Mu myaka 11 maze mu mwuga w'itangazamakuru ni ubwa mbere nanditse
inkuru igira icyo ivuga ku buhanuzi bw'umusirikari witwa Serija
NSABAGASANI Dominiko. Impamvu ibinteye mu isesengura ryanjye nkunze
gukora hano kuri SHIKAMA njyana n'ibigezweho mu Rwanda ni uko mbona ibirimo
kubera i Kigali bihuje neza n'ibyo yahanuriye umuryango nyarwanda.
Nkiba mu Rwanda, mu Kinyamakuru ISIMBI nari mbereye umwanditsi mukuru nanditsemo
inkuru yarebanaga n'itsindwa ry'umutwe w'ingabo za Kagame zabatijwe M23. Iyo
nkuru nayihaye umutwe ugira uti: "M23 ihinduwe abasivili byabyarira akaga n'ipfunwe abayishinze bakazabyicuza
ingoma ibihumbi". Iyo nkuru yasohotse mu Kinyamakuru ISIMBI nimero 48 cyo kuva ku
italiki 28 Nzeri kugeza taliki 13 Ukwakira 2013.
Ubwo nandikaga iyo nkuru nari nyikurije ku itsindwa rya M23 ariko
ntabwo nari nziko uyu munsi ku italiki 13 Ukuboza 2014 ibintu bizaba bimeze uko
bimeze mu Rwanda no mu karere.
Idosiye ya M23
igiye gusama no guhitana Perezida KAGAME nyuma yo kumuhindura umusazi byeruye kandi
ntaho azayihungira kuko ariwe wayihanze!
Mu by'ukuri uretse gukabya no kujijisha isi no kurindagiza abanyarwanda
n'abavandimwe batuye akarere k'ibiyaga bigari, M23 ni ingabo za Kagame 100% kandi ibi nabisubiramo n'imbere y'umucamanza
kuko mbifitiye ibimenyetso birimo ko abayirwanyemo bavuka mu Rwanda ku mirenge,
utugari n'uturere bizwi neza kandi bakaba bavuga ikinyarwanda cyumutse ndetse
bakanakubwira ko batigeze baba RDC ndetse batazi n'icyo barwaniraga mbere y'uko
TANZANIA ibacanaho umuriro bakayavangira ingata.
Ku italiki 12 Ukuboza 2014 yariyo taliki ntarengwa ko ingabo zatsinzwe
za M23 zigomba kuba zavuye mu Rwanda
na Uganda zahungiyemo zigatahuka ahiswe iwabo muri Kongo Kinshasa. Umuyobozi wa
politiki wa M23 Bwana BISSIMWA Bertrand aherutse kuvuga ko badashobora
kwemera gutaha ku gahato ko ndetse bibaye ngombwa bakongera gufata intwaro bakarwanya
Leta ya Kinshasa.
Akimara kuvuga atyo, perezida Museveni wa Uganda yavuze ko RD Kongo
nitinda gucyura abayo, azahita ategeka igihugu cye kubaha UBUHUNGIRO.
Nyuma y'uko Nyakubahwa Perezida Museveni avuye mu bihugu by'abarabu mu
ruzinduko rw'akazi yavuze ko yisubiyeho ku cyemezo cyo guha M23 ubuhungiro bivuze ko ubisesenguye
neza Museveni ikibazo yagihariye Paul Kagame ngo yirwarize.
Mu yandi magambo ubu nandika iyi nkuru M23 yamaze kugera muri RD Kongo ndetse yiteguye kugaba ibitero
bikomeye iturutse kuri Sudani, Uganda n'u Rwanda (i Goma na Bunagana).
Perezida Kagame
agomba gucisha make kuko Human Rights Watch(HRW) na USA bamuharurutswe!
Kuri uyu munsi ndimo kwandika iyi nkuru, H.R.W
imaze gutangaza ko u Rwanda, Uganda na RD Kongo bagomba guhita batwara mu nkiko
abari abarwanyi ba M23 bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu birimo, gusambanya
ku gahato ababyeyi n'inkumi n'ibindi.
Iki cyemezo n'ubwo abantu batagiha agaciro ariko mu isesengura ryanjye
muri SHIKAMA
gifite uburemere bukomeye kandi Kagame gishobora kumukoraho arebye nabi ari
naho nkeka ko Nyakubahwa Museveni yaba yakurije kubima ubuhungiro amaze gusoma iki
cyifuzo cya HRW y'abanyamerika agahitamo
kwikuriramo ake karenge!
Impamvu Perezida KAGAME dosiye ya M23 adashobora kuyikira ni uko ubwa
mbere M23 ari umutwe watsinzwe bikandikwa mu mateka yawo no mu mateka y'isi
kandi nawo ukemera ko watsinzwe uruhenu. Rero Umuryango mpuzamahanga(LONI) na
USA ntibashobora kwemerera Kagame kongera gutera inkunga umutwe w'abicanyi
baregwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu!
