Guverineri Bosenibamwe wambaye ishati y'umweru n'ikibuye yikoreye inyuma ye hari umusoda utwaye akabuye ku rutugu uriho anaseka |
Mu gitabo cyitwa OPIUM DES
INTELLECTUELS cyanditswe n'umuhanga mu birebana na politiki witwa
BLAISE PASCAL asobanuramo ukuntu ubutegetsi buryoha byabuze urugero ku buryo
umuntu utari umunyapolitiki adashobora kubyiyumvisha. Bwana Blaise PASCAL avuga
ko ibyubahiro bihabwa abanyapolitiki n'amafaranga ageretseho rimwe na rimwe
bibahindura IBIGORYI bagatinyuka no kuvuga ntacyo bikanga ibyo batari bakwiye
kuvuga ubagize abaturage basanzwe(guhebera uruzaza)!
Abamotsi ba FPR na
Kagame bameze nk'imbeba yaguye mu kimuri bayitsindamo!
Blaise PASCAL avuga muri icyo gitabo ko umunyapolitiki waryohewe nayo amugereranya
n'imbeba yaguye mu kimuri. Imbeba mwese murayizi kandi ndatekereza ko nta munyarwanda
utarayibona. Ikimuri ni AMAVUTA Y'INKA aboneka nyuma yo gucunda amata mu gisabo
hanyuma bakayabuganiza mu ICWENDE. Aya mavuta iyo akimara gukurwa mu mata(amacunda)
aba asa n'umweru ariko uko agenda akura amara iminsi mu icwende agenda ahindura
ibara asa n'umuhondo kandi agahumura cyane ku buryo ayo ku mutwe w'indosho
akoza inkono nini y'ibiryo.
Amavuta ameze uko maze kuyasobanura hejuru aha, iyo imbeba igize
amahirwe ikayageraho kubera ukuntu aba aryoshye, ahumura, afite isuku,... ntishobora
kuyavaho ishirwa ari uko bayitsinzemo.Nyamara muri icyo gitabo OPIUM DES
INTELLECTUELS, Bwana Blaise PASCAL avuga ko n'ubwo muri politiki habamo
ibyubahiro urufaya, burya ngo abanyapolitiki bararushye kandi baragowe kuko nta
burenganzira nk'ubw'umuturage mwene ngofero usanzwe bagira.
Nta mwanzi
w'igihugu ubaho habaho kutumva ibintu kimwe n'itsinda(agatsiko) rirangaje
imbere igihugu
Nkiga muri Kaminuza hari umugabo wanyigishije isomo ryitwa PHILOSOPHIE
MORALE. Uwo mugabo ndumva no kumuvuga mu izina nta kosa ririmo yitwa Musenyeri
RUTAGANDA Alphonse umututsi ukomoka ku Mugina wa Jenda na Kabugondo wabaye igisonga
cya Musenyeri MUTABAZI Anastase i Kabgayi ubu ayobora SNEC(Secrétariat National
de l'enseignement Catholique).
Ubwo isomo ryari ririmbanije, sinzi umunyeshuri mugenzi wanjye wabajije
ikibazo kirebana no kumenya niba koko hari umuntu ushobora gutinyuka kwanga
igihugu cyamubyaye. Kubera ukuntu abapadiri baba baratojwe kudahubuka mu
kuvuga, Musenyeri RUTAGANDA Alphonse yaramusubije ati:"Wari wabona umuntu utema insina zose,
agatema amashyamba yose akabaho; ngaho genda uteme insina zose ubuze abaturage
kunywa urwagwa n'umutobe urebe ko udapfa".
Icyo yashakaga kutwereka ni uko buri wese urwana muri politiki aba
afite inyungu yimirije imbere kandi ko igihugu gihoraho ikirushijeho bikaba ko
igisiga cy'urwara rurerure cyimena inda. Rero nta wanga igihugu cye ari nayo
mpamvu muri SHIKAMA
dusaba abanyapolitiki bo mu Rwanda kureba uko twajya dukoresha irindi jambo.
