Pageviews all the time

UBUHINZI N'UBWOROZI. Soma SHIKAMA umenye itohoza nyaryo k’ukuntu ukuboko kurekure kw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi kayobowe na Perezida Paul KAGAME itifuriza abanyarwanda iterambere n’amajyambere asangiwe ariko gatumye Sendika Ingabo y’abahinzi borozi i Gahogo mu Mujyi wa Gitarama isenyuka burundu ubutazanzamuka!!!


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 437.jpg
Muri ya mayeri ya FPR yo gukomeza kujujubya abaturage, dore umushinga w’izina rishya Sendika INGABO ishobora kuzahabwa mu minsi iri imbere. Iki cyapa mu minsi mikeya kizaba kimanitse mu muhanda nyabagendwa mu gihe inka yariwe cyera!!! (Copyright : Photo SHIKAMA / Avril 2014)

Muri SHIKAMA ntabwo twandika kuri politiki gusa kuko dufata igihe gihagije tugakora n’amaperereza n’ubusesenguzi ku bibazo bikomeye cyane kandi bibangamiye abaturage batandukanye barimo abahinzi n’aborozi ubu bayobewe uko bifata n’aho berekeza ku butegetsi bwa Paul KAGAME na FPR arangaje imbere.
Mu nkuru nyinhsi twagiye tubagezaho, twagarutse ku karengane abahinzi bakorerwa mu Rwanda ku ngoma ya FPR kandi tukanabashingira ibiti nk’ibimenyetso simusiga byemeza ko koko ibyo twandika ari ukuri kwambaye ubusa. Ibi bituma abarenganya abaturage babona ko bavumbuwe bagahindura imikorere kandi n’iyo batayihindura bajye bamenya ko impera n’imperuka amateka azababaza ibyo bakora bahemukira rubanda.
Muri iyi nkuru SHIKAMA twahisemo kubagezaho akarengane abahinzi bishingiye umuryango i Gitarama barimo guhura nako guhera mu 1994 ubu bakaba baririra mu myotsi batazi aho ibintu bizagarukira kuko abakabikemuye aribo barimo kubisubiza irudubi bashorewe n’akaboko karekare ka FPR itagira impuhwe ku mukene.
Shikama umenye Sendika INGABO iyo ariyo
Sendika INGABO ni umuryango w’abahinzi watangijwe nabo kandi ku bushake bwabo mu 1991 ugatangirizwa i Gitarama muri UGAMA / CSC. Icyo gihe mu banyamuryango bawutangije barimo abakiriho nk’umubyeyi witwa KANTARAMA Cesarie ukomoka i Ntongwe na Kinazi akaba ubu atuye i Gahogo.
Uyu muryango ukivuka wahawe izina rya SENDIKA bisobanura abaturage bakorera hamwe bagamije kugera ku nyungu rusange kandi ibateza imbere. Iyi SENDIKA ikivuka, kubera ko yatangiye mu gihe FPR yarimo kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana abo ku ngoma ya MRND bayiketse gukorana na FPR birabagora.

