Ntabwo
bimenyerewe ko muri politike cyane nk’imbere mu ishyaka FPR ryakunze kurangwa
n’amayeri menshi bamwe bajya bavuga ko arenga ibihumbi, twe twemeza ko ubwo
imyaka yari yihiritse irenga 25 ubu yari bube yarikubye inshuro nyinshi none
byahe byo kajya!
Iyo usubiye
inyuma mu ndirimbo za animasiyo za FPR, nk’igira iti :«kaze FPR urengere u
Rwanda» amagambo meza ayirimo, biratangaje ko uwo muryango baba baririmba usoje
umwaka wa 2014, umukuru wawo yivugira ku manywa y’ihangu ko azaca amazi
umunyarwanda wese uri imbere mu gihugu.
Umunyarwanda
wese uri imbere mu gihugu ni umunyamuryango wa FPR byaba k’ubushake cyangwa
agahato kuko ufite akazi ka Leta acibwa amafaranga y’akamama ngo ni umusanzu
byaba bimuvuye k’umutima cyangwa abihatiwe, mu giturage naho abacuruza butike
batanga umusanzu utabavuye k’umutima byumvikane rero ko abo bose baba babaye
abanyamuryango kuko bagira icyo bawugenera.
Ibidushengura
muri SHIKAMA,
ni ubu buretwa twazaniwe na FPR icuza abaturage utwabo ikagerekaho no kubaca amazi kandi
ingufu iba yazivanye muri bo. Bisa neza n’igihe cy’ubwami ubwo washyiraga
umutware utwawe wanagerayo ntanagushime nk’uko umuhanzi Bikindi yabiririmbye mu
ndirimbo ye « twishimire ubwigenge » mu gice cy’amagambo kigira
kiti : «...ibuka imisozi yose wirirwaga ugenda,
amajoro urara rubunda, utuye umutware, ukabigomwa abawe babikeneye, kandi ntanagushime…maze
wishimire ubwigenge…».
Amarembera y’ingoma y’inkotanyi
Mu kinyarwanda
baca umugani ugira uti : «Nta gahora gahanze!» Bivuze ko nta kintu
kitagira iherezo munsi y’izuba, aha mu gika cy’amagambo yavuzwe n’umukuru
w’igihugu cy’uRwanda ati : « bamwe bavugaga ngo baca RPF amazi,
ahubwo RPF izabaca amazi (….) urutugu ntabwo waruzamura ngo rusumbe
ijosi » k’umuntu umenyereye
amagambo Perezida Paul Kagame akoresha, uretse ko na hano byumvikana neza kuko
we yiyita ijosi abasigaye bakaba intugu, ntacyo gushyikirana n’abatavuga rumwe
nawe bimubwiye, guhindura itegeko nshinga akongera kwiyamamaza nta cyabimubuza
mbese kuri we aravuguruza uyu mugani yumva ko azahora ahanze kandi aganje i
Rwanda.
Nkuko twabivuze
mu mutwe w’iyi nyandiko, yaba Kayibanda yaba Habyarimana ndetse na Nyakubahwa
Kagame, guca amazi abakwicaje mu byubahiro, abakugira inama n’abo muri
mw’ishyaka rimwe mufatanije ntacyo bihindura mu byo baba bakubwira uretse kwiha
amenyo y’abasetsi.
Iri jambo ryo
guca amazi ku muyobozi w’igihugu ntirikwiye kuko atari ijambo
ry’ikinyabupfura ! «Ese umukuru w’igihugu uca amazi, utamukemanga yaba
akunda igihugu cye?». Birababaje rero kubona ijambo nk’iri rkunze kuvugwa
n’abantu b’ikinyabupfura gike rikomerwa amashyi nk’uko byari bimeze mu gihe
havugwaga ibigarasha mu minsi ishize».
Mbibutse ko guca
amazi bivuze kwima agaciro icyo ari cyo cyose kije kikureba, kandi iri ni ijambo
rikoreshwa n’abana y’imuhanda. Ibi rero nta kabuza ko biri muri bimwe byari
byarahanuwe ko amarembera y’ingoma ya Kagame azaza bamwe baririmba amahoro ngo
igihugu gifite umutekano kubera kumira bunguri umuti FPR yabahaye wo kuboza mu
mutwe aho bakoma amashyi bataranumva ijambo rivuzwe kandi aribo babwirwa! Nzabandora
ni umwana w’umunyarwanda.
TUYISENGE Garasiyani
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355