Ese aho abakomiseri ba Rukokoma bigeze basoma iyi nyandiko yahise kuri shikama kuri 9/8/2014?
|
Abakapiteni bombi |
Igihe Twagiramungu Fawusitini( Rukokoma) yari
amaze kwivumbura akegura mu butegetsi bw’agatsiko muri 1995, umuntu yabashije
kungezaho ikinyamakuru cyandikirwaga mu Rwanda icyo gihe ntakibuka neza izina
ryacyo. Umunyamakuru w’inyandiko yavugaga ku kwegura kwa Rukokoma n’ingaruka kuzagira ku butegetsi bw’Agatsiko, yagize ati: « Twagiramungu ubu ariho aragenderera
amahanga asobanura impamvu ananijwe
akegura, ubu akaba ageze muri Afrika y’Epfo, guverinema y’ubumwe yitege imipira
yo mu kirere y’uyu munyapoliti mu gihe kiri imbere».
Kapitemi wa Rukokoma Victory Club |
Ikindi nkibuka cyari muri iki kinyamakuru ni inkuru yavugaga uruzinduko Jenerali P. Kagame wari visi Perezida icyo gihe, yari amaze iminsi agiriye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, akabwira abanyeshuri gushyira amakaramu yabo magufi hasi bakaza akabaha amakaramu maremare( imbunda zo gutera Zaire,gutwika inkambi no kwica impunzi z’abahutu zariyo muri 1996). Impamvu yo guhabwa amakaramu maremare yahaye abanyeshuri ni uko ngo aho yari yicaye yumvise umunuko uva muri Arboretum( ishyamba rya kaminuza) ngo abajije bakamubwira ko ari abantu biciwe hafi y’aho yari yicaye, bityo abana batagomba kwiga bagomba guhabwa imbunda bagatera abo yitaga abicanyi bari mu nkambi muri Zaire.
Kapiteni w'Amakaramu Maremare PC |
Ibyo Umuhanuzi w’amaraso yahanuraga naje
kubibona muri 1996 igihe inkambi z’impunzi z’abahutu zari muri Zaire zibasirwaga,
hagakoreshwa ubugome bwari butaraba ku isi kugirango bazitsembe burundu na n’ubu
nkibibona. Ariko icyakomeje kuntera amatsiko cyane ni uyu mugabo wavuzweho
umukino udasanzwe wo mu kirere ku ngoma ya Kinani n’abo ku ngoma ya Kagame
bakaba baremezaga rugikubita muri 1995 ko amacenga ye yo mu kirere arindwa isazi.
Nyamara ngo abatabizi bicwa no kutabimenya, muri kimwe mu biganiro Twagiramungu
Fawusitini aherutse kugirana na Radiyo
IKONDERA info muri 2013, yemeje ko adakina umukino wo mu kirere ababivuga
baba bashaka gutesha agaciro umukino we usukuye kuko ngo uwo mu kirere ni
uw’abaswa! Ese yaba yarahinduye
umukino amaze kuva muri MDR PC
yari abereye Kapiteni akaba akina uwo hasi ageze muri RDI PC nayo abereye Kapiteni, cyangwa baramuhimbira ntiyigeze akina
uwo mu kirere w’abaswa nkuko abivuga?
Ibi bibazo nakomeje kwibaza, byatumye nkomeza
gucukumbura ngo menye by’ukuri uyu mukinnyi ufite uburambe muri Politiball. Niba nawe dusangiye amatsiko
soma Ibyahishuwe bya 10, umurongo ku
wundi umenye ukuntu uyu mukinnyi kabuhariwe yandagazaga amakipe yabaga yakinnye n'iye muri za mirongo icyenda mu kinyejana giheruka. Uyu mukinnyi uriho ushakishwa n’amakalabu menshi: USA PC, Belgium PC, Canada PC, France PC ndetse na Germany
Victory Club, numara gusoma ibyahishuwe tuvuze hejuru , urasanga ikipe AMAKARAMU Maremare PC Kagame P. abereye Kapiteni , ishobora kugirwa nka ya
kipe y’Abasomali WAGADI FC, Amavubi yatsinze bwa mbere mu mateka yayo yo gutsinda ikipe zo
hanze muri za 1980s, igihe cyose AMAKARAMU
MAREMARE PC izaba ikina n’ikipe Twagiramungu
F. abereye Kapiteni ariyo RUKOKOMA
Victory Club!
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355