Iyi Sendika ivuka yari ibumbiye hamwe abahinzi-borozi bo muri Perefegitura ya Gitarama yari igizwe n’amakomini 17 nyuma bikaza gukorwamo uturere dutatu(3) aritwo Muhanga Ruhango na Kamonyi. Mu mateka yose yaranze uyu muryango kuva FPR yagera ku butegetsi byabaye igihombo gusa nk’uko SHIKAMA tugiye kubibereka ku buryo burambuye.
Bijya gucika…..
Nyuma yo guhagarika intambara muri 1994, nk’uko byumvikana impande zose hakurikiyeho gahunda yo kongera kubaka bundi bushya inzego z’ubuyobozi. No muri Sendika INGABO niko byagenze  maze uwitwa MBABAZI Fransisiko Saveri aza guhabwa akazi ko kuba umuhuzabikorwa w’iyi Sendika y’abahinzi. Ubu niwe agatsiko ka FPR kagize Meya w’akarere ka Ruhango ariko atari ukumukunda ahubwo ari ukugira ngo basenye Sendika INGABO burundu turaza kubigarukaho.
Uyu MBABAZI F.X kubera ko ari UMUHUTU yakomeje kugenda anyura mu mivumba yaterwaga na MUPAGASI Fidele wamaze abanya Byimana bose abicisha mu 1994 mu rwego rwo kwihorera kuko yavuye i Dubai kurangura agasanga iwabo i Mahembe kwa se Mathias n’abasake interahamwe zarabamaze.
Mupagasi rero yahoraga abeshyera MBABAZI banavuka ku gasozi kamwe hakurya ya GAKURAZO, ko muri 1994 yari mu bagabye ibitero iwabo. MBABAZI uyu na mwene nyina witwa BENIMANA bakunze kujya bitaba GACACA yateraniraga ahitwa ku Mujyajyaro hafi y’aho abanya Byimana bita kwa Ruvakuki no kwa NYEKONGO Aminadab ugana ku isoko ryo ku Ntenyo hafi y’iwabo wa Maitre Evode UWIZEYIMANA.
Iyi myumvire y’Umucikacumu MUPAGASI yayicengeje mu bo mu gatsiko ka FPR abumvisha ko Sendika INGABO ari agatsiko k’ABAHUTU kandi ko nta MUTUTSI n’umwe uyirangwamo. Byatumye FPR yongera maneko muri Sendika INGABO bigera n’aho Kagame ubwe ashinga umunetsi we muri Gitarama witwa Lieutenant KATIBU gukurikirana Sendika INGABO ubutadohoka kugera bayirunduye.
Muri iyi miraba yose yagendaga itembana abahinzi-borozi b’inzirakarengane, byabaye ngombwa ko bohereza abagishwanama ngo bahindure izina ry’iyi sendika noneho bayiha izina ryitwa ”INGABO TRADE FARMERS UNION” bikaba byaratwaye amafaranga atagira ingano yashoboraga gukora ibindi nyamara izina ntacyo ryahindutseho na busa. N’ubu hakaba hari igitekerezo cyo kongera guhindura izina ubugira gatatu.
2007 Inyubako y’inzu yashenye byose
Muri ayo mateka twabanyuriyemo yaranze iyi Sendika y’abahinzi, icyo gihe cyose yari iyobowe na Madamu KANTARAMA Sezariya waje gusimburwa n’uwitwa NSANZINTWARI Francois ukomoka akaba anatuye ku Mugina wa Jenda na Kabugondo. Iki cyemezo kikaba cyarafatiwe muri Kongere yabereye muri CEPAF gitarama muri 2007.
Mu gihe uyu muyobozi yashyirwagaho nabwo habaye intambara ikomeye kuko FPR yashakaga ko hatorwa UMUTUTSI kandi wavuye i Bugande ariko abahinzi bagatora uwo bumvaga yabayobora. Uyu watowe rero yari UMUHUTU.  Ubwo yashyirwagaho MBABAZI F.X yari akiri umuhuzabikorwa guhera mu 1994.
FPR kugira ngo isenye iyi Sendika yabateze imitego ibiri: Umutego wa mbere wabaye ko AGRITERRA yo mu Buhollande yari yemeye kubaha inkunga ya Miliyoni 95 zo kubaka iyi nzu ariko FPR ikabyanga ivuga ko igihugu kibeshwaho n’inkunga kidashobora gutera imbere.
