Ubusanzwe politiki ikorerwa mu bubasha butatu aribwo Nshinga tegeko,
Nyubahiriza tegeko n'ubutabera. Benshi mu basobanukiwe itangazamakuru bemeza ko
ari ububasha bwa kane. N'ubwo bimeze bityo ariko, kenshi ntitujya tujya imbizi
n'abanyapolitiki ndetse rimwe na rimwe iyo bari ku butegetsi bafite ububasha bakaduhiga
bikaba impamvu yo kutumenesha tugahunga.
Ibyo biterwa n'uko abanyapolitiki ari abantu barangwa no kubeshya, gucengana,
kubeshyanya ntibatinye no kwicana ngo bamwe bakomeze kwikubira inyungu za
politiki mu gihe twebwe abanyamakuru iteka duhora tubagenda hafi tugaragaza aho
bitagenda neza kugira ngo bitungane bityo abaturage banamenye ukuri kweruye kuba
kwihishe mu nduruburi za politiki biberamo.
Iyi nyandiko nziko
hari benshi izarwaza umutwe ariko mbasabye kubyakira
Burya igihugu cyabyaye umwenegihugu aba akizi nk'uko umubyeyi amenya umwana
yibyariye. Ubu umbwiye ngo nsesengure politiki ya BANGLADESH cyangwa THAILAND,
nshobora kujya mu bitabo no muri GOOGLE nkabishaka nkabikwanjika bakanyihera
ibihembo nkigendera.
Ariko u Rwanda nk'igihugu cyambyaye ndaruzi neza kandi ndwiyumvamo iteka
ryose mu gihe Imana ikintije ubuzima. Kuva Rusizi ukaminuka Nyagatare, ugatambika
Kirehe ukazakubanuka Rubavu wanyuze za Rulindo, Gakenke na Musanze mba mpareba
ku buryo nahashushanya ndi aho ndi ntagombye gusubirayo ku buryo iyo mbwiwe cyangwa
ngasoma ibiherekeye mu kanya nk'ako guhumbya mba namaze kubyumva no kubiha
icyerecyezo.
Impamvu mvuze ko iyi nyandiko hari abantu ishobora kurwaza umutwe ni
uko ndi buyivugemo amazina y'abantu bariho b'abanyapolitiki kandi nkaza
kubacaho akarongo bitewe n'ibyo ndi buvuge kuri buri wese uri bugaragaremo.
Rero ntigire uwo irwaza umutwe kuko n'uri buyisome agasanga ibyo nanditse ari
ibinyoma azandike ibizabivuguruza kandi nanashaka iyo nyandiko ye azayimpe
nyinyuze hano kuri SHIKAMA.
Nta muntu
uzasimbura Paul KAGAME binyuze mu mahoro kuko nawe yagiyeho mu miborogo
Muri politiki hagenda habaho amataliki ngenderwaho. Uko Paul Kagame
yagiye ku butegetsi sinabitaho igihe abaciye akenge twese turabizi. Ahubwo ubu
abanyarwanda benshi(njye sindimo) amaso yabo bayahanze umwaka w'2017 aho
biteganijwe ko Kagame azarangiza manda ye ya kabiri hanyuma ngo bagahatanira
kuba perezida.
Mvuze ko ntarimo kuko mu isesengura ryanjye mbona ko Perezida w'u
Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME adashobora kuzageza mu 2017 agitegeka u Rwanda
kuko ibibazo bimaze kumubama uruhuri bikaba biboneka ko ananiwe n'ubwo ntako
atagira ngo akomeze kwerekana ko ari ndasimburwa.
Kore igisubizo cya Kagame ku bashaka guharanira intebe yicajweho mu Rugwiro |
Ikindi cyihariye ku Rwanda kandi giteye agahinda ni ukuba u Rwanda nta
perezida wavuyeho neza rugira cyangwa ngo abe yarabayeho agasaza. Urwo
Kayibanda yapfuye turaruzi, urwo Habyarimana yapfuye turaruzi, urwo Bizimungu Pasiteri
apfuye turarureba ariko ntidukopfora, Paul KAGAME ugihanyanyaza yakoze ibyaha bikomeye
kandi byagize ingaruka nyinshi ku bantu benshi ku buryo rwose bitashoboka ko
avaho mu mahoro n'iyo bazirunga zikaba insogo!
Impamvu bidashoboka si ukubera ko abafite icyifuzo cyo kumusimbura mu
mahoro babuze, barahari benshi babyifuza, ariko bagomba kwibuka ko umuntu ugeze
ku butegetsi amaze abantu yanabucakira ntasubize inkota mu rwubati agakomeza kwica
inzirakarengane, kumubwira kuvaho mu mahoro ahita akubonamo ushaka kumushukashuka
ngo uzabone uko umujyana mu nkiko kubiryozwa bityo afungwe. Niyo mpamvu muhora
mubona biyongeza manda bakazarasirwa mu biro.
NAHIMANA Thomas
n'abandi biteguraga kuvuga ko ari ba kandida perezida(mu mahoro nta masasu)
bashatse baba bisubiyeho ariko bagakomeza politiki
Kugeza ubu umunyarwanda tuzi kandi watangaje ko mu 2017 azahatanira
umwanya wa perezida ni NAHIMANA Thomas uyobora ISHEMA PARTY. Sinshidikanya ko
hari n'abandi bashobora guhatana barimo nka TWAGIRAMUNGU Faustin wo muri RDI
RWANDA RWIZA, Me NTAGANDA Bernard wo muri PS IMBERAKURI, Dr HABINEZA Frank uyobora
GREEN PARTY, INGABIRE UMUHOZA Victoire uyobora FDU INKINGI(n'ubwo nzi ko
agifunzwe azira ubusa),...
