Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.RWANDA-Tanzania-Burundi: Kagame yabeshye Perezida NKURUNZIZA kumuha abasirikari ngo bashakaga gukora kudeta baturutse i Kigali ariko KAGAME amusaba inzira yo gutera Tanzaniya aciye i Kigoma ku nkombe z’ikiyaga TANGANYIKA, Perezida NKURUNZIZA abyongorera KIKWETE bituma abanyarwanda birukanwa muri Tanzaniya n’umusirikari mukuru akizwa n’amaguru !!!

                                    Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 24/1/2014

Umushingantahe Nyricubahiro Petero Nkurunziza

Amakuru yizewe agera kuri SHIKAMA aravuga ko umutwe w’ingabo zihariye z’umuryango w’abibumbye zazanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kurwanya M23 wakomeje gutesha umutwe Perezida Kagame w’u Rwanda.
Ibi bikaba bifite impamvu nyinshi harimo izi zikurikira : Impamvu ya mbere ni uko ubwo bwiyongere bw’izo ngabo mu mubare no mu bikoresho bwahise bugabanya ubukana n’amahane no kubasha kugera ku ntsinzi kwa M23 / RDF ya Kagame na Kabarebe.
Impamvu ya kabiri ni uko ibihugu byemereye umuryango w’Abibumbye gutanga ingabo zo kujya muri icyo gikorwa n’ubundi byari bisanzwe bitarebana neza na Kigali bigatuma byarongereye ubukana n’umugaga mu bubanyi n’amahanga hagata ya Kigali n’ibyo bihugu.
Twibutse ko muri ibyo bihugu harimo Tanzaniya na Leta ya Afurika y’Epfo. Duhereye kuri Tanzaniya, na kera na kare uhereye no ku butegetsi bwa Mwarimu Julius KAMBARAGE Nyerere ntibigeze bacudika na Kigali kubera impamvu za politiki n’umutekano mu karere.
Ku ngoma ya Kikwete ho byahumiye ku mirari ahanini bitewe n’uko Leta ya Kigali yakunze kujyayo kwica no gushimuta abanyarwanda bahahungiye. Aho Nyakwigendera Colonel Patrick KAREGEYA ashwaniye na shebuja Kagame byaje kuzamba kuko byakunze kuvugwa ko Kikwete yari inshuti magara ya Karegeya.
Ubu bucuti ariko niyumvisha ko nta cyo bwari gutwara Kigali kuko gukundana n’undi nta kosa ririmo. Byaje kuzamba nk’uko nabivugaga Tanzaniya mu ijwi rya Perezida wayo abwiriye Kagame i Addis Ababa muri Etiyopiya ko kugira ngo aka karere kagire amahoro akwiye gushyikirana na F.D.L.R.
Tanzaniya imaze kwemera gutanga ingabo zizarwanya u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Kigali yakubye inshuro nk’igihumbi urwango yangaga Tanzaniya. Amakuru akaba avuga ko Kagame amaze gukubitwa inshuro i Kongo yahise ashakisha amayeri yose yakoresha ngo agabe igitero kuri Tanzaniya kandi ahindure ubutegetsi i Dar Es Salaam anyuze inzira y’i Burundi aciye ku Kiyaga cya Tanganyika aciye mu Mujyi wa Kigoma.
Amayeri yo guca i Bujumbura
Ayo makuru aravuga ko kubera ukuntu Kagame yagize umujinya amaze gutsindirwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yize amayeri adasanzwe. Muti ese byagenze bite ? Kagame ngo yatekereje ikintu cyatuma ajya i Dar Es Salaam kwihimura kuri Kikwete wohereje ingabo zizi kurwana zikaba zaramutsindiye ingabo mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.
Kagame yashatse uko abigeraho maze ngo ahamagara kuri telefoni Perezida w’u Burundi Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA. Kagame ngo yamubwiye ko ibintu bikomeye kandi ko agomba kuryamira amajanja. Nkurunziza yamubwiye ko icyo gihuha n’igikuba atakizi ko yamusobanurira uko bimeze.
Kagame utagira ikintu na kimwe atinya mu buzima bwe, yabwiye Perezida Nkurunziza ko i Kigali hari Abasirikari bakuru b’u Burundi bahahungiye barimo gutegura umugambi wo kujya guhirika ubutegetsi bwa NKURUNZIZA i Bujumbura.  Hari umurundi wigeze kubwira umunyarwanda cyera ati : «  Abanyarwanda mwari ibijuju iyo mutamenya kuryama!!!»
Ikinteye kuvuga iyi mvugo y’abarundi kandi izwi n’abanyarwanda benshi ni uko Kagame yari aziko ashoboye NKURUNZIZA nyamara siko byagenze kuko NKURUNZIZA yamweretse ko amurusha ubwenge ndetse ko nta n’aho bahuriye.
Nkurunziza yamusabye kubamwoherereza nk’abatorotse igihugu mu mugambi wo guhirika ubutegetsi. Kagame yamubwiye ko kugira ngo abamuhe nawe hari icyo amusaba. Nkurunziza yamubajije icyo aricyo ; Kagame amubwira ko yamuha inzira agatera Tanzaniya anyuze mu Mujyi wa Bujumbura ingabo ze zikambukira ku Kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rugana ku Mujyi wa Kigoma muri Tanzaniya.
Nkurunziza umwana w’murundi yamubwiye ko agiye kubyigaho azamusubiza mu minsi itarenze itanu. Mu gihe Kagame yari ategereje igisubizo cyagombaga kuva i Bujumbura, bivugwa ko ngo yari yaguriye abasirikari bamwe b’u Burundi kugira ngo baze mu Rwanda akazabaha amafaranga menshi ariko nyine nk’uko nabivuze byari amayeri.
Nkurunziza yahamagaye Kikwete  
Kubera ko Nkurunziza atigeze yizera Kagame na rimwe yahise akeka ko hari ikibazo! Amakuru SHIKAMA dukura i Bujumbura aravuga ko Nyiricubahiro NKURUNZIZA Petero yibajije impamvu Kagame ashaka gutera Tanzaniya yambukiye i Bujumbura niko guhita ahamagara Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya amubwira uwo mugambi mubisha wa Kagame.
Nyakubahwa Kikwete akimara kubyumva yahise yongera intasi mu buyobozi bwe cyane cyane bagira ngo barebe uko byitwaye ariko nyine Kagame ngo yari yiyambaje Nkurunziza amubeshya yaramaze kohereza abasirikari be benshi bagiye bujura buzura muri Dar Es Salaam ku buryo ngo iyo biza gukunda bakazamukira i Kigoma bari kugera mu murwa mukuru basangamo abandi bagahita batsa umuriro ibintu mu kanya nk’ako guhumbya bigahinduka umuyonga i Dar Es Salaam.
Ibiro by’ubutasi bya Tanzaniya byaje gusanga abanyarwanda benshi barinjiye muri icyo gihugu babikoreye ubusesenguzi basanga bihura n’ibyo Nkurunziza yababwiye niko gufata icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda bose badafite ibyangombwa muri Tanzaniya.
Abanyarwanda bamaze kwirukanwa muri Tanzaniya, u Burundi nabwo bwahise bugira amakenga niko kunga mu rya Tanzaniya nabo bahita birukana abanyarwanda bavugaga ko batagira ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo kuba mu Burundi.
Ayo makuru akomeza avuga ko iyo umupango uza gukunda ngo Kagame yari gukwirakwiza ibihuha mu karere ko Tanzaniya yatewe n’amabandi ya Al Shabbab. Umuntu akaba yashimira Nyakubahwa Nkurunziza kuko yerekanye ko ari umugabo w’umunyamahoro Imana ikomeze imwongerere umugisha wo gutwara neza abavandimwe bacu b’abarundi.
Ayo makuru kandi akomeza avuga ko muri ubwo bucakura bwa Kagame yari yamaze no gucengera mu nzego z’ubutasi za Tanzaniya niko guhita hirukanwa umusirikari mukuru ifite ipeti rya Koloneli mu ngabo za Tanzaniya abantu mukaba mwibuka ko iyo nkuru yanyujijwe kuri BBC ariko akaba yarahunze kubera ko yakoreraga Kagame mu ngabo z’ubutasi za Tanzaniya.

