Umwami Rudahigwa mu 1955 umuzungu
w'umubiligi Maus wari muri Conseil de gouvernement y'ighugu (yarimo abatutsi
n'abazungu batuye/etablis mu Rwanda, abahutu n'abatwa bayihejwemo), yabwiye
umwami ati dushyire abahutu bane(yavuze n'umubare) bo guhagararira bagenzi babo
bye kuguma kuba iby'abatutsi n'abazungu gusa. Umwami Rudahigwa yaramurwanyije
cyane arabyanga yitwaje ngo ntiyabona uko atandukanya uri umuhutu ni nde uri
umututsi ni nde.Umuzungu Maus yabonyemo ikintu kibi cya malhonetete na malice
muri Rudahigwa nuko inama irangiye
atashye ageze iwe nkuko yabyanditse mw'ibaruwa isezera muri iriya Conseil,
ahamagara abakozi bose bakoraga iwe mu rugo(bose bari abatutsi) ababwira ko
Umwami Rudahigwa yamubwiye ko adashobora ni nde uri umuhutu ni nde uri
n'umututsi kuko bose ari abanyarwanda; abakozi be ngo ntacyo biriwe basubiza
uretse guseka ibi byo kumirwa gusa. FPR igira propagande nk'iriya ya Rudahigwa,
ikanikoma ababiligi ngo n'uko bashyizeho irangamuntu yanditsemo ubwoko hutu/tutsi/twa.
Nyamara icyo gihe cy'irangamuntu
ifite mention hutu na tutsi na twa ni abatutsi babyishimiye cyane kuko
batashaka ko abazungu bava aho babitiranya n'abahutu cyangwa n'abatwa. Nibutse
ko icyo gihe nanone abatutsi banenaga abahutu n'abatwa, ntibashoboraga
gusangira nabo ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa kunywesha ikintu
kimwe(uruho,umuheha, igikopo), cyangwa kunywera mu kintu kimwe(igicuma.
ikibindi, umuvure, ingunguru). Abatutsi batangiye kwamagana irangamuntu
yanditsemo hutu/twa/tutsi ingoma zihinduye imirishyo mu 1959 kuko babonaga ko
nta nyungu bakibifitemo mu gihe abahutu ari bo bagiye ku butegetsi.
Abatutsi i Burundi bakomeje
kuguma ku butegetsi nyuma ya independance(1962), mu 1980 bakuyeho irangamuntu
yanditsemo ubwoko ariko ntibyabujije ingabo z'i Burundi kumara abaturage
b'abahutu b'i Ntega na Marangara mu 1988/89 no kwica perezida w'umuhutu Ndadaye
mu 1993. Mu Rwanda FPR yakuyeho irangamuntu irimo amoko ariko ntibiyibuza kuva
1994 gukora jenoside hutu ya bucece nkuko umushakashatsi w'umunyamerika Ann
Garrison yabyanditse taliki ya 30/8/2014(Slow Silent and Systematic hutu
genocide in Rwanda).
Ubundi nkuko Rudahunga yabyanditse, hari
hakwiye kubaho politiki ya positive ethnicity in Rwanda, amoko uko ari 3
n'imvange zayo bose bakuzuzanya, bigahinduka abukungu bw'igihugu aho kutubera
ikibazo.Mbese bikamera nko muri Tanzania, muri Zambia, muri Senegal n'ahandi
hari amoko ariko hatigeze haba intambara hagati y'abagize ayo moko y'igihugu
cyabo ahubwo ugasanga barangwa
n'ubwubahane, ubworoherane, ubusabane n'ubuvandimwe hagati yabo bose
nk'abenegihu b'igihugu kimwe.
(Gasana
Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose
rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihigu cyabo ntawe uhejejwe
inyuma y'urugi).
ISOKO: DHR
Shikamaye.logspot.no
Shikama Kur kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355