Tito RUTAREMARA wagaruye mu Rwanda SHIKU N'UBWAMI intwari KAYIBANDA Gregoire yari yaraciye akaruhura ba data na ba sogokuru(Foto Internet) |
3.
Kudatinyuka kwitandukanya n'uwo wavumbuye( rukururana mbi y'Abanyarwanda).
Aha ndabivuga mpereye ku kiganiro Frank
Ntwali yagiranye na Serge Ndayizeye bavuga uko impunzi zitwara.
Abanyarwanda tumeze nk'abantu babohanye: Ntabwo ari bibi ku bantu bumvikana
ndetse iyo Kagame adatera, MRND yari yabigezeho (Rukururana nziza): Nta muntu
wari ukireba indeshyo, amazuru, akarere, umugore ko aturuka aha cyangwa muri
aba, ibara ry'uruhu.
Buri
wese yabyukaga ajya ku murimo, areba igitunga abana be. Mu cyaro buri wese
yashakaga kwambara ingozi y'icyabiri(1,200 Frw), cyangwa isaha ya Disko, mu
mijyi ati kereyo sinayitangwa, ati ikoti rya Jaksoni riri murihe duka ngende
ndyambaye nta maboko akayaga gahuhe mu mayasha. Ababyeyi bati ubu abana
banjye ko bahindutse abaswa? Inganda zigakora ntawirukanwe.
Wenda
ni naho Rudasingwa avuga ati abahutu muhumuke. Kubwira umuntu uti uri mu makosa
biratunanira, twanabivuga tukaba turanganye ntihazagire utelefona undi.
Birababaje kubona umuntu utegeka ishyaka abato ariwe bareberaho atandukana n'undi
ngo ntibahuje ibitekerezo nk'abana bapfuye runonko (kotsa ibijumba n'amateke mu
binonko). Telefone zigafungwa kwandikirana bigahagarara iminsi igashira.
Ndakeka ko ari nacyo amashyaka avukira, umwe agira ati windusha ubugabo. Ya
Objectif ya mbere ikaba irazimye.
Iyo
bitaba ibyo, Ingengabitekerezo ya Rassemblement républicain pour la démocratie au Rwanda (RDR )
niyo iba igihari isa nk'iyasimbuye Kambanda, Armee de Liberation du Rwanda
(ALIR) iba ikitwa icyo igendera aho Gen. Bizimungu yarageze. Aho niho Ntwali
avuga ati twicwa no kudatunga agatoki uturimo kandi tubona ko ajyana amabanga
yose i Kigali: Tukaba tuzi ko za Ambasade zabaye indiri yo
guhunika uburozi, gushimuta no guhohotera impunzi zitavuga rumwe na Kagame no
gushaka amafaranga ajya muri FPR.
Twe
tukajya mu mihanda ngo Kagame, Kanjogera kandi wenda abo yatumye ari nabo
babiteguye, tubana hirya hino ku isi dutinya kubabwiza INANI NA RIMWE.
Ntwali nanone ati: Tukaba tuzi ko impunzi zibona imfashanyo mu bihugu barimo,
zikajya gukoma amashyi mu ngendo Kagame akora, ntitubwire ibihugu barimo ko
bica amategeko y'ubuhunzi.
Ko
kwogeza icyo wahunze bihanirwa. Ntwali ati ntuba wanze uwo uvuze, nkamwunganira
mvuga nti ahubwo bimuvana muri Nyabarongo akambuka i Bumoso cyangwa i Buryo;
bigatuma ya Rukururana mbi( wakita réseau socio- familial négatif ituvamo).
Tugatinyuka gutungana agatoki kandi ntibivemo gufureka, gutongana bishyira
kurwana.
Uwahunze
Kagame akabibonera ubuhunzi n'imfashanyo ni we wemerewe kwigaragambya no
kubifashwamo n'aho yahungiye. Abandi mubatunge agatoki. Réseau socio- familial isenya
niyo idukurikirana Kagame akayirisha ati nzagutegereza nsinzakubura (nzigira
agaseke keza, nzigira agakoni keza, tuzaryamana nihindure itsibuka, tuzasangira
umushito na ka byeri nshyiremo utuzi-twa Munyuza).
Na biriya
binyamakuru byandika ngo Kagame ashaka umuntu akarara amubonye, bituruka kuri
iyo réseau socio- familial iri mu miryango, mu bucuti, mu mashyirahamwe, mu
mashyaka n'ibindi. Iyo réseau socio- familial y'ubu itandukanye n'iya
Habyarimana yo yahuzaga abantu, bagasa bagasangira, tukaba abavandimwe mu
gihugu. Twari twaratangiye kuzuzanya Kagame araza biraturika.
Ninaho
Byumvuhore aririmba ati:Nkabona bambaye amakositimu,
baramukanya baseka basangira amayoga. Byagenze bite ngo tube
kuriya? Ninaho abanyamahanga bumiwe, kugeza na n'ubu batazi icyo dupfa
kuko twabaye nk'umuntu wisatura uruhande rumwe rukanga urundi. Ntwali ati
tumenye abo turibo impunzi zose zigire Ingengabitekerezo imwe yo kwamagana Kagame
kugeza avuyeho. Ushidikanya ajye mu murongo w'agatsiko bizatuma tumenya aho
duhagaze. Za Ambasade z'u Rwanda nazo yaraziyamye. Wa mugani we dushoboye
gucunga ibyo za Amabsade z'u Rwanda ku isi zikora, amahanga yarushaho kwumva
ikibazo cy'u Rwanda.
