Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, taliki 15 Ukuboza 2014 SHIKAMA
twakiriye ubutumwa bwihutirwa twohererejwe n'umwe mu bayobora inzego zo hejuru
muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ku Kacyiru tudashobora kuvuga amazina
ye kubera umutekano we n'uw'umuryango we.
Muri iyo nyandiko iherekejwe n'ifoto ebyiri ngo hato hatagira ukeka ko
muri SHIKAMA
tugira amazimwe cyangwa tugahimba inkuru tugatura aho. Arasaba SHIKAMA
gutabariza abanyarwanda kugira ngo haburizwemo igikorwa cyo kugurisha imipira
y'icyatsi kibisi ya FPR ku giciro gihuhura abaturage kuko ntako bamerewe.
Nyuma y'uko buri
murenge ubuze 150 bajya mu gisirikari, ubu noneho buri gitifu yategetswe gucuruza
imipira ihwanye n'abatuye umurenge ayobora
Nk'uko bigaragara ndabona izindi nkuru ari ukuzigabanya tukibanda ku
ntambara mu Rwanda. Mperuka kubabwira ko abanyamabanga nshingwabikorwa bose
b'imirenge ikora ku Burundi bahawe amabwiriza yo kubuza abaturage kwambuka i
Burundi.
Ibyo byabaye nyuma y'uko intego yo kubona abasore 150 nayo itabashije
kugerwaho. Amakuru SHIKAMA ikura muri MINALOC aravuga ko Kagame
yenda gusara aho ubu yahise ategeka minisitiri KABONEKA gukoresha mu icapiro
rya FPR imipira ihwanye n'umubare w'abatuye u Rwanda.
Amakuru SHIKAMA
yahawe na MINALOC aremeza ko umupira umwe wakozwe ku
mafaranga magana inani(800 Frw) ariko buri munyarwanda uba ku butaka bw'u
Rwanda akaba agomba kuwishyura ibihumbi icumi (10,000 Frw).
Ba gitifu b'imirenge yose uko ari 416 bahawe amabwiriza ko buri muntu
wese utuye mu murenge bayobora kugera no ku ruhinja agomba kwishyura uwo mupira
wa FPR.
Abaturage b'ingeri
zose barayigurishwa ku gahato
Uwahaye SHIKAMA
aya makuru tudashidikanyaho kuko umwanya akoramo umwemerera kubimenya byose, yatubwiye
ko mu murenge abafite akazi bayakatwa ku mushahara. Ngo barinjira mu kigo
cy'ishuri ryisumbuye dore ko ari mu biruhuko bagasaba umucungamutungo lisiti
ahemberaho abakozi bakamuha imipira ingana n'abakozi akabishyura yose
bakamutegeka kuzayabakata ku mushahara uzakurikiraho.
Nyuma ngo nibasubira mu kazi buri mukozi azishyura n'iy'abantu bose
baba iwe. Abadahembwa umushahara ngo bo bagomba kwishyura ba nyumba-kumi ayo mafaranga
kandi bigakorwa byihutirwa ku buryo ngo uzasigara atawambaye mu Rwanda azahura
n'akaga kuko ngo n'abana bagomba kuyambaramo IBIZIBAHO.
Imiterere y'uwo
mupira: Ibara"icyatsi-kibisi", mu gatuza:"bato batari gito
bihebeye FPR", mu mugongo:"mu maraso yacu twiyumvamo kwitangira
FPR"
Uyu mupira mubona hano kuri SHIKAMA muri iyi nkuru turawubereka mu gatuza no
mu mugongo munamenye ibyanditseho. Mu gatuza handitsemo ngo BATO BATARI GITO. Umuntu gito ni
utakira akaboko gatanga. None se bazatanga ibyo badafite ko ubukene bunuma
kandi FPR ibasahura ifite byose?
Mu mugongo handitsemo ngo MU
MARASO YACU TWIYUMVAMO KWITANGIRA FPR. Ibi byo ntacyo nabivugaho kinini,
buri wese akurikije uko yumva ubutegetsi ashobora guhitamo icyo yakora. Njyewe
n'ikibazo kinini singifite ku byanditseho, ikibazo cyanjye ngifite ku mafaranga
asabwa umuturage bitari ngombwa.
N'ikindi tutakwirengagiza ni uguhatira cyangwa gufata abenegihugu bose
nk'abadafite andi mahitamo uretse FPR nk'ishyaka rimwe rukumbi mu gihe bivugwa
ko u Rwanda rugendera kuri politiki y'amashyaka menshi. Ubwo ni ukuvuga ko
abantu bose nta n'umwe wemerewe kuvuga ko ari muri PSD, PDI, FDU-INKINGI, GREEN
PARTY, PS-IMBERAKURI, PPC,...
Imisanzu yitirirwa
gufasha abamugariye ku rugamba kandi ari iyo kugura intwaro zizahindukira zikarimbura
abayitanze
Kubera ubukene ubu bugera ku musokoro abanyarwanda bifitiye, ngo
uw'umukene cyane barawumukopa bagategeka abaturanyi be kumuteranyiriza
bakamurihira akazabiyishyurira maze bakabwira rubanda ko ayo mafaranga ari ayo
gufasha abasirikare bamugariye ku rugamba. Umuturage SHIKAMA twabajije yatubwiye ati: "Ubura uko ugira ukawufata waba wubatse bati twara n'uw'umugore
n'iy'abana".
Umukozi wa MINALOC waduhaye aya makuru yemeje ko ari ayo kugura intwaro
zigomba gukoreshwa mu ntambara kandi abona neza ko izahitana abaturage ari naho
yatwandikiye adutakambira adusaba kuvuza iya Bahanda ngo Leta irekere aho kunyunyuza
abaturage bashize bamazwe n'inzara n'ubukene na cyane ko iyo misanzu barimo
gutanga ari iyo kugura intwaro zizahindukira zikabarimbura.
SHIKAMA dusoze iyi nkuru
dutabariza abanyarwanda kandi twamaganye dukomeje imisanzu, imisoro n'impano
zidasanzwe byakwa abaturage na FPR kuko birarambiranye. Ibi biratuma mu baturage
umunsi ku wundi icyizere cyo kuramuka kibacika barebera mu gihe imifuka
y'agatsiko ka FPR n'amakonti byabo birushaho kubyibuha bene Ngofero bicira
isazi mu jisho.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355