Pageviews all the time

Diyosezi Gatulika ya Gikongoro ibonye Umwepisikopi wa kabiri mu mateka yayo nyuma ya Mgr MISAGO Augustin(+) ariwe Mgr Dr HAKIZIMANA Célestin wabitorewe na Nyirubutungane Papa Faransisiko I ku italiki 26 Ugushyingo 2014/ UDAHEMUKA Eric


                                                       Myr Hakizimana Selisitini
Ku italiki 26 Ugushyingo 2014, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa Faransisiko I yemeje ko Padiri Dr. Celestin HAKIZIMANA atorewe kuba Umwepisikopi wa kabiri wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro asimbuye Mgr Misago Augustin(+) witabye Imana mu 2012.

Umwirondoro wa Mgr HAKIZIMANA Célestin

Mgr HAKIZIMANA Célestin yavukiye muri Arikidiyosezi ya KIGALI mu 1963 ubu afite imyaka 51. Yinjiye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda mu Ukwakira 1985 akaba izina rye rigaragara kuri Nimero 1166 ku rutonde rw'uko bakurikiranye kwiga mu Nyakibanda uhereye kuri nimero ya mbere y'uwahinjiye mbere ya bose ariwe waje kuba Padiri RUTERANDONGOZI Alexandre wavukaga muri Paruwasi KIZIGURO winjiyemo ku italiki 22 Ukwakira 1936 kugera kuri nimero 1099 yahawe uwitwa UWINEZA Placide ukomoka muri diyosezi ya Butare winjiyeyo mu 2006.

Mgr. Dr. Celestin HAKIZIMANA yahawe isakaramentu ry'Ubusaseridoti ku itariki 24 Nyakanga 1991. Yakoreye Kiliziya Gaturika y'u Rwanda imirimo inyuranye irimo kuba yarabaye Vikeri (Padiri Mukuru wungirije) muri Paroisse Gatulika ya Rutongo hagati yumwaka wa 1992-1994. Nyuma y'1994, Mgr Hakizimana yabaye umuyobozi ushinzwe amashuri gaturika muri arikidiyosezi ya Kigali kugeza mu 1996.

Guhera 1996-1998 yayoboye Centre Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, kuva mu 1998-2003 yabaye umuyobozi mukuru wa GEMECA Rwanda, ahita yerekeza i Roma mu Butaliyani gukomeza amasomo. Mu 2012 ni bwo yagarutse mu Rwanda amanukanye impamyabumenyi yikirenga(Doctorat) mu nyigisho za Kiliziya ahita atorerwa kuba umunyamabanga mukuru w'inama y'abepisikopi gaturika y'u Rwanda asimbuye padiri GATETE Theotime wa Diyosezi ya KABGAYI ubu uri muri Paruwasi ya Gihara i Runda.

Ubu yinjiye mu rugaga rw'abepisikopi bunze ubumwe na Papa ariko agomba kwita cyane kuri Gikongoro kuko ifite ibibazo n'akabazo

Nk'uko byumvikana kuri benshi, ubusenyeri si ikintu washamadukira nta n'umuntu muzima usanzwe wakwifuza guhabwa uriya mwanya kuko ari ikirenga muri Kiliziya Ntagatifu ya YEZU. Nyamara nk'uko bikomeza kumvikana hagomba kuboneka abayobora abandi byanze bikunze ari nayo mpamvu inshingano yo kugena Umwepisikopi wa diyosezi yihariwe na Papa wenyine i Vatikani.

Muri Diyosezi Gatulika 9 u Rwanda rufite, Gikongoro niyo ikennye cyane igakurikirwa na Byumba mu byo twita amikoro ashingiye ku mafaranga n'ibikorwa remezo. Nyamara Gikongoro ifite abasaseridoti bitonda cyane kandi bagerageza kugendera kure amayeri ya SEKIBI arimo gushegesha Kiliziya y'u Rwanda muri iyi minsi.
Myr Hakizimana ubwo yari akiri padiri. Aha Papa arakira abesenyeri
bo mu Rwanda i Vatikani

Biramusaba kuzakora atikoresheje kugira ngo abumbatire ukwemera gatulika bityo akomeze kubumbira hamwe intama. Mu bibazo kandi Gikongoro ifite harimo n'ikiyikomereye cyo kuba FPR ihabona nk'ahantu Kiliziya yarimburiye abahahungiye mu 1994(n'ubwo atari byo) bityo ikaba ikunze kunaniza no kugora inzego za Kiliziya muri kariya karere.

Abepisikopi 9 ubu bose baruzuye mu madiyosezi yabo 9

Muri SHIKAMA tubibutse ko Kiliziya Gatulika y'u Rwanda igizwe na Diyosezi 9 ziyoborwa n'abepisikopi ku buryo bukurikira: 1.Kigali iyoborwa na Mgr NTIHINYURWA Thaddée, 2.Byumba iyoborwa na Mgr NZAKAMWITA Servilien, 3.Nyundo iyoborwa na Mgr HABIYAMBERE Alex, 4.Ruhengeri iyoborwa na Mgr HAROLIMANA Vincent, 5.Kibungo iyoborwa na Mgr KAMBANDA Antoine, 6.Cyangugu iyoborwa na Mgr HARELIMANA Jean Damascène, 7.Kabgayi iyoborwa na Mgr MBONYINTEGE Smaragde, 8.Butare itwarwa na RUKAMBA Philippe hagaheruka 9.Gikongoro igiye kuyoborwa na Mgr HAKIZIMANA Célestin uzimikirwa mu gitambo cya Misa izasomerwa kuri Katedarali ya Gikongoro mu mpera za Mutarama 2015.

Umushinga wa Diyosezi ya Kibuye ukwiye gusubukurwa

Twibutse ko guhera mu 1993 hari umushinga wa Vatikani wo gushyiraho diyosezi ya cumi yagombaga guhabwa izina rya KIBUYE ariko kugeza ubu ukaba waribagiranye. Muri SHIKAMA tukaba dusaba abategetsi ba Kiliziya y'u Rwanda kongera gusuzumana ubushishozi icyo kibazo kuko Umwepisikopi wa diyosezi ya Nyundo ashinzwe GISENYI na KIBUYE bikaba rero bigoye guturuka RUBAVU ukajya gukomeza abana cyangwa gutanga Isakaramentu ry'Ubusaseridoti mu maparuwasi aherereye mu Karere ka RUTSIRO kuko ari kure cyane.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________

 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355