Ubu
abakozi bazo baducamo ibice bitewe na za Diyasipora zibahuhiramo. Tubashyire
ahagaragara. Izo za Ambasade tuzirege ku butegetsi zirimo tuti: bariya bakorera
agatsiko ntibakorera U Rwanda. Ntibakora akazi ka Koperasiyo(ubutwererane)
hagati y'ibihugu byombi.
4. Sosiyete nyarwanda (Nyafurika)
idakura.
Za sosiyete ni nk'umuntu nazo zirakura. Gutunga
agatoki umuntu bitamubabaje, akumva icyo mugenzi we amusaba: ko agomba guhitamo
agatsiko cyangwa Abakarwanya. Ibyo akenshi ntibikunda hatagombye urusaku no
kuyomba. Ni nako nyamara Demokarasi itangira: Kuvugana nzi uwo uri we tukicara
ku meza uko twatangiye mu mahoro akaba ari nako dutaha wambwiye aho ubogamiye.
Iki kibazo dufite mu banyarwanda tugisangiye n'abandi
birabura mu kubaka sosiyete zabo. Ibyo dukora ngo ni demokarasi ngo ni
ugushyigikira iri shyaka usanga aribyo kwiyemera, kwiyopoza bimwe byo kwiyopoza
nta ideologie irimo. Tugatongana icyuya kikabira kikivanga na rufuro, tugataha
ntawe ubwiye undi ngo aramuke.
Sosiyete zacu ntabwo zabonye igihe cyo kwicara ngo
zicoce imibanire Ndangamuntu ku giti n'imibanire Ndangamuntu mu bandi bibe
inyigisho, abantu bakure bazi ko ibikorwa bigendana n'ibyiciro by'imyaka kandi
ko ufata mugenzi wawe uko ari. Iyo tuba twarabonye igihe mbere ya 59, ku bwa
KAYIBANDA no kubwa Habyarimana, tukivuga tukimarayo, tukinegura mu mibereho
yacu tukabigira inyandiko ntabwo Kagame aba yaradukoze biriya. Ntiyaba atuka
abantu ngo barare batamumanitse!
Hari aho uwitwa Viviane yanditse avuga éducation et maturité sociale. Ati kubana birubakwa, ntabwo umuntu agenda
buhumyi ahubwo amenya guhitamo ibimwubaka no kwiyubaka muri sosiyete. Umuntu
aba responsable. Nakongeraho nti kubana, n'abantu nabyo byigishwa n'igihugu
ntabwo ari iby'ababyeyi bonyine. Uko Kagame avuga n'ibyo avuga ubona ko
adatekereza ngo azunguze ururumi nibura kane.
Aha nibyo mu yindi nyandiko umwe abaza ati
ese kurongora, kugira akazi kugira ibintu ni ko kuba adulte(gukura mu
bitekerezo)? Undi ati: La nouveauté, c’est que l’on peut entrer dans l’âge adulte sans devenir adulte. Arongera ati kuba adulte
si igikorwa uvuga uti nujuje, birubakwa bikaba icyerecyezo.
Ugasanga umuntu yarahunze anyura mu mashyamba
yagera aho arya ati ndaruhutse aho kurakara ati Kagame n'ubugome bwe amvane mu
Rwanda koko? Twese iyo tugira iyo ngengabitekerezo RDR na ALIR ntibyari
gusenyuka. Twese tuba tuzi ko nyuma y'italiki 02 Mutarama 2015 dufite igisubizo
kimwe.
Sosiyete
nyarwanda Kagame amaze kuyicurika. Abantu hirya hino mu ngo bari kuryana,
umuntu asigaye agurisha uwo babana, nta mugore ucyumva umugabo, nta mugabo
ukijyana n'imyaka ye. Usanga buno abari hagati y'imyaka 30 na 45 aribo
bahindutse ab'imyaka 10 kugeza kuri 25. Bariragira bakicyura kabone n'iyo baba
bafite abana baburaye. Uti tuzahure ejo tuganire kuri iri shyaka, ati icyo ni icya
nde cyarishinze uzasengera se?
Umugabo
w'ubu yihutira gukora ibitagira inyungu kurusha ibizifite, asenya ibyo arimo
ejo bwacya ati buriya nabitewe n'iki ra? Umugabo w'ubu ni we usigaye yasama
akamira, ku buryo Kagame iyo abimenye atahacikwa, ati nguhe aya wice uriya.
Inda-mubiri yasimbuye ubwenge-roho.
UMUSOZO
Banyarwanda
mushaka kubohora igihugu, mubaze mushake aho bipfira, ntabwo ari kure yanyu.
Duhere aho mu manama tuba turimo tuti kanaka nakubonye wiyoberanyije. Ibyo nta
rwango byagateye ahubwo ni ukugaragaza intamabara urwana. Ni cyo gihe turimo
gisa nk'imbanziriza-cyuho (Rukokoma Nyamurongo izakurikirwa na Rukokoma
Nyameza). Rukokoma Nyamurongo tuyigumishije muri Nyabarongo ntitwakwambuka,
ntitwagera i Kigali byasa nko muri 2012 igihe bagarukira hafi ya Village
Urugwiro umwe yagambanye).
Tubishyizemo
ubuhanga n'umwete mu biganiro-mpaka ku Rwanda twasanga Abanyarwanda turi abavandimwe.
Mureke tuvanemo Kagame ushaka kwiyuburura mu rubyaro rwe.
Twese
hamwe Tuzatsinda!
Rwamapfa
Jean Baptiste
Heckenweg
6, Graz, AustRia
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355