Umutego wa kabiri wabaye ko FPR yababwiye ko babateretera BRD ariyo Banki y’u Rwanda y’Iterambere ikabaha iyo nguzanyo. Inguzanyo baje kuyihabwa ariko bahabwa Miliyoni 75 bumvikana ko asigaye bazayahabwa bamaze kugera mu gukora amasuku muri iyo nzu y’imiturirwa ibiri bamaze kuyikinga.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 440.jpg
Ngiyi inyubako ya Sendika INGABO i Gahogo yarenzwe n’ibigunda kuko ayagombaga kuyubaka yagiye mu mifuka y’abo mu gatsiko ka FPR. Iyi Foto yafashwe na SHIKAMA kuwa kabiri, italiki 08 Avril 2014. (Copyright Shikama)
Mu gihe abo mu buyobozi bwa Sendika INGABO i Gahogo imbere yo kuri ETEKA ku muhanda umanuka ujya i Kabgayi bari bakibaza uko bazakoresha ayo mafaranga; FPR yahise ibinjiza mu byo gushaka abapiganira isoko ryo kubaka iyi nyubako.
Umutekamutwe wa FPR wigize umurokore witwa NDAYAMBAJE Eugene rero akaba ariwe FPR ihagarariwe na Lieutenant KATIBU yabahitiyemo ni uko nawe kugira ngo abemeze azana n’abandi bapiganwaga noneho yemerera abahayoboraga ko muri 75 nibamuha isoko ryo kuyubaka azahita abahamo Miliyoni 15 uko ari batatu ni ukuvuga MBABAZI Umuhuzabikorwa, KANTARAMA wari ucyuye igihe ku buyobozi ariko akihafite ijambo rikomeye na NSANZINTWARI wamusimbuye.
Bahise babyemeranywaho Eugene NDAYAMBAJE akimara kuyabaha abanza kubaka yihuta cyane abonye babaye nk’abahugiye mu kuyarya ahita acika bikaba bivugwa ko yibera NAIROBI ntacyo yikanga kandi ko yahatangije idini rishya kandi bizwi ko atigeze atunga n’igitabo cy’indirimbo ubu akaba akiza abantu ibyaha.
Muri icyo gihe kandi hari amakuru muri SHIKAMA dufitiye gihamya avuga ko uyu rwiyemezamirimo-gito yagiye kuyatangamo imisanzu mu bunyamabanga bukuru bwa FPR ku Kimihurura kugira ngo abereke ko ubutumwa bamuhaye bwageze ku ntego niko guhita bamwambutsa bamujyana muri Nairobi kuyarirayo.
MBABAZI kugirwa Meya wa Ruhango
Ikibazo cyaje kuvuka ubwo abakozi bamwe barimo uwitwa KARANGWA Yosefu wari ushinzwe gahunda z’ibikorwa yagaragazaga ko ibintu bitagenda neza kuko rwiyemezamirimo amaze guhunga ibintu byazambye. Icyakurikiyeho ni ukwirukana abakozi bose bafite icyo bazi kuri iyi dosiye y’iyi nzu ubu yarenzwe n’ibigunda nk’uko muyibona kuri iyi foto.
Abakozi benshi barirukanywe maze kugira ngo FPR isibanganye ibimenyetso burundu ihita isiganwa no guharanira ko MBABAZI Francois-Xavier wanize muri ICK akaharangiza muri 2008 agirwa umuyobozi w’Akarere ka Ruhango.
Nsobanure ko uyu wariye abahinzi akabaheregeta kumugira umuyobozi w’akarere ka Ruhango bitaturutse ku rukundo abo mu gatsiko ka FPR bamukunze kuko bamutunguye mu gihe yarimo ashinjwa kugira uruhare mu kwica ABATUTSI bo muri Mahembe ku gasozi avukaho. Ibi rero byamubereye inshoberamahanga niko kumutegeka kuva mu Buhuzabikorwa bwa Sendika INGABO ajyawa mu Ruhango kuba Meya.
Akimara kugenda Sendika INGABO yahise ijya mu gihitasi kugera n’uyu munsi SHIKAMA twandika iyi nkuru ikaba isa n’iyaburiwe irengero kugera n’aho imodoka yayo ya KAKI ifite Pulaki RAA 066P yaheze muri parikingi kubera kubura amafaranga yo kuyigurira amapine kandi uyu muryango w’abahinzi wari ukize bitavugwa.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 403.jpg
Iyo modoka ya KAKI murabona iheruka mu muhanda??? Ngo babuze amafaranga yo kuyigurira amapine n’amavuta kugira ngo ikorere abahinzi b’abanyamuryango. (Photo Shikama / Avril 2014)

