Amakuru
agezweho kandi yizewe n’ay’ishimutwa ry’undi musheikh witwa Habimana Yassin
wari Imamu (Umuyobozi ) w’Umusigiti wa Onatracom mu Biryogo ubwo bari mu nama
mu musigiti wa Onatracom ku wa gatatu tariki ya 28/01/2016. Yabajije ifungwa
ry’abasheikh n’icyo bafungiwe. Ubwo inama irangiye yarategerejwe ngo asarishe
nimugoroba arabura.
Ejo
ku wa kane hashimuswe uwitwa Hadji Yussuf ufite umudamu witwa mama Naziwa
ucuruza kuri Onatracom imyenda y’abadamu. Yashimutiwe mu Biryogo ubwo yarimo
agurira umwana we ibikoresho by’Ishuri. Ubwo Yari ari mu iduka haje imodoka
havamo abagabo 2 bahita bamwinjiza mu modoka kugeza n’ubu nta muntu uzi aho
ari. Turahungira he iki cyorezo cyateye mwo kabyaramwe ahaaaa!?
Umuyislamu
w’i Kigali,30/01/2016
ABAYISLAMU BARI KUZIRA IKI?
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355