Icyo cyifuzo cya Kagame cyo gusubira RDC yitwikiriye M23 mu isesengura ryanjye ndabona
Nyakubahwa Perezida Hussein Barack Obama ashobora gukoresha ububasha bwe akakiburizamo
ku kiguzi icyo aricyo cyose kabone n'iyo icyo kiguzi cyaba ubuzima bwa Paul KAGAME.
Ubuhanuzi bwa
NSABAGASANI bujishiye ipfundo kuri M23 na RDF ubu barimo kwambuka basubira
RD-Kongo kurwana ngo basohoze ibyahanuwe!
Mu buhanuzi bwe kandi usoma ukumva bufite insobanuro yumvikana, muri
iyi nkuru ndagaruka cyane aho yatsindagiye ko ingabo z'u
Rwanda zikimara gusubira Kongo-Kinshasa perezida Paul Kagame azicwa arashwe
n'inshuti ye magara, ingabo i kigali zisubiranemo; ingabo zagiye muri Kongo
zigaruke zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu; impande zose z’u Rwanda
zigotwe n'abasirikare benshi; hameneke amaraso menshi y’abanyarwanda aruta
ayamenetse muri 1994.
Iki gika sinakigarukaho cyane kuko ni amagambo yumvikana kuri buri wese
ariko nagira icyo mvuga ku igotwa ry'igihugu mu mpande zacyo zose kuko numva
ariyo nteruro nshya ntigeze nkoraho isesengura kandi bikaba byazashoboka cyane
urebye ibirimo kubera i Kigali muri iyi minsi.
Igotwa ry'igihugu
impande zose nk'uburyo bwo kubuza abari imbere guhunga ngo bakize amagara yabo!
Ikibazo kiba muri Afurika ni uko kubera igitugu cyahabaye akarande,
perezida wa Repubulika aba ari byose. Mu 1994 twarumiwe tubonye ngo ubwo
Habyalimana yishwe agomba guherekezwa n'amamiliyoni y'inzirakarengane. Na
Kagame rero niko bizagenda ariko we mbona azisasira abaruta aba Habyarimana
kuko yategetse igihugu nabi inshuro zirenga 50 ugereranije n'uko Habyarimana
yatwaye u Rwanda.
Kubera ko nk'uko Nsabagasani abivuga i Kigali hazaba harimo ubwicanyi
n'isubiranamo ry'ingabo za Kagame ubu zacitsemo kabiri, birumvikana ko no mu
biturage ibintu bizaba ari ibicika. Abanyarwanda bahunze bashobora kuzumva
Kagame yapfuye bakihutira gutabara binjiriye ku mipaka yose kuko nta kizabakoma
imbere kuko abakabarwanije bazaba barimo kuryana no gucagaguranira i Kigali.
Mperuka kubagezaho inkuru navugagamo ko kubera ibibazo bya politiki
biri mu karere, ingabo Kagame arimo gutegura ngo zidurumbanye u Burundi zishobora
kuzahindukira zikamugabaho igitero gikaze. Bishoboke ko nazo zazaba ari zimwe
mu zizagota impande zose zishaka guhurira i Kigali aho rushobora kuzambikana
bigatinda hagahinduka ivu Ubwanacyambwe(Kigali) bakayitera ishyamba umurwa
mukuru ukimurirwa i NYANZA nk'uko umukecuru NYIRABIYORO yabihanuye dore hashize
imyaka irenga 200.
Muri ubu buzima, biraboneka ko nta muturage uzaba uri imbere mu Rwanda
uzabona ubwinyagamburiro. Ikibazo kandi ubu kiraboneka neza cyane ko gihari. Niba Kagame akunda abanyarwanda nk'uko yirirwa abiririmba,
kandi nkaba nzi neza ko adasiba gusoma ibyo mpora nandika kuri SHIKAMA namugira inama yo
kutongera kohereza ingabo z'u Rwanda muri RD Kongo ndetse no gukora ibishoboka
byose akagarura vuba na bwangu iziriyo kuko niyumvisha ko bazamurasa bamuhora
kubarohayo ku gahato kurwana kandi ntacyo barwanira. Ahubwo ahitemo kuganira
n'amashyaka ya politiki atavuga rumwe nawe abyifuza.
Ariko se mwene Rutagambwa Deogratias yakwisubiraho ko ari mudakurwa ku
ijambo! Abanyarwanda mwese ndabakunda kandi ndababuriye ngo buri wese ahitemo
igikwiye bigishoboka kuko iyo nsomye ubu buhanuzi nkareba n'ibirimo kubera i Kigali
ubwoba buranyica niko gufata ikaramu y'umunyamakuru ngo mburire abanyarwanda
kandi mbibutse amateka n'iyo twerekera!
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355