Urebye ibibazo ubu biri mu Rwanda, urebye uko abaturage babayeho, urebye
ubukene buriyo bunuma, urebye imyiteguro y'intambara Kigali igiye kugaba kuri Tanzaniya,
Burundi na RDC, urebye ko ubu M23 icumbikiwe muri Uganda yarashweho ngo icyurwe
ku ngufu ikabyanga, ibi byose bikaba bishyira Kagame mu butegetsi bw'akajagari
nta watinyuka kuvuga ko aziyamamaza ngo amusimbure ndetse nibwira ko uwaba
akibikomeyeho n'abaturage bamuseka.
Uko mbibona ariko ntibacika intege ahubwo bakomeza bagakora politiki
uko bashoboye kuko nk'uko nza kubyerekana hepfo, Amerika nimara gushyiraho
umutegetsi ashobora kuzabatoramo ibyegera akabagenera imyanya wenda ashingiye
ku mashyaka cyangwa ku bushobozi bwa buri muntu ku giti cye kimwe n'uko uwo
mutegetsi USA izatoranya ashobora no kuzaba ari umwe muri aba bose navuze
hejuru.
FDLR, RNC, FPR,
n'abandi bashobora kuzinjira muri iyo ntambara nta n'umwe uzigamba intsinzi
y'urugamba
Mu nyandiko mperuka kubagezaho aho navugaga ku nteruro ya Nyirabiyoro wibazaga
uko umukuru ngombwa azayobora imihango bitewe n'uko imandwa zizaba zisakabaka zisatira
ku murinzi navuze ko byanze bikunze bingaragarira ko KAGAME ubutegetsi
azabwamburwa na RNC.
Muri iyo nyandiko navuze ko RNC izahura n'intambara ikomeye izashozwaho
n'abarwanashyaka ba FPR bazaba bagitsimbaraye kuri Paul KAGAME. Iyo nsesenguye
mbona iyo ntambara izaba ikaze cyane kandi bishoboke cyane ko na FDLR
yazayinjiramo kuko ibyo gushyikirana mu mahoro bizaba bitagishobotse. Ubwo hashobora
kuzaba harwana ibihande bitatu(3).
Hano abantu benshi musoma iyi nyandiko mushobora kwibaza aho mvana ibi
ndimo kubabwira n'uko ikibazo kizarangira. Aho mbivana nta handi uretse
gushungura ibyo ndimo kubona nkabihuza n'amateka. Bizaba ngombwa ko USA
n'Ubwongereza binjira mu kibazo ku buryo butaziguye kuko ari nabo bateje ibibazo
u Rwanda rurimo guhera mu 1990.
MAGAYANE
yasobanuye uko bizagenda mu Kinyarwanda cyumvikana kuri buri wese
Mu gika kijya gusoza ubuhanuzi bwe ku Rwanda, Bwana MAGAYANE yagize
ati: "Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure
rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba(FDLR), nyamara nabyutsa umugara
igihuru kizabyara igihunyira.Bazafatanya n'abanyamahanga, nyuma bibe zero,
ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na LONI ya gatatu. Magayane ati:
Uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya
umutegetsi".
Njyewe ku giti cyanjye nemera MAGAYANE kandi mu banyapolitiki bo mu
Rwanda barimo n'abashaka guhatanira umwanya wa perezida. Nk'uko MAGAYANE
yabivuze kandi ubu bikaba bigaragara cyane ko bishoboka, ikibazo cya FDLR
cyaburiwe umuti nyamara uhari kandi woroshye.Akenshi iyo gushyikirana byanze,
ikibazo kirangizwa n'amabombe.
LONI ya gatatu MAGAYANE avuga nayo irashoboka kuko abazungu nibabona i
KIGALI hari umwuka mubi bashobora kuzaragiza u Rwanda ingabo za LONI ya 3 nk'umwaka
cyangwa ibiri. Twibutse ko LONI ya mbere yaje mu 1961 muri KAMARAMPAKA, LONI ya
kabiri iza mu 1993 guhagararira amasezerano y'amahoro ya Arusha yahindutse
ibipapuro kubera Kagame. Ikindi MAGAYANE yatsindagiye kandi muri SHIKAMA
tukaba tutagisuzugura ni uko USA izaza igahagarara hagati y'abazaba barwana binasobanuye
ko izabategeka bose kurambika imbunda hasi hanyuma USA ikatugenera umutegetsi.
Muri ibi byose nta na hamwe mbona amatora ya perezida wa Repubulika mu
mahoro ari naho navuze ko abanyapolitiki bashobora kwikomereza politiki kuko
bashobora kuzatorwamo ibyegera by'uwo mutegetsi kugeza ubu ntatinyuka kuvuga
uwo ariwe. Ibi kandi bishobora kuzagora USA kuko kugeza ubu abanyapolitiki
barwanya KAGAME bananiwe kwishyira hamwe ngo bitoremo umutegetsi ahubwo ukabona
buri wese akurura yishyira. Nibihangane dutegereze!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355