Umuryango Mutagatifu w'i Nazareti ugizwe na Yezu, Yozefu na Mariya |
Mu
isomo rya kabiri, Pawulo intumwa yandikiye abanyagakolosi aradusaba kugira
umutima wuje impuhwe, kugira neza, kwiyoroshya, gutuza no kwiyumanganya ndetse
no kwihutira no kwihatira kubabarirana mu gihe umwe muri twe ahemukiye undi. Hejuru
y’ibi byose ikibihatse ni urukundo kuko arirwo ruzaduhuriza twese mu butungane.
Ivanjili
Ntagatifu yanditswe na Matayo, iradutekerereza ibibazo umuryango Mutagatifu w’i
Nazareti wahuye nabyo ahungishiriza Yezu mu Misiri. Yozefu n’umugore we Mariya
bahungishirije akana Yezu mu Misiri kandi bategetswe kugumayo kugeza igihe Imana
izabona ko bakwiye guhindukira kuko Herodi yashakaga kwica Yezu.
Baranatubwira
kandi uko Yezu yagaruwe muri Nazareti ku itegeko ry’Imana nyuma y’urupfu rwa
Herodi. Ibi bibazo byose byabayeho ariko ntibibuze Yezu kwitwa umucunguzi w’isi
ni ikimenyetso cy’uko umuryango urimo kubaha no kumvira imana, urukundo hagati
y’abashakanye n’urubyaro rwabo ari ikemenyetso ndakuka ko Imana iba iruganjemo
ndetse ko ntawe ukwiye gutinya imiraba n’ibibazo byo muri ubu buzima.
Abatagatifu b’icyumweru
gitaha
Kuwa
mbere, taliki 29 Ukuboza ni Mutagatifu Tomasi. Kuwa kabiri, taliki 30 Ukuboza
ni Mutagatifu Aniziya. Kuwa gatatu, taliki 31 Ukuboza ni Mutagatifu
Sirivesitiri. Kuwa kane, taliki 01 Mutarama 2015 ni BIKIRAMARIYA
UMUBYEYI W’IMANA NO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO. Kuwa
gatanu, taliki 02 Mutarama ni Mutagatifu Bazili. Kuwa gatandatu, taliki 03
Mutarama ni Mutagatifu Genevieve. Ku cyumweru gitaha, taliki 04 Mutarama 201 ni
UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI.
Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355