Iyo witegereje imikorere
y’abanyapolitiki biyita ko barwanya ubutegetsi bwa FPR, usanga imvugo za
benshi muri bo zitera urujijo cyangwa zikagaragaza uguhuzagurika no kutiyizera
muri politiki. Ibyo tuvuga muri iyi nyandiko ni ibitekerezo byacu bwite,
bityo hagize undi ugira uko abyumva yazatwunganira cyangwa akadukosora.
Abanyapolitiki barwanya Leta bahuriza ku gushinja
Kagame /FPR ko ari umwicanyi ruharwa. Kandi koko ibyo ni ukuri kuko
n’amaraporo y’impuguke mpuzamahanga
anyuranye arabihamya (DRC Mapping Report, Gersony Report, Rwanda’s
untold story n’izindi).
Birababaje rero kumva abanyapolitiki barwanya ubutegetsi
bwa Kagame, birirwa basabiriza ibiganiro na Kagame/FPR, abandi bakavuga bati
«Kagame ntaziyongeze indi manda, ahubwo arekure ubutegetsi maze ajye mu
kiruhuko, hanyuma ajye ahabwa ibyubahiro n’ibindi bigenerwa uwigeze kuba
umukuru w’igihugu».
Twe dukurikije ibyo ashinjwa, uretse ko n’abanyarwanda
twese tuzi ubwo bugome bwe na FPR ye, twumva ko ibiganiro na Kagame, cyangwa
ikiruhuko cye n’ibyubahiro bigiherekeje ; nta na kimwe akwiye. Nimurebe uko abantu bafungiye Arusha bahinduwe ibicibwa
(kandi hari ubuhamya bugaragaza ko imanza zabo zaciwe mu buryo bufifitse kubera
inyungu za politiki ya FPR na ba mpatsibihugu bayishyigikiye).
Murebe kandi ukuntu abayobozi ba kera ba FDLR bafungiye
mu Budage (kubera akagambane) n’abayiyobora ubu bahinduwe ba ruvumwa ku isi
yose, kandi muri aba bose tuvuze nta mwicanyi muri bo wageza ku rugero rwa
Kagame n’amashumi ye babarwaho za
miliyoni z’abantu bamaze kwivugana mu Rwanda no hanze yarwo. Niba rero aba bantu bose tuvuze bahabwa akato kandi ntaho
bahuriye na Kagame mu bwicanyi, kuki Kagame n’amashumi ye nabo batahabwa akato?
Ikibabaje ni uko abanyapolitiki bavuga ko barwanya Leta
ya Kagame, birirwa mu binyamakuru byandika no ku maradiyo bingingira Kagame
guca inkoni izamba akabemerera ko bagirana ibiganiro. Ese ubwo ibyo biganiro biturutse
ku mpuhwe ze no ku bushake bwe byavamo iki ko bigaragara ko nta gihagarararo
gikanganye baba bafite imbere ye mu gihe byabaye ku bw’impuhwe ze ?
Uko tubitekereza
Abarwanya ubutegetsi bakwiye guhindura umurongo bagasaba
ko Kagame n’amashumi ye bafatwa bagashyikirizwa ubutabera nk’uko byagendekeye abandi
(Charles Taylor, Laurent Gbagbo,…); bakarahira bagatsemba ko badashobora
kuganira n’abantu nka Kagame bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu biremereye
bene kariya kageni.
Noneho ibiganiro bikaba hagati y’abarwanya ubutegetsi
n’abahagarariye ubutegetsi bw’i Kigali badashinjwa ibyo byaha. Naho nibakomeza
gukoresha imvugo igaragaza ubwoba no kutigirira ikizere, bazakomeza gufatwa
nk’imburamukoro zitazi icyo zishaka. Wenda birashoboka ko ubwoba bwo gufatwa bagafungwa,
cyangwa se kwicwa aribyo bituma bagaragaza intege nke.
Gusa ikibabaje ni uko
n’ubundi birangira bamwe muri bo bishwe cyangwa bagahimbirwa ibyaha
bagahigishwa uruhindu. Bityo rero birakwiye ko niba wiyemeje gukora politiki mu
ruhande rurwanya ubutegetsi bw’agatsiko kabangamiye inyungu za rubanda, ugomba
kubikora ushize amanga. Byanze bikunze ibyo bintu tuvuze haruguru babashije kubyicengezamo
bo ubwabo, bakanabyumvikanaho, byatuma babasha gukorera hamwe, bityo bakagira
ingufu kandi ibyo baharanira
bakazabigeraho vuba bikanatanga umusaruro ku muryango nyarwanda.
Byumvikane neza, ntabwo tugamije gupfobya ibyo bamaze
kugeraho, cyangwa kubaca intege, icyo tugamije ni ukubatera ingabo mu
bitugu tubaha ibitekerezo. Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda!
KAYITARE James na UWIMANA Jean de Dieu
Intara y’Amajyepfo-Rwanda
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355