Iyo nzu y’imiturirwa ibiri imaze imyaka 6 yararenzwe n’ibigunda, abanyamuryango nta bufasha bakibona, abakozi bose barirukanywe kugera no ku munyamabanga, umucungamutungo, imodoka zaburiwe amavuta, hasigaye umuhuzabikorwa mushya witwa NYANDWI Jean Pierre waje mu muriro wacanywe n’uwo yasimbuye.
Si ibyo gusa kandi kuko no mu nama y’ubutegegsi naho inzira zabyaye amahari aho uwo nababwiye witwa NSANZINTWARI Francois kubera ubujiji burenze urugero n’ubwenge bucye hamwe no kudashyira mu gaciro yifitemo byatumye yirukanywa azize kwiba amafaranga ku yagombaga kugura ikimasa cyo mu bwoko butanga umukamo utubutse cyane.
Ubu rero umugambi wa FPR wo gusenya icyo kigo cyari gikomeye giha abantu benshi akazi muri Gitarama nyuma ya AGRO ACTION ALLEMANDE nayo yaburiwe irengero ukaba waragezweho kuko ikomeje gukingira ikibaba KANTARAMA, MBABAZI (Meya Ruhango) na NSANZINTWARI ituma badakurikiranwa mu nkiko ngo baryozwe amafaranga y’abahinzi bariye.
Aya mayeri yo gufata umuntu ukamukoresha amakosa warangiza ukamucikisha ukamugira umuyobozi ukomeye kuruta aho yari ari nibyo dukomeza kuvuga muri SHIKAAM ko u Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro rwose. Muzabaze uko akarere ka Ruhango gategetswe n’uyu rusahurira mu nduru muzumirwa. Ese FPR izakomeza kumubundikira nk’umushwi mu mababa ya mukase kugera ryari???
Ikibazo kigomba kurangira     
Amategeko mpuzamaghanga arebana n’icungamutungo hari ibyo ateganya. Aya mategeko avuga ko iyo ikigo gihombye hashobora gushyirwa mu bikorwa kimwe muri ibi byemezo bikurikira : 1. Sendika INGABO ishobora kugurishwa ku bwiganze bw’abanyamuryango bayo babanje kubitorera babyemeza amafaranga avuyemo akagabanywa abanyamuryango bayo buri wese akajya iwe akirwariza.
2. Icyemezo cya kabiri gishoboka ni uko ishobora kugurishwa muri cyamunara amafaranga avuyemo abanyamuryango bagashaka aho bagura ibindi bikorwa-remezo byazabafasha gukomeza inshingano zabo n’inyungu bagenera abahinzi nk’abagenerwabikorwa mu rwego rwo gukomeza kubumbatira izina ryabo.
3. Icyemezo cya gatatu hashobora gukorwa icyo twita LIQUIDATION ni ukuvuga gusenyera Sendika INGABO mu yindi miryango y’abahinzi mu Rwanda nka IMBARAGA ku Kimihurura, BAIR ku Gisenyi, CSC Gitarama mu Kibirigi,… Noneho umuryango uyegukanye ukayegukana hamwe n’abanyamuryango bayo.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 437.jpg
Muri ya mayeri ya FPR yo gukomeza kujujubya abaturage, dore umushinga w’izina rishya Sendika INGABO ishobora kuzahabwa mu minsi iri imbere. Iki cyapa mu minsi mikeya kizaba kimanitse mu muhanda nyabagendwa mu gihe inka yariwe cyera!!! (Copyright : Photo SHIKAMA / Avril 2014)
Ibi bikaba aribyo bisubizo bishoboka kuko ibyo kuzanzamuka byo byamaze gutakaza icyizere. Ibi tubyanditse kuko dufite n’andi makuru avuga ko mu minsi yashize uyu Meya wa Ruhango wahayoboye imyaka n’imyaniko yahaciye agakorana inama y’iterabwoba n’abakozi kugira ngo ase n’ubahorahoza kandi abahe gasopo ku muntu wese uzashaka kuzamura idosiye y’iyo nzu. Byemezwa n’abari muri iyo nama itaragize umwanzuro ugaragara uyifatirwamo.
Muri SHIKAMA dutangaje ku mugaragaro ko dushyigikiye iterambere ry’abahinzi kuko aribo babeshejeho abanyarwanda twese tukaba tugaya cyane Kagame n’agatsiko ke ushenye iri shyirahamwe abahinzi bitangirije bibagoye. Turasaba abahinzi n’aborozi guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo kuko nta kundi byagenda.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 408.jpg
Inzu Sendika INGABO ikoreramo muri iki gihe nayo isa n’itakigira icyo imariye abaturage bayishinze. (Photo Shikama / Avril 2014)
Ikindi ni uko umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Bwana MBABAZI Francois Xavier, KANTARAMA Cesarie na NSANZINTWARI Francois bakwiye gushyikirizwa ubutabera bagasobanura impamvu iyi nzu mubona hano ku ifoto itubakwa kandi amafaranga yose yo kuyubaka barayahawe mu biganza.
Bahinzi borozi nimwihangane muri SHIKAMA twiyemeje kubavuganira kugera i Buharankakara!!!!  

