Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Ko Paul KAGAME yavuze ko azategera perezida Jakaya Mrisho KIKWETE wa Tanzaniya ahantu hizewe akamukindura, none KIKWETE akaba ariwe utorewe kuyobora Afurika y'iburasirazuba, KAGAME arabyifatamo ate? Ese gukindura KIKWETE biracyashobotse? Ese hari isomo rya politiki KAGAME yakungukiramo?/ UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yahise kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 27/2/2015

uturutse iburyo: ba Perezida Kagame, Kikwete na Kenyatta

Ubwo Kagame yari mu isabukuru y'Afurika yunze ubumwe, Kikwete yavugiye mu ruhame ko kugira ngo akarere k'ibiyaga bigari kagire amahoro, Kagame yashyikirana na FDLR naho Museveni agashyikirana na ADF-NALU. Perezida Museveni ntiyigeze atera hejuru ngo yamagane Kikwete ariko Kagame harakangaranye ageze i Kigali abura amahoro.
«Jya umenya urugero rwawe utuze kurengera» Rugamba Cyprien & Amasimbi n'amakombe

Mu gitaramo cy'urubyiruko cyabereye muri sitadi ntoya i Remera kigahabwa inyito ya YOUTH CONNECT Kagame agikubuka muri ibyo birori muri Ethiopia yabwiye urubyiruko mu ijwi ryumvikana neza ati:«Kikwete nzamutegera ahantu hizewe mukindure(hit)».

Kagame akimara kuvuga atyo, abanyarwanda bakuze kandi biyubaha babonye ko akabije kurengera aka ya ndirimbo ya RUGAMBA Cyprien n'amasimbi n'amakombe bise TUZA KURENGERA. Impamvu ngaruye iri jambo rya Kagame si uko ndi gashozantambara. Nagira ngo rimfashe kumvikanisha neza uburemere bw'ikibazo u Rwanda rurimo.

Ese Kagame avuga kuriya yari azi ko umunsi umwe Kikwete azayobora E.A.C?

Hari abahita banyaruka mu gusubiza mukambwira muti: EAC se ni iki imbere ya Kagame? Cyangwa bihuriye he?Mufite uburenganzira ariko muzirikane ko bifitanye isano ikomeye. Iyi EAC u Rwanda rwagize uruhare mu gukora ibishoboka byose ngo ruyirukanemo Tanzania n'u Burundi ariko biba iby'ubusa.

Iyi EAC u Rwanda rwarayihombeje rukoresheje Dr. Richard SEZIBERA uyibereye umunyamabanga mukuru bagusha mu makosa NNANTONGO ZZIWA umugande-kazi wegujwe igitaraganya ku buyobozi. Si ibi gusa kuko Kagame, Uhuru na Museveni biyumvikaniye ko kwambuka uva mu gihugu ujya mu kindi mu bihugu byabo uko ari bitatu(Rwanda, Kenya na Uganda) indangamuntu ihagije.

Ibi kuba byarakozwe Tanzania na Burundi bikigizwayo birerekana ko Tanzaniya yashinze umuryango yigijweyo cyane. Hamwe n'ibi bibazo byose kongeraho kurebana ay'ingwe hagati ya Kigali na Dar-Es-Salaam(Dodoma) bishobora gutera umunyamakuru wa SHIKAMA kwibaza uko Nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE agiye kubyitwaramo mu gihe mu bo ahawe kuyobora(EAC) harimo n'uwavugiye ku karubanda ko azamuhitana nta kabuza.

Kumwenyura hagati ya Kikwete na Kagame :«IYAGUKANZE NTIBA INTURO!»

Mu muhango wo kwimika Kikwete ku buyobozi bwa EAC, abantu batangajwe kandi batungurwa no kubona Kikwete na Kagame bicaye begeranye cyane bamwenyura. Hafi yabo ariko ku ruhande hari hicaye Uhuru KENYATTA utwara KENYA. Mu by'ukuri ntawakwizera ko ibibazo biri hagati y'u Rwanda na Tanzaniya byakemurwa gusa n'inseko nayo yo ku mutsi w'iryinyo.

Kuri KIKWETE namubwira nti ugomba kumenya ko burya IYAGIKANZE ITABA INTURO. Iyi mvugo ntabwo ari ugutukana ahubwo ni ukwerekana ko ukubwiye ko azaguhitana burya aba akomeje. Mu gusobanura ikigamijwe bifashisha ipusi(injangwe iba mu rugo) kuko ikunda kwegera abantu batuye mu rugo cyane bitandukanye n'inturo itikoza abantu kubera kuba igihomora. Mu yandi magambo, iyagukanze ihora ikugenda runono kuko ishobora kuguhitana umwanya uwo ariwo wose.

