Turatsinze Theogene (+) |
Iyi nyadndiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 6/4/2014
Shikama yari
yabagejejeho ubushize ko umwe mu bantu bari mu nama y'Agatsiko i Gabiro,
yayigejejho inkuru ivuga ko banki ya BRD/RDB Kagame agiye kuyitera imirwi
n'abazungu kuko ngo kuva yayimenya ngo irangwa n'ibibazo. Mbere y'aho twari
twabacishirije kuri Shikama inkuru yo mu bubiko yanditswe n'imwe mu mbuga
zikurikirana ibibera mu Rwanda, ivuga ukuntu uwahoze ari umuyobozi w'iyi
banki Turatsinze Theogene yiciwe muri Mozambike n'agatsiko
kubera igenzura ryariho rikorwa na FMI na Banki y'isi ku mihombere y'iyi banki,
mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Iryavuzwe riratashye rero banki yari yarashinzwe muri 1967 ngo iteze
abaturage b'u Rwanda imbere, ubu abazungu bo mu Bwongereza bari mu ishyirahamwe
ryitwa Atlas Mara nibo begukanye
imigabane 75% y'iyi banki! Amasezerano yo gutera imirwi iyi banki akaba yashyiriweho
umukono uyu munsi kuri 6/4/2014 i Kigali.
Turamensyesha inshuti za Shikama ko amabanki yose mu Rwanda yamaze
gusahurwa na FPR na Kagame, amafranga yose akaba yibereye ku makonte y'aba
bagashinze hariya muri Aziya no muri Amerika. Banki yari igikanyakanya mu
gufasha abaturage yari BANQUE DE KIGALI, ubu nayo umuzimu Rusahuzi amaze kuyirya
itsataburenge ku buryo ubu Kagame aherutse kohereza amabwiriza mu buyobozi
bw'iyi banki ngo abakozi bayo bagabanyirizwe imishahara cyangwa se birukanwe.
Icyemezo cyo kugabanya imishahara cyahise gifatwa, ubu abakozi bararira ayo
kwarika.
Muri Shikama twiyemeje guhishura ikinyoma aho cyihishe hose. Niyo mpamvu
mu minsi ya vuba aha, tuzabagezaho icyihishe inyuma y'iri homba, dore ko twari
twanabasogongejeho ubwo twabandikiraga inkuru kuri Banki Nasiyonali ngo yibwe
akayabo.
Biracyaza!!!!!
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________________
Soma inkuru ya Igihe ijyanye n'imirwi ya BRD
Uruhande rw’ubucuruzi muri BRD rugiye guharirwa
abikorera
Uruhane rw’ubucuruzi muri Banki itsura amajyambere
mu Rwanda (BRD) rugiye guharirwa ikigo cy’ubucuruzi “Atlas Mara” cyo mu Bwongereza bitarenze
amezi abiri nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’iki kigo
kuri uyu wa 6 Mata 2014.
Iyi banki isanzwe ari iya Leta y’u Rwanda kuva mu 1967 ikaba yarashingiwe guteza
imbere Abanyarwanda binyuze mu gutanga inguzanyo z’uburyo bwose kuri buri wese,
ikodeshagurisha n’ibindi.
Nyuma yo gusinya amasezerano ya mbere abanziriza
guharira iyi kompanyi uruhare rw’ubucuruzi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,
Amb. Claver Gatete, yasobanuye ko gufatanya n’inzobere mu by’ubukungu bigiye
gutuma BRD yongera ubushobozi bwo gutanga serivisi.
Amb. Gatete yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda
yahisemo guharira uru ruhare rw’ubucuruzi abikorera igamije gukurura
abashoramari mpuzamahanga ku buryo bwihuse, bazarema amahirwe mashya ku
bucuruzi ari na ko bagira uruhare ku izamuka ry’ubukungu.”
Amb. Gatete yasobanuye ko kuba hari uruhare rw’ubucuruzi
rufite 75% bya Banki rugiye guharirwa abikorera bitazakuraho imikorere yayo cyangwa ngo ihindure izina
kuko izakomeza umurimo wayo ariko mu buryo bugezweho.
Yagize ati“Ni amahirwe kibona abashoramari b’inzobere
mu bucuruzi bafite umwihariko w’ikoranabuhanga nka Atlas Mara ; bagiye kudufasha
kuzamura urwego rw’abikorera mu Rwanda.”
Ikigo Atlas Mara gikuriwe n’abashoramari babiri ari bo Bob Diamond na Ashish J.
Thakkar bagishinze. Aba
bashoramari bishimiye gukorana n’ibigo bireberera BRD mu kuzamura ubukungu
bw’igihugu bukagera no mu karere.
Bob Diamond, umwe mu
bashinze Atlas Mara yagize ati “Ubufatanye n’u Rwanda bujyanye n’intumbero ya
Atlas Mara yo kubaka no kuzamura urwego rwa serivisi z’imari muri Afurika.”
Yongeyeho ati “U
Rwanda ni kimwe mu bihugu by’icyitegererezo mu bukungu guhera mu myaka 20
ishize nyuma ya Jenoside, kikaba kizakomeza kongera inyungu biciye mu rwego
rw’abikorera.”
Ibigo byari
bihagarariye u Rwanda mu gusinya intambwe ya mbere y’amasezerano ni Ikigo
cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB), Ikigo
cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize(RSSB), BRD n’Ikigo
gishinzwe iterambere mu Rwanda(RDB).
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355