Pageviews all the time

Kubera Impamvu zinyuranye musanga hasi aha, www.shikamaye.net izatangira ku buryo budasubirwaho tariki ya 1/6/2015/NKUSI Yozefu


Turashimira byimazeyo abantu benshi bakomeje kutwandikira batubwira ko bishimiye urubuga rushya rwa shikama: www.shikamaye.net. 
Nkuko twari twabibasezeranyije, twagombaga gutangirana n'urubuga rushya kuri uyu wa mbere tariki ya 18/5/2015, urubuga rusanzwe www.shikamaye.blogspot.no rugakomeza gutambutsa inyandiko zo mu bubiko mukunda cyane.

Mu gihe twiteguraga gutangira mu cyumweru gishize, twaje gutungurwa ni uko twagiye tugezwaho n'inyandiko zinyuranye ndetse ziruta ubwinshi izoherejwe n'abanyarwanda, zimwe mukaba muzisanga kuri shikamaye.net , zadushimiraga urubuga rushya tubagejejeho ndetse aba bantu tutari twarashyize muri gahunda nshya, nibo babaye aba mbere mu kwiyandikisha ahabugenewe rugikubita! ku bantu barenga 220 bamaze kwiyandikisha mu cyumweru kimwe, 50 ba mbere ni aba tuvuze hejuru.

Byabaye ngombwa rero ko n'aba bantu bavuga icyongereza gusa, bava hirya no hino ku isi nabo tutabata inyuma y'urugi, maze negera abashinzwe Ikoranabuhanga muri SHIKAMA mbasaba ko shikamaye.net itatangaza mu kinyarwanda gusa, hashakwa uburyo bundi tugatambutsa na gahunda zacu mu cyongereza, ibi rero nibyo tugikoraho akazi katoroshye tukongeraho no kunononsora gahunda zo kuri shikamaye.net /kinyarwanda ku buryo umuturage nyarucari azajya atambagira muri gahunda zose za Shikama nta mbogamizi ahuye nazo zituruka ku rurimi atumva.

Kubera izo mpamvu ntanze hejuru, shikamaye.net, izatangira gukora ku mugaragaro ku buryo budasubirwaho ku itariki ya 1 Kamena 2015. Mukomeze mwiyandikishe kandi mwimenyereze n'imiterere y'urubuga shikamaye.net cyane cyane IHURIRO( forum) kugirango nidutangira hatazagira ikibasoba.

Murakoze kutwihanganira

Nkusi Yozefu

shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355