Kagame ni ikibazo mu karere kose
Kubera ukuntu Kagame akomeje kudurumbanya akarere kose k’ibiyaga bigari, Perezida Kikwete yahise yumvikana na Karegeya ukuntu baza bagakuraho umugabo wababujije amahwemo nibwo igikorwa cyoherejwemo abasomali  Kigali mu Rugunga cyaburijwemo n’abarinda Kagame.
Ubu ikigaragara ni uko aka Karere kose k’ibiyaga bigari nta mahoro gafite kubera Kagame wiyemeje kwica bose nta n’umwe arobanuye kandi bikaba bishoboka isaha ku isaha. Abategetsi ba Tanzaniya bakaba barongereye ingamba mu mutekano cyane cyane ku bantu bavuga ko baturutse mu Rwanda.
Mu busesenguzi bwacu twavuga ko Kagame yarebye hafi cyane kuko bitari kumworohera gutera Tanzaniya aturutse i Burundi kubera impamvu zikurikira: Iya mbere ni uko u Burundi bwiyunze na Tanzaniya na Kongo Kinshasa kugira ngo bihimure ku Rwanda, u Bugande na Kenya bisa n’ibyabaheje mu muryango w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba watangijwe na Tanzaniya.
Impamvu ya kabiri ni uko n’ubwo u Burundi butohereje ingabo zabwo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo gufatanya n’iza tanzaniya n’Afurika y’Epfo na Botswana kwirukana burundu M23 / RDF, u Burundi bwemereye umuryango mpuzamahanga ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyabikwaho ibikoresho bikajya byambuka ariho biturutse bijyanwa Kongo.


Iki cyifuzo cy’abazungu cyubahirijwe na Nkurunziza cyababaje Kagame cyane bituma anagirana umubonano wa giturumbuka na Nkurunziza wabereye mu Kirundo hakurya ya Bugesera wambutse i Kiyaga cya Cyohoha akaba yari agiye kumuhendahenda ngo ahakanire abazungu ariko Kagame yibagirwa wa mugani uvuga ko ”akaruta akandi kakamira”
Ibyo bibazo byose by’umutekano mucye Kagame ateza mu karere bituma abanyarwanda bose bafatwa nka ruvumwa ku buryo n’iyo waba ugiye uhunze Kigali ikurenganya bishobora gutuma utakirwa neza kubera gukeka ko uri maneko ya Kagame.
Birakwiye ko umuryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye byumvisha Kagame ko akwiye kudohora, amahoro akaboneka mu karere kose naho ubundi abanyarwanda bazisanga ntawe ubaha n’amazi yo kunywa kandi nta gicumuro bakoze.

UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________________________________



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355