Bosenibamwe
aracyabona FPR nk'umubyeyi uzi kubuganiza amata agaha abana ikivuguto!
Mu ruzinduko aherutse kugirira mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi,
hari ku italiki 24 Ugushyingo 2014, guverineri utwara Amajyaruguru yabwiye
abaturage batuye uwo murenge ko bagomba kwirinda umurengwe wabatera kumvira umwanzi
kuko wabakura mu kanwa ikivuguto. Yabasabye kwima amatwi ibihuha bikwirakwizwa n’abanzi b’igihugu babizeza ibitangaza
bidashoboka, ahubwo bagakomeza kubumbatira amahoro n’iterambere u
Rwanda rugezeho aho kwikura amata ku munwa.
Nkimara kumva imvugo y'uyu mutegetsi numvise ntabyihanganira kubona koko
hari abantu mu Rwanda nka Bosenibamwe bagifata FPR nk'umubyeyi ukubakubira hamwe
urubyaro rwe akaruha ikivuguto mu gihe ahubwo ubu abanyarwanda birirwa bakarara
bapfukamye bambaza Imana ngo ibakize FPR.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yahanuye abaturage akoresha imvugo zikomeye,
abasaba kwitondera
uruvangitirane rw’amakuru
y’ibihuha bipfumurira ku mupaka baturiye, byoherejwe n’umwanzi n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bababeshya
ko bagiye guhirika ubutegetsi bakabagororera imyanya ikomeye mu buyobozi.
Bwana Bosenibamwe yanagize guhubuka cyane mu mvugo ye aho yemeje ko
igihugu cya UGANDA ari indiri y'abahungabanya umutekano w'u Rwanda aho yagize
ati:"...bakaba
baboshya mukajya mu bikorwa bitari byiza muri Uganda mukaba mwahura n’abo bagizi ba nabi bakaboshya
bakabatesha ikivuguto cyacu turiho tunywa ku munsi wa none.”
Nawe yunze
ikirenge mu cya Kagame yita abanyarwanda ibigarasha
Bosenibamwe, wari wicaye ku murongo wa 6 w'intebe mu mushyikirano wa
2010 ubwo Kagame yitaga KAYUMBA, RUDASINGWA na KAREGEYA(+) ibigarasha, nawe yunze
ikirenge mu cye niko kubwira abatute i Kaniga ati:"Biriya BIGARASHA byirirwa bisakuza
hirya no hino bigerageza kubaka za network : amahuriro (...) nta mbaraga bifite
na mba! Mukomere ku butwari bwanyu, mwirinde kuba abanyamurengwe, mwirinde
gutega amatwi ibyo bigarasha mubifate nk’imiyugira".
Bosenibamwe akwiye
kwibuka ko atandukanye cyane na Paul KAGAME
Ahari birumvikana ko nka guverineri w'intara ategekwa kumvira no kubaha
shebuja ariko kugera aho agereranya ingoma ya FPR n'ikivuguto byanyeretse ko
uyu mugoronomu afite umurengwe ukabije kuba mwinshi mu gihe igihugu gifite
ibibazo urudaca. Icya kabiri ni uko atari akwiye kwita abanyarwanda ibigarasha
ngo ashimishe Kagame anamusubira mu ijwi kuko na Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani
wakoze filimu ya NDI UMUNYARWANDA ashimagiza Kagame akagambanira ABAHUTU bene
wacu ubu yirukanwe mu gihe adakeka.
Icyo nsorezaho ni uko Bosenibamwe agomba kumenya ko atandukanye na
Kagame bityo adakwiye kwisanisha nawe kuko nta kizima yamwigiraho. Kagame ni
umwicanyi ruharwa watumazeho abantu mu gihe Bosenibamwe nta maraso
y'inzirakarengane z'abanyarwanda yakarabye akaba ari umuturage usanzwe; bityo
nkaba mbona ashaka kuzamuherekeza mu rukiko umunsi igihuru kizabyara igihunyira
nyamara bitari ngombwa.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355