Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatatu cya ADIVENTI, taliki 14 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 61,1-2a.10-11. Isomo rya kabiri: 1 Abanyatesaloniki: 5,16-24. Ivanjili: Yohani: 1,6-8.19-28. "BANYARWANDA, NTIMUKOMEZE GUHINYURA IBYAHANUWE KU GIHUGU CYACU AHUBWO NIMWIGE UBWENGE BWO KUGENZURA IBIHE N'AMATEKA" Abatagatifu: Yohani w'umusaraba/ Padiri TABARO



Uyu munsi taliki 14 Ukuboza 2014, tugeze ku cyumweru cya 3 cya Adiventi hakaba hasigaye iminsi 11 gusa ngo Kiliziya Gatulika ihimbaze Noheli. Amasomo liturujiya yagennye kuri iki cyumweru arakomeza kutwegereza ivuka ry'uwo mukiza wahanuwe mu myaka ibihumbi mbere y'ivuka rye.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arereka rubanda umukiro ukomoka k'uwasizwe n'Uhoraho n'Inkuru nziza y'Umukiro. Bene uwo aba atwikiriwe n'umwuka w'Uhoraho kuko aba yaratowe agasigwa amavuta bityo akoherezwa gushyikiriza abakene inkuru nziza no komora abafite imitima imenaguritse.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa arandikira abaturage batuye i Tesaloniki abararikira guhora basenga ubudatuza bashimira Imana muri byose. Pawulo arabihanangiriza kudahinyura ibyahanuwe ko ahubwo bakwiye kubigenzura bityo ikiza kirimo bakakigundira naho ikibi bakacyirinda.

Ivanjili Ntagatifu yanditswe na Yohani baratubwira ukuntu Yohani yabaye umuntu watumwe n'Imana nk'integuza yo guhamiriza isi ko umukiza ari hafi kuvuka. Yohani yaje guhamya urwo rumuri ruzamurikira isi. Abaherezabitambo n'abarevi b'i Yeruzalemu bakimenya ko Yohani yahasesekaye bamutumyeho intumwa kumubaza uwo ariwe ariko bakaba barabikoze kubera gushidikanya aho bamwitiranyaga na YEZU.

Bamubajije niba ari Kirisitu, Eliya, Umuhanuzi ugomba kuza,.. byose arabahakanira bakomeje kumwinginga ngo ababwize ukuri uwo ariwe abasubiza ko ari IJWI RY'URANGURURIRA MU BUTAYU RISABA ABANTU BOSE GUTUNGANYA INZIRA YA NYAGASANI nk'uko umuhanuzi Izayi yabivuze. Yohani yanaboneyeho gusobanurira abo bahakanyi ko batisimu atanga ari iyo mu mazi ariko ko burya rwagati muri twe harimo uwo tutazi ari nawe uzatuvukira kuri Noheli mu minsi 11 iza.

Byose biberaho kutwigisha buri munyarwanda agenzure ibyahanuwe muri Bibiliya n'umukiro byamuzaniye hanyuma agenzure n'ibyahanuwe ku Rwanda n'umuvumo, ingaruka n'umusaraba byadukoreye hanyuma buri wese asesengure ibiri imbere bityo amenye iyo yerekeza ubuzima bwe kugira ngo akana Yezu kazatuvukire twumva neza icyerecyezo cy'ubuzima.

Abatagatifu b'icyumweru gitaha

Kuwa mbere, taliki 15 Ukuboza ni(-). Kuwa kabiri, taliki 16 Ukuboza ni Adélaïde, Albina, Ananie, Azalias, Eusèbe na Misael. Kuwa gatatu, taliki 17 Ukuboza ni Bega na Wivianne. Kuwa kane, taliki 18 Ukuboza ni Gratien. Kuwa gatanu, taliki 19 Ukuboza ni Urbain na Teya. Kuwa gatandatu, taliki 20 Ukuboza ni Abraham, Isaac na Jacques. Ku cyumweru gitaha, taliki 21 Ukuboza ni ICYUMWERU CYA KANE CYA ADIVENTI  na mutagatifu Pierre Canisius

Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.com

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355