsi muri 1986, ikibazo cye cy'ingutu kikaba ari uko ubwabo batumvikana hagati yabo. Ijambo ry'Imana  rikaba ritubwira ko ntawe ucyeza abami babiri; rikongera rikaburira ba Nyamujya irya n'ino ko bagomba kwerekana aho bahagaze cyangwa  bakarimbuka mu magambo akarishye: "Kubera ko udashyushye kandi ntukonje, ngiye kukuruka". Umenya ariko bigiye kugendekera umwana w'Umuhima Kaguta Museveni. Ese hagati ya Tanzania na Kagame, azahitamo nde? Ni ukubitega amaso !

NKUSI Joseph
www.shikamaye.blogspot.no  
Shikama Ku Kuri na demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355