Akana Yezu mu kirugu |
Kuva iyobokamana ryasesekara
mu Rwanda ahayinga mu 1900, ku rutonde rw’iminsi mikuru ngaruka-mwaka abanyarwanda
bazirikana harimo na Noheli. Amateka ya Noheli akura isoko mu byahanuwe n’abahanuzi
ndetse na rwa ruzinduko twagarutseho ku Cyumweru ejo bundi Malayika Gabuliheli
yakoreye kwa Mariya wari ukiri inkumi(umwari) akamubwira ko azabyara umwana w’Imana.
Abanyarwanda iyo Noheli
yegereje usanga bashyashyanye bagurira abana imyenda yo kuzajyana mu Misa ku
munsi mukuru, mu muryango hakabaho gutegura amafunguro n’ibinyobwa birushijeho
kuryoha cyangwa bihenze kandi buri muryango ukabyitegura ukurikije ubushobozi
bwabo, kubaka ikirugu bakoresheje amasadara(isederi), gutera ingwa mu nzu,
gukubura ku muharuro no mu ntanzi z’urugo,...
Ibi byose ni ibiboneshwa
amaso, bikaba byiza ndetse ngombwa ariko ntibikwiye kuduherana kuko Yezu we
abantu twese atuvukira kimwe kandi ku rugero rungana. Abakene n’abakize, abize
n’injiji, abanyapolitiki n’abayoborwa, abagendera mu mamodoka, mu ndege,
abagenza amaguru, mu by’ubu buzima tubonesha amaso bwa hano ku isi, bityo ntawe
ukwiye kwigamba ko afite Yezu uruta uw’abandi mu bunini cyangwa mu bushongore
uhereye kuri Papa i Vatikani ukagera ku muhinzi wo mu muryango-remezo.
Iyobokamana ryagejejwe mu
Rwanda mu nzira itari inoze uko byagombaga kugenda kuko ryaje mu mutaka w’ubukoroni
abazungu bagasandaza ibyo bari basanze mu Rwanda bikaba n’impamvu yo kuba igikomere
kuri bamwe ariko ibyo ntibikuraho ukuri n’umwimerere by’umukiro Yezu yazaniye
isi kuko atari u Rwanda gusa bitewe n’uko ari umwami w’amahoro ku bamwemera,
abamwemeye bakamukomeraho kimwe no ku bazagirirwa ubuntu bugeretse ku bundi bwo
kumwemera.
Mu isomo rya mbere, ku
rupapuro rw’1367 muri Bibiliya Ntagatifu yanditswe mu 1997, umuhanuzi Izayi
araririmba ukuntu byabaye mahire kurabukwa mu mpinga z’imisozi ibirenge by’intumwa
izaniye rubanda inkuru nziza igatangaza amahoro n’ubutabera ku batsikamirwaga.
Mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa
Pawulo Intumwa yandikiye Abahebureyi arasobanura ukuntu Imana yatubwirishije(ivugabutumwa)
abahanuzi n’umwana wayo. Pawulo aravuga ko ivugabutumwa ba sogokuru cyera cyane
yaribagejejeho ikoresheje abahanuzi. Icyo twe turusha ba sogokuru ni uko twe tubwirizwa
na Yezu nyir’izina muri iyi minsi yacu y’imperuka.
Ivanjili yanditswe na Yohani
mu mutwe wa mbere ku rupapuro rw’1884, uyu mwanditsi arasobanura ukuntu Yezu
ari JAMBO, URUMURI N’UBUZIMA
icyarimwe ku bamwemera kuko Yezu na kera na kare yari asanzwe yifitemo ubugingo
kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.
Ikibazo cyabayeho ndetse n’ubu
kigihari kikaboneka no mu Rwanda ni uko urwo rumuri rwamuritse mu mwijima ariko
umwijima ukanga kurwakira. Uru rumuri ibyarwo byahamijwe na Yohani ari nawe
mwanditsi w’iyi nkuru y’umukiro. Umuntu wese wemera ku bushake bwe n’umutima
ukunze kwakira Yezu ahabwa ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana ku buryo
burunduye bityo agakira ibyaha akaba umuenerwamurage w’ijuru.
Noheli nziza ku mpunzi z’abanyarwanda
mwese aho muri hose ku isi, nimwihangane kandi mukomere!
Noheli nziza ku banyarwanda
muri imbere mu gihugu(mu Rwanda)!
Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355