Itorwa rya Kikwete muri EAC, umutwe w'ingabo wa EASF urekereje kwambuka RDC ni ko gutsindwa uruhenu kwa Paul KAGAME

Ikinyamakuru cyandikirwa i Kampala cyitwa CHIMPREPORTS cyazindukanye inkuru ivuga ko nyuma y'uko MONUSCO ikuyemo akayo karenge mu kurwanya FDLR, umutwe w'ingabo wa EASF waba uri mu myiteguro yo kwambuka kurikoroza muri Kongo-Kinshasa.

Dore uko CHIMPREPORTS ibivuga “Umutwe w’Ingabo za Afurika y’iburasirazuba utabara aho rukomeye (EASF) ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu guhashya FDLR mu gihe RDC yinangiye guhangana n’imitwe iri mu Burasirazuba bwa Congo.”

Iyi nkuru kandi ntawahakana ko umugani ugana akariho kuko ikimara kwandikirwa i Kampala, Kigali yahise iyisamira hejuru bikaba ari ikimenyetso ko Kigali na Kampala barimo guca amarenga ko bagiye kongera kwambuka ku mugaragaro. Ariko nyamara dukwiye no kutekereza kuri manda ya EASF n'abagomba kuzayiha uburenganzira bwo kwambuka muri RDC kujya kurwanayo.

Mu busesenguzi bwanjye ndimo kubonamo gutsindwa no kutabasha gutambutsa imishinga ye y'intambara. Impamvu ni uko Perezida Kikwete ariwe wafashe iya mbere mu kurwanya ko impunzi z'abahutu muri Kongo zigabwaho ibitero. Kandi uyu KIKWETE kuba ahawe ubuyobozi bwa EAC ni no kuvuga ko ariwe ugomba kuzaha uburenganzira umutwe wa EASF gutera muri Kongo-Kinshassa.

Kikwete niyangira EASF kwambuka Kongo, Paul KAGAME azambuka ku ngufu ubundi kabe karabaye

Ibi nibyo navugaga mu kanya, ingabo za EASF Kagame na Kabarebe bashinze ngo zizatabare aho rukomeye uwashaka yavuga ko na kera na kare Kagame n'abajyanama be bari bazi neza ko ingabo za ONU arizo MONUSCO zitazatinyuka kurasa FDLR n'impunzi imaze imyaka 20 irinze.

Nk'uko byigaragaza Kigali na Kampala imyiteguro yo kujya Kongo bayigeze kure cyane kandi bagomba kugendera mu mutaka wa EASF. Nyamara u Rwanda uwavuga ko arirwo rufite ikibazo ntiyaba abeshye kuko uko Kagame ahangayikishijwe na FDLR bitandukanye n'uko ADF-NALU ihangayikishije Kampala.

Ndetse uwasesengura akigira hirya cyane y'ibyo turimo kubonesha amaso muri iki gihe, yanavuga ko kubera kuzambuka guhungabanya RDC Kagame azaba akoze yabanje kwamaganwa, biranashoboka cyane ko ingabo z'ibindi bihugu harimo na Uganda bishobora kuzabona bikomeye zigakizwa n'amaguru noneho iza Kigali(Kagame) zigasigara zirwana zonyine kandi sintekereza ko Kikwete yakwemerera EASF kwambuka kuko byaba bibusanije cyane n'imishyikirano hagati ya FPR na FDLR uyu muyobozi yasabye kuva ha mbere.

Mu gusoza, kwicara hamwe kwa Kikwete na Kagame, birerekana intege nke za Perezida Paul Kagame ndetse ko abaye inyaryenge yanoza ibitagenda hagati ye na Tanzaniya kuko ubu ariyo ifite ubuyobozi ariko bikaba bitashoboka kuko amazi yarenze inkombe kandi ko imwe yagukanze nasobanuye muri iyi nkuru itaba inturo.

Gukindura Kikwete birasa n'ibitagishobokeye Kagame kimwe n'uko isomo Perezida Kagame yakuramo ari uko mu gihe ugihumeka, byose birashoboka ndetse n'ibyo utacyeka. Ibyiza ni ukwirinda kurengera kuko muri diporomasi imvugo irahenda cyane ikanahindura byinshi!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355