Ngiyi inyubako ya Sendika INGABO i Gahogo yarenzwe n’ibigunda kuko ayagombaga kuyubaka yagiye mu mifuka y’abo mu gatsiko ka FPR. Iyi Foto yafashwe na SHIKAMA kuwa kabiri, italiki 08 Avril 2014. (Copyright Shikama)

Gatendo A
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi ( SKUD)


PS/ Nkusi Yozefu

Yewe yewe! Urakoze Gatendo kutugezaho iyi nkuru nubwo ibabaje. Ndushijeho kwibaza niba agatsiko gategeka u Rwanda kagira umutima-nama( conscience). Kagame abonye igisubizo cy'ikibazo yibajije muri kimwe agatsiko kita inama y'umushyikirano iheruka kubera i Gabiro kuri 8-10/3/2014 aho yibazaga icyo Banki iharanira majyambere (BRD)imaze. Yatangaje ko ngo kuva yamenya iyi banki ayiziho ibibazo gusa. None se abatera ibyo bibazo ntabamenye, hari undi utari FPR ayoboye? Kagame yongeyeho ko ngo iyi banki ifasha abo itagombye gufasha, wenda bikaba aribyo byatumye ihomba. " ubundi iyi banki yagenewe gufasha abaturage ariko usanga yihera amafranga abakire nkatwe" 

Kagame aha yarabeshye kuko aba bakire avuga nawe arimo bikoreramo amafranga batayahabwaga n'iriya banki. Hagiye hakorwa itekinika rigamije gusenya bamwe (nk'iyi sendika)rigakiza abandi ; iri banga rikaba ariryo uwahoze ayiyobora nyakwigendera Turatsinze Theogene yazize igihe FMI na Banki y'isi byariho bikora amatohoza ku mihombere y'iyi banki. FPR yasanze uyu mugabo aho yari yarayihungiye muri Mozambique iramwica ijya kujugunya umurambo we uziritse amaboko n'amaguru ku nyanja y'Ubuhinde ngo hato atazayivamo.

Ikindi twakwibutsa abasomyi ba shikama ni uko mu gihe abanyarwanda bari bashishikajwe no kwibuka, Kagame na FPR bagurishije iyi banki n'abongereza. Kontaro ikaba yarasinyiwe i Kigali ku itariki ya 6/4/2014. Ni abanyarwanda bakeya babimenye dore ko Kagame yari yarabwiye n'abari kumwe nawe i Gabiro guceceka kugeza igurishijwe ngo bitazasakuza. Aba bazungu begukanye 80% by'imigabane Leta ya FPR isigarana 20% by'imigabane bigizwe n'amazu gusa! Ikindi ni uko nta piganwa ryigeze riba nkuko byagombye kugenda.

Muri Shikama tukaba dusaba Kagame ko yashaka ukuntu ahemba Maitre N. Evode umwanya usumbye uwo aherutse kumuha, bishobotse akamugira nka Minisitiri w'Intebe kuko yakoze ubushakashatsi butoroshye bwo kubonera icyivugo Agatsiko kafashe abanyarwanda bugwate maze akakita " agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro" kandi ibikorwa gakora rwose usanga bijyanye n'iki cyivugo!







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355