Pageviews all the time

UBUBILIGI.Itangazo ry’Impuzamashyaka CPC ku myigaragambyo y’i Buruseli


Nyakubahwa Twagiramungu(Rukokoma) Fawusitini
ari kumwe n'abigaragambya
CPC irashimira by’agahebuzo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abo mu bihugu by’abaturanyi (Ubudage, Ubufaransa, Ubuholandi ndetse na Luxembourg), kuba baraje ari benshi i Buruseli tariki ya 2 Mata 2014, bazinduwe no kwamagana nta bwoba, ubwicanyi, kuniga demokrasi n’ibindi bikorwa ruvumwa bijyanye n’imiyoborere ya « kinyeshyamba » bya Perezida Kagame wari waje mu nama aho i Buruseli.
Ni ngombwa gukurira ingofero abantu bose bagize uruhare mw’itegurwa ry’iyo myigaragambyo, hamwe n’abayitabiriye, ari abakozi bigomwe imirimo bashinzwe, bagasaba impushya, ari urubyiruko rwasibye amashuri, ndetse n’abasaza n’abakecuru basindagiye bakaza kwamagana Perezida Kagame.
Birakwiye kandi kongera gukangurira amahanga ikibazo cy’u Rwanda, nayo akaboneraho kwamagana ingoma ya FPR-Kagame kubera impamvu zikurikira :
  • Imiyoborere ishingiye ku moko, nk’uko igaragazwa n’imvugo «génocide tutsi» yasimbuye “génocide rwandais”,
  • Ipyinagazwa ry’Abanyarwanda b’Abahutu, Prezida Kagame yita «abajenosideri» avuga ko akorana nabo,
  • Ubugome n’ubwicanyi Prezida Kagame yagize intego yo kurimbura ababangamiye imigambi ye mibisha cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, haba mu gihugu, haba no hanze yacyo. Aha twakwibutsa bimwe mu byaha simusiga bihama Prezida Kagame :
  1. Iyicwa rya Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Ntaryamira w’u Burundi,
  2. Iyicwa ry’Abepisikopi 4, n’abapadiri batagira ingano biciwe mu Rwanda hose,
  3. Iyicwa ry’abavanywe mu byabo n’intambara barenga 8’000 baguye i Kibeho,
  4. Itsembatsemba ry’ibihumbi amagana by’impunzi z’Abahutu ziciwe mu mashyamba ya Kongo, n’amamiliyoni y’Abanyekongo bazize intambara z’urudaca Kagame ateza mu gihugu cyabo,
  5. Kwicira hanze y’igihugu abatemera politike ye nka Ministre Seth Sendashonga warasiwe i Nairobi, na Colonel Karegeya wanigiwe mw’ihoteli muri Afurika yepfo,
  6. Guhiga «bukware» abamushinja ibyaha aregwa, guteranya Abanyarwanda n’Abatanzaniya avuga ko azica umukuru w’igihugu cyabo, n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ndengakamere bitarondoreka.
  • Gufunga abanyapolitike nka INGABIRE Victoire, MUSHAYIDI Déo, NIYITEGEKA Théoneste, NTAGANDA Bernard, n’abandi, bose bazira ko banenze politike ye n’imiyoborere ye mibi ishingiye ku gasuzuguro n’akarengane k’Abenegihugu.
Imyigaragambyo y’i Buruseli yo kwamagana Perezida Kagame yerekanye ibintu bibiri by’ingenzi :
  1. Abanyarwanda bari kugenda bashiruka ubwoba, ntibagikangwa n’iterabwoba rya Leta ya FPR-Kagame itarahwemye kubakangisha gufungwa no gutukwa bitwa abicanyi, abajenosideri n’Interahamwe, kubera ko ari Abahutu, cyangwa bitwa abajura n’abagambanyi iyo ari Abatutsi. Bamaze kubona ko umwicanyi atari we ucira abandi urubanza, no gusobanukirwa ko abadafite aho bahuriye n’amahano yo muri 1994 bose ari abere, cyane cyane nk’abana bari bafite munsi y’imyaka 10, ubu bakaba ari abagabo n’abagore b’imyaka hafi 30.
  2. Ikindi nuko muri ibi bihe, abanyarwanda benshi bamaze kwicengezamo ko byihutirwa kugera ku ntego yo gushyira hamwe imbaraga zose ziharanira impinduka mu Rwanda. Hari umuririmbyikazi wateye indirimbo agira ati : « Ese none twaza mwajyahe ? »
Nanjye ngire nti : «Ese none twashyira hamwe Kagame yajya he ? ». Kandi nyamara ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Nyiramatwi yumve kandi ambere umugabo !
Muragahora mushimwa. Ubumwe butera imbaraga, imbaraga zigatera intsinzi.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 3 Mata 2014.

Mwi’izina ry’Impuzamashyaka CPC
Perezida Twagiramungu Faustin

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355